REFERENDUM 2015: Abanyamategeko n’Abacurabwenge ba FPR bongeye kugusha Kagame muri “rugondihene”! Ntiyemerewe kongera kwiyamamaza mu 2017 !

red-lineREFERENDUM 2015:  Abanyamategeko n’Abacurabwenge ba FPR bongeye kugusha Kagame muri “rugondihene”! Ntiyemerewe kongera  kwiyamamaza mu 2017 !

 

Kubera inyota y’ubutegetsi irenze igipimo Paul Kagame yagaragaje guhera mu 1994, Abacurabwenge ba FPR n’Abanyamategeko banditse Itegekonshinga ryo mu 2003 bararidanangiye ku buryo bashakaga kumufungira inzira kugira ngo atazaguma ku butegetsi ubuziraherezo. Niyo mpamvu bagombye kwandika ingingo y’101 itarashoboraga gupfa guhindurwa bitanyuze muri Referendum. Iyo ngingo igira iti “Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi.  Ashobora kongera gutorwa incuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze 2 ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”.

Mu mezi ashize, Paul Kagame n’Agatsiko ke bakomeje guteka imitwe mu buryo bunyuranye kugira ngo barebe uko iyi nzitizi y’amategeko yakurwaho bityo akazongera kwiyamamaza mu matora ataha yo mu 2017.

Twabonye ikinamico riteye isoni ryakozwe mu minsi ishize, abaturage bakikorezwa ibiseke byuzuye impapuro ngo zisaba ko Kagame yagirwa Ikigirwamana akazategeka u Rwanda kugeza apfuye,ngo kuko ariwe wenyine wavukiye gutegeka!

Byarangiye habayeho Referendum ififitse, Itegekonshinga rivuguruwe ritorwa mu cyumeru kimwe gusa, ngo ku majwi “atekinitse” arenga 98% !  Kugira ngo bigerweho abaturage baratorewe, abashaka gutora OYA babuzwa gutora, bamwe barakubitwa, abandi barafungwa , sinjye wahera.

Itegekonshinga rivuguruwe ntiryemerera Paul Kagame kuzongera kwiyamamaza mu 2017.

Icyo Paul Kagame atamenye ni uko, muri iyo rwaserera yose, Abanyamategeko n’Abacurabwenge bo muri FPR-Inkotanyi bamuteze umutego wa rugondihene kandi akawugwamo bidasubirwaho . Mu by’ukuri iyo witegereje neza uko Itegekonshinga rivuguruye ryanditswe , uhita ubona ko ritemerera Paul Kagame kuzongera kwitoresha mu 2017.

Kugira ngo Abanyamategeko n’Abacurabwenge ba FPR Inkotanyi babigereho  bakoresheje amayeri yo mu rwego rwo hejuru : birinze kwerekana umushinga wanditse w’Itegekonshinga rishya kugira ngo abambari ba Kagame badahita batahura umutego wagobetswemo ! Mu by’ukuri abaturage bake bashoboye kujya gutora , ntabwo bigeze bamenya icyo bari gutora icyo aricyo . Muri bo hari abibwiraga ko bari guha Kagame inzira yo kuzongera kwiyamamaza mu 2017, ariko siko biri .

Dore impamvu 3 z’ingenzi zerekana ko Paul Kagame atemerewe n’Itegekonshinga rivuguruye kongera kwiyamamaza:

  1. Nta munyarwanda wemerewe gutorerwa manda zireneze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

 

Itegekonshinga ryo mu 2003 ryabigennye ku buryo busobanutse mu ngiyo yaryo y’101; yagira ga iti : “Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyeri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”.

Iri niryo tegeko Perezida Paul Kagame yarahiriyeho ni naryo rigenga manda ze . Kugira ngo Paul Kagame abashe gusimbuka  iyi “KIRAZIRA”, Itegekonshinga rivuguruye ryagombaga kuvuga mu magambo yeruye  ko Perezida uriho (Paul Kagame)  mu gihe cy’iri vugururwa ahawe “uburenga-nzira “bwo kuzongera kwiyamamaza kuri manda ya gatatu (2017). Ntibyakozwe.  Ahubwo ingingo y’101 y’Itegekonshinga ryavuguruwe mu 2015 yongera kwemeza ko umuntu atorerwa manda ebyiri gusa .

Dore uko iyo ngingo y’101 ivuguruye ivuga :

“ Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu (5). Ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe ».

Mu yandi magambo, icyahindutse ni umubare w’imyaka manda imara. Yavanywe ku myaka irindwi ishyirwa ku myaka 5.  Ariko « KIRAZIRA»  yo kutarenza manda ebyiri yo yagumyeho .Ni ukuvuga ko nta munyarwanda wemerewe gutorerwa umwanya wa Perezida incuro zirenze ebyiri. Principe ya « Limite des mandats » yagumyeho.

Twibuke ko icyo Agatsiko ka Paul Kagame n’ Abafana be barwanyaga ari iyi « KIRAZIRA » babonaga nk’izitizi ikomeye y’amategeko. Biragaragara rero ko uru rugamba barutsinzwe kuko Kirazira igumyeho.

  1. Umwihariko wa Paul Kagame wagomba kugenwa n’ingingo y’172 ni icyuka gusa !

 

Hari abibwiraga ko ingingo y’172 yashyizweho kugira ngo Paul Kagame akunde agirwe « Irengayobora »(Exception) » bityo azashobore kwiyamamaza manda zirenze ebyiri. Siko bimeze. Iyi ngingo y’172 ntaho yerekana ko Perezida Paul Kagame Kagame ari irengayobora ku buryo yakongera kwiyamamaza bwa gatatu mu mwaka w’2017.

Ahubwo iyi ngingo y’172 igena manda y’imyaka 7 izatangira mu 2017, hanyuma guhera mu 2024 hagatangira kubahirizwa manda y’imyaka itanu.  Bivuze ko umunyarwanda wese  uziyamamaza kandi agatorerwa kuba Perezida w’u Rwanda mu 2017 azaba atorewe manda y’imyaka 7, yarangira , Perezida akazajya atorerwa manda y’imyaka 5, nk’uko bigenwa n’ingingo y’101 ivuguruye.

Nk’uko mubibona, ntaho bigaragara ko BWANA Pahulo Kagame uzaba urangije manda ze ebyiri, ahawe uburenga-nzira bwo kuziyamamaza mu 2017.

Ikintu kimwe gusa iyi ngingo y’172 yemerera Perezida uriho (Paul Kagame)  ni ugukomeza manda yatorewe kugeza mu 2017. Ariko ntabwo imukuriraho ya « KIRAZIRA ».

Bishatse kuvuga ko iyi ngingo y’172 y’Itegekonshinga ryo mu 2015 nayo itamwemerera kuzongera kwiyamamaza.

Dore uko ingingo y’172 ibivuga:

« Perezida wa Repubulika uri ku buyobozi mu gihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, akomeza manda yatorewe.

Hatabangamiwe ibiteganywa mu ngingo y’101 y’iri Tegeko Nshinga, hitawe ku busabe bw’Abanyarwanda bwabaye mbere y’uko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, bushingiye ku bibazo byihariye u Rwanda rwasigiwe n’amateka mabi rwanyuzemo n’inzira igihugu cyafashe yo kuyivanamo, ibimaze kugerwaho no kubaka umusingi w’iterambere rirambye ; hashyizweho manda imwe y’imyaka irindwi (7) ikurikira isozwa rya manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo .

Ibiteganywa mu ngingo y’101 y’iri Tegeko Nshinga, bitangira gukurikizwa nyuma ya manda y’imyaka irindwi(7) ivugwa mu gika cya kabiri cy’iyi ngingo ». 

  1. Perezida Paul Kagame agengwa n’Itegekonshinga ryo mu 2003 yarahiriyeho.

 

Mu mategeko habaho igitekerenzo-nkingi (Principe) gifite agaciro kangana n’ak’itegeko ryanditse kigena ko « Itegeko rishyirirwaho igihe kizaza ». Mu kilatini bivugwa bitya : « Lex non habet oculus retro ». Abafaransa bo babyita « Principe de la non-rétroactivité des lois ».

Bisobanurako itegeko rishyirwaho kugira ngo rigenge igihe kizaza. Muri urwo rwego, Itegekonshinga rivuguruye ryo mu 2015 ntirizanywe no gusenya ibyakozwe igihe u Rwanda rwagenderaga ku Itegekonshinga ryo mu 2003.  Ahubwo bisobanuye ko Paul Kagame akomeza kugengwa n’itegekonshinga ryo mu 2003 yarahiriyeho kuko ariryo ryamugize Perezida wa Repubulika kuzageza mu mwaka wa 2017.  Mu gihe rero Itegekonshinga rivuguruye ryo mu 2015 nta « burenga-nzira » bushya rimugeneye mu magambo asobanutse, ubwo we azakomeza kubuzwa kwiyamamaza ubwa gatatu kuko ntaho byanditse ko noneho abiherewe uruhushya. Tumwifurije kwihangana !

Umwanzuro

Burya koko FPR irimo abacurabwenge bajijutse kandi barambiwe ingoma y’igitugu ya Paul Kagame. Barongeye barabimweretse nk’uko n’ubundi bari baramudanangiye mu 2003 ubwo bandikaga mu itegekonshinga ko atemerewe kwiyamamariza kuba Perezida  incuro zirenze ebyiri.

Ubu rero Paul Kagame yarangije nanone gusinya no gutangaza mu Igazeti ya Leta, nomero idasanzwe yo kuwa 24 Ukuboza 2015, Itegekonshinga rivuguruye  ritamwemerera kuziyamamaza ubwa gatatu mu 2017, kereka hagati aho niyongera agakoresha irindi vugururwa ry’Itegekonshinga, hakabaho n’indi Referendum yo kuryemeza !

Banyarwandakazi, Banyarwanda, mubimenye hakiri kare, Itegekonshinga rivuguruye ryo 2015 ntiryemerera Paul Kagame kuziyamamaza mu 2017.  FPR nibe ishaka undi mukandida.

Mugire amahoro.

Padiri Thomas Nahimana,

Umukandida w’Ishema Party na Nouvelle Génération mu matora ya Perezida yo mu 2017. 

In POLITICS  

9 792 Responses to REFERENDUM 2015: Abanyamategeko n’Abacurabwenge ba FPR bongeye kugusha Kagame muri “rugondihene”! Ntiyemerewe kongera kwiyamamaza mu 2017 !

  1. You are my intake , I possess few blogs and often run out from to post .I believe this web site contains some very good info for everyone. « As we grow oldthe beauty steals inward. » by Ralph Waldo Emerson.

  2. These might be needed once a year after your
    initial course of therapy, help to prolong your hair
    totally free results.

  3. Real nice layout and fantastic content , nothing else we require : D.

  4. This weblog really is great. How was it produced ?

  5. I wish I had a dime for every bad post I’ve read lately. I also wish other writers had your talent and style. Thank you.

  6. Hello there! I simply would like to give you a big thumbs up for the great info you have
    right here on this post. I am returning to your web site for more soon.

  7. I hae been browsng ojline greater tnan three hohrs nowadays, butt I by no means
    found anyy attention-grabbing article like yours.
    It’s ptetty rice suffcient ffor me. In myy opinion, if aall websikte ownewrs andd bloggers made good conternt
    ass you probably did, thhe net will probably bbe mucch more useful thaan ever before.

    Heyy there! Soeone in myy Myspce grkup shared tis site with uus soo I camme to check itt out.

    I’m deffinitely loviing thhe information. I’m book-marking andd
    wilpl bee tweetig this too my followers! Wonderul blogg
    and terific designn annd style. I could not reswist commenting.
    Veery wel written! http://foxnews.co.uk

  8. Thank you for yet another informative website. Where else could I get that kind of info written in such a perfect approach? I’ve a challenge that I’m just now operating on, and I have been on the glance out for such details.

  9. Uma advertencia categorico bem como adentrar no
    comportamento, tal como junto a todo mundo os mantimento embalados,
    com achar os rotulos perante todo amostra desde comida voce assentar adquirir.
    Vosmece acontece achar que muitas pessoas contem em grau superior sacarose no entanto calorias do
    que qualquer angra desde Super Slim X ancestral junto somente melhor proteina. http://Videos.apc.org/u/richellyagr/

  10. Essas empresas a lanchonete incolume de fato acusacao a determinado afluxo dentre
    excipiente mais a fim de nos bolcar a acreditar alimentos naturais
    saudaveis. http://www.Fatcountry.com/userinfo.php?uid=1065947

  11. I truly appreciate this post. I have been looking everywhere for this! Thank goodness I found it on Bing. You have made my day! Thank you again!

  12. Qualquer advertencia categorico contudo adentrar no comportamento, tal como
    junto o mundo inteiro os alimentos embalados, dentre adivinhar os rotulos perante toda arquetipo de comida o senhor decidir obter.
    A senhora acaba descobrir que muitos contem mais docura bem como calorias que
    algo boca de Super Slim X classico junto a so mais proteina. http://www.developersratings.com/member.php?action=profile&uid=252714

  13. wonderful post, extremely informative. I wonder why the other experts of this sector do not notice this. You should continue your writing. I’m sure, you’ve a fantastic readers’ base already!

  14. my English teacher hate me cause i maintain writing about somebody from The WANTED called Jay, she gives me evils and low

  15. Please let me know if you’re looking for a author for
    your weblog. You have some really good posts and I feel I would be a good asset.

    If you ever want to take some of the load off, I’d absolutely love to write some articles for your
    blog in exchange for a link back to mine. Please shoot me an email if interested.
    Regards!

  16. I visit daily some blogs and blogs to read posts, but this blog offers feature based posts.

  17. My brother recommended I might like this website. He was entirely right.

    This post truly made my day. You cann’t imagine simply how much time I
    had spent for this info! Thanks!

  18. I don’t know if it’s just me or if everybody else experiencing issues with your site. It appears as though some of the written text on your content are running off the screen. Can someone else please provide feedback and let me know if this is happening to them as well? This could be a problem with my web browser because I’ve had this happen before. Appreciate it

  19. I was able to find good advice from your blog articles.

  20. This is my first time go to see at here and
    i am truly happy to read all at one place.

  21. Ihr werdet euch für euer Tun vor dem höchsten Richter verantworten müssen.

  22. Great blog! Is your theme custom made or did you
    download it from somewhere? A design like yours with a few simple tweeks would
    really make my blog jump out. Please let me know where you
    got your design. Cheers

  23. Porventura o superior adagio no aglomeracao criado entretanto
    a angra desde proteina. http://Graeatherein.top/index.php?a=stats&u=tauanalantmann

  24. Vosmece acaba admoestar que essas barras sao alem disso elevados perante suavidade natural e tambem crianca no proteina por antecedente desses ingredientes naturais. http://minicraftgamesonline.com/profile/938603/lisandra35p

  25. A proteina, obesidade no entanto Super Slim X nestes produtos vem desde mantimentos absolutamente naturais. http://www.thegamingspot.net/profile/eraldoloure

  26. I wanted to thank you for this excellent read!! I certainly enjoying every small bit of it I’ve you bookmarked to look at new stuff you post

  27. I’d must verify with you here. Which isn’t one thing I often do! I get pleasure from reading a put up that will make individuals feel. Moreover, thanks for allowing me to comment!

  28. I really love this article.

  29. A decifracao contudo causar a proteina. http://800Classified.com/user/profile/25003

  30. I’m really loving the theme/design of your blog. Do you ever run into any web browser
    compatibility issues? A number of my blog readers have complained about my
    blog not working correctly in Explorer but looks great in Chrome.

    Do you have any advice to help fix this issue?

  31. It’s going to be finish of mine day, except before ending
    I am reading this wonderful piece of writing to increase my knowledge.

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.