UBUTATU BUTAGATIFU . Ihame duhimbaza : « kubaho ni ukubana »!

UBUTATU BUTAGATIFU . Ihame duhimbaza : « kubaho ni ukubana »!

DUSANGIRIJAMBO 27.05.2018

IMANA TWEMEYE NI BUTATU BUTAGATIFU : « Kubaho ni ukubana ».

Nyuma y’iminsi mikuru ikomeye cyane (temps forts) ya Pasika yashojwe na Pentekosti, dusubiye mu gihe cya liturujiya cyitwa IGIHE GISANZWE. Igihe gisanzwe rero nicyo kirekire cy’umwaka wa liturujiya kandi kikaba kigenewe kuduhamagarira kwicengezamo « amahame » akomeye agenga ubuzima busanzwe mu gutagatifuza imibereho yacu ya buri munsi.

Ayo mahame y’ingenzi niyo tugenda duhishurirwa, buhoro buhoro, mu minsi mikuru y’igihe gisanzwe, nk’uyu w’ «   Ubutatu Butagatifu » duhimbaza kuri iki cyumweru.

I.AMASOMO MATAGATIFU Kiliziya gatolika yo ku isi hose izirikana uyu munsi ni aya akurikira :

Isomo rya mbere: Ivugururamategeko : 4,32-34.39-40

Isomo rya kabiri: Abanyaroma : 8,14-17

Ivanjiri: Matayo : 28,16-20

 

Dore UBUTUMWA bw’aya masomo, muri make :

1.Isomo rya mbere dusanga mu gitabo cy’Ivuguramategeko riratumenyesha ko Uhoraho Imana ariwe wafashe icyemezo(initiative) cyo kwihitiramo abantu bamwe (umuryango/ihanga/peuple élu) , akabigaragariza(révélation) nk’Imana IMWE RUKUMBI kandi ko nta yindi mana ibaho. Abamumenye bahamagarirwa kurushaho kugirana na we « umubano wihariye »  ushingiye ku gukurikiza inzira nziza yabashushanyirije(amategeko/amabwiriza ye) : « Uyu munsi rero ubimenye kandi ujye ubizirikana mu mutima wawe :Uhoraho niwe Mana mu ijuru no ku isi, nta yindi ibaho… »(Ivugur, 4, 39).

Ni ukuvuga ko za mana zindi abantu b’icyo gihe bemeraga zitabaho : imana y’inyanja, imana y’intambara, imana y’urukundo n’ukurumbuka, imana y’uburanga,imana ya divayi n’ubusinzi, imana y’ukuzimu n’urupfu ….

2.Ivanjiri ya Matayo iratwereka ukuntu abongabo Uhoraho Imana atoranya akabakundwakaza ku buryo bwihariye (Abigishwa, Umuryango wa Isiraheli) baba bagenewe kuba « ibikoresho bitagatifu » yifashisha kugira ngo akize imbaga nyamwishi (toute l’humanité): « Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose »(Matayo 28,19-20)

3.Ibaruwa Pahulo Mutagatifu yandikiye Abanyaroma yo iratwibutsa aho abemeye kuba AbaKristu batandukaniye n’abihambira kuri kamere-nyamaswa bakomora kuri Adamu : « Abayoborwa na Roho w’Imana nibo bana b’Imana. Kandi rero ntimwahawe roho y’ubucakara ibasubiza nanone mu bwoba, ahubwo mwahawe roho ibagira abana bishingiwe kibyeyi… ».

Abo kwa Adamu bitwara nk’abaja n’ abagaragu mu gihe AbaKristu biberaho nk’abana b’Imana! Biratandukanye cyane!

II. HIRYA Y’IBIGARAGARA: Adamu na Kristu bataniye he ?

4.Iyo turebye amateka y’ugucungurwa kwacu, dusanga Uhoraho Imana yarigaragarije abantu buhoro buhoro , hagendewe ku bushobozi bwa muntu bwo kumva icyo Uhoraho yashakaga kuduhishurira. Mbese Imana nayo yakoresheje bwa buhanga bwifashishwa mu kurera abana(Pédagogie ) : umwana ntiyigishwa ibintu byose icyarimwe kuko aba atarabikenera kandi akaba atashobora kubifata byose ! Agenda abitozwa buhoro buhoro bitewe n’ikigero agezemo. Imana nayo yihishuriye abantu bayo buhoro buhoro, mu byiciro bibiri by’ingenzi byiswe Isezerano rya Kera n’Isezerano Rishya.

5. » IMANA IMWE RUKUMBI « 

Mu bitabo by’Isezerano rya Kera ntaho Imana yitwa Butatu Butagatifu kuko abantu bari bataragera ku rwego rwo guhishurirwa iryo banga. Muri icyo gihe abantu bemeraga imana nyinshi(polythéisme), bakaramya ibigirwamana bihitiyemo.

Mu Isezerano rya Kera icyari kigamijwe  mbere nambere ni ukubohora abantu ku kwemera IBIGIRWAMANA (libérer le peuple du polythéisme) bityo Uhoraho Imana akigaragaza kandi akemerwa nk’Imana IMWE RUKUMBI, ikunda abantu bayo,  ikabarwanirira, bagatsinda abanzi babo!

Inyurabwenge No 1 : Umuryango wa Isiraheli wagombye gutera intambwe yo kubanza kwemera ko ufite Imana IMWE yawo iwurwanaho, ikanga urunuka indi miryango. N’indi miryango yabanje kwemera Imana yabo bihariye, badasangiye n’abandi. Nyuma byaje guhishurwa ko Abayisiraheli ndetse n’indi miryango bagomba kurenga iyo myumvire, bakamenya ko Imana y’umuryango wabo  ariyo Imana ya BOSE, itagira uwo yanga n’uwo irwanya !

Inyurabwenge No 2 : Kuva mu ntangiriro Imana yifuje ko umubano wayo n’abantu wamera nk’uw’umubyeyi n’umwana, aho kuba uw’uwumugaragu na Shabuja ! Ariko ntibyoroheye abantu kwinjira muri uwo mubano mushya. Mu kudusobanurira iryo banga, Pahulo Mutagatifu ahera ku kigereranyo cy’umubano hagati ya Nyirurugo n’umugaragu we  ; n’umubano Nyirurugo agirana n’umwana we . Umwana n’umugaragu bombi bumvira Nyirurugo. Aho bitandukaniye ni uko umwana yumvira umubyeyi we amwizeye cyane, kuko azi ko amategeko umubyeyi amuha aba agamije kumugirira neza gusa.

Umugaragu we yumvira kubera gutinya ibihano . Amategeko ahawe na Shebuja ntahwema « kuyakeka amababa » ko ahari yaba agamije kumukandamiza. Nta bundi bugwaneza aba ategereje kuri Shebuja.

Inyurabwenge N0 3:  ICYAHA CY’INKOMOKO  ni ikihe ? Ni uko umuntu yahereye mu ntangiriro « akeka Uhoraho Imana amababa ». Amategeko y’Imana agamije kumukiza,  umugaragu ahora ashakisha uko  yayaca iruhande kuko AKEKA ko Uhoraho Imana afite icyiza amukinze, icyiza ashaka kumuhisha, cyangwa umunezero kumuvutsa !

Adamu yitwaye nk’umugaragu imbere ya Shebuja, akeka Imana amababa, arorama.

Yezu Kristu yakomeje kwizera SE, arumvira kugera ku ndunduro, aturonkera umugisha. Niwe dukwiye kwigiraho no kwigana.

6.  » IMANA BUTATU »

Mu Isezerano Rishya Yezu Kristu niwe waje kuduhishurira ko iyo Mana imwe rukumbi itabaho cyangwa ngo iture mu bwigunge . Ko ahubwo muri kamere yayo nyakuri  ari Imana-Busaabane, Imana-Butatu. Iri banga nta muntu washoboraga kuryihimbira. Ni Yezu ubwe warihishuye:

« Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose »(Matayo 28,19-20).

Aha niho amazina y’ « Apersona » bagize bwa Butatu Butagatifu avugwa ku buryo bweruye : « Imana Data , Imana Mwana, Imana Roho Mutagatifu ». Kubera ko iyi nyito nshya yakwirakwijwe n’intumwa za Yezu itari imenyerewe n’Abayahudi bemeraga kandi bakaramya  Imana imwe RUKUMBI, niyo yakururiye Intumwa ugutotezwa gukaze.

Ikibazo tutabura kwibaza : « Ese ibanga ry’Ubutatu butagatifu ni iyobera ridashobora kumvikana  » ? Igisubizo ni OYA. N’ubwo ibanga ry’ « Ubutatu Butagatifu »  tutaryumva ngo ubwenge bwacu bwa kimuntu buriheze,  hari byinshi twarisobanukirwaho kugira ngo bidufashe kurushaho kujya mbere mu busabaniramana no mu rukundo rwa mugenzi wacu! Niyo mpamvu ryashyizwe ahagaragara ngo turimenye.

Uhoraho Imana mu kwihishurira abantu yagaragariye mu « masura » (« personna », masque) atatu y’ingezi :

(1)Imana YHWH wagaragariye ku musozi wa Sinayi (Tremendum/ le Transcendant) mu nkuba zesa nikibatsi cy’umuriro ;

*Ni we nanone wagaragaye nk’:

(2)Imana- mu- bantu-Emanweli  wigaragarije ku buryo buhebuje muri Yezu Kristu wigize umuntu(Fascinans/ le Dieu  Immanant), wabayeho muri iyi si, akababazwa cyane, akicwa, agahambwa , akazuka mu bapfuye.

*Ni nawe wiyerekanye  nyuma yo kuzuka kwa Kristu nk’:

(3)Imana-Bubasha-Bukwegesha-Urukundo uhuza YAVE  (YHWH ) na EMMANWELI ; niwe BARAGA zihindura imitima, agatanga ubuzima bushya; niwe ROHO w’ukuri n’ubutwari , ni we Muhoza n’Umuvugizi (Paraclet) utuye mu mitima y’abemera akabashyira mu nzira y’ukwitagatifuza (=kugengwa n’urukundo).

Indunduro y’umugambi w’Imana wo gukiza isi wuzurijwe mu guhishura ibanga ry’Ubutatu Butagatifu : Imana imwe ikaba na Butatu. Nyuma yaryo nta rindi banga rishya risigaje guhishurwa, ubutumwa.bwose Kiliziya yarabushyikirijwe. Ahasigaye ni aha buri wese mu gushishikarira kubumenya no kubwicengezamo!

III. ISOMO KU BANYARWANDA BO MURI IKI GIHE :

7.Abanyarwanda ntidukeneye umutegztsi witwara nka DATABUJA, dusonzeye  umutegetsi utubanira nk’umubyeyi  mu bana be.

Benshi mu bategetsi b’u Rwanda muri iki gihe, uhereye ku mukuru cyane muri bo,  bahora bivugira ubwabo ko batazi Imana , yewe ko batanayemera, ndetse ngo bayibonye bayirashisha Karachinikov ! Muri make imana basenga ni iyo KARACHNIKOV yabo, kandi ni mu gihe niyo yabahaye ubutegetsi ! Ubwo babyivugira batyo ninde wabavuganira ?

Koko rero kuba bitwara nk’abanyamahanga batazi Imana bigaragazwa n’imbuto mbi nyinshi berera rubanda  : irondakoko, iterabwoba, ikinyoma, ubwicanyi, akarengane, gusahura no kwikubira ibyiza by’igihugu, gusenga ibigirwamana….Ni abantu bahisemo kugengwa na  KAMERE-NYAMASWA,  bagategeka bagamije guhindura abenegihugu bose ABAJA n’ABAGARAGU. Imana ntishobora kwishimira inkunguzi nk’izo.

Benshi muri bo basenga ya mana y’ubwoko, bakumva ubwoko bwabo bw’Abatutsi b’indobanure (muri iki gihe) aribwo bwoko bwatowe, aribwo bugomba kubaho bwonyine naho abenegihugu bo mu bundi bwoko bakaba ari ibicibwa bitagomba kugira uburenganzira na buke mu gihugu.

Bene abo bategetsi nta kindi bashobora kuzanira igihugu uretse umuvumo w’umwiryane . Kuko biyibagiza nkana ihame rikomeye rihatse byinshi ko no muri « kameremana nyirizina » , GUSAABAANA, GUSHYIKIRANA, KUGIRANA UMUBANO mwiza n’abandi ariyo soko y’ubuzima no kuramba, amahoro, ugutunga no gutunganirwa.

Kuyoborwa n’abategetsi batazi Imana ni ukugusha ishyano, rikirirwa ku gasozi, rikaharara! U Rwanda rwararigushije!

Niyo mpamvu abemera Imana b’Abanyarwanda, bazi neza ko batahawe roho w’ubucakara ubasubiza nanone  mu bwoba, nitwishakemo bwa butwari na kwa gutinyuka nk’ibyaranze Intumwa za Yezu  zahagaze imbere y’abategetsi bishe Yezu zikababwiza ukuri zishize amanga. ABAHAKANYI n’abicanyi badutegeka muri iki gihe nitwe TUBORORA. Igihe kirageze cyo kubabwiza ukuri ko niba banze guhinduka mu mutima ngo batuyobore batwubashye , bakwiye GUHAMBIRA AKARAGO bagasuhuka inzira zikigendwa kuko urubyiruko rugiye guhaguruka rukabatumura!

Abategetsi birengagiza akaga kugarije abaturage bicwa n’inzara n’amavunja, kunywa amazi y’ibirohwa n’ubushomeri bukabije…. bagahitamo kujya gutwerera amamiliyari atagira ingano abaherwe b’Abongereza bikundira umupira w’amaguru….hagamijwe gusa politiki yo kwishongora no kwibonekeza!

Igihe ni iki cyo kubirukana ku ntebe y’ubutegetsi biyicajeho ku kingufu , tukahicaza abategetsi twitoreye, batazadutegekesha Igitugu n’a ITERABWOBA, abategetsi twibonamo  kandi tuzisanzuraho nk’uko umwana yisanzura ku mubyeyi we uhora amwifuriza icyiza.

UMWANZURO

8. Abatwa, Abatutsi n’Abahutu ni ubutatu Uhoraho Imana yahaye u Rwanda ho umurage. Bazarubanamo ku neza cyangwa ku nabi, maze abarwanya uwo mugambi mwiza w ‘Imana nibashaka bazimanike bashire !

Nifurije umunsi mwiza w’Ubutatu Butagatifu abanyarwanda bagikomeye ku muco no ku iyobokamana ,  bakaba bemera ko kubaho ari ukubanira neza Imana na mugenzi wacu, tutarobanuye ubwoko, inkomoko cyangwa ubutunzi.

Uyu munsi mukuru nubabere umwanya wo kwiha akabanga no kwisuburiraho  mwebwe ngo ziri mu makimbirane aganisha ku gusenyuka.

Umugisha kuri mwese.

Uwanyu, Padiri Thomas NAHIMANA

 Turirimbe Imana:

 

 

 

 

 

2 thoughts on “UBUTATU BUTAGATIFU . Ihame duhimbaza : « kubaho ni ukubana »!

  1. Intambara yo muri 90 mu Rwanda n’ ibihugu by’ amahanga

  2. Padiri, urakoze kunyigisho nziza utujyejejeho. Imana ikongerere imigisha.

Comments are closed.

Comments are closed.