01/11: Icyemezo cyo kwimura ihimbazwa ry’umunsi mukuru w’abatagatifu bose.

01/11: Icyemezo cyo kwimura ihimbazwa ry’umunsi mukuru w’abatagatifu bose.

ITANGAZO RY’ABEPISKOPI GATOLIKA MU RWANDA

Icyemezo cyo kwimura ihimbazwa ry’umunsi mukuru w’abatagatifu bose.

Bakristu dukunda,
Twebwe, Abagize Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda,

Dushingiye ku ngingo ya 838 y’Igitabo cy’Amategeko rebero ya Kiliziya (1983) igena uko imihango ya liturujiya ntagatifu ikurikirana;

Dushingiye ku ngingo ya 64, igika cya 1-2, y’Inyigisho ngenga ya Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II “Pastor Bonus” (Umushumba Mwiza), igena ububasha bw’ Inteko ya Kiliziya Ishinzwe ibyerekeye Liturujiya n’Amasakaramentu bwo gushyigikira abepiskopi ba za diyosezi mu gufasha abakristu guhora bagira uruhare rutaziguye muri liturujiya ntagatifu no guhindura ingengabihe zihariye n’izagenwe za misa n’amasengesho ya Kiliziya zidasanzwe n’imiryango iteye ityo;

Dushingiye kuri nomero ya 36 na 37 y’Amabwiriza yo ku wa 24 Kamena 1970 agenga ihindurwa ry’ingengabihe zihariye n’izagenwe za misa n’amasengesho, yemerera inama y’abepiskopi kugena umunsi wo guhimbaza umwe mu minsi mikiru itakiri itegeko, uberanye n’umuco karande cyangwa imitekerereze y’abakristu no gusaba Ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya kuwemeza;

Dushingiye ku cyifuzo cyatowe n’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, mu nama yabo idasanzwe yo kuva ku itariki ya 09 kugeza ku ya 10 Kanama 2016, kijyanye no kwimurira ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa cumi na kumwe (Ugushyingo) ihimbazwa ry’umunsi mukuru w’abatagatifu bose;

Tumaze kubona ko hashize imyaka 22, itariki ya mbere y’Ugushyingo, umunsi w’abatagatifu bose itakiri umunsi w’ikiruhuko mu Rwanda, bigatuma abakristu badashobora kujya mu misa uretse gusa uwo munsi uhuriranye n’icyumweru;

Tumaze kubona icyemezo cy’ibanze kigenwa ingingo ya 1246 y’Igitabo cy’Amategeko rebero ya Kiliziya cyo mu mwaka wa 1983, cyatanzwe n’Ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya ku wa 18 Mutarama 2017, bikozwe n’ Inteko ya Kiliziya Ishinzwe Ibyerekeye Liturujiya n’Amasakaramentu nk’urwego rwabiherewe ububasha n’Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisko;
Twemeje ibikurikira :

1. Guhimbaza Umunsi Mukuru w’Abatagatifu bose ku itariki ya 1 Ugushyingo bizakorwa gusa igihe iyo tariki izaba yahuriranye no ku cyumweru. Mu gihe izaba ari mu yindi minsi isanzwe, uyu Munsi Mukuru Ukomeye uzajya wimurirwa ku cyumweru cya mbere cy’Ugushyingo.

2. Umunsi wo gusabira abakristu bapfuye ntuhindutse. Uzajya uba ku itariki ya 2 Ugushyingo, keretse igihe iyo tariki ihuriranye n’icyumweru cya mbere cy’uko kwezi. Muri icyo gihe, uzahimbazwa ku wa mbere ukurikira icyo cyumweru wimukire Umunsi Mukuru w’Abatagatifu bose.

Ibinyuranye n’ibyo ntibyemewe.

Bikorewe i Kigali, kuwa 08 Nzeri 2017 Umunsi mukuru w’Ivuka rya Bikira Mariya
Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda:

+ Filipo RUKAMBA, Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika Umushumba wa Diyosezi ya Butare
+ Tadeyo NTIHINYURWA, Umushumba w’Arkidiyosezi ya Kigali
+ Serviliyani NZAKAMWITA, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba
+ Yohani Damaseni BIMENYIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu
+ Simaragde MBONYINTEGE, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi
+ Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri
+ Antoni KAMBANDA, Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo
+ Selestini HAKIZIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro
+ Anakeleti MWUMVANEZA Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo

One thought on “01/11: Icyemezo cyo kwimura ihimbazwa ry’umunsi mukuru w’abatagatifu bose.

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.