NDASUBIZA Bwana NGIRENTE wiyita Pacifique MUNEZERO : Harya ngo aba bose ntawe uri hejuru y’amategeko?

NDASUBIZA Bwana NGIRENTE wiyita Pacifique MUNEZERO : Harya ngo aba bose ntawe uri hejuru y’amategeko?

  1. Nsomye inkuru  umwanditsi wiyita Pacifique Munezero  yise « Aba bose ntawe uri hejuru y’amategeko »  nuko ndumirwa ! Ndetse yari yabanje kuyiha ulutwe ngo  » Ukubita imbeba ntababarira ihaka ! » ( reba: http://rushyashya.rw/spip.php?page=m_sommaire) . Mbega ukwishongora! Mbega ukwishyira imbere nk’akaguru karwaye umufunzo ! Mbega ugushinyaguririra rubanda ! Abenegihugu bageze aho bicwa  » IMBEBA koko ! Twibuke ko iyi mvugo yakoreshejwe na Perezida Kadafi wa Libiya mu minsi ye ya nyuma!

I. LETA ITEMEWE NA RUBANDA IRAGERAGEZA KWISOBANURA

Iyo ubutegetsi butangiye ibyo kwisobanura muri ubu buryo bisobanuye ko buba buri mu bibazo bikomeye.  Birasa n’aho ari Bwana NGIRENTE watangiye akazi bamuhamagariye! Amaraso mashya yaje ye !

Muri iyo nkuru,  Umumotsi w’ingoma y' »Agatsiko k’Amabandi yitwaje intwaro » yatinyutse ajya ahagaragara, akora mu nganzo, maze si ugutera ICYOTEZO ingoma irenganya kandi ikica rubanda urubozo, yiva inyuma! Burya koko ubutegetsi bushobora gusindisha kurusha divayi ! Biragaragara ko INKOTANYI zarangije gusinda umurengwe! Byararangiye kabisa.

Uramutse ugerageje gushyira muri make ariya magambo menshi cyane uwiyita Pacifique Munezero yahuraguye, wavuga ko « message » y’icengezamatwara yashakaga gutambutsa ikubiye muri izi ngingo 3 zikurikira zigamije gucunaguza no gucecekesha abavugira abarenganywa na KAGAME:

(1) Ubutegetsi bw’iterabwoba bwa Kagame n’Agatsiko ke ni nta makemwa, BUGENDERA KU MATEGEKO (ororororo!!), nta kosa bushobora gukora.

(2)Umwenegihugu wese utinyuka akamagana akarengane gakabije gakorwa n’ubu butegetsi bwa Kagame bwogogoje rubanda imyaka ikaba ishize ari 23 , ni we munyacyaha, ni uwo gukanyagwa, akamburwa ibye, agafungwa ndetse akaraswa ku manywa y’ihangu .

(3) Kagame n’ « Agatsiko ke k’amabandi yitwaje intwaro » nibo bonyine bavukiye gutegeka no kuba hejuru y’amategeko: Ugushaka kwabo niko TEGEKO rigenga u Rwanda. Inyungu zabo bwite nizo rubanda ikwiye kugokera . Itegekonshinga bashobora kurihindagura uko bishakiye, bakubahiriza ingingo bikundiye,  izirengera uburenganzira bwa rubanda bakazisuzugura…. babifitiye uburenganzira. Bo BONYINE. Utabyemera atyo afunge kinywa !

Ngayo ng’uko.

II.TUBYUMVE DUTE ?

Hari ikintu kimwe ntabura gushima uyu wiyita Pacifique Munezero: nabonye ari umuntu ushoboye kwandika inkuru mu Kinyarwanda cyanditse neza kandi cyumvikana. Ureke rwa  « ruvangavange rutamirika » abo ba Tom Ndahiro bamenyereye gusuka muri ya mizindaro y’ « Agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro » ariyo www.igihe.com no muri www.rushyasha.net . Ntibigikunze kubaho. NGIRENTE arashoboye !

Ariko icyo tugaya uyu wiyita Pacifique Munezero ni uko ubwonko bwe yiyemeje kubushyira mu bucakara no kubukodesha ngo bukoreshwe mu kurengera Umwicanyi kabombo no gushyigikira akarengane n’igitugu kizahaje rubanda . Ngira ngo na we ubwe ntayobewe  ko ubwenge busingiza ikibi bukaveba icyiza , butaba bukiri ubwenge, kuko buba bwahindutse « umwijima » mutindi, wa wundi  ushirwa ari uko uhitanye nyirawo : » Science sans conscience n’est que ruine de l’âme »!

Umurimo alias Pacifique Munezero ariho wo gucinya inkoro no gutera ICYOTEZO  ( Thuriféraire du régime) ni uguta igihe kuko ibyo arimo bisa no gufata umubavu uhenze cyane ukawusiga ku MURAMBO (=MOMIFICATION) . Bishobora gutinza ubushanguke bw’umurambo ariko ntibiwugaruramo umwuka w’abazima !

Ubutegetsi bwa Paul Kagame n’ « Agatsiko ke k’amabandi yitwaje intwaro », Abanyarwanda bashishoza batangiye kububarira mu gihe cyahise.  Ntibukibaho. Ababuririyeho barikuye, abariho bumira ku ruhu nk’ikirondwe bo bazasarura akaga gusa. Icyo tubona ubu ni umurambo w’icyahoze cyitwa Ubutegetsi bwa Kagame , ndetse nawo watangiye gushanguka : Ingoma yasubiranyemo iba yarimbutse!

Pacifique Munezero nashaka atere icyotezo karijana, asige imibavu y’agaciro kadasanzwe, yitakume abuvuge imyato, abuhimbire ibisigo n’ibyishongoro…ntazakuraho ubuhanga bwa kinyarwanda bugira buti « Akabaye icwende ntikoga, n’iyo koze ntigashira umunuko » ! Kagama na FPR ye, niryo ICWENDE, bavuze, byarangije kugaragarira bose, nta garuriro !

(1)Guhindura Itegekonshinga kugira ngo KAGAME yigire Ikigirwamana cyifuza gusengwa no gusingizwa nk’Imana y’ukuri!

(2)Gucira abenegihugu ishyanga, bakimwa Pasiporo z’igihugu cyabo, bakabuzwa kwinjira ku butaka bw’igihugu cyabibarutse,

(3) Gutorongeza, gutesha agaciro, gufunga no kwica abatumye FPR ibaho, ikarwana , igafata ubutegetsi mu Rwanda,

(4)Kujujubya umwari Diane SHIMA RWIGARA n’umuryango we,

(5)Gufunga Victoire INGABIRE UMUHOZA na Déogratias MUSHAYIDI nta kindi bazira uretse guharanira uburenganzira bwabo no kurengera uburenganzira bwa rubanda,

(6) Kurenganya KIZITO Mihigo abanyarwanda bose bikundira kubera uko yabafashaga guhimbaza Imana no kwicengezamo indangagaciro z’impuhwe,imbabazi n’ubwiyunge,

(7)Kwicisha abaturage INZARA no kubambura  UDUSAMBU twabo,

(8)Gukenesha Urubyiruko no kuruvangura hashingiwe ku irondakoko

(9)N’ibindi byaha bikomeye nk’ibyo…

….si ihwa mu kirenge cya Kagame nk’uko bamwe bakunze kubyita ahubwo ni ICUMU rishinze mu mutima we n’uwa FPR-Inkotanyi, umuryango udatandukanye n’imitwe y’iterabwoba igomba gusenywa ikava ku isi .

Mu gusoza reka nibutse alias Munezero Pacifique ko Intwari ziharanira ineza ya rubanda zitajya zitsindwa bibaho, kabone n’iyo zatotezwa bikomeye ndetse zikanicwa, amaraso yazo ahora ari ifumbire irumbuura Abarwanashyaka benshi baharanira kurengera rubanda. U Rwanda ruzahoraho , nyamara ejobundi Kagame azapfa arusige.

Dore ngiyi impinduka mu Rwanda irakomanga ku muryango kandi nta kizashobora kuyihagarika !

Naho Yezu we,  ati :« Ubu noneho…niba hari udafite INKOTA, nagurishe igishura cye ayigure »(Luka 22, 36)

Ngaho nawe kanda hano wisomere inkuru ya Pacifique Munezero wiyumvire!

UMUHANUZI.

 

 

4 thoughts on “NDASUBIZA Bwana NGIRENTE wiyita Pacifique MUNEZERO : Harya ngo aba bose ntawe uri hejuru y’amategeko?

  1. Umva Rujugiro yatanze akayabo ashyigikiye benewabo badushyize mw’icuraburindi. Nanjye mu mwanya we yenda nali kubikora. Aliko bimugarutse awa! Ikimbabaje ni uko abamuhemukiye batubahilije amategeko. Imisoro ra: mbere n’imbariro bawucunga iyo misoro ntiraboneka koko? Ni ibyanyu sinabitindaho: ujya mu bajiji wali umujiji?

  2. Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 12 Nzeri 2017
    Yanditswe na IGIHE
    Kuya 12 Nzeri 2017 saa 09:45
    AddThis Sharing Buttons
    Share to FacebookFacebookShare to TwitterTwitterShare to WhatsAppWhatsAppShare to EmailEmail
    Yasuwe :
    Yavuzweho : 0
    0 0

    None kuwa kabiri, tariki ya 12 Nzeri 2017, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

    Inama y’Abaminisitiri yatangiye ishimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika icyizere yagiriye ikipe nshya ya Guverinoma, by’umwihariko yifuriza ikaze n’imirimo myiza ba Minisitiri n’Abanyamabanga ba Leta binjiye muri Guverinoma bwa mbere. Abagize Guverinoma bamwijeje kuzakora ibishoboka byose kugira ngo buzuze uko bikwiye inshingano bahawe.

    Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabahaye impanuro zireba Abagize Guverinoma bose, baba abasanzwe muri Guverinoma n’abayinjiyemo bwa mbere, zizabafasha kwihutisha amavugururwa mu iterambere Abanyarwanda bakeneye, ikaba ariyo ntego igomba kubaranga bose. Izo mpanuro zikubiye mu ncamake ku buryo bukurikira:

    – Guhuriza hamwe ibyo buri muyobozi ashinzwe (coordination) babiyobowemo na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe;

    – Gusangira amakuru (communication);

    – Kwiyoroshya (humility) no gushyira inyungu z’abo bakorera imbere zigasumba uburemere bahabwa n’urwego bariho.

    1.Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 30 Kamena 2017.

    2.Inama y’Abaminisitiri yagejejweho Intego zikubiye muri Gahunda y’Igihugu y’Imyaka irindwi [7 (2017-2024)] y’impinduka zo kwihutisha iterambere (National Strategy for Transformation) irayemeza imaze kuyikorera ubugororangingo;

    3.Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

    – Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inyongera y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, kuwa 22 Gicurasi 2017, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere (ADF), yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyoni ebyiri n’Ibihumbi Magana abiri na

    Makumyabiri za «Units of Account» (2.220.000 UA) agenewe umushinga wo kongera uburyo bwo kwegereza Abaturage ibijyanye n’Ingufu;

    – Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, kuwa 17 Nyakanga 2017, hagati ya

    Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ya Miliyoni Mirongo Inani n’Indwi n’Ibihumbi Magana Atandatu z’Amadetesi (87.600.000 DTS) agenewe Gahunda y’Ubumenyi bw’Ingenzi bugamije Iterambere;

    – Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’impano yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, kuwa 07 Nyakanga 2017, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), nk’urwego rushyira mu bikorwa gahunda yo Gukwirakwiza Ingufu z’Imirasire y’Izuba iterwa inkunga n’Ikigega cyita ku mihindagurikire y’ikirere yerekeranye n’impano ingana na Miliyoni Makumyabiri n’Imwe n’Ibihumbi Magana Ane na Mirongo Ine z’Amadolari y’Abanyamerika (21,440,000 USD) agenewe Umushinga wo gushyiraho Ikigega kigenewe Guteza imbere Ingufu z’Imirasire y’Izuba mu Rwanda;

    – Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, kuwa 07 Nyakanga 2017, hagati ya

    Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA) nk’Urwego rushyira mu bikorwa Gahunda yo gukwirakwiza Ingufu z’Imirasire y’Izuba iterwa Inkunga n’Ikigega cyita ku mihindagurikire y’Ikirere, yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyoni Makumyabiri n’indwi n’Ibihumbi Magana Atanu z’Amadolari y’Abanyamerika ($27,500,000) agenewe Umushinga wo gushyiraho

    Ikigega kigenewe Guteza Imbere Ingufu z’Imirasire y’Izuba mu Rwanda.

    4.Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

    – Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, ibisabwa ku myanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM);

    – Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, ibisabwa ku myanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi muri Minisiteri y’Ibidukikije (MoE);

    – Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, ibisabwa ku myanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi muri Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba (MINILAF);

    – Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, ibisabwa ku myanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho (MITEC);

    – Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, ibisabwa ku myanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi muri Minisiteri y’Urubyiruko (MINIYOUTH);

    – Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, ibisabwa ku myanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi bo mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS);

    – Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, ibisabwa ku myanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA).

    5.Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira Ibihugu byabo mu Rwanda, ku rwego rwa Ambasaderi, ku buryo bukurikira:

    1.Madamu OLIVER WONEKHA, wa Uganda, afite icyicaro i Kigali, mu Rwanda;

    2.Bwana OUMAR DAOU, wa Mali, afite icyicaro i Kigali, mu Rwanda.

    3.Bwana ADAMU ONOZE SHUAIBU, wa Nigeria, afite icyicaro i Kigali, mu Rwanda.

    4.Bwana FERNANDO ESTELLITA LINS DE SALVO COIMBRA, wa Brazil, afite icyicaro i Nairobi, muri Kenya.

    5.Madamu ALISON HELENA CHARTRES, wa Australia, afite icyicaro i Nairobi, muri Kenya.

    6.Bwana NGUYEN KIM DOANH, wa Vietnam, afite icyicaro i Dar es Salaam, muri Tanzania.

    6.Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana NICOLA BELLOMO ahagararira Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali, mu Rwanda.

    7.Mu Bindi:

    a)Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibi bikurikira:

    – Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge kizizihizwa ku nshuro ya 10 mu

    Rwanda hose kuva ku itariki ya mbere kugeza ku ya 7 Ukwakira 2017.

    Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Ubumwe n’Ubwiyunge ni Umusingi w’Iterambere rirambye” Bimwe mu bikorwa biteganyijwe muri iki cyumweru harimo: Gutoranya Abarinzi b’Igihango ku rwego rw’Akagari no kwishimira ibyagezweho mu rwego rw’Ubumwe n’Ubwiyunge. Inama y’Abaminisitiri yasabye Abanyarwanda bose kuzitabira ibi bikorwa.

    – Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro uzizihizwa ku itariki ya 21 Nzeri 2017. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Twese hamwe duharanire amahoro twimakaza indangagaciro z’ubwubahane n’agaciro ka muntu mu muryango”.

    b)Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

    – U Rwanda rwateguye inyandiko za ngombwa zerekeranye no kwandikisha Inzibutso za Jenoside za Nyamata, Murambi, Bisesero na Gisozi ku rutonde rw’Umurage w’Isi. Izo nyandiko zizashyikirizwa UNESCO bitarenze tariki ya 30 Nzeri 2017.

    – Kuva ku itariki ya 7 kugeza ku ya 9 Nzeri 2017, mu Rwanda habereye isiganwa ry’imodoka ryiswe Rwanda Mountain Gorilla Rally, ryitabirwa n’abakinnyi baturutse mu Rwanda, Kenya, Tanzaniya, Burundi, Uganda na Zambiya. Ikipe ya Kenya niyo yegukanye intsinzi.

    – Kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 17 Nzeri 2017, u Rwanda ruzakira irushanwa Nyafurika ry’Umukino wa Volley Ball ku bafite ubumuga bita Para-Volley Ball. Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 13 azava mu Rwanda, Misiri,
    Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Uganda, Algeria, Maroc na Afurika y’Epfo . Iryo rushanwa riteganyijwe kubera i Remera kuri Petit Stade.

    c)Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko i Kigali, ku itariki ya 6 Ukwakira 2017, hazizihizwa Umunsi w’Abasora. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Umusoro wanjye, isoko y’iterambere n’agaciro byanjye.”

    d)Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

    – Imyiteguro y’Igihembwe cya mbere cy’Ihinga (Season 2018A) yagenze neza.

    Abahinzi bakanguriwe gutegura aho bazatera imbuto, kugura no gukoresha inyongeramusaruro birimo gukorwa binyuze muri Gahunda y’Ubukangurambaga ya “Twigire Muhinzi”, irimo gukorwa mu Turere twose tw’Igihugu;

    – Kuva ku itariki ya 4 kugeza ku ya 5 Ukwakira 2017, u Rwanda ruzakira Inama n’Imurikagurisha Nyafurika ku bikomoka ku nkoko bizabera muri Kigali Convention Center.

    e)Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 7 kugeza ku ya 9 Ugushyingo 2017, u Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga y’Ihuriro ry’Ibigo Nyafurika bishinzwe kurengera no guteza imbere Uburenganzira bwa Muntu.

    f)Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

    – Ku itariki ya 8 Nzeri 2017, u Rwanda rwijihije Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kwigisha gusoma, kwandika no kubara. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Imbaraga zo gusoma”. Ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri y’Umuco na Siporo hatangijwe Ukwezi kwahariwe kwigisha gusoma, kwandika no kubara i Kigali;

    – Icyumweru cyahariwe kubaka amashuri kizatangizwa ku itariki ya 16 Nzeri 2017. Ibikorwa byateganyijwe bizarangira ku itariki ya 31 Ukuboza 2017, muri byo harimo gusimbura no/cyangwa gusana ibyumba by’amashuri 992 n’ubwiherero 1344 mu gihugu hose hakoreshwa uburyo budasanzwe.

    Iri tangazo ryashyizweho umukono na Marie Solange KAYISIRE, Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

  3. Inyubako UTC y’umunyemari Rujugiro yashyizwe mu cyamunara
    Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
    Kuya 11 Nzeri 2017 saa 06:22
    AddThis Sharing Buttons
    Share to FacebookFacebookShare to TwitterTwitterShare to WhatsAppWhatsAppShare to EmailEmail
    Yasuwe :
    Yavuzweho : 46
    0 0

    Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) cyashyize mu cyamunara inyubako ya UTC (Union Trade Center) y’umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert iherereye mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo kunanirwa kwishyura ibirarane by’imisoro yari abereyemo leta.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RRA rivuga ko icyo kigo kimenyesha “abantu bose babyifuza ko kizagurisha mu cyamunara umutungo utimukanwa wa Union Trade Center uherereye mu Mujyi wa Kigali.”

    Rikomeza rivuga ko izagurishwa “ku itariki ya 25 Nzeri saa 14: oo’ kubera ikibazo cy’imisoro nyiri uwo mutungo abereyemo leta.” “Gusura bizatangira kuwa 20 Nzeri 2017.”

    RRA yatangaje ko iyo cyamunara izabera aho uwo mutungo uherereye mu Murenge wa Nyarugenge, mu Kagari ka Kiyovu.

    Muri Gicurasi nibwo RRA yashyize UTC ku rutonde rw’imitungo 14 yafatiriwe kubera ibirarane by’imisoro. Yasabaga UTC kwishyura ibirarane mu gihe kitarenze iminsi 15 ndetse ko ari ubwa nyuma bibukijwe, bitakorwa ‘iyo mitungo ikazatezwa cyamunara’.

    Hari amakuru avuga ko RRA yishyuza Rujugiro imisoro yo kuva mu 2007 kugera mu 2013 aho ngo ubariyemo n’amande ari miliyari imwe na miliyoni zirenga ijana z’amafaranga y’u Rwanda.
    Umuturirwa Union Trade Center (UTC) w’umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tribert washyizwe mu cyamunara n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, RRA

    Kanda hano usome itangazo rya cyamunara

  4. « Ubu noneho…niba hari udafite INKOTA, nagurishe igishura cye ayigure »(Luka 22, 36): bazakenera n’inkota yo kurengera amagara yabo, kuko abantu benshi bazabanga!

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.