Amatora 2017: Mgr Philipo Rukamba yanze gusenga  » Umunyamurengwe wifuza gusengwa nk ‘Ikigirwamana »

Amatora 2017: Mgr Philipo Rukamba yanze gusenga  » Umunyamurengwe wifuza gusengwa nk ‘Ikigirwamana »


Ku italiki ya 18/8/2017, mu cyiswe irahira rya Paul Kagame wiyemeje gufata U Rwanda ho ingwate, agakomeza agategeka igihugu ku kingufu, yica inzirakarengane, asenyera abaturage, abarandurira imyaka, abambura ibyabo, abafungira akamama, yimika ivangura mu benegihugu…

abitwa abayobozi b’amadini binjiye mu irushanwa ridasanzwe kandi riteye isoni  ryo « Gusenga IKIGIRWAMANA Kagame », ni uko si ukukivuga imyato biva inyuma!

Biragaragara ko intego ya Kagame utaratinye guhatira abakecuru kumwita « Murumuna wa Yezu Kristu » yenda kuyigeraho : Arasengwa agasingizwa kimwe n’ Imana Data!

Kandi rero bigiye kurushaho gushyirwamo ingufu muri iyi manda ya Kane (2017-2024) Kagame yibye (1994-2024) dore ko nta munyarwanda ukimwemera nka Perezida w’u Rwanda. Manda yemererwaga n’Itegekonshinga zarangiye taliki ya 3/8/2017 ibyakurikiyeho byose ni Ubujura bwo kwiba ubutegetsi. Yewe n’ abazungu basanzwe bafasha u Rwanda batereyeyo utwatsi kuko barangije kumurunguruka basanga wa muntu bashyigikiye ari  » Umunyagitugu w’umwicanyi utaranganwa umutima w’impuhwe, Umusazi utagifite igaruriro,usonzeye gusengwa nk’Ikigirwamana ».

Nk’uko byagaragaye kuri iriya « ngirwarahira », Amadini menshi yo mu Rwanda yarangije kwirukana Imana y’ukuri ahitamo kubaka Urutambiro rushya, aterekaho Ikigirwamana Kagame , none abo Bashumba b’ impumyi barakstaje mu guhamagara rubanda ngo nipfukame isenge iyo Kabutindi!

Icyakora hari umushumba umwe wa Kiliziya Gatolika wagaragaje ko nta gisubizo kiboneka mu gusenga « umuntu », ko ahubwo igikenewe ari ugusengera « U RWANDA  » kugira Imana y’ukuri irurinde icyago cy’Intambara kuko biragaragara neza ko abatazemera gusenga Ikigirwamana bagiye gutotezwa bitangaje. Bityo ab’inkwakuzi muri bo bakaba biteguye gufata intwaro kugira ngo birwaneho kandi bakure Ishyano ku ruhimbi. Bishatse kuvuga ko Intambara iri imbere aha izaba ari Intambara hagati y’ Imana na Sekibi. Ingabo zizasakirana ni Ingabo z’Imana y’ukuri n’Ingabo za Kabutindi yigize IKIGIRWAMANA.

Munyarwanda, mwenegihugu tangira ushishoze umenye neza uruhande uhagazeho, uhitemo n’uwo uzarwanirira: Imana y’ukuri cyangwa Ikigirwamana Kagame.

Ngaho nawe iyumvure kandi uzirikane amagambo yo mu Isengesho rya Musenyeri Filipo Rukamba, ugendere kure ibitabapfu by’abishoye mu gusenga « Ikigirwamana » ku mugaragaro:

« Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, Amina.

Nyagasani Mana yacu, wowe Rumuri rw’ibihugu byose, ni wowe ubibeshaho ukabikiza. Twese hamwe turakwambaza dusabira u Rwanda rwacu. Mbere na mbere Nyagasani tugushimiye ibyo turukesha byose kuko ari wowe biturukaho. Tugushimiye ibyiza byarwo, ubutaka bwarwo, ururimi n’amajyambere byarwo. Tugushimiye imico myiza y’igihugu cyacu; ubugwaneza bw’ababyeyi, umwete w’urubyiruko, ubwitange bwose bw’abantu b’ineza n’imirimo yose iruteza imbere.

Dawe Nyirubutagatifu turagije igihugu cyacu ubuntu n’ububyeyi bwawe. Uturinde, uturengere. Ha abana bacu bose kukizamura mu mahoro, mu mudendezo no mu mubufatanye.

Mana yacu tugutuye abayobozi b’igihugu cyacu. Byumwihariko Perezida wacu. Umuhe ishya n’ihirwe mu mirimo wamushinze, ahore ahihibirikanira kurungutse ituze n’amajyambere mu Rwanda rwacu. Turasabira n’abandi bayobozi bose kugirango imigenzereze yabo itugeze ku bwubahane no ku buvandimwe buhamye.

Mana yacu fasha abafite ingorane bose muri iki gihugu. Komeza muri twe abantu bashishoza, bataryarya, b’umurava kandi b’intwari zitangira abandi.

Ijambo ryawe n’urukundo rwawe biturinde gutandukana, bidutoze kumvikana no gushyira hamwe igihugu cyacu gikurire mu butabera no mu mahoro.

Ha u Rwanda umubano mwiza n’amahanga, Ururinde intambara n’imidugararo yose, uruhe guteza amahoro n’ubwumvikane mu bihugu bya Afurika n’ibyisi yose.

Murikira abanyarwanda bose kandi ubakomeze kugirango bamamaze ukuri kwawe kandi bimirize imbere ubutabera n’urukundo bya kivandimwe bitume igihugu cyacu kirangwa n’ubumwe n’abaturage bose bakabona umunezero nyawo.

BikiraMariya nyina wa Jambo mwamikazi wa Kibeho, mubyeyi wacu udusabire. Ibyo byose tubisabye kubwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina.  »

Umuhanuzi.

14 thoughts on “Amatora 2017: Mgr Philipo Rukamba yanze gusenga  » Umunyamurengwe wifuza gusengwa nk ‘Ikigirwamana »

  1. Bizihiwe n’ibirori by’Umuganura wa mbere muri manda nshya ya Perezida Kagame (Amafoto)
    Yanditswe na Dusabimana Aimable
    Kuya 27 Kanama 2017 saa 04:12
    AddThis Sharing Buttons
    Share to FacebookFacebookShare to TwitterTwitterShare to WhatsAppWhatsAppShare to EmailEmail
    Yasuwe :
    Yavuzweho : 1
    0 0

    Abaturage babarirwa mu bihumbi bahuriye mu birori byo kwizihiza umunsi w’Umuganura byaranzwe n’ibyishimo bisangiwe hagati yabo n’ababayobora, bashimangiye iterambere Abanyarwanda bamaze kugeraho babikesha umuco wo gukorera hamwe.

    Ibi birori by’Umuganura byizihizwaga mu Rwanda rwo hambere bigahuza abishimira umusaruro n’ibyejejwe, kuri iyi nshuro byabereye mu Karere ka Nyanza, ibyishimo bisabagira mu Ntara y’Amajyepfo yakiriye uyu munsi uzingatiye amateka agaragaza ubumwe Abanyarwanda bahoranye ndetse muri iki gihe bakaba bariyemeje kongera kubushyira imbere.

    Uyu muhango ngarukamwaka wabereye mu Karere ka Nyanza gafatwa nk’ak’ubukerarugendo bushingiye ku muco, kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Kanama 2017, wahuje abaturage bagasabana ndetse bagasangira, witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne; uw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Espérance Nyirasafari; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose; abahagarariye ibihugu byabo n’abandi bakoraniye muri Stade ya Nyanza.

    Mu ijambo rye, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yavuze ko kwizihiza Umuganura ku rwego rw’umuryango, ari umwanya wo gushimangira ubumwe bw’abawugize no gusabana ariko by’akarusho uw’uyu mwaka ukaba ubaye mu gihe Abanyarwanda bakishimira intsinzi ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

    Yagize ati « Umuganura ni umunsi ukomeye ku Banyarwanda kubera agaciro kawo, ni umwanya wo kwishimira ibyo tumaze kugeraho mu iterambere ry’igihugu cyacu. Ni umwanya wo kwisuzuma tukareba ibitaragenze neza no guhigira imyaka ije, ni n’umwanya wo gusabana kw’abayobozi n’abayoborwa. Muri iki gihe, tuganura twishimira umusaruro tugezeho mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu. »
    Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yavuze ko uyu Muganura wahuriranye no kwishimira amahitamo y’Abanyarwanda mu matora aheruka

    Yongeyeho ati “Umuganura ugomba kongera kutwibutsa ko umuryango ari wo shingiro ry’imbaraga z’Abanyarwanda, uje mu gihe tukishimira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 23. Ni uwa mbere twizihije muri manda nshya y’imyaka irindwi ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Ubaye mu gihe tukizihiza intsinzi Abanyarwanda twagaragarije mu matora aherutse.”

    Yasoje avuga ko ashimangira agaciro Umuco Nyarwanda ufitiye abanyagihugu nk’uko ku munsi wari wabanje bongeye kwiyibutsa ubukungahare bwawo mu gitaramo ‘I Nyanza Twataramye’ cyaranzwe n’ibyishimo by’ikirenga ku bacyitabiriye bakabikomereza mu kwizihiza Umuganura.

    Nyuma y’Ijambo rya Minisitiri Uwacu hakurikiyeho umuhango wo kumurika Inyambo no kwinikiza ndetse n’uwo guha abana amata. Abitabiriye iki gikorwa bakoze ubusabane basangira ibigori n’indi myaka yejejwe mu Karere ka Nyanza kakiriye uyu muhango.
    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Espérance Nyirasafari aha abana amata mu muhango w’Umuganura
    Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne aha abana amata

    Umuhango wo kwizihiza Umuganura wanabereyemo igikorwa cyo kuremera abatishoboye aho abaturage bagera kuri 400 bahawe ubwisungane mu kwivuza ndetse hakanatangwa inka 12. Bamwe mu baturage biteje imbere batanze ubuhamya bw’uko babigezeho mu gufatanya ndetse bagateza imbere na bagenzi babo mu gutanga imirimo.

    Ibi birori byasusurukijwe n’Itorero Urukerereza ryasusurukije imbaga mu mbyino zishimangira ubumwe, ubusabane ndetse zishimangira indangagaciro z’Umuco Nyarwanda. Byanaririmbwemo n’Indatabigwi, abanyeshuri bize umuziki ku Nyundo n’abahanzi batandukanye bakomeye barimo Riderman, Charly & Nina, Rafiki, Ama G The Black n’abandi.

    Umunsi w’Umuganura kandi wanizihirijwe mu bice bitandukanye by’igihugu ku rwego rw’umudugudu.

    Ibyo wamenya ku birori by’Umuganura byizihizwa buri mwaka

    Mu mateka y’u Rwanda, Umuganura wari umunsi mukuru ngarukamwaka wubahwaga kandi ugahabwa agaciro mu muryango w’Abanyarwanda. Watangiye kwizihizwa ahagana mu kinyejana cya cyenda, uza kongera guhabwa imbaraga n’Umwami Ruganzu II Ndoli (1510-1543) ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 10 ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyabungo).

    Umuganura wizihizwaga mu buryo bubiri, ku rwego rw’Igihugu wayoborwaga n’Umwami afashijwe n’abanyamihango bawo. Imihango y’ibwami yari iyo guhuza Imana n’Igihugu, bagahuza ibikorwa by’idini n’imigenzo gakondo hamwe n’imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi. Ku rwego rw’umuryango, wayoborwaga n’umukuru wawo.

    Mu miryango abana basabanaga n’ababyeyi, hakabaho kwishimira ibyagezweho cyane cyane mu musaruro. Mu wa 1925, kwizihiza Umuganura byaciwe n’abakoloni, umwiru mukuru mu bawuyoboraga, Gashamura ka Rukangirashyamba aciribwa mu Burundi. Nyuma y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge, abantu bakomeje kwizihiza Umuganura mu miryango yabo.

    Kwizihiza Umuganura muri iki gihe byarenze imbibi zo kwita ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi gusa, bigera no mu zindi nzego zireba ubuzima n’iterambere by’Abanyarwanda hagamijwe kugaragaza urugendo Abanyarwanda barimo baharanira kwigira no kwibohora nyako bifashisha umuco wabo.

    Umuganura w’ubu wizihizwa hishimirwa umusaruro wagezweho mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, uburezi, ikoranabuhanga, imikino n’imyidagaduro, ubucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwaremezo, inganda ndangamuco, ubukerarugendo n’ibindi. Usibye kwishimira ibyagezweho hanafatwa ingamba zo kugera ku mihigo itandukanye iba yaratekerejwe muri buri rwego.
    Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne (uwa kabiri iburyo); uw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Espérance Nyirasafari na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose batangiza ku mugaragaro umuhango w’Umuganura
    Abejeje urutoki bagaragarije ubuyobozi ibyo bagezeho
    Abayobozi banamurikiwe ibikorerwa mu Rwanda bifite inkomoko mu Karere ka Nyanza
    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose atanga ubutumwa ku bitabiriye uyu muhango
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascène Bizimana (uwa mbere ibumoso) yari yambariye ibirori by’Umuganura
    Umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, (hagati) ni umwe mu bitabiriye uyu munsi wo kwizihiza umuganura
    Abakecuru bateze ingori bagaragaza n’umuco wo gucunda uko wakorwaga
    Yagaragaje uko gukama bikorwa
    Habayeho n’umuhango wo kumurika inyambo no kwinikiza
    Inyogosho za kera nazo ntizahatanzwe
    Ababyeyi bakuru bongeye kwizihirwa n’umuco gakondo
    Umuyobozi w’Inteko y’Ururimi n’Umuco, Dr James Vuningoma (hagati) yitabiriye uyu muhango
    Byari ibyishimo ku baturage bo mu Karere ka Nyanza n’abifatanyije nabo
    Intore z’Urukerereza zavunnye sambwe, benshi baranyurwa
    Haririmbwe indirimbo zishingiye ku muco Nyarwanda zibukije benshi isoko y’urwa Gasabo
    Umunyarwandakazi wanditse izina mu gucuranga inanga gakondo, Sophie Nzayisenga, yaririmbye benshi barizihirwa
    Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga n’umugore we Umuziranenge Sana Cynthia
    Minisitiri Uwacu Julienne aganira na Guverineri w’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose
    Uyu muhango wanabayemo ubusabane aho abawitabiriye basangiye ibigori
    N’abayobozi bakuru baganuye ku myaka yejejwe mu Karere ka Nyanza
    Ama G The Black ari mu bahanzi baririmbye
    Charly na Nina basusurukije abitabiriye umuhango w’Umuganura ufite amateka akomeye mu gihugu

    Kanda hano urebe andi mafoto menshi yaranze ibirori by’Umuganura

    Amafoto: Faustin Nkurunziza/ Rwanda Gov

  2. Paris: Padiri Wenceslas Munyeshyaka agiye gusubizwa mu rukiko
    Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
    Kuya 28 Kanama 2017 saa 12:55
    AddThis Sharing Buttons
    Share to FacebookFacebookShare to TwitterTwitterShare to WhatsAppWhatsAppShare to EmailEmail
    Yasuwe :
    Yavuzweho : 0
    0 0

    Ihuriro ry’imiryango iharanira ikurikiranwa ry’abakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, CPCR, ryatangaje ko ryabonye amakuru ko kuwa 8 Ugushyingo 2017, Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris ruzasuzuma ubujurire kuri Padiri Wenceslas Munyeshyaka, nyuma y’imyaka ibiri urubanza rwe ruhagaritswe.

    Muri Kanama 2015 nibwo ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwahagaritse gukurikirana Padiri Munyeshyaka buvuga ko nta bimenyetso bifatika bimushinja, maze nyuma y’amezi abiri ubucamanza buha agaciro icyo cyifuzo, ibintu umuyobozi wa CPCR, Alain Gauthier avuga ko byakozwe ku mpamvu batasobanukiwe.

    Yagize ati “Niyo mpamvu imiryango iharanira ubutabera irimo CPCR, yafashe icyemezo cyo kujurira. Bisabye imyaka ibiri yose ngo iki kirego kigarurwe imbere y’ubucamanza.”

    Kuva mu 1995 Padiri Munyeshyaka arebwa n’ikirego kimushinja uruhare muru Jenoside yakorewe abatutsi muri Paruwasi ya Sainte Famille mu Mujyi wa Kigali, mu rubanza rumaze igihe kirekire ugereranyije n’izindi zirebana na jenoside yakorewe abatutsi.

    Impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Munyeshyaka, zigaragaza ko yagize uruhare mu gutegura Jenoside, akitabira inama zatumizwaga na Tharcisse Renzaho wari Perefe w’Umujyi wa Kigali, hamwe na Gen. Munyakazi wahamijwe uruhare muri Jenoside.

    Zigaragaza kandi uburyo Munyeshyaka hagati ya Mata na Kamena 1994 yarashe abantu bane ndetse n’ubuhamya bw’abakobwa yasambanyije ku gahato, akanagira uruhare ku bantu 60 bakuwe ahantu hatandukanye bakajya kwicirwa kuri segiteri ya Rugenge.

    Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bugitangaza umwanzuro wo guhagarika urubanza rwa Munyeshyaka, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, yarawamaganye, isaba abacamanza b’u Bufaransa kutita kuri ubwo busabe ariko ntibyitabwaho.

    Kugeza ubu u Bufaransa bumaze kuburanisha imanza eshatu zonyine, urwarangiye rukaba ari rumwe rwa Pascal Simbikangwa wakatiwe gufungwa imyaka 25 muri Nyakanga umwaka ushize.

    Abandi babiri aribo Octavien Ngenzi na Tito Barahira bakatiwe gufungwa burundu ariko barajurira, bigateganywa ko ubujurire bwabo buzumvwa hagati ya tariki 17 Mata na 6 Nyakanga 2018.

    Ngenzi w’imyaka 59 na Barahira w’imyaka 66 basimburanye mu kuyobora Komini ya Kabarondo mu yahoze ari Perefegitura Kibungo, bashinjwa kuba ku isonga rya Jenoside yakorewe Abatutsi bari bahungiye muri Paruwasi ya Kabarondo muri Mata 1994.

    CPCR ivuga ko urubanza rwa Munyeshyaka rumaze imyaka myinshi, ku buryo nta kabuza uyu musaseridoti ukorera ubutumwa bwe muri paruwasi ya Gisors yagera imbere y’urukiko kuko ibyaha aregwa bikomeye kandi imiryango y’inzirakarengane ikeneye ubutabera.

    Iyi mpuzamiryango ivuga ko hari amadosiye menshi agitegerereje ku meza y’abacamanza akeneye gukurikiranwa, ndetse itegereje igisubizo cya Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa ku ibaruwa yamwandikiye imusaba kugira icyo akora mu kwihutisha imanza zirebana na Jenoside yakorewe abatutsi.
    Padiri Wenceslas Munyeshyaka azongera kwitaba urukiko nyuma y’imyaka ibiri urubanza rwe ruhagaritswe

  3. Musangamfura Sixbert, ukomoka muri Nyamabage yahoze yitwa Gikongoro aravugwaho ibikorwa byo gushaka guhungabanya umutekano mu karere u Rwanda ruherereyemo.

    Musangamfura yabaye umunyamakuru mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma aza no gushinga ikinyamakuru Isibo.

    Musangamfura yabanje gukora muri secretariat ya MRND ariko iza kumwirukana, ahita aba umurakare, amashyaka atangiye aba abaye umurwanashyaka w’imena wa MDR, ashinga n’ikinyamakuru Isibo cyaterwaga inkunga n’ishyaka rya MDR, cyane cyane umunyemari Karamira Froduard.

    Igihe MDR icikamo ibice, Musangamfura yabanje kujya mu gice cya Karamira na Nsengiyaremye, ariko Twagiramungu aza kumwumvisha ko ataroye kure, ko igice cye nicyo gifite amahirwe yo kuzinjira muri Guverinoma maze Musangamfura aragaruka. Nuko yaje gukomezanya na Twagiramungu bagera no muri Leta y’ubumwe, aho yaje kugirwa umuyobozi mw’iperereza.

    Kubera guhora agendera ku matwara atari aye, Twagiramungu yapfuye kuva muri Leta agiye undi amujya inyum aramukurikira.

    Kuri ubu Musangamfura aba muri Finland akaba yari umuyoboke ukomeye wa FDU-Inkingi nyuma yaje gucikamo ibice, maze we na Nkiko hamwe na Mberabahizi bashinga iryitwa Inkubiri ubu ryiyunze na New-RNC ya Rudasingwa Theogene.

    Musangamfura Sixbert

    Musangamfura yahinduye amazina ye yiyita Semus Ntawuhiganayo ; Semus ikaba impine ya Sixbert Eric Musangamfura naho Ntawuhiganayo rikaba izina rya se umubyara.

    Amakuru dufite atubwira ko amaze iminsi agenda mu bihugu byo mu karere akoresheje amazina Semus Ntawuhiganayo, aje mubutumwa bwa Rudasingwa, bwo guhungabanya umutekano w’akarere ndetse n’u Rwanda.

    Musangamfura aherutse kwiyamamariza ubuyobozi ku rwego rwa Komini muri Finland aho atuye akoresheje aya mazina y’amahimbano Semus Ntawuhiganayo ariko ntiyatsinda kuko ataje no muri batanu ba mbere.

    Sixbert Eric Musangamfura

    Uyu mugabo watandukanye n’umugore we kubera ubuhehesi dore ko yabyaye umwana kuwundi mugore ajya asura muri kimwe mu bihugu byo mu karere.
    Tuzakomeza kubakurikiranira iby’uyu mugabo wahinduye amazina azi ko atazamenyekana !

    Cyiza Davidson

  4. « Nyanza Twataramye »
    KWIMIKA Umwami w’Abami (ba Perezida ba Afrika) Kagame I ejo ku wa 27/08/17 yise UMUNSI w’UMUGANURA. Azambikrwa i Kamba kuri Stade Nyanza nyuma yinjire inzu ye ya Palace / Palais / Ingoro y’akataraboneka yubatse ku Agasozi ka Hanika. Hari Ingoro ya Mutara III ku Agasozi ka Rwesero, Iya Kigeri V ku Agasozi Ngorongari (ku Ibigega) & none Ingoro ya Kagame I ku Agasozi ka Hanika.

  5. Meddy yageze i Kigali yakirwa n’abari bitwaje indabo n’igikombe (Amafoto)
    Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
    Kuya 26 Kanama 2017 saa 04:00
    AddThis Sharing Buttons
    Share to FacebookFacebookShare to TwitterTwitterShare to WhatsAppWhatsAppShare to EmailEmail
    Yasuwe :
    Yavuzweho : 2
    0 0

    Umuririmbyi w’Umunyarwanda, Ngabo Medard, yageze i Kigali nyuma y’imyaka irindwi aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; yakirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye biganjemo ab’igitsina gore bari bitwaje indabo.

    Kugaruka mu Rwanda kwa Meddy byari bihanzwe amaso n’abakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko abafana be bazwi ku izina ry’Inkoramutima.

    Ngabo Medard Jobert wihaye akabyiniriro ka Meddy nk’umunyamuziki, yavukiye i Bujumbura mu Burundi, tariki ya 7 Kanama 1989. Ni umuhanzi nyarwanda umaze kubaka izina mu buryo bukomeye ukora mu njyana ya R&B na Pop akaba akorera umuziki we aho yiga muri Leta ya Texas muri Amerika.

    Saa cyenda n’iminota 50 nibwo yasohotse ku kibuga cy’Indege i Kanombe yakiranwa urukumbuzi rwinshi n’abantu batandukanye barimo mushiki we ndetse n’abandi bo mu muryango. Hari abakobwa bafite ibirango byanditseho amagambo ashimangira urukundo bakunda uyu muhanzi, ndetse hari n’abana bitwaje igikombe nk’ikimenyetso cyo kwerekana ubudahangarwa bw’uyu musore muri muzika.

    Aje mu Rwanda mu gitaramo azakorera mu Mujyi wa Nyamata ku wa 2 Nzeri 2017. Ni ubwa mbere azaba akoreye igitaramo abafana be mu Rwanda yicurangira gitari n’ibindi bicurangisho yize mu myaka amaze muri Amerika.
    Meddy yasohotse mu Kibuga cy’Indege i Kanombe afite gitari mu ntoki
    Yakiriwe n’abana bamuhaye indabo n’igikombe
    Akanyamuneza kari kose ku maso ya Meddy wari umaze imyaka irindwi adakagira mu Rwanda

    Meddy yavuye mu Rwanda mu gihe kimwe na The Ben. Icyo gihe bombi bari mu bahanzi bari bakunzwe ndetse n’ubu bari mu ba mbere bigaruriye imitima ya benshi.

    Mu myaka amaze mu mahanga yakoze indirimbo zitandukanye zirimo izaciye agahigo mu Rwanda nka Nasara, Burinde bucya; ziri mu zarebwe cyane kuri Youtube.

    Meddy yatangiye umuziki akiri muto nyuma y’uko nyina umubyara yakundaga kumwigisha gucuranga indirimbo za Bob Marley by’umwihariko iyitwa Redemption song.

    Ababyeyi b’uyu muhanzi ngo na bo bari abanyamuziki, se yari umucuranzi ukomeye wa gitari gusa uyu musore ntiyagize amahirwe yo kumubona kuko yitabye Imana Meddy akiri muto cyane.

    Nyina na we wakundaga umuziki cyane yatoje umwana we gucuranga ndetse amwinjiza muri Korali ari na ho kwiyumvamo ubuhanzi byatangiriye.
    Meddy yashyikirijwe igikombe n’uyu mwana muto
    Hari abana bari bahawe igikombe n’indabo ngo baze kubimushyikiriza
    Umubyeyi wa Meddy yari yaje kwakira umuhungu we batari baherukanye
    Mushiki wa Meddy nawe yari yaje kwakira musaza we wari umaze imyaka irindwi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
    Mukuru wa Meddy (iburyo) nawe yari yaje kwakira murumuna we
    Imodoka uyu muhanzi yagiyemo nyuma yo kuva i Kanombe
    Meddy ahoberana na nyina wari umaze imyaka irindwi atamuca iryera
    Ahobera umwe mu bo mu muryango we wari waje kumwakira
    Meddy asuhuza mukuru we
    Yinjira mu modoka yamuvanye i Kanombe

    Amafoto: Aimable Dusabimana

  6. Abaturiye Nyabarongo barasabwa kutirara ngo ingona yishwe
    Yanditswe na Bukuru JC
    Kuya 25 Kanama 2017 saa 09:04
    AddThis Sharing Buttons
    Share to FacebookFacebookShare to TwitterTwitterShare to WhatsAppWhatsAppShare to EmailEmail
    Yasuwe :
    Yavuzweho : 3
    0 0

    Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze cyane cyane imirenge ikora ku mugezi wa Nyabarongo barasaba abaturage kutirara bagasubira kuvoma no kugira ibindi bikorwa bakorera muri uyu mugezi ngo kuko hari ingona yishwe, kuko hashobora kuba hakirimo izindi kandi nazo zishobora kubagirira nabi.

    Nyuma y’aho hari hashize iminsi havugwa ikibazo cy’ingona ziba mu mugezi wa Nyabarongo zahitanye abantu batatu mu kwezi kumwe babaga bagiye kuvomamo amazi, ubuyobozi bwafashe ingamba zo gushyiramo imitego yo kuzitega, ari nabwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Kanama 2017, imwe muri izo ngona yafashwe n’umutego zatezwe ku gice cy’Umurenge wa Mageragere ihita ipfa.

    Nyuma yo kwereka abaturage iyo ngona yari yapfuye, aba baturage b’Umurenge wa Mageragere bagiranye ikiganiro na Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’uyu murenge, babibutsa ko nubwo hari imwe mu ngona zabaga muri Nyabarongo yapfuye, badakwiye kwirara ngo basubiremo kuko atariyo yonyine yabagamo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yagize ati “Inzego zose z’igihugu zifite inshingano zo kurengera ubuzima bw’abaturage, ni nayo mpamvu ziba zafashe ingamba nk’izi zo gutega ingona ziba muri uru ruzi zihitana ubuzima bw’abaturage. Ariko tubaramenyesha ko nubwo iyi ipfuye mutagomba gusubira kuvomamo, kwahira ubwatsi bw’amatungo ku nkombe za Nyabarongo, ndetse no guhinga hafi y’uruzi, kuko bishoboka ko atari iyi yonyine yabagamo.”

    Ntirushwa yavuze ko ikibazo cy’ibura ry’amazi cyatumaga abaturage bajya kuvoma muri Nyabarongo batangiye kugikemura, bakaba baratangiye kugeza amavomo mu tugari dutanu duturiye umugezi wa Nyabarongo.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel, nawe yasabye abaturage kwitwararika kwegera inkombe za Nyabarongo kuko hashobora kuba hakirimo izindi.

    Ikibazo cy’ingona zagiriraga nabi abaturage baturiye uruzi rwa Nyabarongo ku itariki ya 21 Kanama 2017 cyari cyarahagurukije Umuyobozi w’Intara y’amajyepfo hamwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi na Muhanga, Ingabo, Polisi hamwe n’ubuyobozi bwa WASAC, bigira hamwe uko bafata ingamba zo kurengera abaturage baturiye uru ruzi, banasura aho abaturage bavoma ari naho ingona ziba zibategerereje, abizeza ko ikibazo cy’amazi kigiye gukemuka vuba.
    Imwe mu ngona zafashwe muri Nyabarongo

    Inkuru yindi bifitanye isano : Imwe mu ngona zo muri Nyabarongo zari zarayogoje abaturage yishwe

  7. Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yasabye abarangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda gukoresha ubumenyi bahawe bakazana impinduka zigamije iterambere ndetse no kwihangira imirimo. Ibi yabigarutseho mu muhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abanyeshuri 8366 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Ni umuhango witabariwe n’abanyeshuri bahawe impamyabumenyi, imiryango yabo n’inshuti, abarimu ba kamimuri y’u Rwanda n’abarimu bayigishamo. Ministre w’intebe Anastase Murekezi wari uhagararaiye prezida wa republika muri uyu muhango, yabwiye abarangije amasomo yabo gukoresha ubumenyi bahawe bagahanga imirimo aho kuzategereza kuyihabwa. Yabibukije ko kugira ngo u Rwanda rutere imbere hakenewe abize kandi bafite ireme ry’uburezi rishyitse.

    Anastase Murekezi Ministiri w’intebe: « Kugirango tuzagere ku iterambere ryihuse kandi rirambye mu igihugu cyacu cy’u Rwanda ndetse na Afrika yose muri rusange dukeneye umubare munini w’abantu bafite ubumenyi bufite ireme kandi butandukanye ririmo cyane ubumenyi n’ikoranabuhanga n’ubumenyingiro. Ariko nanaone kugirango ibi bizashoboke birasaba ko kaminuza n’amashuri makuru bya leta n’iby’abigenga n’abafatanyabikorwa bo mu rwego rw’uburezi barushaho kugira uruhare rugaragara »

    Abahawe impamyabumenyi bose hamwe ni 8366 barimo ab’igitsina gore 3251 bangana na 39%. Abantu 2 nibo bahawe impamyabumenyi zo ku rwego rw’ikirenga PHD, naho 326 bahabwa izo ku rwego rwa Masters mu gihe 6393 bo bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza/Bachelors Degree.

    Leta y’u Rwanda ifite intego yo kuzamura amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’ay’ubumenyi n’ikoranabuhanga. Ushinzwe iyinjizwa ry’abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda(University Registrar) Kaneza Florence yashimangiye ko umubare w’abanyeshuri biga ubumenyi n’ikoranabuhanga ugenda uzamuka buri mwaka kdi mu myaka 2 buzagera kuri 80%: “Dufite hafi 60% biga muri science&technology, intego ni ukuzamura iyo mibare kugeza kuri 80%, tubifatanya no gukora ubushakashatsi kuko dufite centre of excellency 4, turiha imyanya 2 tukagera kuri 80%”

    Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi nibo batangiranye na kaminuza y’u Rwanda ubwo yavugururwaga mu mwaka w’amashuri 2013-2014, akaba ari ku nshuro ya 4 kaminuza y’u Rwanda itanze impamyabumenyi nyuma yo kuvugururwa. Cyokora abarangije uyu mwaka bagabanyutseho 107 kuko umwaka ushize bari ibihumbi 8473 mu gihe uyu mwaka ari 8366.

  8. Umwana w’umukobwa wiiciwe mu ishyamba rya mudende kanyundo..

  9. Uburambe bwa FPR Inkotanyi na mpatsebihugu bifashijwe na opposition

  10. Nitunamurwanya ntabwo tuzamutsinda azatugira ubwa Yesu Kristo kuri Paska y’Abayuda yo ku wa 07/04/30 nyuma y’Ivuka rya Yesu Kristo. Yamukoreye ibyamfurambi, aramubamba, aramwica,aramuhamba. Gusa Yesu Kristo yarazutse uretse ko Abazi iryo Banga ari bake!?!? Sekibi aracyagararagara nk’Umwami Uganje w’Abami. Umwami w’Abami uganje, Paul Kagame, azaganza yice akize!

  11. Umwami w’Abami w’u Rwanda, Kagame Paul , yatwaye mu Indege ye Rwadair Abisilamu i Maka.

  12. Urukiko rwa gisirikare rwa Nyamirambo rumaze gukatira Major Dr Aimable Rugomwa igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya milioni 11 n’ibihumbi 570 z’amafranga y’u Rwanda, ndetse akananyagwa impeta zose za gisirikare. Ni mu rubanza yari akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yakoreye uwitwa Mbarushimana Theogene bikamuviramo urupfu.

    Nk’uko biteganywa n’ingingo y’151 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, urukiko rwamuhamije icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuntu wabigambiriye bikamuviramo urupfu. Iki cyaha kikaba gihanishwa kuva ku myaka 10 y’igifungo kugera kuri 15.

    Nyuma yo kumva uko yisobanuye mu miburanire ye n’uburyo atahakanye icyaha ariko akavuga ko atari yarigeze agambirira kwica Mbarushimana Theogene, urukiko rwahanaguye kuri Major Dr Rugomwa Aimable icyaha cy’ubwicanyi yaregwaga n’ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cya burundu.

    Abo mu muryango wa Nyakwigendera Mbarushimana Theogene batangaje ko batishimiye icyemezo cy’urukiko bakaba bagiye gutegura icyo bazakurikizaho.

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.