Itangazo :« DUSHYIZEHO GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO »


IMG-20170222-WA0092-min

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU

 

« DUSHYIZEHO GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO »

Twebwe abahagarariye amashyaka ya politiki ya Opozisiyo iharanira Demokarasi mu Rwanda, Abakangurambaga ba sosiyete sivile n’abikorera ku giti cyabo uko turi 30 twateraniye mu mwiherero udasanzwe i Paris, mu Bufaransa guhera taliki ya 17 kugeza kuya 19 Gashyantare 2017, dushishikajwe n’uko mu Rwanda haboneka ubutegetsi bunogeye abaturage,

I.TUMAZE KUBONA KO Guverinoma y’u Rwanda iyobowe na Jenerali Paul Kagame :

 

  1. Yafunze burundu urubuga rwa politiki kugirango rwikubirwe n’Ishyaka rukumbi rya FPR-Inkotanyi n’umuyobozi waryo Paul Kagame umaze imyaka isaga 23 ku butegetsi ;
  2. Yafashe icyemezo kigayitse kandi gihonyora itegekonshinga n’andi mategeko agenga u Rwanda muri iki gihe cyo kubuza kwinjira ku butaka bw’u Rwanda abenegihugu bagize Ikipe ya Padiri Thomas Nahimana umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA akaba n’umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama 2017; bikaba byaragaragaye ko taliki ya 23/11/2016 Guverinoma ya Paul Kagame yanditse urwandiko rushyira iterabwoba ku makompanyi yose y’indege ageza abagenzi mu Rwanda ruyabuza gutwara Padiri Thomas Nahimana n’Ikipe ye  bityo bakaba barasohowe mu ndege taliki ya 23/11/2016 i Nayirobi muri Kenya ndetse no ku italiki ya 23/01/2017 i Buruseli mu Bubiligi;
  3. Yibye amajwi mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2003 no mu 2010 kugira ngo Paul Kagame akomeze abe umukuru w’igihugu kandi mu by’ukuri atatowe na rubanda;
  4. Ibinyujije muri Referendumu itekenitse yabaye mu Ukuboza 2015, yahinduye ingingo y’101 y’itegekonshinga ryo mu 2003 yateganyaga ko nta mukuru w’igihugu ugomba gutorerwa manda zirenze ebyiri, bikorwa hagamijwe guha Paul Kagame icyanzu cyo gukomeza kwiba ubutegetsi kugeza apfiriye ku ntebe y’umukuru w’igihugu;
  5. Ifata igafunga, ikica (André RWISEREKA) cyangwa igatorongeza Abalideri b’amashyaka ya politiki ya Opozisiyo, abanyamakuru n’abakangurambaga b’amashyirahamwe aharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu ;
  6. Yafunze ikanakatira gufungwa burundu Bwana Déogratias MUSHAYIDI wazize kuba aharanira impinduka nziza mu mitegekere y’igihugu cye ;
  7. Yafunze ikanakatira imyaka 15 y’igifungo cy’akamama Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA watashye mu Rwanda mu mwaka wa 2010imuziza gusa ko yari agamije kwandikisha Ishyaka rye no kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu cye ;
  8. Yafunze ku buryo bw’akamama bwana Théoneste NIYITEGEKA, ikatira igihano cy’imyaka ine bwana NTAGANDA Bernard n’abandi benshi ibaziza gusa ko bashaka impinduka mu miyoborere y’igihugu ;
  9. Yabujije inzego z’ubutabera ubwisanzure izihindura igikoresho cyo gufunga umubare urenze urugero w ‘abaturage barimo abadafite amadosiye, abafite amadosiye afifitse (atekinitse), n’abarangije ibihano ntibafungurwe ;
  10. Ikoresha inzego zishinzwe umutekano mu bikorwa bigayitse by’iyicarubozo, igakubita, ikica, ikanafungira abenegihugu b’inzirakarengane mu myobo n’ahandi hatazwi kandi hatagerwa ‘imiryango yabo ;
  11. Yakunze kugaba ibitero bya gisilikari ku banyarwanda bayihunze igamije kurimbura umubare munini w’abenegihugu ibatsinze mu mashyamba ya Kongo ;
  12. Ikomeje ingeso yo gusanga impunzi z’Abanyarwanda mu bihugu zahungiyemo hagamijwe kuzibuza uburyo, kubangamira umutekano wazo ndetse no gucuza ubuzima bamwe muri zo (Colonel. Patrick KAREGEYA) ;
  13. Yakwirakwije abasilikari mu giturage kugira ngo itere abenegihugu guhora bahagaritse umutima kubera iterabwoba rikaze ibahozamo ;
  14. Ishyira imbere gahunda za politiki zigamije gukenesha rubanda no kubicisha inzara nko kubasenyera amazu, kubambura ibibanza n’amasambu byabo, kubarandurira imyaka iri mu mirima no gutema intoki, kubategeka guhinga igihingwa kimwe kitabafitiye akamaro ndetse ikanabahatira kwinjira mu makoperative atabafasha ahubwo agenewe kubanyunyuza imitsi ;
  15. Yagize uruhare rukomeye mu guteza inzara ikomeye yiswe « Nzaramba », aho gufata ingamba ziwkiye ngo itabare abaturage bari kwicwa n’iyo nzara ihitamo kubihishira no gukomeza politiki mbisha yo kujijisha no gukina rubanda ku mubyimba ngo u Rwanda nta kibazo rufite, ngo uhubwo rwageze ku iterambere ry’akataraboneka ;
  16. Yimika ivangura mu itangwa ry’akazi no mu itangwa rya buruse zo kujya kwiga ; ubwironde mu kwita ku mfubyi n’abapfakazi no mu gutanga serivisi zikenewe mu buzima bwa buri munsi ;
  17. Yikubira amasosiyete yose y’ubucuruzi, igakubita kandi ikarasa ku manywa y’ihangu abaturage baciye bugufi yita ABAZUNGUZAYI bagerageza kwicururiza utwo bashoboye kugira ngo baronke ikiramira urubyaro rwabo ;
  18. Isahura ikanasesagura umutungo w’igihugu ugakoreshwa mu kwigurira indege bwite za Perezida wa Repubulika no kuzikodesha Leta ku giciro gihenze cyane muri « business » zimufitiye akamaro, we n’Agatsiko ke ;
  19. Iteza intambara z’urudaca n’umwiryane mu bihugu duturanye, by’umwihariko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo no mu Burundi, ibyo bikaba bibangamiye cyane inyungu z’u Rwanda rufashwe nk’igihugu kiyobowe n’abanyarugomo bahungabanya umutekano mu Karere kose k’Ibiyaga bigari, ibi bikaba byaratangiye kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abanyarwanda muri rusange ;
  20. N’andi mahano menshi tutakwirirwa turondora ;

 

II. TURASANGA

 

  1. Iyi Guverinoma ya Paul Kagame yararangije gukurwaho icyizere n’Abanyarwanda kuko idakorera inyungu zabo ahubwo ikaba ibangamiye cyane umutekano wabo mu buryo bwinshi bunyuranye ;
  2. Abaturage b’u Rwanda bakeneye inzira yo gutsinda ubwoba, kwihagararaho, no kwerekana ko batavukiye kuba abacakara b’iyi Guverinoma y’igitugu ya Paul Kagame n’agatsiko ke ;
  3. Umuryango mpuzamahanga n’ibihugu by’incuti bifuza kwitaza no kurekera aho gufasha iyi Guverinoma y’abanyarugomo isiribanga Itegeko nshinga n’andi mategeko agenga u Rwanda, ikica rubozo abenegihugu yakagombye kurengera, ikanasuzugura masezerano mpuzamahanga yashyizeho umukono ;
  4. Guhera kuri iyi taliki ya 20 Gashyantare 2017 natwe dukwiye gufata   Guverinoma   ya Paul kagame nka Guverinoma itemewe kandi idashakwa n’abaturage.

 

III. KUBERA IZO MPAMVU ZOSE,

Turatangariza Abanyarwanda, abaturanyi b’u Rwanda n’umuryango mpuzamahanga ibi bikurikira :

  1. Dushyizeho « Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro »
  2. Dushyizeho Inama Nkuru y’Inararibonye
  3. Dushyizeho Inama Nkuru y’ Urubyiruko rw’ u Rwanda

 

IV. INSHINGANO ZIHAWE IYI GUVERINOMA

 

  1. Kwitegura gusimbura Guverinoma itagishakwa n’abaturage iyobowe na Paul Kagame
  2. Kuvuganira no gutabara impunzi z’Abanyarwanda aho ziri hose
  3. Kuvuganira no gutabariza Abanyarwanda bari mu gihugu barenganywa na Guverinoma y’Agatsiko
  4. Gukora ibishoboka byose kugira ngo Guverinoma y’Agatsiko ihagarike ibikorwa byose by’urugomo ikomeje gukorera abaturage no kugira ngo haveho inzitizi zose zibuza Abanyarwanda bahunze igihugu gutahuka mu mahoro
  5. Kwitabaza ibihugu by’incuti kugira ngo bishyire igitutu ku munyagitugu Paul Kagame urangije manda ze ebyiri yemererwaga n’itegekonshinga ryo mu mwaka wa 2003 kugira ngo yegame ahe rugari abandi Banyarwanda bashaka kunga abenegihugu no kugeza u Rwanda ku iterambere risangiwe na bose.

Mu gihe Umunyagitugu Paul Kagame yaba ahisemo kunangira umutima no gukomeza ibikorwa by’urugomo guverinoma ikorera abaturage :

  1. Gusabira ibihano mpuzamahanga Guverinoma ye itagishakwa n’abaturage
  2. Gushishikariza abaturage kwisuganya, bagahaguruka, bagasezerera Guverinoma y’Agatsiko binyuze mu nzira ya Revolisiyo idasesa amaraso.

 

Hon. Nadine Claire Kasiinge

 

V. INAMA NKURU Y INARARIBONYE

 

  1. Ifunguriwe Abenegihugu bose barengeje imyaka 35 babishaka.
  2. Ishinzwe kwegeranya umusanzu, ibitekerezo n’inama zubaka zafasha Guverinoma y’Abaturage kugeza u Rwanda n’Abanyarwanda ku buyobozi bwiza bifuza. Ni urubuga rwabo rwo gutanga umuganda mu miyoborere y’igihugu cyababyaye.

 

VI. INAMA NKURU Y’URUBYIRUKO

 

  1. Ifunguriwe abasore n’inkumi bose kugeza ku myaka 35 bashishikajwe no kugira uruhare mu mpinduka nziza bifuriza igihugu cyabo cy’u Rwanda.
  2. Ni urubuga urubyiruko ruhurizamo imbaraga zarwo rukanitegura kugira uruhare mu miyoborere y’ejo hazaza y’igihugu cyabo.

 

VII. ABAGIZE GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO NI ABA BAKURIKIRA :

  1. Perezida wa Repubulika : Padiri Thomas NAHIMANA
  2. Minisitiri w’Intebe : Abdallah AKISHURI
  3. Minisitiri w’Intebe wungirije : Madame Nadine Claire KASINGE
  4. Minisitiri w’umuco, umuryango, guteza imbere umwari n’umutegarugori : Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA uhagarariwe na Madame Nadine Claire KASINGE
  5. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga : Madame Immaculée KANSIIME UWIZEYE
  6. Minisitiri w’Ubutabera : Bwana Déogratias Mushayidi uhagarariwe na Bwana Vénant NKURUNZIZA 
  7. Minisitiri w’itangazamakuru : Bwana Chaste GAHUNDE
  8. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’iterambere ry’umurenge: Bwana Daniel NDUWIMANA
  9. Minisitiri w’imari n’ubucuruzi : Madame Marine UWIMANA
  10. Minisitiri w’Uburezi : Madame Chantal MUKAMANA MUTEGA
  11. Minisitiri ushinzwe kurengera impunzi no gukemura ikibazo gitera ubuhunzi : Madame Virginie NAKURE
  12. Minisitiri w’ibikorwa-remezo n’imiturire : Padiri Gaspard NTAKIRUTIMANA
  13. Minisitiri w’ubuhinzi, ubworozi n’ubutaka : Bwana Jean Léonard SEBURANGA
  14. Minisitiri w’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage : Madame Speciose

 

VIII. Hashyizweho Komisiyo zikurikira :

 

  1. Komisiyo y’ububanyi n’amahanga
  2. Komisiyo y’ubukungu
  3. Komisiyo y’itangazamakuru
  4. Komisiyo y’umutekano

 

 IX. ABAVUGIZI BA GUVERINOMA  :

  1. Bwana Chaste GAHUNDEMadame Immaculée KANSIIME UWIZEYE
  2. Madame Marine UWIMANA

 

X.HASHYIZWEHO ABAJYANAMA BAKURU BATANDATU (6)

  1. Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro izashyiraho izindi nzego uko zizagenda zikenerwa.

 

UMWANZURO

XII. ICYO DUSABA Guverinoma itagishakwa n’abaturage ya Paul Kagame kugira ngo impinduka nziza rubanda ikeneye zigerweho nta nduru kandi zigirire bose akamaro :

  1. Kwemera no kwihutira kuganira naGuverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.
  1. Gufungura amarembo bitarenze tariki ya 23/03/2017, abanyarwanda bose bari hanze y’u Rwanda babyifuza bagataha mu mahoro, imfungwa za politiki zigafungurwa, amashyaka ya opozisiyo ashaka kugira uruhare mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa Kanama 2017 akandikwa nta mananiza.

Mu gihe byarenga tariki ya 23/03/2017 nta gikozwe :

  1. Kwimura gahunda y’amatora ya Perezida wa Repubulika yari ateganyijwe muri Kanama 2017 agashyirwa muri Kanama 2019, naho amatora y’intumwa zarubanda agashyirwa mu Ugushyingo 2019.
  2. Gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho ihuriweho n’amashyaka menshi, igahabwa manda y’amezi 24, akaba ariyo itegura amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’intumwa za rubanda mu buryo bunyuze mu mucyo.
  1. Tuributsa kandi ko, uretse impuha zikwirakwizwa n’abadasobanukiwe, ingingo y’101 n’iy’172 z’Itegekonshinga ry’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe mu Ukuboza 2015 zitemerera Perezida ucyuye igihe ariwe Paul KAGAME kwiyamamariza manda ya gatatu.

 

Bikorewe i Paris, taliki ya 20/02/2017

Minisitiri w’Itangazamakuru

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro

Chaste GAHUNDE

 

In POLITICS  

144 Responses to Itangazo :« DUSHYIZEHO GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO »

  1. What a material of un-ambiguity and preserveness of valuable
    experience concerning unpredicted feelings.

  2. Thanks a lot for sharing this with all of us you actually recognize what you’re speaking approximately! Bookmarked. Kindly also talk over with my site =). We could have a link change agreement among us!

  3. wonderful submit, very informative. I ponder why
    the other experts of this sector don’t notice this.
    You must continue your writing. I’m confident, you’ve a huge readers’ base already!

  4. The owner of this coop, Farmer Kitty (it’s his/her
    username on BYC), is increasing poultries however just for a few months
    in a year.

  5. Material Administration Solutions – The specification and also exactness
    of the site material is important for its success.

  6. Do you mind if I quote a couple of your articles as long as I provide credit and sources
    back to your webpage? My blog is in the very same area of interest as yours
    and my visitors would certainly benefit from a lot of the information you present here.
    Please let me know if this ok with you. Thank you!

  7. After exploring a handful of the blog articles on your
    blog, I really appreciate your technique of writing a blog.
    I added it to my bookmark site list and will be checking back soon. Please check out
    my website as well and let me know how you feel.

  8. I know this if off topic but I’m looking into starting my own blog and was wondering what all is
    required to get set up? I’m assuming having a blog like yours would cost a pretty penny?
    I’m not very web smart so I’m not 100% certain.
    Any suggestions or advice would be greatly appreciated.
    Appreciate it

  9. continuously i used to read smaller posts which as well clear their motive,
    and that is also happening with this article which I am reading
    now.

  10. Hey there! Quick question that’s entirely off topic.
    Do you know how to make your site mobile friendly?

    My website looks weird when browsing from my iphone4. I’m trying
    to find a theme or plugin that might be able to fix this problem.
    If you have any recommendations, please share. Thanks!

  11. Murutwa n’uyu munyarwanda Rutayisire Boniface wiyemeje kwitangira ubumwe bw’abanyarwanda bose.

    Iyi gahunda y’uyu mugabo ndayikunze. Ubumwe bw’abanyarwanda nibwo bukenewe.

    Lu pour vous :

    CONFERENCE I BRUXELLES KU IFATWA KUNGUFU RY’ABARI N’ABATEGARUGORI MURI GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI 1994 MU RWANDA
    13 Fév , 2017 | Communiqués |
    Tariki ya 10/02/2017 i Bruxelles habereye
    Conference ihuje abantu baturutse hirya no hino yateguwe n’umuryango RESIR aribyo bivuga
    » Le Réseau Scientifique International pour la Recherche et l’Information sur le Rwanda et sur l’Afrique des Grand Lacs ». Mukubitegura yafatanije na association IBUKA Mémoire-Justice Asbl hamwe na DRB Rugali ariyo DIASPORA RWANDAISE MU BUBIRIGI, abo bose bakaba barabitewemo inkunga n’ Ambassade y’u Rwanda i Bruxelles ndetse conference ikaba yarabereye mucyumba cy’inama cy’Ambassade.
    Ingingo yari yateguwe kuganirwaho ni ihohoterwa n’ifatwa kungufu ry’abari n’abategarugori muri genocide yakorewe abatutsi muri 1994 mu Rwanda “Traumatisme et féminité: Expériences vécues par les femmes victimes de viol lors du génocide des Tutsi au Rwanda”.
    Ibiganiro byayobowe na Perezida wa Ibuka mu Bubirigi Nyakubahwa Mazina Deo afatanije na Dr Mukumbiri Jean naho Dr Patrick Rwagatare wahawe Diplome ya Doctorat (umwaka ushize) ku bushakashatsi yakoze kuri iyo ngingo ( uri hagati ku ifoto) niwe watanze ibiganiro.
    Ibiganiro byagenze neza ndetse abantu benshi babaza ibibazo ndetse n’abandi batanga ibitekerezo.
    Kubindeba , jye navuze kukibazo cy’uko abari n’abategarugori muri ibi bihe batinyuka bakavuga ibyababayeho bafatwa kungufu muri genocide yakorewe abatutsi bagomba gufatwa nk’intwari kuko benshi barabitinya ndetse n’umuco nyarwanda utuma ibintu nkibyo benshi babiceceka.
    Nasobanuye ko kuri ubu abadamu bavuga badahabwa agaciro gakomeye cyane kandi baba bavuze ibintu bikomeye cyane. Nasabye ko abavuga ku mugaragaro ibyababayeho bafatwa nk’intwari kugirango bitinyure bose bavuge.
    Ningombwa kandi kurushaho kubaha ijambo muri societe nyarwanda kuko ari n’ubutumwa bukomeye kuri izo nterahamwe zabagiriye nabi kuko ari ukuzereka ko abo zagiriye nabi bariho kandi bakomeye ndetse bakaba bazirusha ubutwari.
    Nasobanuye ko kugirango ibyo byose bigerweho hagomba creativite muri societe nyarwanda kugirango abo bari n’abategarugori bafashwe kungufu bagaragazwe nk’intwari. Kuri ubu, ibikorwa kuri icyo kibazo ntibihagije.
    Abari aho muri conference bashimye cyane icyo gitekerezo cyanjye ndetse abo muri Ibuka twaje kongera kuganira duhana gahunda yuko twazahura tukabiganiraho kuburyo buhagije.
    Bitangarijwe i Bruxelles, tariki ya 12/02/2017
    Rutayisire Boniface
    Tel : (32) 466 45 77 04 (Tel,Watsup,viber)
    Email : b2003n@yahoo.fr
    BELGIQUE

    Ayo mafoto yafashwe na Jessica Rutayisire hanyuma atangazwa na Bwana Karirima Aimable bo mu kinyamakuru IGIHE.COM.
    Posté le 12/02/2017 par rwandaises.com

  12. I quite like reading through an article that can make
    people think. Also, many thanks for permitting me to comment!

  13. The chart below represents these globally searches from the Google
    internet search engine via the close of 2013.

  14. I blog frequently and I seriously thank you for your content.
    The article has really peaked my interest. I will book mark your website and keep checking for new details about once a week.

    I subscribed to your Feed too.

  15. Great article.

  16. amafuti y’umugabo nibwo buryo bwe

  17. Hello there I am so grateful I found your weblog,
    I really found you by error, while I was searching on Bing for something else, Anyhow
    I am here now and would just like to say thanks for a tremendous post and a all
    round enjoyable blog (I also love the theme/design), I don’t have time to read it all at the moment but I have bookmarked it and also
    included your RSS feeds, so when I have time I will be back to read a great deal
    more, Please do keep up the superb job.

  18. Itangazo ibyemezo byinama yaba minisitiri yateraniye paris
    dore liste yabayobozi bashya muri za ministere zacu
    1. Ps Minagri : Dr Damien
    2. Ps Minafet : Mr Ndengera Alias kayijamahe
    3. Ps Minijust : Mr Uwizeyimana
    4.Ps Ushinzwe itorero Mr Rucagu
    5. Ps Itangazamakuru Mr Mbonigaba Ismael
    6.Ps Minenter : Mr Harerimana
    7. Umuyobozi wumugi wa Kigali mubuhungiro Mr Mukezanfura
    8. Umuyobozi wintara yamajyaruguru mubuhungiro Mr safari stany
    9. Umuyobozi wintara yiburasirazuba mubuhungiro . Gen Habyarimana
    10. Umuyobozi wintara yuburengerazuba mubuhungiro : Mr Evode Imena
    11 Umuyobozi wintara yamajyepfo : Mr Habineza
    12. RDB Mr Mutsindashyaka
    12. Rura : Mr Muhire
    13. Rwanda revenu autorty Mu buhungiro Madame Rose kabuye
    14. RTCO : Mr Captaine kabuye
    15 Minsiter wingabo mubuhungiro no murwanda Col Musitu
    16 Uhagarariye urwanda muri ONu no mubuhungiro Mr Nkaka
    17uHAGARARIYE URWANDA MUBUHUNGIRO MUBUFRANSA : Mr ambassadeur Mitari
    Abantu bahawe imyanya basabwe kuba bari aho boherejwe vuba abadafite bureau baraba bakorera kuri interenet nkuko bisanzwe
    Bikorewe paris
    Mr minister Chaste Gahunde Mubuhungiro
    Secretaire Mr Rurinda J
    18 uhagarariye mubudage Mr Gasana eugene

  19. Ese sha ntagakuru ka Dr. NSENGIYAREMYE Dismas. Ashobora kuba yarazinutswe Demokrasi y’ amashyaka menshi

    • waachewaoaneSYKES

      Mbese ntimwamenyera agakuru ka Dr NSHIMYUMUREMYI bERCHMASS (alias ANDRE).

    • Njye ndi mwarimukazi nakwigira mu irushanwa rya Nyampinga niho hari agafaranga! Ariko harya Nyampinga ahemberwa ko yakoze iki? Yemwe nanabonye abiyamamaza muri 2017 bose ari ibitabi!Yemwe simbabeshye, nta n’umwe ukwiye ikamba uyu mwaka!
      Amafaranga bahemba Nyampinga bagombye gushaka ikindi bayakoresha kijyanye n’imibereho myiza y’abaturage. Keretse rero niba ari money laundering igihugi gisigaye gikora!

  20. Mbese SAKINA (Babimana Bonaventure) ko adakoma muri PPR-Imena

  21. Abo bantu nka ba Higiro, na ba Micombero basakuriza mubwongereza, Impamvu mutumvikana ngo mushyire hamwe kunyungu zigihugu mutabare abanyarwanda nizihe? Ese uretse nanjye, Ko mubyukuri ibyo murega leta byo ni ukuri, ariko se muzashyigikirwa abanyarwanda cg ibindi bihugu mutumvikana ubwanyu muri opposition? Iyo cabinet nayihinyuye muyisubiremo kuko igitekerezo cyo cyo guhindura ibintu mugihugu si kibi.

  22. Iki gitekerezo si kibi ariko kugirango iyi gouvernement abanyarwanda tube twayigirira ikizere kiruta icyiya kagame, mubanze muyisubiremo nibura igaragaremo abantu bazwi mumashyaka ya oppositions yose, kandi tubonemo nabandi batutsi tuzi barwanya leta ya Kagame? Nonese Kayumba nashyiraho indi South Africa, Twagiramungu agashyiraho indi I Buluseli! Rudasingwa indi Muri america, !Umwiru nawe agashyiraho wa mwami ngo niBushaija I London! …ibi byanyu byo kutumvikana nka Opposition ni UBUBWA!ese ayo matiku yanyu azarangira ryari?Ese iyo leta yanyu nayibonamo na Rujugiro akayibonamo?Mwiyunge muve mumatiku ya gouvernement y,icyuka,MUTATWICISHA.

  23. Haha iyi ni imitwe ya rurangiza peee.gusa ibi bazabasha kurangaza abantu benshi no kubabibamo confusions igihe kirekire nibura, ubu nuburyo burambye bwo kwigizayo igitutu cyabo uyu Padri n’agatsiko ke k’aba escrots bari bamaze iminsi myinshi babeshya,bikaba byari bitangiye kubabana insobe.

    Igisekeje kurusha ibindi nukuntu aba bantu bavuga ko batesheje agaciro Leta barwanya, bagahindukira bakayisaba gushyikirana nabo ndetse bakayisaba kugira ibyo ikora vuba na bwangu.

    Umurundi w’umuhanga amaze kubona benewabo bamugera amajanja ati: Hemwe Bashingantahe turura turura : « Ata murundi numwe atazotwara ».Nukuri yareba kure !

    Umuhanga nawe w’i Rwanda ati:’ Iby’abapfu biribwa n’abapfumu ».

    Akumiro nitushi pe

  24. iyi ni intambwe ikomeye padiri nahimana ateye. abo bose biyita opposition ntacyo bakora gifatika buretse amatangazo gusa. Ingabire victoire, hamwe n’abandi bose bafunzwe baragambaniwe none izo ngirwa barwanashyaka ziri gusakuza gusa. Wagirango ayo mashyaka yari ashingiye ku muntu umwe gusa. Bravo kuri Nahimana na bagenzi be. Imana ihe umugisha abatwanga bose.

  25. Nahima? yewe padi? ubutegetsi butangwa n’Imana, ntabwo Kagame yiyimitse yashyizweho n’Uwiteka kandi Uwiteka aturinde abantubabi batubibamo urwango bagendana ibipimo byamazuru nindeshyo, amakuru uhabwa k’u Rwanda siyo, nikimenyimenyi ndumuhutu ariko sinagushyikira, nishimiye igihugu cyange kubera KAGAME. Nange narimeze nkawe mumutima ariko ubwengebwange bwarakangutse, niyompamvu njyewe ntagutuka ariko nagufasha gukira.

  26. Imana ibahe ubudahangarwa butari nk’ubutangwa n’abantu.
    Abavuga ibya ministeri y’ingabo bo nimubareke kuko ubwo murumva inyota yabo ko ari ya yindi yo kurwana. Ubu nta byo kurwana abanyarwanda dukeneye. Ingabo zihari zizagirwa iz’ uRwanda ziturende twese n’inkiko z’igihugu cyacu.

    Vive le Rwanda et les rwandais

  27. U Rwanda si urw’ Inkotanyi gusa ni urw’abanyarwanda bose na Rev. Nahimana arimo hamwe n’abandi twese. Bariya rero mubona ni intwari ziyemeje guharanira ukwishyira ukizana kwa rubanda. Abandi benshi natwe tubari inyuma, igihe icyo ari cyo cyose igihuru kizabyara igihunyira
    Nkurikije ibyo mbona mu bitekerezo byatanzwe n’abanyagatsiko k’i Kigali ni uko mu Rwanda n’umuco wahonyanzwe, nta bupfura bukibayo, sinzi niba ari byo FPR yigisha mu mashuri ya gacaca. Ubonye ngo na Ambasaderi w’ u Rwanda( Olivier N.) avuge amagambo nk’ariya! Ese nta Ethos mwarimu wa kaminuza yamwigishije? Usibye na kaminuza no mundangamuco y’u Rwanda habamo « ntibavuga bavuga ».
    Kiliziya yo biyisebya kuko mbere yo kuba padiri, Rev. Nahimana ni umunyarwanda nako ni ikiremwa muntu afite uburenganzira bwo kurengera rubanda nawe arimo kuko n’imana igira aho imanira. Sinawe gusa kandi ubu n’andi matorero ari mu nzizra nk’izo ahubwo namusaba no kuyagana ntibizitirirwe kiliziya Gatolika gusa kandi n’iyo mwabifata gutyo njye icyo mpfa ni ikigira u Rwanda nyabagendwa.
    Nifurije Leta ya Nahimana amahoro n’amahirwe yo gusoza ziriya nshingano kandi nanjye n’abandi turi muri Afurika y’i burasirazuba turi kumwe muri urwo rugendo.

    Gusa ntituzajya turanga aho duherereye kuko turi cible ya Kigali.

  28. Mwakweruye se mukavugako ari guverinema y’abatabazi mwagaruye?n’impamvu mwanze gutangaza ingirwa minisitiri w’ingabo ni uko ingabo zanyu ari FDLR kandi minisitiri w’ingirwangabo zanyu ni Mudacumura Sylvestre ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga.ntimukikirigite ngo mwiseke.mugaragaje ubuswa muri politique butigeze buboneka.inteko yanyu se yo igizwe nabande ra!sha inyota y’ubutegetsi mugira izabata ku gasi mba mbaroga!

  29. Mwakweruye se mukavugako ari guverinema y’abatabazi mwagaruye?n’impamvu mwanze gutangaza ingirwa minisitiri w’ingabo ni uko ingabo zanyu ari FDLR kandi minisitiri w’ingirwangabo zanyu ni Mudacumura Sylvestre ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga.ntimukikirigite ngo mwiseke.mugaragaje ubuswa muri politique butigeze buboneka.inteko yanyu se yo igizwe nabande ra!sha inyota y’ubutegetsi mugira izabata ku gasi mba mbaroga!

  30. Ese kuki mukomeza gusebya boss wanyu ngo ni kagame, muragaragaza ko afata abantu nkamwe, batazi icyo bakora ngo bamurwanire intambara yo kuri Internet!. 1959 mwarabeshyaga ngo umwami niwe byose ariko avuyeho ubuzima burakomeza.mwibuke ko namwe babitaga inyenzi none namwe murita abandi inkende? Umwijima ntabwo ukurwaho n’umwijima ahubwo ukurwaho n’urumuri. Twe ntabwo turi inyamaswa nkamwe niyo mpamvu itugira abo turibo. Imana ihe umugisha abatwanga base Kandi ibahe imbaraga zo kwicisha bugufi

  31. padiri thomas watubwira aho ikicaro cyiyo governoma mwashizeho aho giherereye ?naho babaza ibyingabo se fdlr na cnrd ubwiyunge zamaze abantu murwanda zirahari.

  32. kagame yarabikoreye kuko yageze ku buprezida nyuma y’intambara. None wowe nta n’ingabo ugira?ubwo se utewe wakwitabara ute? sha genda uli injiji

  33. THOMAS NAHIMANA,President?

    THOMAS WE harya ngo wigize prezida? WATOWE SE NANDE ko na bene wanyu bo muri opposition bakwanze? sha nta munyarwanda wagutoye. WIGIZE PREZIDA nkuko YEZU yigize umuntu? sha uri BYENDA GUSETSA KABISA

  34. INKENDE Z'ABAHUTU?

    Emmanuel Mwiseneza
    ‏@EMwiseneza

     Follow

     More

    Emmanuel Mwiseneza Retweeted Emmanuel Mwiseneza

    Abo twajyaga tubwira ko Padri Nahimana afite gahunda zitazwi ubu noneho nibahumuke bamubone uko ari. Umuntu ubeshyera imfungwa mumwitondere

    Emmanuel Mwiseneza added,

    Emmanuel Mwiseneza @EMwiseneza
    Boniface Twagirimana aramagana uburiganya bwa Thomas Nahimana https://www.youtube.com/watch?v=8VcGGECGxdo&feature=share

    Retweets
    3

    • Wowe wihaye gutukana wiyita INKENDE Z, ABAHUTU… nanjye ndagututse GASWERENYOKO. JJya ukoresha izina nkiri niyise KANYARWANDA uvumvure,kuko twe turimo gutanga I bitekerezo byubaka. Ntabwo turi mubyamazuru n,amoko .Urumva komanyoko.
      Umenye ko nubwo nanenze iyi guvernoma nziko biriko biraza, Abo wita inkende nibaza uzimukana na benenyoko bose? Wagicucuwe Rwinera.

    • waachewaoaneSYKES

      WESE YAKOZE IKI.

    • waachewaoaneSYKES

      Naho se abatutsi!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  35. KUKI MUBESHYERA IMFUNGWA?

    Emmanuel Mwiseneza
    ‏@EMwiseneza

     Follow

     More

    Emmanuel Mwiseneza Retweeted Emmanuel Mwiseneza

    Abo twajyaga tubwira ko Padri Nahimana afite gahunda zitazwi ubu noneho nibahumuke bamubone uko ari. Umuntu ubeshyera imfungwa mumwitondere

    Emmanuel Mwiseneza added,

    Emmanuel Mwiseneza @EMwiseneza
    Boniface Twagirimana aramagana uburiganya bwa Thomas Nahimana https://www.youtube.com/watch?v=8VcGGECGxdo&feature=share

    Retweets
    3

  36. Emmanuel Mwiseneza
    ‏@EMwiseneza

     Follow

     More

    Emmanuel Mwiseneza Retweeted Emmanuel Mwiseneza

    Abo twajyaga tubwira ko Padri Nahimana afite gahunda zitazwi ubu noneho nibahumuke bamubone uko ari. Umuntu ubeshyera imfungwa mumwitondere

    Emmanuel Mwiseneza added,

    Emmanuel Mwiseneza @EMwiseneza
    Boniface Twagirimana aramagana uburiganya bwa Thomas Nahimana https://www.youtube.com/watch?v=8VcGGECGxdo&feature=share

    Retweets
    3

  37. IYI GUVERNOMA NI BARINGAAAAAAAA!!! none se wigeze ubona GUVERNOMA ITAGIRA MINISTERI Y’INGABO

  38. this is informative post. great job admin.

  39. Mbese mbaze PADRI THOMAS L’ESCROC: kuki nta MINISTRY W’INGABO mufite? Mbese higeze habaho guvernoma itagira INGABO? SHA PADRI WE genda uri UN ESCROC WO MU RWEGO RWO HEJURU. Ariko se bariya bose ushuka ni injiji ra? baliaya bose bagiye mu ishuli se? GUTEKEREZA BYARABIHISHE

  40. ikiryabarezi government

    Hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh ngo mwashyizeho guverinoma harya? Yewe Nahimana we, urasekeje rwose hhhhhhh igihugu cyawe cyo kuri internet ntawuzakiguteramo uziyoborere hhhhhhhhh. Wemereye ba Nadine ko uzaba perezida none ushyizwe ubigezeho hhhhhhhhhh Nadine umwemerera kuba minisitiri none nawe yabigezeho hhhhhhhhh. Uteye ubwoba bakuveho, iyi mitwe yawe niyo wumva izakuraho Kagame se? Muzamoka kuri internet ariko ntimuzamubuza gutambuka gitore. Nta guverinoma itagira ingabo, izanyu muzazite « Impehe » kubera impamvu uzi nawe.

  41. ICYUKAAAAAA!!!UBURIGANYAAAAA!! Gushyira mu myanya abantu batabishakaaaaaa!!

  42. IBIHUTU BY'IBIBWA

    Ibi ni ibihutu by’ibibwa gusaaaaaa!! ahubwo bishatse byareka KUMOKA kuko UKUMOKA KWABYO kuzatuma byose bishira nka bwa bushwiriri

  43. KUROTA BIBAHO koko!!!!! nabera nibwo nabona abantu batekeereza nk’imbwa z’imisega.Ubu se aba bantu bameze nk’inkende bakora iki?

  44. Amb Olivier Nduhungirehe

    LE CHIEN ABOIE ET LA CARAVANE PASSE. Harya ngo Thomas Nahimana yashyizeho government yo gukuraho HE PAUL KAGAME witorewe n’abaturage? ariko kuki abantu barota izuba riva?LE RIDICULE NE TUE PAS koko!! Muzumirwa mu minsi mikeya

  45. MUKAKIGELI Laetitia

    ARIKO aba ngo nibo bagize Governement yo mu Buhungiro? ikazakora se iki? injiji gusaaaa!! inzozi zibaho koko: NGO MUZAKURAHO KAGAME harya? puuuuu!! mbese ubundi kuki ayandi mashyaka yose yabihoreye ra? NDABONA MUFITEMO ABAGORE BESNHI B’INDAYI gusaaa!!

    • Mukakigeli nti ugutukane kandi mwiyita imfura. Ntekereza ko ukwiye gutegereza ukareba gusa ikigaragara ni uko inyenzi Abdalah azabangamira bikomeye inyungu zabo bataripfana. Ikindi ni uko agiye gushaka uburyo ahitana Padiri maza ibyari inzozi akabihindura induru. Padiri reo ntiyashishoje na gato gukoresha inyenzi butwi Akishuli , umushoferi wa TAXI. Abanyarwanda twagushije ishyano , tumaze imyaka ni imyaniko tuyobowe nu umuzunguzaji wa amagi afatanije na abamrine nka Kabarebe. None turifuzwa kuyoborwa nu umukada wa FPR akaba nu umushoferi wa Taxi, akabashinzwe gufasha padiri. SÍL VOUS PLAIT Nntimwitiranye politiki ni imihango yakiriziya aho padiri abafite abaherza. Ntawe uvuma iritararenga go ahead.

  46. Mr Thomas, reka gushuka abantu brother, ese abanyarwanda bagutumye kuvugako abanyarwanda badashaka ubuyobozi bwa nyiricyubahiro Paul nibande? none mbonye ngo watanze na deadline uyiha President wa republika uuhhmm izo ninzozi murimo. umva rero sindi mukuru cyane ariko maze gukura reka nkugirinama ya kigabo, subira kumurimo wawe w’ubupadiri wigishe abantu urukundo, ko yezu arihafi kugaruka kandi ko isi izashya igakongoka. urumvako (Padiri thomas) ibyubahiro urikwirukaho arukwiruka inyuma yumuyaga, politiki yirekere banyirayo, ubundi wowe banza wihane wicuze ibyaha ubundi usubire kuyobora intama z’imana.

  47. Iyi Guverinema ndabona igizwe n’abantu bo mu ishyaka ry’ishema gusa kiretse Akishuri watoraguwe hanze! Ndabona Mushayidi na Ingabire nabo bahagarariwe n’abayoboke b’ishyaka ishema, iyaba amashyaka yabo yari mu bagize guverinema ya Nahimana , Ingabire na Mushayidi bari guhagararirwa n’abarwanashyaka bo mu mashyaka yabo! None se uwavuga ko Padiri Thomas ari gukoreshwa na FPR Kagame kugira ngo ateshe agaciro opposition yaba abeshye? Byose bizamenyekana!

  48. Hahah, Ariko mwazajyiye mureka kwiheha imisuzi kweli ??
    Mwazubije ubwenge ku gihe, mukareka masturbation intellectuelle ????

    Padiri, Reka kwifatira abantu, iyo uba ushaka gutaha mu Rwanda, tu aurais pu le faire sans problème en novembre 2016 et janvier 2017 ! En tant que Rwandais tu n’as pas besoin de passeport à jour pour rentrer au pays, donc avec ton seul passeport rwandais expiré, ou bien la carte nationale d’identité, washoboraga gutaha Wemye kabisa. Icyo mbona ni uko wari utangiye kwotswa igitutu ubazwa impamvu umaze imyaka umoka ngo ugiye gutaha I rwanda, ariko buri gihe ukabisubika!!! Wari utangiye guta crédibilité, nibwo wadukoreye kariya gakinamico, et pourtant les consignes sont simples : taha nk’umunyarwanda ntawuzangutangirira !

    Maintenant, tu fais même semblant ngo yo gusaba ibintu Kagame, ngo ukanamuha n’itariki ntarengwa !!! Hahahahhaa
    Tu sais très bien ko ibyo usaba bitazakorwa, Ariko pour faire semblant ngo wanazhyizeho plan B , au cas où Kagame ne répond pas à tes doléances !! Hahahaah arrête ta masturabtion intellectuelle mon vieux, prends ton courage en main et viens au Rwanda en tant que Rwandais !
    Naho za plan B, C na D uzarinda ugera kuri Plan Z ukimoka nk’imbwa irk ku gasi.

    Peace and Love mon frère

  49. hahaahahhhhh yewe yewe yewe,kilizi gatulika nta myigishirize yayo murayishebeje kabsa

  50. NDABONA MWAHOBAGIYE KABISA. Abanyarwanda muturekere igihugu cyacu mujye kuyobora impunzi. Ahubwo ngewe mbona mwari gushyiraho government yo gucyura impunzi amwafasheho burwate.

    • Ese niba iyi government ntacyo imaze ko ndeba yavugishije abantu amangambure! Ubara nyamara ngo ahera ku rumiya.

      • Sha wowe uri akagabo ntushaka intambara. Niyo mpamvu utashyizeho minisiteri w’Ingabo cyanwa abapolisi na local defense.

        • Nanubu agahinda ntikarashira yibereye i Kigali. Mbona aberwa no kuba icyitso nka mwene wabo Pasteur Bizimungu Cyangwa Col Uwihoreye, Col KANYARENGWE, Col NSEKALIJE, COL Rusatira, Col RUCAGU, Col RIZINDE, ETC.

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.