ISHEMA RY’U RWANDA : Gutanga inshingano.

sdr

Gutanga inshingano

Mu rwego rwo gukomeza kwisuganya mu gihe twitegura kujya gukorera politiki mu Rwanda, turamenyesha Abataripfana bose n’abakunzi  b’Ishyaka ryacu ko Komite Nyobozi y’Ishyaka ISHEMA RY’U RWANDA  yateraniye i Paris ku cyumweru taliki ya 24 Nyakanga (7) 2016 yahaye Bwana Jean Bosco HABIYAREMYE  inshingano zikurikira :

(1)Kuba KOMISERI ushinzwe Ubukangurambaga mu gihugu cya Norvege

(2) Ubutumwa n’ububasha bwo gukusanya inkunga yo gushyigikira gahunda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda no kuyigeza mu isanduku y’Ishyaka ISHEMA.

Bityo rero, guhera kuri iyi taliki ya 28 Nyakanga(7) 2016  abatuye akarere ka Scandinavia kose bifuza gufasha bashobora kunyuza inkunga yabo kuri Komiseri Jean Bosco HABIYAREMYE.

Jean Bosco  HABIYAREMYE yavukiye mu Karere ka Bugesera (ahahoze ari Komini NGENDA), taliki ya 30 Ukuboza (12) 1986.  Arubatse, afite umugore n’abana babiri.

Tumwifurije gusohoza neza inshingano ahawe.

Bikorewe i Paris taliki ya 28/7/2016

logo

Padiri Thomas Nahimana,

Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka Ishema ry’ u Rwanda.

In POLITICS  

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.