Kagame arongeye akoze hasi : akomeje kwica abaturage b’inzirakarengane !

Kagame arongeye akoze hasi : akomeje kwica abaturage b’inzirakarengane !

Nguwo Musabyimana Augustin wiciwe kuri CID aho yari amaze iminsi ibiri gusa afungiwe. Yishwe urwagashinyagur ku cyumweru, kuwa mbere batuma ku muryango we ngo uze gutora umurambo, ngo nyakwigendera yimanatse !

Kagame agiye kumara abaturage abica !

Nta munsi w’ubusa FPR imena amaraso y’abaturage buri munsi . Wagira ngo hari umupfumu wabaraguriye ko batagomba kurara batamennye amaraso y’abanyarwanda. Wagira ngo niryo funguro ryabo rya mu gitondo saa sita na nimugoroba! Mu by’ukuri Inkotanyi ni abantu ? Nabo bafite amaraso atukura nk’ayacu ?  Mu gituza cyabo haba umutima(-nama)  cyangwa ni IBUYE riteretsemo ?

Kagame n’Agatsiko ke k’abagizibanabi bazakomeza kwica abaturage babahora ubusa kugeza ryari ? Undi mugabo umwe wishwe bisobanuye izindi mfubyi zigiye mu kangaratete, undi umupfakazi ugiye kubura epfo na ruguru, ababyeyi baririra umwana wabo , abavandimwe bagiye mu cyunamo……Igihugu kiyobowe na Kagame ni igihugu cy’agahinda n’imiborogo birebire ! Gusa uwo bitarageraho agira ngo ntibiriho ariko amaherezo bizashyira bimugereho.

Banyarwandakazi, banyarwanda muzakanguka ryari ? Dukwiye guhaguruka tugafata Kagamé amaboko , byashoboka tukayazirika , naho ubundi aratumaraho abantu !

Baturage nimudahagurukira kwirwanaho, muzashira uruhongohongo !

Umuhanuzi.

10 thoughts on “Kagame arongeye akoze hasi : akomeje kwica abaturage b’inzirakarengane !

  1. Byari kuba byiza iyo mutubwira niba uyu Nyakwigendera Musabyimana Augustin yari muntu ki,icyo yakoraga,n’igikekwa ko cyaba cyatumye « Gafuni wacu » alias Kagame amumiza umwuka imburagihe!!!!

    1. Iyo inkuru idasobanutse neza ituma abantu batayiha agaciro. ibi Nkoronko abajije, ni ukuri. Mbibaza kenshi ku nkuru zimwe zitambuka. Iyo maze gusoma inkuru itavuga byose umuntu yakenera ngo ayihe agaciro, nihutira gusoma Commentaires ngo ndebe nibura niba hari uwagize akanyabugabo akongeramo n’ibindi biba bikenewe kumenyekana. Murakoze cyane!!

  2. Kuba mu buhungiro ntibikuvanaho ibyaha by'ubwicanyi ibisobanuro bya Musonera na Ngarambe dit :

    Kuba mu buhungiro ntibikuvanaho ibyaha by’ubwicanyi ibisobanuro bya Musonera na Ngarambe

    1. Uwo bitarageraho agirango ntibitiho? Abantu bamwe mu rwanda bazi ko urupfu bo rutabageraho kuko imiborogo yabandi ninkindirimbo kuribo. Gusa nabibutsa ko uko mubababaza muBica ninako mububakamo urwango ruha imbaraga zogushaka uko bakwigobotora numuhate wokwirwanaho migihe bazabona ntakindi cyo guhomba gihari usibye ubuzima ntayandi mahitamo usibye urupfu bazarwana nkabapfuye kdi kuko bapfuye bahagaze mwe mwiyita bazima muragatoye mukomeze mwice abantu muziko ari ihene zitazi kwirwanaho. Niwirukankana umuntu jyusigazamo imbaraga zigusubiza inyuma. Njye mbona ibi bikorwa byo kwica umwe umwe bisa nogukwenyegeza urupfu rwigihiriri kumujinya wabantu nagahinda bidusubize mwicuraburindi.

      1. Cyane rwose biragaragara ko mutegura kuzaza gusoza akazi mwasubitse : »Jenoside », muherutse no kubitangaza kumugaragaro icyo mutatubwiye n’umunsi n’isaha ngo turebe uko twakwitegura gushira,kwihagararaho cyangwa kubahunga.

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.