Hashize imyaka 35 Alegisi Kagame atabarutse

Hashize imyaka 35 Alegisi Kagame atabarutse

telechargement

Le 1 Ukuboza ni umunsi ngarukamwaka w’itabaruka rya Musenyeri Alegisi Kagame. Yitabye Imana le 1 Ukuboza 1981 aguye i Nairobi muri Kenya. Yari afite imyaka 69 gusa kuberako yari yaravutse mu w’1912. Kuba ari intwari y’u Rwanda ntibishidikanywa. Yabiherewe umudari w’ishimwe igihe cya Repubulika ya 2, ndetse no kugarura umurambo we mu gihugu n’imihango yo kumushyingura byishingirwa na Leta.

Ikibazo ni uko ijambo ‘‘Intwari’’ ntawe ukimenya icyo risobanura mu Rwanda rw’ubu. Icyubahiro cyo kwitwa intwari, hari abagikwiye batagihawe; hari n’abagihawe batagikwiye. Niyo mpamvu mpisemo kuvuga ko Alegisi Kagame ari igihangange. Ibyo ashimwa ni byinshi, icy’ingenzi ni uruhare rukomeye cyane yagize mu kwandika no kumenyekanisha amateka y’u Rwanda.

Muri iyi minsi havugwa ikibazo cyo gutabariza umugogo w’umwami Kigeri wa 5 Ndahindurwa, birakwiye kwibutsa ko Alegisi Kagame yakundaga ubwami n’umutima we wose, n’ubwenge bwe bwose n’imbaraga ze zose. Yabyerekanye kenshi mu mvugo, mu ngiro no mu nyandiko. Zimwe mu nyandiko ze zisingiza ubwami ni nk’ibitabo yise Isoko y’amajyambere, Inganji Karinga n’izindi nyandiko nyinshi. Icyakora, aho yerekaniye ko akunda ubwami ibi byahebuje ni mu nyandiko (article) iri mu rurimi rw’igifaransa yise ‘‘Le Rwanda et son roi’’. Mu Kinyarwanda ni ukuvuga ngo ‘‘Urwanda n’umwami warwo”. Yasohotse mu w’1945 mu kinyamakuru Aequatoria (Umwaka wa 8, numero ya 2) cyandikirwaga i Léopoldville ( Kinshasa y’ubungubu) muri Leta yigenga ya Congo (Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo y’ubu).

Icyo yari agamije muri iyo nyandiko kwari ukwihanangiriza Abakoloni b’Ababiligi ngo bazateze u Rwanda imbere uko bashaka kwose, ariko ntibazagire icyo bahindura na gato ku bubasha burenze urugero rw’umwami w’u Rwanda. Kagame yahamyaga ko Ababiligi bagize icyo bahindura ku bubasha bw’uwo mwami wicaga agakiza, u Rwanda rwari guhungabana. Nk’uko tumaze kubibona, iyo nyandiko yayise ‘‘Urwanda n’umwami warwo’’; ariko uyisomye, usanga mu by’ukuri yarashoboraga ndetse ahari yarifuzaga kuyita ‘‘Umwami n’Urwanda rwe’’ (Le roi et son Rwanda).

Umwami Rudahigwa n’ibyegera bye bishimiye iyo nyandiko cyane. Abanyarwanda bari batsikamiwe n’ingoma ya gihake na cyami ntibashoboraga kuyishimira. Abandi batayishimiye ni Abaloloni n’Abamisiyoneri. Abari bakuriye Alegisi Kagame bamusabye kujya yitondera inyandiko ze, byaba ngombwa ndetse akagira ibintu yirinda kujya yandika, cyane cyane mu rurimi rw’igifaransa. Byatumye Alegisi Kagame ashaka kuva mu bapadiri basanzwe ngo ajye mu Bayezuwiti; ariko ntibyakunda. Yakomeje kwerekana ko atsimbaraye ku bwami no ku mwami. Ntawarondora uburyo bwose yabigaragajemo ngo azarangize.

Le 28 Mutarama 1961, umunsi ingoma ya cyami ihirima, u Rwanda rukaba Repubulika, Alegisi Kagame yararize. Mbere y’uko iyo ngoma ihirima ariko, ntako atari yaragize kugirango irambe. Niwe wari umujyanama wa mbere w’umwami Rudahigwa, niwe wakusanyije Ubwiru arabwandika, niwe watozaga igikomangoma Ndahindurwa Yohani Batista amutegurira kuziima ingoma nyuma ya Rudahigwa. Ni umwe mu Batutsi bake bari bakomeye bagezeho bashyira mu gaciro, bemeza rwose ko akarengane ingoma ya cyami yahozagamo Abanyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abahutu, kagombaga kurangira kuberako kari gakabije. Ibyo kandi ni byo n’Abarwanashyaka b’Abahutu n’abandi Batutsi bashyira mu gaciro bifuzaga. Bifuzaga ko ingoma ya cyami yivugurura, igakomeza kubaho.

Intagondwa zo mu ishyaka rya Lunari (UNAR), zitatumaga n’umwami Ndahindurwa agira icyo akora cyiza, zanze kubyumva, zihitamo inzira yo gukoresha ingufu, iterabwoba no kumena amaraso. Ariko kubera nyine ko ‘‘Ingufu nyinshi zidahambira amavuta’’, ingoma ya cyami yabahirimiyeho, bajyana nayo. Alegisi Kagame yarinze atabaruka yemeza ko izo ntagondwa zitazigera na rimwe zigarura ingoma ya cyami na gihake mu Rwanda zikoreheje ingufu. Umuntu arapfa, ariko ibitekerezo bye byiza ntibipfa.

Genda, Musenyeri Alegisi Kagame, wabaye intwari y’u Rwanda. Ruhukira mu mahoro.

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.