IN MEMORIAM: Padiri Alphonse Kabera yatabarutse nk’imfura. Tuvuguruze ibinyoma 7 byavuzwe ku rupfu rwe!

IN MEMORIAM: Padiri Alphonse Kabera yatabarutse nk’imfura. Tuvuguruze ibinyoma 7 byavuzwe ku rupfu rwe!

Padiri Alphonse Kabera ni umusasedoti nagize amahirwe yo kumenya neza,  turanakorana muri Diyosezi yacu ya Cyangugu. Yari umupadiri « sage », utuza, ukunda ubupadiri, akaryoherwa no gusetsa abandi. Yari umugabo w’umunyamahoro bitangaje . Yari afite uburyo yihariye bwo gushyikirana n’abato kuri we, baba Abapadiri cyangwa Abafaratiri. Iyo waganiraga na Padiri Alphonse Kabera wumvaga mungana kabone n’iyo yabaga akurusha imyaka 30!!!

Akazina k’akabyiniriro twese twamuhamagaraga ni ENGURU biturutse ku Muzayirwa yakundaga kugarukaho  ngo wihaye izina ritangaje rya ENGURU PANGA PONGO BAKOKELO LOKANGA mu gihe Perezida Mobutu yasaba ko abanyagihugu be bose kwanga amazina ya gikirisitu bagafata ay’abakurambere babo !

Muri bagenzi banjye b’i Cyangugu , nta numwe nzi waba warigeze kugirana « ibibazo » na Padiri Alphonse.

Abamuzi twese twumvise inkuru ngo yuko yaba yapfuye yishwe turumirwa, twaribazaga tuti  » Umuntu wica Padiri Alphonse, nawe yaba ari Igihararumbo kidasanzwe! » Nanone ibi ntibishatse kuvuga ko hari abavukiye kwicwa!!!

Padiri Alphonse Kabera yavutse mu 1952. Yahawe ubupadiri mu 1979. Yatabarutse mu gitondo cyo ku kwa kabiri taliki ya 26/ 9/2017. Yashyinguwe kuri uyu wagatatu taliki ya 27/9/2017.

Inkuru yahise ikwirakwizwa ku mbuga ngurukanabumenyi  ko Padiri Alphonse Kabera yapfuye yishwe yateye benshi urujijo. Kandi nta mugayo, yari inkuru mpimbano!

Ntabwo twifuza ko Padiri Alphonse Kabera yatabaruka agaherekezwa n’inkuru zidafite ishingiro. Ningombwa kumurenganura tumuvuga uko ari, ntakimugerekeweho. Niyo mpamvu ibinyoma 7 byavuzwe ku rupfu rwe bikwiye kuvuguruzwa, rubanda ikamenya ukuri:

(1) Ntabwo Padiri Alphonse KABERA yishwe

(2) Ntabwo yanigishijwe isume ngo nyuma yicazwe mu ntebe

(3) Nta mwuka mubi warangwaga muri Paruwasi Katedalari ya Cyangugu

(4) Nta bakozi ba CID bigeze bamusura muri uwo mugoroba

(5) Nta bantu bambaye nk’Abadiyakoni bamusuye mu cyumba cye muri uwo mugoroba, dore ko nta myambarire yindi yihariye iranga abadiyakoni ba Kiliziya gatolika, hanze y’imihimbazo ya Liturujiya!

(6) Nta telephone portable  ye yibwe, irahari.

(7) Nta laptop ye yibwe kuko ntayo yagiraga!

UBUHAMYA BWATANZWE MU GIHE CYO KUMUSEZERAHO

Ahubwo dore ubuhamya bw’ukuri buvuga neza inkuru ya Padiri Alphonse KABERA nk’uko bwatanzwe na padiri mukuru wa Paruwasi Katedalari ya Cyangugu babanaga ariwe Ignace KABERA, kandi ubuhamya bwe buhuye n’ukuri benshi bazi kandi bemeza:

Yasobanuye ukuntu abapadri bose basangiye la veille, we (Padiri Alphonse) akabasezeraho mbere ababwira ko we agomba kuryama kare kuko yari buzinduke i Kabgayi kwivuza amaso.Ngo yari yahanye na Ignace gahunda ko 5h50 aramugeza muri gare kugira ngo atege ajye i Kabgayi. Mu gitondo Padiri Ignace atungurwa no kubona noneho isaha igeze Alphonse ataraza ku modoka kandi ubusanzwe ari umuntu ugira gahunda cyane. Ngo Padiri Ignace yagiye iwe, arakingura. Ngo uturutse hanze wahitaga ubona amaguru ya Padiri Alphonse kandi ari mu cyumba. Ngo Padiri lgnace yaramuhamagaye ntiyitaba. Ngo areegeera , asanga yicaye mu ntebe. Ngo amukozeho yumva yakonje kare. Ahita abimenyesha A.Emmanuel wararaga muri chambre ibangikanye n’iyari iya Padiri Alphonse.Ngo bahise bahamagara Musenyeri Vicaire General Prudence RUDASINGWA. Amusaba kuzana n’umubikira usobanukiwe n’ubuvuzi. Ngo yazanye na Soeur Donata, Superieure Generale w’ababikira b’abapenitentes.

Hanyuma Padiri Oscar aribwiriza ahamagara Dogiteri Placide uyobora ibitaro bya Gihundwe. Hagati aho basigaye basigana ku kwibaza niba bakura umurambo mu ntebe bakawushyira ku gitanda. Ngo Kasa (Padiri Laurent Ntimugura)  yababwiye ko byihutirwa kumukura mu ntebe kugira ngo atazagorana mu gihe cyo kumushyira mu isanduku. Ngo bemeje kumukura mu ntebe bamushyira ku gitanda. Hagati aho Musenyeri Prudence yarahageze na  Soeur Donata na ambulance y’ibitaro iraza. Arasukurwa ajyanwa ku bitaro.  Padiri Ignace yavuze ko diabete yari yarazahaje Padiri Alphonse cyane ku buryo atari akibona muri 200m. Ngo n’amaguru yari yarabaye ibinya ku buryo wanayakandaga ukabyumva.Umwe mu bo mu muryango wa Padiri Alphonse yatanze ubuhamya ko mu gushyingura mukuru we witabye Imana mu kwa 8/2017 yavuze ko yababwiye ati: » MURANDEBA ARIKO NTIMUMFITE. ISAHA IYO ARI YO YOSE MWAKUMVA BABATUMYEHO NGO MUZE GUSHYINGURA« . Ngo yahoraga ku miti kandi yari afite rendez-vous kwa muganga le 20/09. Ariko ngo iyo RDV yari yishwe na gahunda ya Neo catechuménat yari afite i Shangi kuri iyo tariki. Padiri Ignace yavuze ko nta gushidikanya ko Alphonse yishwe n’uburwayi yari amaranye imyaka irenga 20. Anongeraho gutangaza ko yizeye ko na autopsie itazagaragaza ibitandukanye n’ibyo. Yatangaje ko phone ya Alphonse iri mu cyumba cye, ko nta laptop Alphonse yagiraga. Padiri Ignace Kabera yari yatangiye ubuhamya bwe  avuga ko agiye kuvuga UKURI GUSA kugira ngo anyomoze ibihuha biri kuzenguruka hirya no hino.

Twifurije abo mu muryango wa Padiri Alphonse Kabera kimwe n’abamukundaga bose kwihangana no kurushaho kumusabira. Padiri Alphonse yari imfura, ashoje ubutumwa bwe nk’intwari, atahanye ishema mu ijuru.

Nyagasani muhe iruhuko ridashira, maze umwiyereke iteka, aruhukire mu mahoro! Amen.

In Paradisum deducant Angel Requiescat in Pace.

Padiri Thomas Nahimana.

14 thoughts on “IN MEMORIAM: Padiri Alphonse Kabera yatabarutse nk’imfura. Tuvuguruze ibinyoma 7 byavuzwe ku rupfu rwe!

  1. Izigezweho

    Amakuru – Perezida Kagame yashimye ubutwari bw’abitangiye kubohora igihugu
    U Rwanda – Kaminuza y’u Rwanda yaburiye abanyeshuri barihirwa na leta bashaka kuva mu masomo ya siyansi
    U Rwanda – Kuki Carnegie Mellon University-Rwanda imaze kwakira abanyeshuri 160 yarashowemo akayabo?
    U Rwanda – U Rwanda na Bénin byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu itumanaho no kwita ku bidukikije
    U Rwanda – Umwamikazi w’u Bwongereza yahaye umudali Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda
    U Rwanda – Imbamutima za AIP Busingye, umupolisi w’umunyarwanda uri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo
    U Rwanda – U Rwanda ruhagaze he ku bijyanye n’ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi?
    U Rwanda – Abadepite babajije RTDA impamvu hari imihanda imeze nk’umwenda urimo ibiremo
    U Rwanda – Abashinjacyaha bakuru muri EAC basabwe kwihutisha gufata Abanyarwanda bashinjwa ibyaha bya Jenoside

    Perezida Kagame yashimye ubutwari bw’abitangiye kubohora igihugu
    Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
    Kuya 1 Ukwakira 2017 saa 05:13
    AddThis Sharing Buttons
    Share to FacebookFacebookShare to TwitterTwitterShare to WhatsAppWhatsAppShare to EmailEmail
    Yasuwe :
    Yavuzweho : 0
    0 0

    Perezida Paul Kagame yashimye ingabo n’abandi bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu rwatangijwe ku ya 1 Ukwakira 1990, rukarangirana no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira nibwo hazirikanwa umunsi urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiriyeho ku mupaka wa Kagitumba, ruba intangiriro y’urugendo rw’imyaka ine rwahinduye amateka y’Abanyarwanda, barangajwe imbere n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi.

    Perezida Kagame wabaye ku isonga ry’urwo rugamba, yavuze ko u Rwanda rwibuka ubutwari bwagaragajwe mu myaka 27, bukaba intangiriro nshya y’ubuzima bw’Abanyarwanda.

    Mu butumwa yashyize kuri Twitter, yagize ati “Mu myaka 27 ishize, uyu munsi wahinduye ubuzima bwa buri munyarwanda n’igihugu mu buryo bukomeye. Barakoze abitanze uko bashoboye ngo bigerweho.”

    Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bazirikana icyo abarwaniye kubohora igihugu baharaniye, kandi imbaraga bakoresheje zitazigera ziba impfabusa.

    Rwari urugamba rukomeye

    Nyuma yo guhezwa mu gihugu cyabo mu myaka myinshi no gutotezwa by’igihe kirekire, Abanyarwanda babaga mu mahanga biyemeje gutaha ku mbaraga kuko ku bwumvikane byari byarananiranye.

    Icyo gihe bakoranyije ingabo bahereye ku basirikare b’Abanyarwanda bari mu ngabo za Uganda bagera muri 400, bagenda biyongeraho abasore n’inkumi baturukaga impande n’impande binjira mu mutwe w’ingabo za FPR Inkotanyi uko bwije n’uko bukeye.

    Urugamba rwagabwe kuwa 1 Ukwakira 1990, ariko iminsi 14 ya mbere iragorana bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo z’Inkotanyi baricwa, bitera icyuho gikomeye mu buyobozi ndetse n’umuhate utangira kugabanuka ku basirikare bari basigaye.

    Ubwo yari mu kiganiro ‘Intergeneration Dialogue’ cyari cyateguwe na Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, Mutesi Jolly, muri Nyakanga, Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe yagarutse ku bihe bikomeye ingabo zabohoye igihugu zanyuzemo kugeza zitsinze urugamba.

    Yavuze ko bari abasirikare bake ariko bafite ubushake n’impamvu ikomeye ituma barwana, ariko uko urugamba rwagendaga rushyuha niko abayobozi b’ingabo n’abasirikare bamenyereye urugamba bagendaga bahasiga ubuzima, kugeza ubwo byasaga n’aho urugamba rwananiranye.

    Paul Kagame wari mu ishuri rya gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahise ahagarika amasomo ngo yiyunge ku bari ku rugamba, nubwo abayoboraga ishuri yigagaho batigeze basobanukirwa n’umwanzuro we, nyamara we yari azi icyo aharanira.

    Gen Kabarebe ati “Twapfuye kumubona gusa twumva ko intambara tuzayitsinda. Njye ubwanjye aho nari ndi ku Akagera nigisha urubyiruko rwadusangaga, twaricaraga nk’aba ofisiye tukigunga, dutegereje ko Habyarimana aza akahatumarira.”

    “Nagiye kubona mbona umu ofisiye umwe araje witwaga Bunyenyezi, adusanga aho ducecetse nta wavugaga, ati ‘ndabizi ibyo mutekereza’, ati ‘muhumure urugamba rurakomeje, tugize amahirwe afande Paul araje’.”

    Icyo gihe yahuje abashyigikira urugamba, ahindura ibintu, abasirikare bamwe abohereza mu Mutara, abandi bajya mu Ruhengeri mu birunga, biga kurwana nijoro, kugenda cyane, kuyobya umwanzi n’ibindi.
    Mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu hari intama yamaranye n’Inkotanyi igihe kinini

    Senateri Tito Rutaremara wari mu ruhande rwa politiki mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, yavuze ko icyo Kagame yakoze iyo gihe, uretse gushyira ku murongo abasirikare akabagaruramo morali, yahuje kuva ku munyamuryango wa RPF kugeza ku musirikare ufite imbunda uri ku rugamba.

    Yagize ati “Ni ikintu yakoze, urugamba rurwanwa no guhera kuri wa wundi w’umurwayi uryamye hasi avuga isengesho asengera abari ku rugamba ngo bazatsinde kugeza ku mwana uri ku rugamba, ufite imbunda arasana.”

    Uko urugamba rw’amasasu rwarwanwaga niko hageragezwaga n’igisubizo cya politiki binyuze mu masezerano ya Arusha, ariko bamwe mu bo yarebaga bakayita ‘ibipapuro’.

    Mu 1992 Ingabo zari zimaze gukomera bifatika, 1993 zigera aho iyo zateraga abasirikare ba leta y’icyo gihe babatsimbura bakikomereza, kugeza ubwo mu 1994 Jenoside yatangiraga, Inkotanyi zari zimaze kugira imbaraga zatumye batabara bwangu, maze abayikoraga bayabangira ingata n’ubu bamwe bakizenguruka amahanga.

    Ku ya 21 Mata 1994 RPA yabohoye Byumba, kuwa 30 Mata iba yamaze kugenzura umupaka wa Rusumo ku mupaka wa Tanzania naho kuwa 22 Gicurasi, RPA yafashe Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali n’ikigo cya gisirikare cy’i Kanombe.

    Ingabo za RPA zakomeje kugenda zibohora n’ibindi bice bitandukanye by’igihugu. Ku wa 14 Nyakanga habohowe Umujyi wa Ruhengeri, kuwa 17 Nyakanga habohorwa uwa Gisenyi, kuwa 19 Nyakanga hashingwa Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.
    Ikimenyetso cy’urugamba rwo kubohora igihugu …

  2. 24:08 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS BI KIRUNDI IGIHE TV
    IGIHE
    Kwamamaza
    premium_leaderbaord
    Toggle main menu visibility

    Ahabanza
    Politiki
    Ubuzima
    Imikino
    Imyidagaduro
    Ikoranabuhanga
    Umuco

    Ubukerarugendo
    Ubukungu
    Abantu
    Fashion
    Iyobokamana
    Amakuru
    ++ Ibikurikira

    Izigezweho

    U Rwanda – Umwamikazi w’u Bwongereza yahaye umudali Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda
    U Rwanda – Imbamutima za AIP Busingye, umupolisi w’umunyarwanda uri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo
    U Rwanda – Kurya iminwa no kudahuza kw’abayobora Akarere ka Ngororero imbere ya PAC
    Amakuru – Himbara yanenzwe bikomeye nyuma yo kwibasira abadepite b’abagore abita ba ‘Rukurikirizindi’
    U Rwanda – Mutangana yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’abashinjacyaha muri EAC
    U Rwanda – U Rwanda ruhagaze he ku bijyanye n’ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi?
    U Rwanda – Abadepite babajije RTDA impamvu hari imihanda imeze nk’umwenda urimo ibiremo
    U Rwanda – Abashinjacyaha bakuru muri EAC basabwe kwihutisha gufata Abanyarwanda bashinjwa ibyaha bya Jenoside

    Himbara yanenzwe bikomeye nyuma yo kwibasira abadepite b’abagore abita ba ‘Rukurikirizindi’
    Yanditswe na IGIHE
    Kuya 28 Nzeri 2017 saa 10:04
    Yasuwe :
    Yavuzweho : 46
    0 1

    David Himbara yumvikanye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika asebya ubutegetsi bw’u Rwanda, yibasira abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bakomeje gushimwa na benshi ku Isi kubera umusanzu wabo.

    Kuri uyu wa Gatatu nibwo Himbara na Robert Higiro bahuye n’agashami ka Amerika ka Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, kibanda kuri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, nyuma y’umugambi bacuriwe n’ikigo Podesta Group gikorera i Washington, D.C bakacyishyura $440 000 angana na miliyoni 372 Frw.

    Himbara nk’umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yari kumwe na Robert Higiro wirukanwe muri RDF mu myaka ishize kubera imyitwarire mibi ariko aza guhunga igihugu mbere y’uko ibibazo bye bibyutswa, ageze hanze yiyambika isura y’umunyapolitiki wahunze, atangira gusebya leta y’u Rwanda.

    Byari ibiganiro bifite intego yo guharabika isura y’u Rwanda, ukurikije uko abari batumiwe babazwaga ibibazo cyangwa urebeye ku kuba abahunze igihugu bafatwa nk’abagiye gutanga ubuhamya ku miyoborere yacyo.

    Mu gutangira, Karen Bass umwe mu bagize iyi komisiyo yavuze ko hari byinshi u Rwanda rwakoze mu myaka 23 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, ubukungu n’icyizere cy’ubuzima birazamuka, impfu z’abana ziraganuka ndetse ishoramari ririyongera.

    Ngo byajyanye n’uruhare rw’umugore ku buryo u Rwanda “ruza imbere ku Isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko, bangana na 64%, ugereranyije na 18% bari mu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

    Christopher Smith wari uyoboye ibiganiro we yabanje kuvuga ibyo u Rwanda rushimwa, ariko ngo hari byinshi runengwa birimo kutihanganira abatavuga rumwe n’ubutegetsi, atanga urugero kuri Diane Rwigara uheruka gutabwa muri yombi.

    Himbara yahawe umwanya avuga ko yifuza kuvuga ku bintu bitatu, birimo ibyabanjirije amatora ya perezida aheruka, uko yagenze n’ibyayakurikiye.

    Yavuze ko ayo matora afite inkomoko ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga mu 2015 ryongereye Perezida Kagame manda. Yahise abihuza n’uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igizwe n’abagore benshi, ati “Ni gute ibyo wabisobanura, ariko nanone navuga ko aya mavugurura mu Itegeko Nshinga ari gukorwa n’Inteko Ishinga Amategeko yiganjemo abagore! Umubare w’abagore ni munini, ariko ireme ry’akazi bakora, ni ba Rukurikirizindi’.”

    Yakomeje avuga ko impamvu Diane Rwigara yafunzwe ari uko ari we wenyine wazamuye ibibazo bya demokarasi n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda. Ibi abivuze mu gihe hashize iminsi mike hatangiye kujya hanze ibimenyetso byumvikanisha umugambi we wo guhungabanya umudendezo w’igihugu.

    Yongeyeho ati “Abavuga ibintu byiza, abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, erega abo bagore nta n’umwe utorwa, ni urutonde rushyirwa hamwe n’ishyaka riri ku butegetsi. Abasenateri nabo kimwe cya kabiri bashyirwaho. Ntimugereranye abasenateri bo mu Rwanda n’abasenateri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

    Depite Bass yagarutse ku magambo ya Himbara avuga ko akurikije ibyo yaganiriye b’abadepite b’Abanyarwandakazi bahuye, bidakwiriye ko bafatwa nk’abadashobora kugira impinduka bakora igihe hari ibidatunganye.

    Yakomeje agira ati “Kandi ntekereza ko abagore ku Isi yose iyo bareba iriya mibare babona ko ari ikintu gishimishije.”

    Higiro nawe yahawe umwanya avuga ko yazanywe no “gutanga ibimenyetso” bigaragaza ko “demokarasi mu Rwanda idashoboka bitewe n’ahantu igihugu kiri.”

    Bose ntibabonaga ibintu kimwe

    Mike Jobbins ukurikirana Afurika mu muryango Search for Common Ground uteza imbere gukemura amakimbirane no kubaka amahoro, yavuze ko bakoranye n’u Rwanda kuva mu 2006 kandi babonye impinduka zitabarika.

    Byose ngo byashobotse hejuru y’ingorane igihugu gihura nazo zirimo kuba kidakora ku nyanja no kuba abagituye biyongera cyane kandi bakesha imibereho ishingiye ku buhinzi butari ubwa kijyambere.

    Yagize ati “U Rwanda rwazamuye ubukungu mu buryo butangaje. Mu myaka 15 ishize bwikubye inshuro zirenga enye, buva kuri miliyari 1.3 bugera kuri miliyari 8.3 z’amadolari ku mwaka. Internet imaze gusakara kuri 250% kuva mu 2010…”

    Mu mwanzuro we yisabiye ko “Inteko ya Amerika ikwiye kwita cyane ku gukorana na guverinoma y’u Rwanda mu gufasha Abanyarwanda kwiyubakira ahazaza heza no kugera ku ntego zabo.”

    Diane Rwigara mu mikoranire n’abashaka guhirika ubutegetsi

    Higiro yibajije impamvu ibindi bihugu byo mu Karere bitagera kure mu gihe Amerika ivuga ko u Rwanda rwo rwageze ku bitarashobokaga nk’uko Mike Jobbins yabisobanuye.

    Yagize ati “Babikora bate ku buryo u Burundi budashobora kubyigana cyangwa Tanzania, Uganda cyangwa RDC? Ni ubuhe bufindo bakoresha? Kandi niba nta kibazo gihari, kuki turi hano? Nshaka kugaragariza iyi komite ibyo mfitiye impungenge.”

    Mu gukomeza kwerekana ko atishimiye ibiri kubera mu Rwanda akanagaruka ku mugambi weruye wo kurwanya ubutegetsi buriho, Higiro yahishuye ko hari amashyaka atanu bashinze mu mahanga afite n’abayashyigikiye imbere mu gihugu, akomoza kuri Diane Rwigara.

    Yakomeje agira ati “Ndetse n’iri tabwa muri yombi riheruka nk’urugero Diane Rwigara, nzi neza ko mu minsi mike muzumva ko yari ari muri ya mashyaka ya politiki. Dufite itsinda ry’amashyaka atanu ya politiki yakoze ihuriro kandi riri kugenda rigira imbaraga, riri kugenda ribona amajwi.”

    Kuri uyu wa Gatatu si bwo bwa mbere Himbara yari ahuye n’aka gakomisiyo, kuko yaherukaga kugasubira imbere atanga ubuhamya busebya u Rwanda, kuwa 20 Gicurasi 2015.

  3. Njye ntabwo nzi ibyo mubamo aha ngaha biragaragara ko bisa n’ibyabayobeye! Ukuri gukenewe si ukugaragaza ko cyari igihuha, ahubwo ukuri ni ukumenya mpamvu ki icyo gihuha cyabayeho n’icyo uwagihimbye yaba yari agamije. Kuba byonyine icyo gihuha cyarabayeho bigaragaza ko ishyamba atari ryeru kuri abo bose bari bagaragiye uwo mupadiri. Kuki mbese kwisobanura bigeze hariya kwa padiri mukuru! Kuvuga uko byagenze siko kuvuga ukuri, kubera ko ukuri rubanda iba icyeneye ari ukumenya mpamvu ki urwo rupfu rwakurikiwe n’igihuha. Uwo mupadiri Ignace Kabera yaba abitekerezaho iki mbere yo kwiregura bene ako kageni!?!

  4. PADRI IBYUVUGA BIRUMIKANA KANDI TURAGUSHYIGIKIYE WOWE NA PRESIDENNT NAHIMANA NABANDI BIYUMVAMO IBYIZA BYABANYARWANDA MUGOMBA KWEGERANA MUKATUJYIMBERE IGIHE NIKI NIKIBASIGA MUZEMERE MUJYE MUMWOBO IGIHE CYAMAGAMBO CYARARANGIYE

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.