ISHEMA PARTY : Abataripfana bo mu BUDAGE baramagana Ingirwa-Referedum igamije kwibira Paul Kagame ubutegetsi !

ISHEMA PARTY : Abataripfana bo mu BUDAGE baramagana Ingirwa-Referedum igamije kwibira Paul Kagame ubutegetsi !

20151213_150043Guhera kuri uyu wagatanu ushize taliki ya 11 Ukuboza 2015 kugera ku wambere taliki ya 14 Ukuboza, mu mujyi wa Munich ho mu gihugu cy’ Ubudage, Abanyarwanda bahatuye basuwe n’Umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA ry’U Rwanda kugira ngo baganire birambuye ku bibazo bya politiki bizahaje akarere k’Ibiyaga bigari muri rusange no kubibazo bikomoka ku ngoma y’igitugu ya Paul Kagame na FPR bikomeje guheza Abanyarwanda mu gihirahiro.
Hagaririwe by’umwihariko kuri gahunda Ishyaka ISHEMA rihuriyeho n’amashyaka ya “Nouvelle Generation”, iyo gahunda ikaba ari iyo kujya gukorera politiki mu Rwanda ndetse no kugira uruhare mu matora azaba mu mwaka w’2017.
Muri make byagaragaye ko gahunda yo gutaha mu Rwanda taliki ya 28 Mutarama 2016 ari NDAKUKA. Padiri Thomas Nahimana wagenwe nk’umukandida w’Ishyaka ISHEMA n’uw’amashyaka ya Nouvelle Generation yiteguye kujya mu Rwanda ajyanye n’Ikipe y’Abataripfana n’abandi banyapolitiki ba Nouvelle Generation babyiyemeje kandi bakomeje kubyitegura nta mususu.
Icyo dusaba Abanyarwanda bibona muri Opozisiyo ni uko barenga uducakubiri dusanzwe dutandukanya abantu , maze bagashyigikira ku buryo bugaragara abiyemeje kujya mu Rwanda gucugura ikivi Madame Victoire INGABIRE yatangiye. Inkunga ya buri wese irakenewe ku buryo bwihutirwa, igihe cyadushiranye . Ntihazagire uvuga ngo yarabyibagiwe cyangwa yabuze aho anyuza inkunga ye!
1. Havutse IKIPE ISHEMA YA BAVIERE

cati

Mu biganiro Umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA yagiranye n’Abanyarwanda batuye Baviere havuyemo ibyemezo byinshi byiza , harimo bibiri bikomeye cyane.
Icyambere ni icyemezo cyo gushinga “IKIPE ISHEMA ya Baviere” kugira ngo bahe ireme ubushake bafite bwo gutanga umuganda wabo mu gushaka umuti urambye w’ibibazo bya politiki bibangamiye Abanyarwanda n’akarere kose k’Ibiyaga bigari .
Umuyobozi watorewe kuyobora Ikipe Ishema ya Baviere ni Bwana Faustin TWAHIRWA.
Faustin Twahirwa yavukiye i Rambura, ahahoze ari Komini Karago, Perefegitura ya Gisenyi, hari mu mwaka w’1965. Arubatse, afite umugore n’abana babiri . Bagenzi be bamwemeraho ingeso nziza nko kubana neza n’abandi no kwitanga cyane. Azwiho kandi ubutwari no kutagendera kuri baranyica. Tumwifurije ubutumwa bwiza bwo kuba Umulideri w’Ikipe-Ishema ya Baviere .
2.Hagenwe Komisariya ishinzwe igihugu cy’Ubudage
Icyemezo cya kabiri ni uko hatoranyijwe Bwana Simon- Pierre HABINEZA agashingwa kuba Komiseri w’Ishyaka ISHEMA ureba igihugu cy’Ubudage .

Simon-Pierre HABINEZA yavutse mu 1955 , avukira i Nyange, ahahoze ari Komini KIVUMU, Perefegitura ya Kibuye. Simon Pierre HABINEZA yemerwaho ubunararibonye no gukunda u Rwanda cyane. ”Kera u Rwanda rukiri u Rwanda” ni imvugo akunda gukoresha mu buryo bwo kunenga politiki ya FPR itakigira indangagaciro nzima yubakiyeho ahubwo Paul Kagame akaba yarahisemo kuyoboza u Rwanda ikinyoma, iterabwoba n’ubwicanyi bukabije, akarengane n’ukwikubira ibyiza byose by’igihugu . Simon Pierre Habineza atewe ishema no guharanira ko u Rwanda rushya rwubakwa nk’igihugu giha abana bacyo bose amahirwe angana, umutekano, n’ukwishyira ukizana kuri buri mwenegihugu; ITERABWOBA rigacika burundu mu Rwanda hose; amacakubiri ashingiye ku irondakoko n’irondakarere akagenda nk’ifuni iheze.
N’ubwo Simon Pierre yatotejwe bikabije ndetse umugore bari barashakanye akicwa muri jenoside yo mu 1994 arasanga hakwiye kwibukwa Abanyarwanda bose bazize akarengane kandi ubutegetsi bugasubizwa mu maboko ya rubanda aho kuguma mu maboko y’Udutsiko tubukoresha twangiza u Rwanda .
UMWANZURO

20151213_145932

Uwambaye ibyirabura ni Faustin Twahirwa; mugenzi we ni Simon-Pierre Habineza

Abagize uruhare mu kiganiro barasanga Referedumu y’ikinamico igamije guhindura Paul Kagame umwami w’u Rwanda ikwiye kwamaganwa ndetse abaturage bose bazagira amahirwe yo kujya gutora bakaba bakwishakamo imbaraga bagatora “OYA”-“OYA”-“OYA” !
Turashimira tubikuye ku mutima Abanyarwanda twahuriye mu mujyi wa Munich tukaganira. Ibibazo babajije, ibitekerezo byiza batanze, n’inama batugiriye bishyinguye ku mutima wacu.
Turashimira by’umwihariko abatwakiriye mu ngo zabo bakadufasha muri twinshi . Ugira neza ukabisanga imbere ! Kandi ineza ntihera .
Mwese mwese Imana ibahe umugisha kandi izabahe amahirwe yo kwidagadura mu Rwanda rutakigendera ku iterabwoba rya Paul Kagame n’Agatsiko ke k’abahotozi !
Impinduka yo ngiyi yaje, dore kandi ntibigitinze.

Padiri Thomas Nahimana, Umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA
akaba n’Umukandi mu matora ya Perezida yo mu 2017.

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.