Kuki Padiri Pierre abeshya ko Padiri  Alphonse MBUGUJE yiciwe mu Gatandara ? Agamije gukingira nde ikibaba ?

Kuki Padiri Pierre abeshya ko Padiri  Alphonse MBUGUJE yiciwe mu Gatandara ? Agamije gukingira nde ikibaba ?

 

UBUHAMYA BWA PADIRI Pierre HABARUREMA :  IGICE CYA 2

 

Kuki Padiri Pierre abeshya ko Padiri  Alphonse MBUGUJE yiciwe mu Gatandara ? Agamije gukingira nde ikibaba ?

 


Turi mu yihe si: Abicanyi kabombo nka Vedaste Habimana nibo koko Abanyarwanda bategerejeho ubutabera ?

Nzinduwe no kunganira inkuru Padiri Thomas Nahimana aherutse gutangaza ku rubuga www.leprophete.fr yerekanye ko mu buhamya bwa Padiri Pierre Habarurema harimo byinshi bidahuye n’ukuri. Twibajije niba Padiri Pierre Habarurema yarabeshye nkana cyangwa se niba afite inyungu ashaka kurengera . Twahisemo natwe gutanga ubuhamya tuzi neza bwerekana ko hirya y’ibyo Padiri Pierre Habarurema yatangaje hari ishyamba dukwiye kujagajaga tukamenya ibyaryo ! Uyu munsi turabaganiriza ku byerekeye urupfu rwa Padiri Alphonse MBUGUJE.

Mu buhamya bwe Padiri Pierre Habarurema abeshya ko Padiri Alphonse Mbuguje yiciwe kuri Barrière yo mu Gatandara, imbere y’urugo rwa Faustin, umutima we n’umubiri we bikaba byarariwe, ibisigazwa bigatabwa muri « fosse commune » y’ahongaho.

Mu nkuru iheruka byagaragaye ko ibyo Padiri Pierre HABARUREMA avuga atari ukuri.

Mu by’ukuri, taliki ya 6/4/1994, Padiri Alphonse Mbuguje w’Umunyagitarama yari muri Cyangugu yaraje gusura incuti ze.  Ubwicanyi butangiye yihishe mu nzu yo kwa Musenyeri wa Cyangugu (Evêché)  kugeza ku munsi Padiri witwa Innocent GASHUGI alias RUMANYURA yapfuyeho azize kubura imiti ya Diyabete. Mu gihe cyo ku mushyingura, Padiri Alphonse Mbuguje yasabwe kudasohoka akaguma mu bwihisho muri Evéché i Cyangugu. Yanze kumvira, arasohoka ajyana n’abandi bapadiri gushyingura. Aho niho Maneko zamuboneye. Bwagiye gucya gendarmerie izana Mandat d’arrêt officiel iturutse i Gitarama, ngo uwo mupadiri yarashakishwaga ashinjwa gukorera FPR-INKOTANYI . Ubwo rero bahise bamujyana kuri Gendarmerie ya Cyangugu ngo agiye kubazwa, basezeranya Musenyeri Thadeyo ko bamumugarurira amaze kubazwa. Musenyeri Tadeyo yakomeje gukurikirana iby’uwo mupadiri. Yagiye kumusura kabiri kose, bakamumuha bakavugana. Agiyeyo ubwagatatu aramubura.

Amakuru dufite ni uko Padiri Alphonse Mbuguje yiciwe kuri « Barrière » kabuhariwe yari i Kamembe ahitwa ku CYAPA. Uko yavuye kuri Gendarmerie akagezwa ku CYAPA byasobanurwa n’uwari umuyobozi w’iyo barriere kuko azwi neza. Umurambo we watabitswe hafi aho. Kuko yakomokaga muri Diyosezi ya Kabgayi yaje gutabururwa, ajya gushyingurwa mu cyubahiro iwabo.

Ninde watanga amakuru y’impamo y’Urupfu rwa Padiri Alphonse MBUGUJE ?

Umwicanyi wiyitaga TURUNE, yarafashwe arafungwa. Yemeye icyaha atanga n’amakuru yose yerekeye urwo rupfu rwa Padiri Alphonse MBUGUJE.  Reka twibutse ko iyo barrière yo ku CYAPA ari nayo yiciweho n’undi mupadiri wakundwaga cyane muri Cyangugu yose witwaga Joseph BONEZA, abitwa MUSAMBI, Albert, MAFUTA…n’abandi Batutsi batagira ingano. TURUNE rero yavuze amataliki, yerekana uko byakozwe ndetse anarondora amazina y’ ababigizemo uruhare.

Barrière yo ku CYAPA yari ifite UMUYOBOZI wayo kabuhariwe  watangaga amategeko kandi agakurikizwa. Izina rye ni HABIMANA Vedaste, mwene Mategeko. Yafatanyaga bya hafi n’abandi bicanyi nka we bakurikira : BAVUGAMENSHI Manase mwene Rukubanya ; HABANAKWABO David alias Vicky mwene Nsekambabaye ; HABIRORA Nehemiya mwene Bitwayiki ;  NSENGIYUMVA Patrick mwene Mudeyi, HAVUGIMANA Alphonse mwene Alimas ; KAYUMBA Jean Berchmans mwene KAYUMBA, NDORIMANA Martin mwene HABIYAMBERE na   TURUNE amazina ye y’ukuri akaba ari Vincent MVUYEKURE mwene KABAYA Philipe.

Vedaste HABIMANA uyu yahoze ari Umushinjacyaha (Subtitut du Procuraire)  mu 1994, nyuma aza guhabwa kuba umucamanza i GITARAMA. Urukiko GAGAGA rwaramufashe ruramufunga mu gihe yakoraga akazi k’ Umucamanza . Amaze kubona ko TURUNE atangiye kumushinja no gushyira ahagaragara amabanga y’amabi bakoze yose, yaramugambaniye bamwicira muri Gereza kimwe n’abandi bose bamushinjaga ! Amakuru azwi ni uko yatanze ruswa abacamanza bagenzi be b’i Kigali bakamugira umwere !

Igihe cyo guharanira ko ukuri gutsinsura ikinyoma, ngiki cyageze ! Ntabwo tuzakomeza guceceka, ngo twemere ko ikinyoma n’akarengane bikomeza guhabwa intebe mu Rwanda.

 

Uyu Vedaste HABIMANA ubu akora iki ?

Ubu yibereye i Kigali, adamaraye mu munyenga wo kuba UMUHESHA w ‘INKIKO….niwe muSTAR tujya tubona agurisha imitungo y’abandi « nta sentiments », nk’iyo kwa RWIGARA ASINAPOL, Tribert Rujugiro …..

Uyu Vedaste HABIMANA apfana iki na Padiri Pierre HABARUREMA ?

 

Igitangaza kiragwira !  Nimwipfuke mu maso mudatungurwa : Padiri Pierre Habarurema na Vedaste HABIMANA ni ABABYARA…..ngaho nimusubire i Cyangugu, iyo bakomoka, mubaze neza icyo bapfana…. !

Uwashaka kumva neza icyo Padiri Pierre Habarurema ashya  yarura,  yahera n’aho…

Ahisemo kwambika ibara Abanyacyangugu bose abita « Abaryi b’imitima y’Abatutsi »…agamije gusa kurengera mubyara we ngo ahanagurweho urupfu rwa Padiri Alphonse Mbuguje… !

 

UMWANZURO

Umunyarwanda yarivugiye ngo : « Biza tubireba tugaceceka, byamara kuba urukonda tukabogoza » !

Imyaka 25 irashize Abanyarwanda bagerageza guhangana n’ibibazo uruhuri byaturutse ku Itsembabwoko ryaherekeje intambara yatangiye taliki ya 1/10/1990.

Muri iyi myaka 25 ishije byagaragaye cyane ko kwimika IKINYOMA, byahaye rugari AKARENGANE kakururiye ishyano abenegihugu batagira ingano.

Ndahamagarira abanyarwanda kubura umutwe maze imyaka 25 itaha tukazayimara turwanya twivuye inyuma ikinyoma n’akarengane, duharanira kwimika UKURI n’Ubutabera.

 

Kalisa Martin,

Umukunzi w’Ikinyamakuru UMUHANUZI .

 

BIRACYAZA…

 

Ngaho iyumvire nawe ubuhamya budasanzwe bwa Padiri Pierre Habarurema:

 

 

2 thoughts on “Kuki Padiri Pierre abeshya ko Padiri  Alphonse MBUGUJE yiciwe mu Gatandara ? Agamije gukingira nde ikibaba ?

  1. IZO BARUWA 2 NAZIBIWE N’UMUNTU WAZIKUYE KURUBUGA RWA FPR MU BUBIRIGI: Rutayisire Boniface ngo ba Mukotanyi bamusomeje kutuzi none arasaba ubufasha Kagame bwo kuvuzwa !!!! Niba bibaye impamo ese koko ni abakoroni babiri inyuma cyangwa ni FPR ubwayo bwite?

    Ese ubundi kuki Rutayisire Boniface kuva ageze mumababa ya leta ya FPR kuki ahora ahura n’ibibazo kandi abandi barimo n’abicanyi ruharwa bakirwa neza ?
    Ngayo amabaruwa hasi yombi uko yangezeho:
    ——————

    CONFIDENTIAL :

    GUSABA UBUFASHA BWO KUMENYA KO ARIBYO CYANGWA ATARIBYO KO NABA NARAROZWE TARIKI YA 25/03/2019 AMAROZI YIGARAGAZA NYUMA Y’AMEZI MENSHI

    Ba Nyakubahwa,

    Nk’uko muri RIB mubizi nabagejejeho ibirego kubantu bamwe ba leta y’u Rwanda bakorerwamo n’abakoroni hamwe na opposition irwanya leta y’u Rwanda bikaba bijya bimbaho rimwe na rimwe nkahutazwa ubundi nkavangurwa, cyangwa bakanyirukankaho bitari ngombwa kugeza naho hari igihe mbuzwa uburenganzira bumwe na bumwe;

    Ubu noneho mbandikiye mbagezaho ikibazo cy’ibigambo bivugwa ko naba nararozwe tariki ya 25/03/2019 mukabari k’abanyarwanda kari kuri rue du Sceptre muri Ixelles i Bruxelles turimo twakirwa na Chairman Kananura Jean Marie tuvuye munama y’amatora y’inzego nshya za RPF section ya Bruxelles. Ngo naba nararozwe hakoreshejwe amarozi yigaragaza hashize amezi menshi.

    Cyokora koko uwo mugoroba nahawe ifunguro nyuma y’abandi twari twajyanye kandi twari twatumirije hamwe. Mubandi bari bahari hari Bwitare, Pascal wahoze ari Chairman wa RPF mu Bubirigi, n’abandi.
    Ndetse byatunguye bamwe mubari bahari bararebana ukabonako ari ibintu bidasanzwe ariko byageze aho ifunguro riraza bitinze. Mugikoni nabonyeko hageze aho hazamo umudamu n’undi mugabo utanga ibinyobwa wari wabambiye ku idirishya ibyo mugikoni biturukamo. Ibi biri no mubituma nsaba ubufasha kuko usanga byari bidasanzwe.

    None se koko ibyo bivugwa nibyo? Njye ntabushobozi mbifitiye bwo kubimenya ahubwo mbandikiye nk’abantu muzi ikibazo cyanjye ngirango nsabe ubufasha leta y’u Rwanda n’inzego zibifitiye ububasha cyangwa leta y’u Rwanda ikaba yakorana n’iy’Ababirigi n’inzego zabo cyangwa izindi bishoboka, noneho byaba aribyo nkafashwa nkavurwa.

    Hamwe n’iyi baruwa nsabye ubufasha kuri Perezida wa Republika na First Lady na Gouvernement n’inzego za police n’igisirikare hamwe n’indi zifite ubushobozi.

    Kandi igihe byaba aribyo ngafashwa nzabaho nshimira kandi mbizirikana. Igihe bitaba aribyo ari ibihuha nsabye imbabazi kandi nabwo nzabaho nzirikana abo nasabye ubufasha bose.

    Kugeza ubu sinumva icyo naba nzira kugeza kuri urwo rwego.

    Kubera ko mubizi nabayeho nigisha ubunyarwanda ( kuba umunyarwanda) nkaba ndwanya abakoroni bacamo ibice abanyarwanda ndetse n’ubu nkaba ndwanya abarwanya leta yacu, byaba bibabaje abakoroni bashoboye gukorera munzego za leta yacu y’ u Rwanda kugeza kuri icyo kigero cyo kuvutsa ubuzima, twe abanyarwanda ntidushobore kugira icyo dukora kuko n’ubundi ihame rya mbere abakoroni bagenderaho ari ukugaya ubwenge bw’abirabura bakaba baziko bashobora kurenganya uwo bashatse nta n’umwe ubakomye imbere.

    By’umwihariko, mu gusaba ubufasha leta yacu biramfasha kuvanaho ibihuha abayirwanya bashaka kuyegekaho by’uko bakorera muri bamwe ba leta nkabangamirwa bagamije guca intege abandi basanga leta.

    Muri abo bamwe bageza naho bavuga ibiterekeranye bahimba impamvu ngo ndazira « Ndi umunyarwanda » nka nyoberwa uburyo nayizizwa kandi ari gahunda ya leta nanjye ndimo kandi nshyigikiye cyane. Kubivugwa n’abarwanya leta ko nabaga muby’ubunyarwanda mbere y’uko Ndi umunyarwanda itangizwa nabyo numvise ntanjyana kubabivuga kuko kugeza ubu nyishyigikiye nk’abandi banyarwanda twese.

    Kubivugwa na none n’abarwanya leta ko nzizwa ivangurwa ryo kutajya mu nzego za leta cyangwa RPF simbona aho baba babivana kuko nta narimwe nigeze nakira nabi ibyemezo by’abayobozi. No kuri 25/03/2019, Chairman Kananura Jean Marie uyobora RPF ishami ryo mu Bubirigi, mbere y’uko amatora aba yambwiye ko ntiyamamaza kuko nari mushya kandi ngo bari bafite uko babipanze. Nyuma amatora atangiye nanjye nashyigikiye abatorwa. Ndetse no mubatora hatowemo n’abinjiye nyuma yanjye kuburyo impamvu yo kuba mushya byagaragaraga ko ntashingiro. Ariko ntakibi nigeze ngaragaza kuko ndangwa na discipline cyanee. N’iyo bibaye ivangura rigaragara cyangwa ikumirwa n’akarengane kubireba uburenganzira mfite nk’abandi benegihugu sinjya ntera hejuru kuko njye ndangwa no gukomeza kwiyubaha no kubahisha inzego zacu nkazirinda ibyajya kukarubanda.

    Murumva ko rero ubusanzwe ntampamvu n’imwe umwe mubagize inzego za leta yacu y’u Rwanda yabona anyishyiramo kugiti cye kuko ndi mumurongo wa leta yacu y’u Rwanda kandi ndi umuntu witanga ndetse nkubaha n’inzego. Kubindeba mbona nta mpamvu n’imwe nuwanyiyenzaho yagombye kubona.

    Icyo ntumva n’uko ugira gutya ukabona habayeho amavangura cyangwa guhutazwa nkabimwe nakorewe tariki ya 07/04/2019 nkaba kandi mwe narabibagejejeho nkabitangira n’amazina y’abayobozi babigizemo uruhare.

    N’iyo bibayeho kandi ntibishobora kunca intege nk’uko nabibabwiye kuko iyo mvuze yego ko turi kumwe iba ari yego.

    Ndangije mbashimira ubufasha bwanyu muri iki kibazo.

    Bruxelles, tariki ya 25/04/2019.

    RUTAYISIRE Boniface
    Tel : +32 466 45 77 04 (Tel & Watsapp)
    Email : b2003n@yahoo.fr

    ———————–

    Nyakubahwa Chairman n’abo mufatanya kuyobora umuryango hamwe n’abanyamuryango bose mbasabye ubufasha.
    Ikibazo uko giteye kiri mu ibaruwa iherekeje iyi nyandiko.
    Uwaba abishoboye cyangwa afite ubumenyi cyangwa akaba abikoramo yanyoherereza ubutumwa cyangwa akareba uko yamfasha. Ndifuza kumenya niba ataribyo cyangwa se byaba aribyo nkagira ubufasha mpabwa haba ino cyangwa mu Rwanda cyangwa ahandi.

    Nyirabazana nk’uko ikibazo nsanzwe nkizi ndetse kubakurikira nkaba naragiye ngisobanura, njye ikibazo cyanjye ni abakoroni bangendaho buri gihe bagamije kundenganya.

    N’ubwo bimwe bakoresha abanyarwanda bari ino cyangwa ahandi ariko njye ndabizi neza ko nta munyarwanda wangendaho cyangwa ngo andenganye abo bakoroni batabishatse kuko nta n’impamvu uwo munyarwanda kugiti cye yambonaho. Bamwe mubanyarwanda bakoreshwa babaca muntege nke zabo nka extremisme, gukunda ibintu, kutagira ubwenge bureba kure, kwisuzugura imbere y’abanyamahanga n’ibindi. Ibyo ariko ntabwo bivuze ko ushyize mubikorwa aba ariwe nyiri ugushimangira akarengane kuko kundenganya siwe biturukaho, ahubwo biva ahandi.

    Ababyegeka kuri zimwe mu nshuti zacu twe abanyarwanda nabo sibyo kuko ni umukoroni bwite uba yihishe muruhu rw’undi muntu agakoresha isura y’irangamuntu y’uwo wundi munzira yo kumubwira ati isanzure iwanjye cyangwa nguheshe n’inyungu runaka ariko nanjye undengere igihe ngukeneye. Umukoroni niwe uguma ari patron w’imikorere ye.

    Nk’uko nababwiye ko ntazi kurimanganya cyangwa kwicara kuntebe ebyiri cyarimwe, kugeza ubu ntamuntu utari uwo muri FPR nari nabigezaho. Ariko uko ubufasha butinda cyangwa bugenda buhoro, birimo kungora kucyakorwa kuko iby’amagara biragora.

    Nk’uko umuryango wacu RPF udusaba gukora muburyo runaka niko nabikoze.

    Ndabona bitihuta uko bikwiye ukurikije n’uburyo ikibazo nk’iki kiba cyihutirwa.

    Mumigirire yo kubaha inzego, iki kibazo n’ibindi nabigejeje no kuri Ambassadeur wacu kandi nkomeje kurindira reaction.

    Rutayisire Boniface.

Comments are closed.

Comments are closed.