UMUGANDA : « U RWANDA RUZAZAMURWA N’AMABOKO Y’ABANA BARWO » (Juvenal Habyarimana)

UMUGANDA : « U RWANDA RUZAZAMURWA N’AMABOKO Y’ABANA BARWO » (Juvenal Habyarimana)

2/2/1974-2/2/2018: UMUGANDA

Habyarimana Juvenal wali umukuru w’igihugu nkuko yakunze kubishimangira kenshi agira ati: « U Rwanda ruzazamurwa n’amaboko y’abana barwo ». Nkuko imvugo ariyo ngiro ni bwo mu gitondo cyo ku wa gatandatu, cyo ku ya 2 Gashyantare; yakwikiye umujyojyo maza abimburira ingabo z’igihugu bamanuka iya Nyarugunga mu gutangiza ibikorwa byo gukangurira abanyarwanda imilimo y’amaboko bagakora bikorera kuko « Akundi kaza imvura ihise »!

Ibyo bikorwa nibyo byaje kwitwa UMUGANDA; Colonel Serubuga Laurent wali umukuru wungirihj umugaba w’ingabo abitubwira muli aya magambo: « Habyarimana nkuko yari yimirije imbere ubumwe n’amahoro by’igihugu, yakanguriye abaturage no gukunda umulimo ». Akomeza agira ati: « yansabye gukusanya ibikoresho by’ubuhinzi: amasuka n’imihoro maze tujye mu Nyarugunga dutange urugero , ubwo mbwira abaofisiye kugirango bitegura uwo muhango. Maze igihe twali kuli uwo mulimo nibwo Prezida Habyarimana yazanye n’aba ministre ». Arangiza atubwira ko za Ministere zose zakomereje aho zidategereje andi mabwiriza (Twabikuye muli mu gitabo « MON PÈRE, CETTE AUTRE PARTIE DE MOI QU’ON M’A ARRACHÉE » cyanditswe na Jeanne Habyarimana ku rupapuro rwa 137.

Mu MUGANDA hakoze byinshi binyuranye: guharura imihanda uw’intangarugero ni rwata-mujyi yitiriwe UMUGANDA « Boulevard UMUGANDA » ihuza ikibuga mpuzamahanga Gregoire Kayibanda n’umujyi wa Kigali aho bita ku Kacyuri , amashuli, amavuriro, ibikorwa ndemezo hirya no hino mu gihugu amasitade halimo niyo bayitiriye « Stade UMUGANDA » yo ku Gisenyi. Hubatswe kandi amaliba y’amazi , bikakungurira rubanda kwita ku butaka barwanya isuli kwita ku bidukijije bita ku mashyama no gutera ibiti. Byaje kuvamo « UMUNSI W’IGITI »

Rubanda kandi byayiteye kwongera urukundo rw’igihugu no kurengera ibikorwa byarwo kuko alibo babaga barabyubatse gusa ibi byahinduye isura aho FPR itereye u Rwanda muli 1990 maze inyangabirama n’abo Habyarima yise ibyitso bakirara mu bikorwa by’ UMUGANDA bakabisenya ali byo bise « kubohoza ».

Umunsi mwiza w’isabukuru y’ UMUGANDA ku bakunda umulimo, igihugu n’abaharanira amahoro n’ubumwe bw’abanyarwanda.

Ubwanditsi.

Comments are closed.