Ubutagatifu bwa Sipiriyani na Daforoza Rugamba nk`igipimo cya Kiliziya gatolika mu Rwanda rw`ubu

Ubutagatifu bwa Sipiriyani na Daforoza Rugamba nk`igipimo cya Kiliziya gatolika mu Rwanda rw`ubu

téléchargement

Twibukiranye

Muri ukukwezi k`Ugushyingo, Abagatolika dusabira abacu bapfuye, tukanisunga by`umwihariko abatagatifu bose. Nsanze rero ari akanya keza ko kugaruka ku butagatifu bwa Rugamba Sipiriyani n`umufasha we Daforoza.

Ku italiki ya 18 Nzeli 2015, musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, umushumba mukuru wa Arikidiyosezi ya Kigali, yashyizeho urukiko rwo gukurikirana imibereho n`imikorere bya Rugamba Sipiriyani n`umufasha we Mukansanga Daforoza. Impamvu y`urwo rukiko, ni ukugira ngo aba bombi bashyirwe mu rwego rw`abahire, ruganisha mu kwemerwa nk`abatagatifu ba Kiliziya gatolika, abakristu bashobora kwiyambaza. Ni ubwa mbere Kiliziya y`u Rwanda, iteye iyi ntambwe mu bakristu bayo bitabye Imana.  

Uwo muhango ukimara gusozwa, hasohotse inyandiko nyinshi mu binyamakuru binyuranye, ariko ukuri gukomeye kwasohokaga mu nyongera (commentaires) z`abasomyi. Binjiraga mu kahise ka Rugamba sipiriyani, bakerekana ko uyu mugabo, kuba yarinjiye mu masengesho, atabitewe no guhinduka. Ko ahubwo byari inkurikizi y`ubujura bukabije bwùmutungo w`igihugu yakoze, ubwo yayoboraga INRS i Butare. Ubwo bujura bwashoboraga kumuviramo gufungwa, iyo perezida Habyalimana Yuvenali adakoresha ububasha bwe nka perezida, n`ubucuti bari bafitanye, nk`abantu biganye mu iseminari i Kabgayi. Muri izo nyandiko, havugwa kandi ubuzima bw`uburaya bukabije bwa Rugamba, bwageze n`aho asenda umugore we w`isezerano (Daforoza nyine), akamusimbuza murumuna we. Abandi bavuga ko Rugamba yaba yarabyaranye na bamwe mu Masimbi (abakobwa baririmbaga mu itorero rye). Ibi byo ariko, nta gihamya bifitiwe, kereka abo bana na ba nyina nibegera ruriya rukiko, bakarugezaho ibyababyeho.

Muri iyi nyandiko, ikinshishikaje si akahise ka Rugamba n`umugore we Daforoza, kuko njyewe ubwanjye ntanabazi. Ahubwo ndashaka kubonera igisubizo ikibazo bamwe bibaza gikomeye. Baragira bati : “Kuki Rugamba n`umufasha we, aribo Kiliziya y`u Rwanda ishyize imbere, nk`urugero rw`abatagatifu, kandi hari andi mazina menshi yavuzwe ha mbere aha, akaba yaribagiranye ?” Muri ayo mazina, harimo nka Daforoza Nyirabahindi, Mama Tereza Kamugisha, na Gudula Nyirabarima. Havugwa kandi musenyeri Tadeyo Nsengiyumva, watangije ku mugaragaro igikorwa cyo guhuza abasore b`inkotanyi n`urubyiruko rwari mu Rwanda, FPR ikamuhemba imutsinda i Gakurazo. Undi uvugwa ni umwami Rudahigwa, weguriye u Rwanda Kristu Umwami, n`abandi. Kuki rero koko, Rugamba na Mukansanga aribo duhawe ho urugero rw`ubutungane ?

Turebere ku mateka ya Kiliziya

Pawulo mutagatifu yita ababatijwe bose “Abatagatifujwe”. Mu ntangiriro za Kiliziya, ni uwo murongo bakurikizaga mu gushyira abantu mu rwego rw`abatagatifu. Abenshi muri bo, babaga barahowe kwemera ko Yezu ari Nyagasani. Nibo bitwa abamaritiri, bisobanura “Abahamya”. Nyuma, hiyongereyeho abandi bo mu byiciro binyuranye, bakemerwa mu rwego rwa za diyosezi, bitewe n`ubuhamya bwiza bw`ubuzima bwabo. Ibintu byaje kudogera, mu Gihe cy`imyaka yo Hagati (Moyen-âge), ubwo bamwe – cyane cyane ababaga bifite – batangiye gusa n`abagura ubutagatifu. Umubyeyi yapfusha umwana, agatanga ku mutungo, agashakisha n`abantu bo kumushyigikira, uwo mwana akandikwa mu batagatifu. Ibyo bigakorwa no ku ncuti, abavandimwe, abashefu,… Hari n`abahimbaga amazina y`abantu batigeze babaho, bakabaremera amateka asigirije (la légende dorée). Benshi muri abo, “birukanwe” mu bitabo by`abatagatifu, n`ivugurura rya papa Pahulo wa 6. Iyo mico y`ubucuruzi bw`amasakaramentu n`ubutagatifu, iri mu byatumye Luteri atangiza idini ry`abaporotesitanti. Icyo gihe nibwo Kiliziya yahinduye imikorere, isaba ko ari papa wemeza abagomba gushyirwa mu rwego rw`abatagatifu. Ariko kubera ko papa atagera hose, kandi akaba atamenya abantu bose, byabaye ngombwa gushyiraho itsinda ribishinzwe. Iryo tsinda ni ryo ryiga dosiye rishyikirizwa n`imyanzuro ikomoka mu ma diyosezi, cyangwa mu miryango y`abihaye Imana, rikemeza abahire n`abatagatifu.

Muti ese ubwo ntihashobora kuzamo kwibeshya, cyangwa bagashyiramo n`abatabikwiye? Ubusanzwe habaho ubucukumbuzi bwimbitse, ku buryo abatambuka iryo genzura baba koko baragaragaje imigenzo idasanzwe mu buzima bwabo. Ariko rero, birashoboka ko hajyamo n`abatabikwiye. Byose biterwa n`ingufu z`ababisaba. Mu gihe cya papa Benedigito ya 16, umupadiri witwa Marcial Maciel Degollado, washinze umuryango w`abapadiri bitwa “Ingabo za Kristu” yari agiye guca mu rihumye iryo tsinda, kuko abayoboke be bamufataga nk`umutagatifu atari yapfa. Nawe ubwe yari yariteguriye imva ibengerana muri kiliziya nkuru y`uyu muryango iri i Roma. Byose byahinduwe n`ubucukumbuzi bwa papa Benedigito wa 16, waje kuvumbura ko uwo mugabo ari rurangiranwa mu kwangiza abana, kugira abagore mu bihugu bitandukanye, akaba n`umutinganyi. Igiteye ubwoba ni uburyo yashoboraga kubana na bo bose, bataziranye, kandi batanazi ko ari umupadiri. Byose byagiye hanze ku munota wa nyuma, amaze gusazira mu cyaha. Bamucira mu gihugu cye cya Megizike, aho yaguye.  

Navuze rero ko igikomeye kugira ngo umuntu agezwe mu rwego rw`abatagatifu, ari ukugira kivugira. Ni yo mpamvu usanga abatagatifu benshi ari abagiye bashinga imiryango y`Abihayimana, abapapa n`abasenyeri. Aha niho humvikanira impamvu mu Rwanda, ari Rugamba n`umufasha we bashyizwe imbere. Abasabira Rugamba na Mukansanga kuba abatagatifu, ni Kominote ya Emmanuel. Iyi Kominote yageze mu Rwanda izanywe na Rugamba, ariko yatangiriye mu Bufaransa. Ubu ifite amashami mu bihugu byinshi, ikagira umutungo n`abavugizi. Icyicaro gikuru cyabo kiba mu Bufaransa. Kuba rero iyo Kominote yakoresha imbaraga n`umutungo, igashyira imbere Rugamba n`umugore we, ibyo ntibyatangaza kandi biri mu nshingano zayo. Ahubwo wavuga uti ese abandi bazavugirwa na nde ?

Ubutagatifu bwa Rugamba nk`isura ya Kiliziya y`u Rwanda

Mu kanya nakomoje ku mateka y`ubutagatifu muri Kiliziya gatolika. Jye mbona rwose Kiliziya yo mu Rwanda, igeze neza neza mu gihe u Burayi bwari muri Moyen-âge.

Bimwe mu byaranze Moyen-âge, ni abantu bigira utugirwamana, benshi bakigira two, bitwaje ububasha bavuga ko bakomora ku Mana : abami, abasenyeri, abapadiri… Ikindi, ni ubukene n`ubujiji bikabije muri rubanda. Ibyo byatumaga abasore n`inkumi benshi,  bashakira ubuhungiro muri za monasteri no mu gipadiri. Icya gatatu, ni ugushakisha gukira ku buryo bwose, kabone n`iyo wakwica mugenzi wawe. Reka nongereho n`iyaduka z`ingirwa-madini nyinshi. Mu Rwanda rw`ubu, perezida yitwa “Impanga ya Yezu”; gushakisha gukira vuba bimaze kutugera mu maraso; abavuga ko bize, abenshi babaye injiji kubera igitugu n`ubukene ; ingirwa-madini ntiwabara !

Ibi byose bigaragara no muri Kiliziya yo mu Rwanda. Ubu ntitugitaka ibura ry`abapadiri. Ahubwo gutanga ubupadiri byabaye nko gukomezwa ! Ni nako bimeze mu miryango y`Abihayimana. Icyahindutse gusa, ni inkomoko y`abinjira. Mbere y`i 94, abihayimana benshi bari Abatutsi. Ubu mu maseminari no mu bigo by`abihayimana higanjemo Abahutu, bayoborwa n`Abatutsi. Nko muri Moyen-Age rero, ubwinshi bw`abapadiri butuma abalayiki birukanwa ku mirimo yabo. Ni bwo ugira utya ukabona umupadiri ashingwa kwigisha mu ishuri ryisumbuye amasomo abonetse yose, iyo atabaye umuyobozi w`ishuri. Hehe no kwigisha ijambo ry`Imana, gutagatifuza no gukiza imbaga y`Imana! Abandi bakajya kuyobora ibigo nderabuzima, gushingwa butiki ya diyosezi…. Ubwo ari nako musenyeri yigwizaho abapadiri bameze nk`abagaragu : umunyamabanga, umushoferi, ushinzwe igikoni, uwitaba telefoni, uwita ku bapadiri bananiranye, ushinzwe ibyumba bya musenyeri…. Abapadiri benshi, cyane cyane abafite ububasha bahabwa na FPR, umutungo wabo cyangwa abasenyeri babo, barica bagakiza. Barangwa no gushakisha imitungo aho iri hose, no guhindura abakristu nk`inka zo gukamwa. Urugero ni padiri mukuru Eriki Nzamwita (ariko si we wenyine ubikora) wo muri paruwasi ya Mushaka (Cyangugu). Aherutse kwirukana abana ku munsi w`ikomezwa, ngo ni uko ababyeyi babo batari batanze ibirarane by`amaturo n`imisanzu. Ubundi ibi ni icyaha cyitwa simonie. Ni ukuvuga ubucuruzi bw`amasakaramentu. Naherutse numva ngo icyo cyaha gituma padiri yirukanwa mu gipadiri. Ariko mu Rwanda, umenya abasenyeri babibashyigikiramo. Icyo rero abapadiri nka Eriki bibagirwa, ni uko ubu ingirwamadini zagwiriye. Wiha gutesha umutwe umukristu, bwacya ukumva ngo yabonye agakiza ahandi. No muri Moyen-âge, hari utudini n`utundi. Gusa icyo gihe, Kiliziya yari ikusanije imbaraga zose, ku buryo benshi mu bayobokaga utwo tudini bashiriraga mu muriro, batwikishijwe n`inkiko zashyirwagaho na Kiliziya ifatanije n`ubutegetsi. Ubu rero Kiliziya ntikibishoboye, kandi na leta isigaye iyifata nk`ishyirahamwe risanzwe. Ni yo mpamvu muri iki gihugu, buri munsi haba havutse utudini.     

Muti ese ibi bihuriye he n`ubutagatifu bwa Rugamba ?

Kuri Kiliziya yo mu Rwanda y`ubu, gushyirisha Rugamba wazize jenoside yakorewe Abatutsi mu batagatifu, ni iturufu rituma leta ya FPR yafashe jenoside nk`igicuruzwa, yumva ko bari kumwe, uretse ko kubeshya Inkotanyi bitoroshye. Hari rero n`ikibazo cy`imari. Erega abatagatifu bazana umutungo! Ikindi, muri Kiliziya igifata kuba padiri cyangwa musenyeri nk`icyubahiro n`ishema, kugira umuntu nka Rugamba na Daforoza mu rwego rw`abatagatifu, kuri bo ni nko kuzamuka mu cyubahiro. Dusabe Imana gusa ntihazaboneke “Abahamya ba Shitani” (Avocats du diable) benshi, kuburyo babuza dosiye ya Rugamba na Daforoza guhita yemerwa. (“Abahamya ba Shitani” niko bita abantu baza imbere ya ruriya rukiko, bazanywe no kugaragaza ko uwo bashaka gushyira mu batagatifu atabikwiye). Hanyuma dusabire abayobozi ba Kiliziya yo mu Rwanda, ubushishozi, kamere ya gikene no kwicisha bugufi, naho ubundi bamwe bazisanga basigaye bonyine muri za kiliziya zabo ! K

Umusomyi wa Leprophete, Byiringiro Aminadabu, Bukavu-RDC.

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.