Rwanda’s Caligula Just Imprisoned Diane Shima Rwigara And Her Family

Rwanda’s Caligula Just Imprisoned Diane Shima Rwigara And Her Family

Strongman General Paul Kagame has just thrown into his dungeon Diane Shima Rwigara, her mother, and the rest of the family. And what is Shima Rwigara’s crime? Attempting to compete for Rwandan presidency. Shima was subsequently denied her right to run for high office. Shima would not be silenced, however. She remained an outspoken critic of the regime, refusing to succumb to tyrannical intimidation that has silenced the entire Rwandan nation. And then Kagame struck.

I have said this before and I am repeating it now – Kagame is Rwanda’s Caligula. And who was Caligula?

Caligula was a Roman ruler who went to extremes. When the Roman empire fell into his hands, the citizens rejoiced, believing that Caligula would end the then prevailing tyranny. The 24-year-old Caligula would bring peace and prosperity – or so the Romans thought.

For a while, Caligula lived up to the citizens’ expectations. He freed them from unjust rule. He also staged lavish events, including chariot races and gladiator shows. Caligula was a people’s emperor.

The Roman empire was in for a shock, however. Power soon went into Caligula’s head. He began to crazily flaunt his power, unleashing unprecedented violence on the population. He set his sight on his political rivals, eliminating most of them, and forcing families to watch the executions of their loved ones. Caligula became synonymous with extreme debauchery, sadism, insanity and horror.

Caligula’s similarities with the Rwandan dictator, Paul Kagame, are striking. Kagame, too, came to power promising to end dictatorship but created the most vicious one. Elimination of political rivals in and outside Rwanda became his trademark. Kagame’s violence became legendary resulting in millions of deaths in Rwanda and DR Congo.

Diane Shima Rwigara and her mother imprisoned on August 29, 2017

Kagame’s violence and intimidation continue to this day. And now Rwanda’s Caligula has thrown Diane Shima Rwigara and her entire family into his dungeon. In Kagame’s jails are other political opponents such as Victoire Ingabire Umuhoza. Ingabire has been languishing in Kagame’s jail for seven years.

Victoire Ingabire Umuhoza in Kagame’s dungeon since 2010

We can expect the worst of the worst – in the aftermath of the 99% electoral win by Rwanda’s Caligula. He is now empowered by the amended constitution which does two things; it allows Caligula to rule Rwanda until 2034; it allows him to commit any crimes he wants without consequences during the rest of his presidency and in even retirement. Article 114 of the amended constitution says that

a former President of the Republic cannot be prosecuted for treason or serious and deliberate violation of the Constitution when no legal proceedings in respect of that offence were brought against him or her while in office.

Legal proceedings against Rwanda’s Caligula while in office are of course out of the question – he is the law.

How might the Rwandan Caligula end? No Rwandan ruler ever left power peacefully – they met disastrous ends. So did the original Roman Caligula. The Romans grew to hate their cruel leader, and sought to get rid of him by any means. Caligula was subsequently assassinated – he was stabbed 30 times. His body was dumped into a shallow grave. His wife and daughter were also murdered.

 By David Himbara

3 thoughts on “Rwanda’s Caligula Just Imprisoned Diane Shima Rwigara And Her Family

  1. Polisi yahakanye gufunga Diane Rwigara, yemeza ko ari gukorwaho iperereza
    Yanditswe na Philbert Girinema
    Kuya 30 Kanama 2017 saa 09:25
    AddThis Sharing Buttons
    Share to FacebookFacebookShare to TwitterTwitterShare to WhatsAppWhatsAppShare to EmailEmail
    Yasuwe :
    Yavuzweho : 35
    0 0

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yahakanye ko Polisi y’Igihugu yataye muri yombi Diane Rwigara washatse kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika; gusa yemeza ko ari gukorwaho iperereza ry’ibanze ku byaha akurikiranyweho.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu habyutse amakuru acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Shima Diane Rwigara wari mu bifuza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu ku wa Kabiri tariki ya 29 Kanama 2017.

    Mu kiganiro ACP Theos Badege yagiranye na IGIHE yahakanye ayo makuru gusa yemeza ko hari iperereza riri gukorwa kuri uyu mukobwa w’imyaka 35 ndetse no ku muryango we.

    Ati “Diane Rwigara ntabwo afunzwe. Icyo Polisi yakoze ejo, mu kazi kayo ko gukora amaperereza y’ibanze mu gihe hagaragaye ibimenyetso biganisha ku cyaha, ni uko ejo hakozwe gusakwa hashakwa ibimenyetso by’ibyo byaha. Icya mbere ni ugukoresha inyandiko mpimbano ikindi ni ukunyereza imisoro. Icya mbere kirajya kuri Diane Rwigara ikindi kikajya ku ikompanyi y’umuryango n’abayifitemo ubuyobozi.”

    ACP Badege yavuze ko icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano kijyanye n’ibyo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iherutse kugaragaza ivuga ko Diane Rwigara yatanze imikono y’abantu bashyigikiye kandidatire ye irimo n’abapfuye.

    Ati “Inyandiko mpimbano ni igihe yahimbaga imikono ashakisha umubare yasabwaga na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora. Ikindi ni ibijyanye no kunyereza imisoro, mu iperereza duhuriyeho n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, kandi nabo [Umuryango wa Rwigara] barabizi hari n’ibyo biyemereye muri RRA.”

    Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 7 Nyakanga, Komisiyo y’Amatora (NEC) nibwo yemeje ko Perezida Paul Kagame wari umukandida wa FPR Inkotanyi, Dr. Habineza Frank wa Democratic Green Party na Mpayimana Philippe wigenga, aribo bazahatana mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye ku wa 3 no ku wa 4 Kanama 2017.

    Barafinda Sekikubo Fred, Shima Diane Rwigara na Mwenedata Gilbert ntibemerewe ku mpamvu zirimo gutanga imikono irimo iy’abapfuye.

    NEC yatangaje ko Diane Rwigara ku ilisiti y’abamusinyiye hariho abantu bapfuye aribo; Rudahara Augustin wari ufite nimero y’indangamuntu 1196380003823002, waguye mu bitaro bya Kibagabaga tariki ya 16 Mata 2016, agashyingurwa tariki ya 17 Mata 2016, Maniraguha Innocent wari ufite nimero y’Indangamuntu 1199898000414103 na Byiringiro Desire ufite nimero y’indangamuntu 119780002226035.

    Yavuze kandi ko Diane Rwigara afatanyije n’umukorerabushake wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Karere ka Rulindo, biganye imikono y’abantu bagasinyira abagera kuri 26 imyirondoro yabo ikuwe ku makarita y’itora uwo mukorerabushake yari afite.

    Mu kiganiro IGIHE yigeze kugirana n’Umunyamategeko, Rudakemwa Jean Felix, wunganira Dr Mugesera Leo umunsi umwe nyuma yaho ibi bitangarijwe; yasobanuye ko niba koko Diane Rwigara na Mwenedata barasinyishije abantu bapfuye, mu rwego rw’amategeko bihanwa n’ingingo ya 609 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ku ikoreshwa ry’impapuro mpimbano.

    Yagize ati “Mu rwego rw’amategeko ni inyandiko mpimbano, bahanwa n’ingingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, biramutse koko ari byo.”

    Iyi ngingo ivuga ko ‘umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.

    Iki gihano cyiyongeraho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni eshatu. Ingingo ya 610 yo iteganya ko ‘umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose ahanishwa ibihano bimwe n’iby’uwayihimbye’, bisobanuye ko n’ababasinyishirije bashobora kurebwaho.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, kuya 8 Nyakanga 2017 yari yabwiye IGIHE ko icyakorwa cyose kijyanye no gukurikirana aba bantu cyaturuka ku mikoranire isanzwe hagati ya NEC n’izindi nzego.

    Yagize ati “Byose bizava kuri Komisiyo y’Amatora. Ndumva n’ubundi Komisiyo y’Amatora ikorana n’inzego zitandukanye, ndibaza y’uko ibyo bashingiyeho babigaragarije inzego z’ubutabera hakigwa icyakorwa.”

    Icyo gihe kandi Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yari yavuze ko bataramenya ibyatangajwe na Komisiyo y’Amatora, bityo ntacyo yabivugaho.
    Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, agenzura ibyangombwa yari amaze gushyikirizwa na Shima Diane Rwigara ku wa 20 Kamena 2017
    Ku wa 20 Kamena 2017 ubwo Shima Diane Rwigara yageraga kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ajyanye kandidatire ye

  2. Dr Ngirente Edouard yarahiriye kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda (Amafoto)
    Yanditswe na Philbert Girinema
    Kuya 30 Kanama 2017 saa 03:36
    AddThis Sharing Buttons
    Share to FacebookFacebookShare to TwitterTwitterShare to WhatsAppWhatsAppShare to EmailEmail
    Yasuwe :
    Yavuzweho : 7
    4 0

    Nyuma y’amasaha make amaze kwemezwa nka Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yagejeje indahiro ye kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu muhango wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura kuri uyu wa Gatatu.

    Abayobozi mu nzego nkuru za Leta, abari abaminisitiri muri Guverinoma icyuye igihe, abadepite n’abasenateri kimwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye uyu muhango.

    Dr Ngirente wagizwe Minisitiri w’Intebe ni inzobere mu by’ubukungu, kuva mu 2014 yabaye Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Isi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
    Dr Ngirente Edouard ageza indahiro ye kuri Perezida Kagame
    Perezida Kagame asuhuza Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Ngirente Edouard
    Perezida Kagame aganira na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard n’abandi bayobozi bakuru

    UKO UYU MUHANGO WOSE WAGENZE

    Guverinoma irarara imenyekanye

    Perezida Kagame yagize ati “Ndagira ngo mbonereho umwanya wo gushimira uwari Minisitiri w’Intebe, Murekezi, yakoze byinshi byiza kandi bifite icyo byafashije twese kugira ngo tube twarageze ku nshingano muri icyo gihe cye yari ayoboye nka Minisitiri w’Intebe.”

    “Ikindi ni uko hari imirimo myinshi dutezweho twese, iyo udakora umurimo umwe ushobora gukora uwundi, ndibwira ko Murekezi ubushake bwe n’ubwitange bwe n’ibyo yakoze bitari imfabusa ahubwo bizakomeza no mu yindi mirimo nayo ifitiye igihugu akamaro bitari ibyo kuba Minisitiri w’Intebe gusa. Ibyo rero biraza gukurikiraho mu minsi iri imbere. Ntabwo nshaka kuvuga byinshi uyu munsi wenda ndetse n’ejo tuzabona umwanya uhagije wo kuvuga ibyo twifuza kubaka bindi.”

    “Nyuma yo gushyiraho Minisitiri w’Intebe, ngira ngo murabizi uko bigenda bikurikirana byose, uyu muhango w’uyu munsi niwo wagombaga gutangirira ibindi byose. Ubwo hagomba gukurikiraho gushyiraho guverinoma, nabyo biri mu nzira ndetse wenda ku mugoroba ni ugukoreraho, twaratinze ariko… ku mugoroba turabagezaho amazina yabo twifuza bashobora gukora muri iki gihe kindi hari abakomeza nkuko bisanzwe hari n’abashya. Ngira ngo ibyo murabimenyereye ntabwo ari bishya, birasanzwe. Guverinoma ikajyamo abagore, abagabo, ku buryo iyo guverinoma ndetse ituranga mu miterere yacu, byinshi tugomba kubahiriza kugira ngo Abanyarwanda bose bashobore kuyibonamo uko mbyumva. Nta bijya biba ijana ku ijana ariko na none turagerageza kugira ngo Abanyarwanda bumve ko bahagararira na guverinoma yaba ibatunganiye, ibisigaye bikaba ibikorwa.”
    Perezida Kagame ageza ubutumwa ku bitabiriye umuhango w’irahira rya Minisitiri w’Intebe

    Perezida Kagame yashimiye Dr Edouard Ngirente wemeye gukorera igihugu cye

    Mu ijambo rya Perezida Kagame yagize ati “Umuhango watuzanye hano ni umuhango uremereye ariko nta nubwo uri budutware umwanya munini cyane. Ndagira ngo mbanze nshimire Dr Edouard Ngirente kuba yemeye gukorera igihugu cye muri uyu mwanya kuba Minisitiri w’Intebe akazayobora na Guverinoma. Nabonye umwanya wo kuganira nawe bihagije mbere y’uko ibi byose biba ariko nyuma yo kwemera gukora iyo mirimo, twumvikanye ko iyo mirimo iremereye ariko nta nubwo ikwiriye gukangana, ni imirimo nyine ikorwa n’abantu ntabwo ari ibyadutse bindi bishya ariko nasanze yiteguye abyumva ubwo igisigaye ni ukubishyira mu bikorwa. Nanamubwiye ko mu bikorwa ubundi uko tubimenyereye kandi uko biduhira, mu bikorwa byacu ntawe ukora wenyine. Turuzuzanya dukorera hamwe nk’umuco. Muri iyo mirimo mishya agiyemo yo kuyobora guverinoma, hari abandi bazaba babirimo ubwo tuzabifatanya twese.”

    Indahiro ya Minisitiri w’Intebe
    Dr Ngirente Edouard arahirira inshingano nshya zo kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda

    “Jyewe Ngirente Edouard ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro: ko ntazahemukira Repubulika y‟u Rwanda; ko nzubahiriza Itegeko Nshinga n‟andi mategeko; ko nzaharanira uburenganzira bwa muntu n’ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro; ko nzaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda; ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe; ko ntazakoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite. Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo”.
    Perezida Kagame asuhuza Minisitiri w’Intebe mushya Dr Ngirente Edouard

    16:10: Dr Ngirente Edouard amaze kurahirira kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.

    16:05: Perezida Kagame amaze kugera mu cyumba cy’Inteko Rusange mu muhango wo kwakira indahiro ya Minisitiri w’Intebe mushya.

    16:00: Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, niwe mushyitsi mukuru muri uyu muhango utegerejwe. Kuri gahunda, harakirwa indahiro ya Dr Ngirente, Minisitiri w’Intebe mushya nyuma hakurikireho ijambo rya Perezida wa Repubulika.
    Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Ngirente Edouard, aganira na Depite Gatabazi
    Dr Ngirente yabaye Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Isi i Washington
    Dr Ngirente wagizwe Minisitiri w’Intebe ni inzobere mu by’ubukungu

    Abadepite n’abasenateri bamaze kugera mu myanya yabo
    Depite Kayiranga Rwasa Alfred aganira (ibumoso) mu bitabiriye iki gikorwa
    Depite Rwaka Pierre Claver
    Depite Karemera Jean Thierry yitabiriye umuhango w’irahira rya Minisitiri w’Intebe
    Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye n’uw’Ubuzima, Dr Diane Gashumba
    Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène

    Abaminisitiri bo muri Guverinoma icyuye igihe nabo barahari
    Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, François Kanimba; uw’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo n’uwa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne
    Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye n’uw’Ubuzima, Dr Diane Gashumba
    Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana (inyuma ye), bari mu Nteko Ishinga Amategeko
    Umuvunyi Mukuru, Aloysie Cyanzayire
    Uhereye ibumoso: Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne; uw’Ingabo, Gen. James Kabarebe na Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Tugireyezu Venantie baganira
    Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana (ibumoso) n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaac

    Amafoto: Mahoro Luqman na Village Urugwiro

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.