INVITATION: Venez rencontrer les futurs Premiers ministres du Canada et du Quebec… !

INVITATION: Venez rencontrer les futurs Premiers ministres du Canada et du Quebec… !

Bonjour,

Chères membres du Réseau international des femmes pour la démocratie et la paix,

Chères sympathisantes, chers sympathisants du RifDP,

Dans le cadre de nos activités annuelles nous organisons une journée à l’honneur de la Relève au cours de la quelle sera décerné le « Prix Jeunesse engagée» 8ème édition.

Voyez l’invitation en attachée, le programme détaillé vous parviendra prochainement.  

Date : dimanche le 15 Octobre 2017 de 10 h 30 à 15 h 30
Lieu : Centre de Loisirs de Saint Laurent au 1375, rue Grenet, Saint Laurent, Qc. H4L 5K3.
Nous vous réservons de très belles activités pour toute la famille, honorez-nous de votre présence. Branchez-vous à la démocratie, venez « bruncher » avec nous.  
 Participer à nos activités c’est soutenir notre démarche vers la recherche de la démocratie et de la paix qui nous tiennent tant à cœur. La paix et la démocratie ça nous concerne!
Le Réseau International des Femmes pour la démocratie et la paix est une organisation à but non lucratif mise en place par des femmes déterminées à promouvoir la démocratie et la paix.
Réseau International des Femmes pour la démocratie et la paix/section Canada
___________________________________________________________________
Perpétue Muramutse
Coordonnatrice .

11 thoughts on “INVITATION: Venez rencontrer les futurs Premiers ministres du Canada et du Quebec… !

  1. Musenyeri Ntihinyurwa ntiyitabye Urukiko rwa Nyarugenge
    Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
    Kuya 21 Nzeri 2017 saa 05:13
    AddThis Sharing Buttons
    Share to FacebookFacebookShare to TwitterTwitterShare to WhatsAppWhatsAppShare to EmailEmail
    Yasuwe :
    Yavuzweho : 4
    0 0

    Umushumba wa Arkidiyiosezi ya Kigali, Musenyeri Ntihinyurwa Thaddée ntiyitabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwari rwamuhamagaje mu nama ntegurarubanza yarezwemo na Manirareba Herman, amushinja gutesha agaciro umuco Nyarwanda.

    Iyi nama niyo yasuzumirwagamo niba ibyangombwa byose byuzuye ngo urubanza rutangire kuburanishwa. Muri iyo nama urega yashobora kwiyunga n’uregwa akaba yanatanga indishyi.

    Musenyeri yari yahamagajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nzeri ariko ntiyitaba ubwanditsi bw’urukiko, ategerezwa kuri uyu wa Kane nyuma ya saa sita nabwo biba uko. Nyuma byemejwe ko urubanza ruzatangira kuburanishwa kuwa 13 Ugushyingo 2017 ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Mu kirego cye, Manirareba ashinja Musenyeri Ntihinyurwa “gutesha agaciro Abanyarwanda bose no guca umuco gakondo wabo wari ushingiye kuri kirazira awita uwa gishenzi akawusimbuza uw’abaheburayo ushingiye kuri Kiliziya Gatulika y’i Roma.”

    Ibyo byatumye asaba ko urukiko rwasesa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, amadini yose ahakorera n’utundi dutsiko twose tuvuga ko dusenga Imana kandi rugategeka ko kirazira igaruka mu Rwanda.

    Nyuma yo kubonana n’ubwanditsi bw’urukiko kuri uyu wa Kane i Nyamirambo, Manirareba yabwiye IGIHE ko yagiye abazwa ku byo yasabye urukiko, akagenda asobanura ingingo ku yindi.

    Yavuze ko ikirego cya Musenyeri Ntihinyurwa yatangiye kucyigaho mu 1999 ndetse ngo niwe cyaturutseho nta wamugiriyemo inama yo kurega.

    Yagize ati “Natangiye kwitegereza ibintu, ndetse nigeze gushaka kwandika agatabo kajyanye nabyo, nza kureba nsanga Abanyarwanda batagira umuco wo gusoma cyane, ndakareka. Noneho nkomeje gushakashashaka ibyo nashakaga kwandika bivamo ikirego.”

    Avuga ko afite ibimenyetso bifatika ndetse ngo aramutse atsinze Musenyeri indishyi yasabye zajya mu isanduku ya leta, yo ikazigabanya abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko ingaruka n’ibikorwa yita bibi bya Kiliziya Gatolika zabagezeho.

    Yavuze ko impamvu asaba urukiko gusesa Kiliziya gatolika mu Rwanda ari uko ifite ibibi byinshi yakoze, aho yinjiye mu Rwanda “ica Abanyarwanda bamwe, abandi ikabica.”

    Yakomeje agira ati “Ku ikubitiro yaciye uwitwa Gasahamura wari umutware w’Abiru imucira i Gitega mu Burundi, ubwo yashakaga ukuntu ica intege Umwami Musinga wari waranze kuba umuyoboke wayo ngo abatizwe. Uwo Gashamura rero baramuciye, baca n’ibyegera bye, nyuma yaho umwami Musinga nawe baza kumuca mu gihugu, bamucira i Kamembe, nyuma baza kumujyana muri Congo ahitwa i Moba.”

    Manirareba avuga ko amadini yose aseswa kuko yose “gatolika niyo yagiye ibyara ariya madini yose ukurikije uko amateka abyerekana kandi akora bimwe nayo.”

    Uyu mugabo w’imyaka 42 utuye mu karere ka Nyarugenge avuga ko atemera Yezu cyangwa Imana abantu b’ubu basenga.

    Yakomeje agira ati “Vuga ko Yezu adakwiye no kwizerwa n’Abanyarwanda kuko nta cyiza yabamariye. Uzi ko no muri za kiliziya zo mu Rwanda, Abatutsi bamuhungiyeho bazi ko bari buhabone uburengezi bwe, cyane cyane ko abamwemera bavuga ko ari umunyamuhwe, atabara abababaye, abari mu kaga, ariko ku batutsi siko byagenze.”

    Anabihuza n’amagambo ngo Yezu yivugiye nk’uko bigaragara muri Matayo: 10, 34-39, ko ataje kuzana amahoro ku Isi ahubwo ko yaje kuzana inkota. Manirareba ati “iriya nkota ni Jenoside.”

    Anavuga ko adasenga nk’iby’abubu ahubwo ngo mu gusenga kwe atekereza ku bakurambere b’iki gihugu, ku isonga hakaba Ruganzu II Ndoli wubuye u Rwanda igihe rwari rwarubitswe n’abanyamahanga (Abanyabyinshi n’Abanyabungo) barumaranye imyaka 11.

    Ati “Kurwubika bivuze kwica umwami Ndahiro II Cyamatare n’abo mu muryango we wose, uwacitse ku icumu ni Ndoli wari warahungishirijwe i Karagwe kwa Nyirasenge Nyabunyana, bigizwemo uruhare n’abapfumu bakomeye cyane, bari barabwiye Ndahiro ko u Rwanda rugiye guterwa n’abanyamahanga bakamwica, baramubwira bati hungisha umucunguzi.”

    Undi muntu yiyambaza ngo ni Kigeli IV Rwabugiri uri mu baguye u Rwanda akagera no mu mahanga. Ati “Imana y’i Rwanda yo ndayemera, Imana itagira insengero, Imana idashyira agahato ku bantu.”

    Manirareba avuga ko kuwa 29 Kamena 2001, Musenyeri Ntihinyurwa afatanyije na bagenzi be barimo Musenyeri Misago Augustin wayoboraga Diyoseze ya Gikongoro, bemeje ko uwabonekeye i Kibeho kuva ku itariki ya 28 Ugushyingo 1981 kugeza kuya 28 Ugushyingo1989 “ari Bikiramariya Nyina wa Yezu kandi ari Nyirarumaga wabyaye Ruganzu II Ndori mu buryo bwa mwuka wari waje kubwira Abanyarwanda ko mu gihugu cyabo hazabaho Jenoside kugira ngo bayirinde”.

    Manirareba asaba indishyi ku Batutsi 1,074,017 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi; anasaba indishyi ku banyarwanda miliyoni 12 ku bw’ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Uyu mugabo yasabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, gutesha agaciro icyemezo cy’amabonekerwa y’i Kibeho hakemezwa ko uwabonekeye abakobwa bavugwa atari Bikira Mariya nyina wa Yezu, ahubwo ari Nyirarumaga.

    Musenyeri Ntihinyurwa Thaddée utitabye kuri uyu wa Kane cyangwa ngo abe yohereje umunyamategeko we ari mu myiteguro ya Yubile ye y’imyaka 75 n’ijana y’Ubusaseridoti muri Cathedrale ya Saint Michel izaba ku wa Gatandatu tariki ya 23 Nzeri 2017 mu misa izabera kuri Stade Amahoro i Remera

    Inkuru bifitanye isano: Mgr Ntihinyurwa Thaddée yatumijwe mu rubanza aregwamo ‘gutesha agaciro Abanyarwanda’

  2. Ubushinjacyaha bwahishuye imikoranire y’abayoboke ba FDU na Maj. Ntilikina uba mu Bufaransa
    Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
    Kuya 21 Nzeri 2017 saa 06:42
    AddThis Sharing Buttons
    Share to FacebookFacebookShare to TwitterTwitterShare to WhatsAppWhatsAppShare to EmailEmail
    Yasuwe :
    Yavuzweho : 0
    0 0

    Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kane rwakomeje kuburanisha urubanza rw’abantu icyenda biganjemo abayobozi b’ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ubushinjacyaha buhishura ko bakorana na Major Ntilikina Faustin uba mu Bufaransa.

    Abaregwa baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo barimo Twagirimana Boniface uvuga ko ari Visi Perezida w’Ishyaka rya FDU Inkingi ritemewe mu Rwanda; Ndayishimiye Papias, Twagirayezu Janvier, Nsabiyaremye Gratien, Mbarushimana Evode, Gasengayire Leonille, Ufitamahoro Norbert, Twagirayezu Fabien na Nkiko Erneste.

    Ubushinjacyaha bubarega kurema umutwe wa gisirikare utemewe no kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda. Nyuma yo kwiregura kw’abaregwa, ubushinjacyaha bwabasabiye ko bafungwa by’agateganyo kubera uburemere bw’ibyaha bakekwaho, kuba bakwica iperereza, gusibanganya ibimenyetso, kwihisha ubutabera no gutoroka.

    Umushinjacyaha yahishuye ko abaregwa bafunguwe babangamira iperereza rikorwa kuri Maj.Ntilikina bufatanyije n’ubutabera bw’u Bufaransa.

    Yagize ati « Bafite imikoranire na Maj. Ntilikina Faustin uba mu Bufaransa, ari nawe uhuza ibikorwa by’iri tsinda ku rwego mpuzamahanga. Turimo gukorana n’ubutabera bw’u Bufaransa ngo Ntilikina afatwe akurikiranwe kuri ibi byaha na bagenzi be. »

    Imikoranire na bamwe mu bagize imitwe ya gisirikare irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yanagarutsweho ku munsi wa mbere w’iburanisha, aho uvuga ko ashinzwe politiki na Sitati bya FDU-Inkingi, Nsabiyaremye Gratien, yahishuye ibiganiro yagiranaga n’abo muri FDLR.

    Yabwiye urukiko ko yagiranye ibiganiro n’umwe mu barwanyi ba FDLR kuri Facebook witwa Ntiruhurwa Maurice, amukangurira kujya muri iri shyaka.

    Ubushinjacyaha bushinja Nsabiyaremye gushishikariza abasore kwinjira mu mutwe wa gisirikare utemewe ugamije kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse batanu bakaba barawugezemo. Ashinjwa guha Ufitamahoro Norbert amafaranga yo gushaka ibyangombwa n’itike yo kujya muri uriya mutwe akaza gufatirwa i Kamembe mu Karere ka Rusizi.

    Buvuga ko bufite inyandiko z’ibiganiro bya WhatsApp, Nsabiyaremye yaganiraga n’uwitwa Kapiteni wo mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda, aho yamushishikarizaga kuyivamo akajya mu ihuriro rya P5 ririmo imitwe nka FDU, PDP Imanzi, RNC n’iyindi.

    Mu kwiregura, Nsabiyaremye yahakanye ibyo ashinjwa ko yagiranye ibiganiro kuri WhatsApp na Kapiteni ahubwo yemera ko yaganiriye na Ntiruhurwa Maurice witwa Kapiteni kuri Facebook.

    Yahishuye ko Ntiruhurwa yahoze ari umurwanashyaka wa FDU-Inkingi nyuma akaza kubura akajya muri FDLR aho ubu abarizwa mu gace ka CNRD. Yavuze ko batangiye kuganira ubwo yamusabaga ubucuti kuri Facebook akamwemerera bakaza kumenyana gutyo.

    Nsabiyaremye yabwiye urukiko ko [Ntiruhurwa ] yamubwiye ko ibyo yapfuye na FDU ari uko itemera gukoresha imbaraga mu kurwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda.

    Uwunganira abaregwa, Me Antoinette Mukamusoni, yagarutse ku nkunga ivugwa ko abayoboke ba FDU batse, ashimangira ko kuba iri shyaka ricyiyubaka rigomba gushaka inkunga ngo ribone abayoboke bityo ryemererwe kwandikwa nk’andi mashyaka. Yasabye ko leta niba ishyigikiye ko badahabwa inkunga hajyaho ikigega gifasha amashyaka acyiyubaka bityo akabona ubushobozi bwo gushaka abayoboke.

    Kimwe na Me Gatera Gashabana, abunganira abaregwa bavuze ko ubushinjacyaha butagaragaza umutwe wa gisirikare uko witwa n’aho ukorera.

    Me Gashabana yabwiye urukiko ko niyo ihuriro rya P5 ryaba rihari ryaba ryararemewe hanze kandi abo yunganira mu myaka ibiri batigeze bajya hanze, ibi bisobanuye ko ntaho bahurira na ririya huriro.

    Abaregwa bose basabye ko barekurwa bakajya bitaba urukiko bari hanze kuko batabangamira iperereza. Umucamanza yanzuye ko icyemezo kizafatwa kuwa kabiri tariki ya 26 Nzeri 2017 saa kumi.

  3. Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emmanuel Macron w’u Bufaransa (Amafoto)
    Yanditswe na IGIHE
    Kuya 19 Nzeri 2017 saa 06:40
    AddThis Sharing Buttons
    Share to FacebookFacebookShare to TwitterTwitterShare to WhatsAppWhatsAppShare to EmailEmail
    Yasuwe :
    Yavuzweho : 12
    0 0

    Perezida Kagame uri i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

    Nkuko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ibiganiro by’aba bakuru b’ibihugu bombi byibanze ku bufatanye bugamije inyungu rusange ku ngingo zirebana n’amahoro n’umutekano muri Afurika.

    Ibi biganiro bibaye mu gihe u Bufaransa bukomeje kotswa igitutu kuva ubwo Perezida Macron w’imyaka 39 agiriye ku butegetsi aho ari gusabwa gukora ibitandukanye n’iby’abamubanjirije akemera uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akanatera intambwe yo kubisabira imbabazi.

    Mu minsi ishize nyuma gato y’itorwa rya Macron, Perezida Kagame yigeze kuvuga ko hari ikintu gitegerejwe kuri uyu mugabo aho yabisobanuye agira ati “imyitwarire y’u Bufaransa ku Rwanda ntizahinduka mu gihe butarahindura uburyo bwitwara kuri Afurika mu rusange. Ibyo byombi bifitanye isano. Hari ikintu gishya dutegereje kuri Perezida Macron, kwihutira gushyiraho imikorere mishya no gushyira iherezo ku myaka ishize y’urujijo.”

    Yakomeje agira ati “Imyaka 23 ya politiki mbi ku Rwanda n’imyaka 60 ya politiki idahinduka ya Afurika kandi Abanyafurika ntacyo bayungukiyemo, ni ibintu dukeneye kuganiraho.”

    Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique muri Gicurasi, Perezida Kagame yabajijwe icyo atekereza ku magambo ya Emmanuel Macron wavuze ko ubukoloni bw’u Bufaransa ari ‘icyaha cyibasiye inyokomuntu’ mbere y’uko avuga ko ari ‘icyaha cyakorewe umuntu’.

    Aya magambo yashyigikiwe na Perezida Kagame aho yavuze ati”Ndahamya ko atekereza neza. Ntabwo mbishidikanyaho.”

    Muri Nyakanga uyu mwaka, Perezida Macron yashyize Gen François Lecointre ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo, umwe mu ngabo zari muri Zone Turquoise mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Impuguke muri politiki y’u Bufaransa kuri Afurika, Jacques Morel, mu kiganiro n’Ikinyamakuru l’Humanité, yagarutse ku ruhare rwa Lecointre muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yari mu Rwanda muri ‘Opération Turquoise’.

    Morel yavuze ko Lecointre yari captaine mu ngabo zirwanira mu mazi, akaba mu gihe cya Jenoside yari ashinzwe segiteri ya Gisovu, imwe mu zari zigize icyahoze ari Perefegitura ya Kibuye.

    Yagize ati” Nk’uwari uhagarariye ingabo, yakoranaga bya hafi n’Umuyobozi mukuru w’uruganda rw’icyayi (rwa Gisovu), Alfred Musema, umwe mu bateguye Jenoside mu Bisesero.”

    Yakomeje avuga ko hari ibimenyetso bifatika birimo n’ibaruwa Lecointre yandikiye Musema yagaragajwe ubwo yaburanishwaga n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwamukatiye gufungwa burundu.

    Muri iyi baruwa yanditswe kuwa 18 Nyakanga 1994, Lecointre ngo yamenyeshaga Musema ko agiye kwimukira mu yindi segiteri, ibintu bigaragaza ko bari bafitanye umubano wihariye, mu gihe yakabaye yaramukozeho iperereza kugira ngo atabwe muri yombi kubera uruhare rwe mu kwica Abatutsi.

    Morel yavuze ko kuri Afurika ishyirwaho rya Lecointre risobanuye ko ibikorwa by’ingabo z’u Bufaransa kuri uyu mugabane bizajya biba bigamije kongera kwigaruria ibihugu mu bundi buryo.

    Usibye guhura na Macron, Perezida Kagame uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanahuye na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu n’uw’u Bubiligi, Charles Michel. Aba bombi bakaba bagiranye ibiganiro bigamije ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
    Perezida Kagame yahuye na Emmanuel Macron w’u Bufaransa
    Perezida Kagame na Macron bahuriye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahari kubera Inama y’Umuryango w’Abibumbye
    Ibiganiro by’aba bakuru b’ibihugu byibanze ku bufatanye bugamije inyungu rusange ku ngingo zirebana n’amahoro n’umutekano muri Afurika

    Amafoto: Village Urugwiro

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.