Ni iki cyaba kihishe inyuma yo kwibasira umuryango wa Karorero muri iki gihe?!

téléchargementMuri iyi minsi imiryango myinshi mu Rwanda iratotezwa igahohoterwa n’inzego z’ubuyobozi, abantu bakagirirwa urugomo, benshi bakiyumanganya bagapfira iyo ariko bateseka. Havuzwe mu minsi ishize iby’abana b’urubyiruko benshi bahohoterwa ku buryo budasobanutse. Kenshi byaravugwaga bamwe bakagira ngo harimo n’amakabyankuru, ariko iyo witegereje ibikorwa biriho byibasiye imiryango imwe, usanga ibyo abantu bavuga ku rugomo ruturuka mu buyobozi muri iki gihe bitabuze ishingiro. Ibiri kuba muri iyi minsi ku muryango wa Karoli Karorero ubarizwa mu murenge wa Shangi mu ntara y’iburengerazuba (hahoze ari Cyangugu) birenze imivugirwe.

Intandaro

Umusaza Karorero, yabaye umuyobozi wa komini mu gihe abantu bakunze kwita ko ari mbere y’intambara (mbere ya 94). Ikibazo cy’ibura ry’ubutabera mubyerekeye uyu musaza cyavuzweho byinshi bitari ngombwa kugarukwaho. Gusa ikitarabuze gutangaza bamwe ni urubanza rwe muri gacaca rwabaye mu minsi yashize, aho yakatiwe gufungwa burundu ku mpamvu zibabaje ariko na none ziteye kumirwa. Mu gihe urukiko gacaca rwiteguraga kumurenganura, hagize hatya haza giturumbuko umuhungu w’umuturanyi witwa Pasikali Ntiharabayo mwene Silasi Nsanzurwimo. Ubwo uwo yagobokaga mu rukiko atyo, muri iyo minsi ngo yari yarahawe akazi ka maneko muri RPF. Aba avugiye mu ruhame ko ngo yaba yarirebeye n’amaso ye inama zo gutegura genoside ngo zaba zaraberaga kwa Nsanzurwimo muri salon, ngo zigategurwa na Karorero afatanyije na se Nsanzurwimo.

Abari bagize urukiko gacaca ngo barateranye, ngo basanga iyo umwana ageze aho gushinja ise umubyara aba avuga ukuri. Nta mutangabuhamya wundi waba wararebye izo nama zavuzwe na Ntiharabayo wahamagawe. Nta majwi cyangwa inyandikomvugo zerekeye izo nama Ntiharabayo yabwiye gacaca byerekanywe. Muri make byagaragariye abantu ko Ntiharabayo afite abari bamutekereye ibyo agomba kuvuga muri gacaca. Icyakora urukiko ruhita rwemeza igihano ku baregwaga. Nsanzurwimo yakatiwe igihano kidakanganye, ubundi Karorero ahanishwa gufungirwa burundu mu kato, ubu akaba abarizwa muri gereza ya Mpanga. Abantu babaye nk’abumirwa ku mikorere y’ubutabera iteye gutyo, ariko aho bigeze aho nyine birakirwa.

Ntibyagarukiye aho!

Mu minsi yakurikiye urubanza rwa Kororero, ubuyobozi bwagize gutya buba bufashe icyemezo huti huti cyo guca umuhanda wahuranya isambu yose umuryango wa Karorero utuyemo. Igitangaje, ku ruhande aho hari hasanzwe umuhanda utari waranasibamye. N’ubwo icyo cyemezo cyo guca uwo muhanda cyari giteye umujinya mu by’ukuri, abantu basabwe gutuza, bakabyakira uko biri nta gusakuza. Bityo abahinzi baba bahinga umuhanda wa RPF bakawubererekera, n’ubwo hataburaga ubwo ibinonko byamanukiramo, abantu bakagerageza gukubura ngo badakanga rutenderi. Umuhanda waje kujya umeramo ibyatsi kuko utari nyabagendwa, bityo no guhinga isuka rimwe na rimwe ntibone neza aho urubibi rw’umuhanda rugarukira. Ibyo byatangiye gusakuza mu nzego ngo umuryango wa Karorero watangiye kubangamira ibikorwa remezo. Twibutse ko uwo muhanda mushya waciwe wahuranyaga isambu yose yo kwa Karorero!

Uko kwibasira abakomoka kuri Karorero byatangiye

Mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2014, nagize ntya mbona ibaruwa ya mushiki wanjye Monika (umwe mu bakobwa ba Karorero ushatse i Kigali). Ibaruwa nohererejwe yanteye kumirwa. Mushiki wanjye yangejejeho iby’umushinga w’ubucuruzi ngo yari yaratangiye, ariko ngo akaba yarabisabwe kandi abishyigikiwemo n’abayobozi muri leta ya RPF. Yambwiraga ko abo bayobozi ngo bamubwiye ko byaba byiza akoze web site, ndetse ngo akaba yabifashwamo na musaza we uba mu Budage! (njye ubwanjye). Nabwiye Monika ko ntabona akanya ko kwita kuri web site, ariko bintera amatsiko yo kumenya company yari yaratangiye ashyigikiwemo n’ubuyobozi uko yaba yitwa. Izina nabwiwe niryo ryanteye kwibaza cyane kubyo Monika yari yarashowemo. Icyo gihe yambwiye ko abo bayobozi bamusabye ko company yayiha izina „Imbehe“ !!! ngo kuko bijyanye n’imigambi ya leta irimo muri iki gihe! Naje gusaba Monika niba atahindura iryo zina, ambera ibamba, avuga ko abayobozi bamubwiye ko aramutse ahinduye iryo zina ataba agishiyigikiwe na leta!

Nyuma maze kubona neza ko Monika ashobora kuba muri ibyo bikorwa afatanyijemo na leta harimo umutego atazigobotara, namusabye ko ibyo bikorwa yatangiye yabireka, byaba ngombwa akihungira, kuko nabonaga neza abo bamujyaga mu matwi bari bafite icyo bashaka kumukoresha. Nta gushidikanya ko bashoboraga kumwitwaza kugira ngo njyewe ubwanjye banyambike ibara, bigaragazwa no kumusaba ngo abe arinjye ukora iyo web site nk’aho hari aho tuziranye n’abo babimusabaga.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka turimo muri Mutarama, niho Monika yagiye kubona abona abakozi bose yakoreshaga barabafunze nta nteguza. Monika abibonye atyo yahise akizwa n’amaguru ahungira mu rugo i Shangi n’abana bose bakomeje kubana na nyirakuru, mu gihe Monika yagendaga yihishahisha, kubera ko inzego z’umutekano zahise zitangira kumushakisha uruhindu. Ubwo inkuru zasakaye ku matelevizyo n’amaradiyo mu Rwanda ku buryo burimo gukabiriza cyane. Ikibazo cya Monika bagihindura umusozi, bahereye kuri cheque itazigamiwe (65 000 Frw!!!) ngo yaba yarigeze gusinya. Gusa isakuza ku maradiyo na Televiziyo mu Rwanda kuri icyo kibazo byagaragaraga neza ko bihishe ikindi!

Ugufungwa bidasobanutse

Mu mpera z’ukwezi gushize kwa kabiri, niho hongeye kuvugwa kuri televeziyo mu Rwanda ko ikibazo cya Company Monika yari ahagarariye ko kidakanganye, ndetse ko n’abakozi be bose bafunguwe. Nyuma inzego z’ubutegetsi zikoresheje umwe mu bafunguwe, atumwa kuri Monika kumubwira ko ibintu bigenda neza ko bashobora kongera gukomeza imirimo yabo. Monika ntiyabashije kubona uwo mutego bari bamuteze nibwo yavuye mu bwihisho yari amazemo amezi arenga abiri.

Kuwa kane tariki ya 3 Werurwe, niho mu gitondo cya kare police yazindutse iza kugota inzu kwa Karorero, Monika afatwa atyo ahita ajyanwa gufungirwa ahantu hatari hamenyekana n’umwana ahetse w’amezi arindwi. Gusa icyateye abantu kumirwa, ni ku rupapuro rumufata banditseho ubwoko bw’ikirego afatiwe ngo: „Monique Ugiribambe ufite se ufungiye Genocide, nyina  Mukangweshi Laurence ari gushaka ibyangombwa i Bukavu ngo ajye mu mahanga. Aterwa inkunga na FDLR. Mwene wabo na Twagiramungu. Atanga na chec zitazigamiwe!“

Iterabwoba ku bana babyiruka

Icyateye nabwo abantu kumirwa ni uko nyuma yo gufunga Monika hakomeje gucicikana amakuru ko mu nzego za polisi ngo hari n’umugambi wo kurasa babiri mu bahungu ba Karorero, aribo Joachim na Dominique. Hari abapolisi ngo bivugishaga ngo ko bumvise ko aba bahungu baba ari interahamwe za karahabutaka. Igitangaje nanone ni ukwita interahamwe abana bavutse urebye mu gihe cya genocide, bakaba barakuriye mu by’ukuri muri systeme ya RPF. Biratangaje kubona ijambo Interahamwe ryakoreshwa muri iki gihe ku bana bari mu myaka makumyabiri. Ikindi cyagaragaje ko uwo mugambi wo kwivugana abo bahungu koko ushobora kuba uriho, ni ko bo ubwabo bakomeje guhamagarwa kuri telefone n’abantu babatera ubwoba ndetse kuri Joachim we bavuga ngo ko ngo anaregwa icyaha cyo kwibasira ibikorwa remezo birimo gusiba imihanda (Aha bikumvikana ko ari wa muhanda waciwe mu isambu kwa Karorero uriho uvugwa)

Twabitekerezaho iki?

Urugomo ni ikintu kidashobora na gato kugira icyo cyagezazaho abantu, cyane cyane iyo ruturuka mu nzego z’ubuyobozi zagombye kuba ari zo zirengera abaturage. Ntabwo umwana wakuze abona leta ya RPF ariyo iriho ubu ashobora gusigwa icyaha cy’ubuterahamwe, ngo abe yakumva yakwizera umutekano mu gihugu cyamubyaye. Urugomo nk’uru nk’uko rugaragara ku muryango wa Karorero muri iki gihe, rudasize n’indi miryango birumvikana, rwagombye kubwirwa abayobozi bakuru b’igihugu, kuko hari n’igihe wasanga abarukurura akenshi ari abari mu nzego zo hasi bashobora kubyibwiriza bagira ngo bangishe abaturage ubuyobozi. Ndasaba leta ya RPF kwita kuri iki kibazo cy’abakomeza kuzutaguzwa bicwa bufuni na buhoro ko iyo myifatire ikwiye guhinduka, abaturage bagahabwa amahoro, bakabaho batekanye kandi bakikorera imirimo yabo ntawe ubatezamo intugunda zidashira.

Padiri Theophile Murengerantwari
Deutschland, den 4. März 2016

Source :Lemédiateur-Umuhuza

In POLITICS  

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.