GUVERINOMA YA RUBANDA MU RUZINDUKO MU GIHUGU CYA AUSTRALIA

 

ITANGAZO NO 001/5/2017 RIGENEWE ITANGAZAMAKURU

 

GUVERINOMA YA RUBANDA MU RUZINDUKO MU GIHUGU CYA AUSTRALIA

 

I. Hakurikijwe ingengabihe y’ibikorwa byihutirwa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yagennye

 

II. Nyuma yo guhura n’abayobozi b’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika mu kwezi kwa gatatu (Werurwe) 2017,

 

III. Guhera kuwa Gatanu tariki ya 19/05/2017, intumwa za Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ziyobowe na Nyakubahwa Perezida Padiri Thomas NAHIMANA ziri mu ruzinduko mu gihugu cya Australia.

 

 

IV. Uru ruzinduko rugamije gukomeza kwereka amahanga n’incuti z’u Rwanda ko :
1.Umunyagitugu Paul Kagame akomeje gahunda z’ubwikanyize akaba kandi yariyemeje kwizirika ku butegetsi ku buryo bunyuranyije n’amategeko kandi buhabanye n’ubupfura bukwiye kuranga abayobozi baharanira demokarasi no guteza imbere inyungu rusange z’Abenegihugu.
2.Kubera ubugwari bumuranga n’ubwoba ahorana bwo gutsindwa amatora, Umunyagitugu Paul Kagame akomeje kwiharira wenyine urubuga rwa politiki bityo taliki ya 23/11/2016 n’iya 23/1/2017 akaba yarafashe icyemezo kigayitse cyo guheza hanze y’igihugu Nyakubahwa Padiri Thomas NAHIMANA n’intumwa yari ayoboye werekezaga mu Rwanda agamijwe gufatanya n’Abanyarwanda gutangiza impinduka nziza bifuza mu miyoborere y’igihugu cyabo no guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe taliki ya 3 n’iya 4/8/2017 . Icyo gikorwa cy’urugomo Paul Kagame yakoze kikaba cyaracuuje n’abandi benegihugu batari bake uburenganzira bwabo bwo gutaha mu Urwababyaye nta mususu, atari inkomamashyi n’abagereerwa.

 

 

 

3. « Guverinoma y’Agatsiko » iyobowe n’Umunyagitugu Paul Kagame ikomeje gutanga ruswa mu bihugu binyuranye bya Afurika isaba ko impunzi zahunze ubutegetsi bwe bwubakiye ku ivangura n’akarengane zakwimwa ibyangombwa biziranga ahubwo zikajyanwa mu Rwanda ziboheye amaboko mu mugongo mu gihe Abalideri babo ba Politiki bo babuzwa gutaha.
4.Umuryango mpuzamahanga muri rusange n’ibihugu bisanzwe bifasha u Rwanda ku buryo bw’umwihariko bikwiye gushyira igitutu ku munyagitugu Paul Kagame, agamusabwa kureka amananiza akemera :
(a)kwihutira kuganira na Guverinoma y’Urwanda ikorera mu buhungiro.
(b) gufungura Abanyapolitiki bafungiye akamama barimo Madame Victoire Ingabire na Bwana Deogratias Mushayidi,
(c)kwimura italiki y’amatora,
(d) gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho irimo n’amashyaka ya Opozisiyo kugira ngo itegure amatora akozwe mu nzira y’umucyo n’ubwisanzure .
(e) mu gihe yakomeza kwinangira umutima, agasuzugura ibyifuzo by’abanyarwanda akazafatwa nka nyirabayazana uhembera umwiryane n’intamabara z’urudaca mu bana bu Rwanda kandi akazabiryozwa.

 

 

 

 

 

UMWANZURO

 
V.Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro zirashima zibikuye ku mutima abategetsi banyuranye b’igihugu cya Australiya ( Abadepite ; Abasenateri ; Abaministri ; bamwe mu bagize Komisiyo nkusanyabikorwa ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga, umutekano, ubucuruzi,n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu), bazakiranye icyubahiro n’urugwiro bakemera no kuzatanga inkunga igaragara kugira ngo Guverinoma y’Urwanda ikorera mu buhungiro ishobore gusohoza inshingano nziza yihaye yo « Kunga Abenegihugu kugira ngo bafatanye kwiyubakira u Rwanda rujya mbere ».
VI.Intumwa za Guverinoma zirateganya kuganira n’abandi banya Australia banyuranye barimo Abanyamadini, Abashoramari, abikorera ku giti cyabo ndetse n’Abasilikari bari mu butumwa i Kibeho mu 1995, ubwo ingabo za Paul Kagame zaharimburiraga abenegihugu basaaga ibihumbi munani.

 
VII. Intumwa za « Guverinoma ya rubanda » zirateganya kandi kuzagenderera Abanyarwanda , Abarundi n’Abanyekongo batuye muri Australia kuva kuwa gatandatu tariki ya 27 kugera ku cyumweru tariki ya 28/05/2017 . Ibiganiro bizabera mu mujyi wa Adelaide. Muzaze muri benshi dukomeze kungurana ibitekerezo no kubagezaho gahunda zagirira akamaro Akarere kacu k’Ibiyaga Bigari.
Bikorewe i Canberra, Australia,
Taliki ya 24/5/2017
Madame Marine UWIMANA
Minisitiri w’imari n’ubucuruzi.

In POLITICS  

11 Responses to GUVERINOMA YA RUBANDA MU RUZINDUKO MU GIHUGU CYA AUSTRALIA

  1. Sha Turashize pe! Abo ba rideur nibashinge umutwe w’ Ingabo duhaguruke turwane kuko Kagame yavuzeko akiri wawundi ushobora gusubira mu Rugano bivuzeko akiri Inyeshyamba. Rero turambiwe Gufatwa bugwate n’agatsiko k’ Inyeshyamba ziyobowe na Gen.P Kagame.Ikindi njye ntemeranyanaho n’iyi Goverment ikorera mubuhungiro n’iki:1)N’imvugo idasobanutse neza iyo muvuze Rubanda muba mushaka kuvuga iki muri rusange? Kuberako mu Révolution yo mu1959 iyimvugo niyo yakoreshejwe cyane hagamijwe kwerekanako Rubanda nyamwishi ariyo ikeneye ubwigenge bivuze. « Abahutu ». 2)uyu munsi mu Rwanda yaba Umuhutu yaba Umututsi ndetse n’ Umutwa batari mugatsiko abo bose bageramiwe n’akaga Kiyicwarubozo ka FPR inkotanyi,rero ntihakagire uwitwaza ubwoko kuko bwataye agaciro mu Rwanda pe! 3) Twe turi mugihugu, biragora cyane ko imbeba yinyagambura iri mu gicuma! ngo ibe yavamo ndetse bisanaho bidashoka,keretse gusa iyo hari indi iturutse hanze yacyo ika gihirika noneho iyari mugicuma igasokamo igihe cya gicuma kiba kiri guhirimbanga,zikakirya

  2. Amani Mahoro Peace

    WARNING TO THE YOUTH OF RWANDA

    1.Military trainigs you are undergoing by force in Rwanda will have repercursions on your future
    2. As a member of Militray services you will be always controlled by Rwanda militray sercices.
    3. It will be not easy for you to go back to other countries without any permission from Military sercices and the world does not easily tolerate any person who served as militray and goes out without permission.Think Twice the youth of Rwanda.Kagame Paul arimo kubaroha ababesha ko ari kubigisha umuco nyarwanda,

  3. Amani Mahoro Peace

    WARNING TO THE YOUTH OF RWANDA

    1.Military trainigs you are undergoing by force in Rwanda will have repercursions on your future
    2. As a member of Militray services you will be always controlled by Rwanda militray sercices.
    3. It will be not easy for you to go back to other countries without any permission from Military sercices and the world does not easily tolerate any person who served as militray and goes out without permission.Think Twice the youth of Rwanda.Kagame Paul arimo kubaroha ababesha ko ari kubigisha umuco nyarwanda,.

  4. TURABASHYIGIKIYE KANDI TUBARAGIJE IMANA IKOMEZE KUBAYOBORA MUZAGERE KUSHINGANO MWIHAYE ZOKUNGA ABANYARWANDA BAKABASHA GUSARANGANYA IBYIZA BYURWATUBYAYE NOKUBANA MUMAHORO

    • Amani Mahoro Peace

      WARNING TO THE YOUTH OF RWANDA

      1.Military trainigs you are undergoing by force in Rwanda will have repercursions on your future
      2. As a member of Militray services you will be always controlled by Rwanda militray sercices.
      3. It will be not easy for you to go back to other countries without any permission from Military sercices and the world does not easily tolerate any person who served as militray and goes out without permission.Think Twice the youth of Rwanda.Kagame Paul arimo kubaroha ababesha ko ari kubigisha umuco nyarwanda.

  5. Abakandida bagomba kumenyesha abayobozi mbere ubashyigikiye.

    Abakandida bagomba kumenyesha abayobozi mbere ubashyigikiye.

  6. ahhh muti turimo kuganira n’aba n’aba,hanyuma yaho se?muzazerera isi hose muyirangize mugambaana ariko bizarangira mwarazinduwe n’ubusa nk’igihu,izo ngabo muvuga za ostralia n’abatanga buhamya bababonaga murimbur’abatutsi,Kagame mwanga n’uko yabahagaritse kurimbur’abatutsi kdi ntacyo muzamutwara

    • Amani Mahoro Peace

      WARNING TO THE YOUTH OF RWANDA

      1.Military trainigs you are undergoing by force in Rwanda will have repercursions on your future
      2. As a member of Militray services you will be always controlled by Rwanda militray sercices.
      3. It will be not easy for you to go back to other countries without any permission from Military sercices and the world does not easily tolerate any person who served as militray and goes out without permission.Think Twice the youth of Rwanda.Kagame Paul arimo kubaroha ababesha ko ari kubigisha umuco nyarwanda…

  7. Abateruzi b'ibibindi bo muri RNC ntibumvikana

    Abateruzi b’ibibindi bo muri RNC ntibumvikana

  8. Dushimire mbere ya byose « IMANA DaTA WA TWESE » kubera « ROHO MUTAGATIFU » Ukomeje Kuyobora no Kumurikira Guverinoma ya Rubanda Ikorera mu Buhungiro: Icyubahiro n’Ikuzo ni ibya DATA WA TWESE, mw’Isi no mw’Ijuru.

    Ntagushidikanya Imana Iri ku ruhande rwa Rubanda na Guverinoma Ya Rubanda Ikorera mu Buhungiro. Ni yo mpamvu intsinzi nta gushidikanya ari iya Rubanda. Agatsiko k’i Kigali kigundirije ku butegetsi, kayogoje igihugu,ibintu, abanyarwanda n’abatuye akarere k’ibiyaga bigali kazakanirwa urugakwiye mu minsi itarambiranye ubutegetsi busubiranywe na Rubanda.

    Kugira ngo intsinzi igerweho bitarambiranye, buri munyarwanda aho ari hose agomba kwamagana ubutegetsi n’ibikorwa bya Paul Kagame n’agatsiko ke FPR. Ukiboshywe n’agatsiko akibohora akayoboka Guverinoma ya Rubanda Iyobowe na Nyakubahwa Padri Tomasi Nahimana.

    Ibikenewe kugira ngo Rubanda Isubirane ubutegetsi murabizi:

    * Kwunga Ubumwe: Gatwa, Gahutu & Gatutsi tugomba gusenyera umugozi umwe tukamaganira kure abadutanya kubera inyungu zabo bwite. Tugomba guha akato FPR, tukamagana ibikorwa byayo bibi bicukurira abanyarwanda urwobo.

    * Tugomba gutera ingabo mu bitugu Guverinoma ya Rubanda: umuganda wa buri wese ni ngombwa kandi bigakorwana umutima ukeye. Inkunga y’amafaranga, inkunga y’ibitekerezo n’inama zubaka,… Kwibohora igitugu cya Kagame/FPR bireba buri munyarwanda ku buryo byaba byiza n’abakiri mu mwijima inyuma ye bava ibuzimu bakajya ibuntu maze akazarohama we n’abambari be gusa.

    Rubanda Nyarwanda ihagurutse igaherekeza nta mususu Guverinoma Yayo ikorera mu Buhungiro, ni ukuri Kagame n’agatsiko ke babura aho barigitira bagatakamba ngo bashaka imishyikirano. Rubanda ifite byose. Rubanda igomba kwikubita agashyi kuko harimo benshi bigira ba ntibindeba n’abandi bavuga ngo nta politiki barimo,… Birababaje kuba hari abagitekereza gutyo kandi babona ko abantu bagiye kurangira bicwa na Kagame n’agatsiko ke.

    * Gutsinda ubwoba: ngo « wima amaraso igihugu, imbwa zikayanywera ubusa ». Iyo dusubije amaso inyuma, dusanga abaturage bo mu bihugu bisanzuye bavuga nta cyo bikanga barabigezeho kubera ubwitange bwabo bityo baharanira ejo hazaza heza abazabakomokaho. Ibyo babigezeho ari uko batsinze UBWOBA. Ni yo mpamvu Rubanda Nyarwanda igomba mbere ya byose kwanga no kwikuramo UBWOBA. Iyo Nyakubahwa Abbé Thomas Nahimana n’abo bari kumwe muri Guverinoma ya Rubanda bagendera ku bwoba ntabwo baba bageze aho bari ubu. Natwe rero niba dushaka ko ibintu bihinduka mu Rwanda, tugomba gutsinda UBwoba.Tuzi ko « ubabaye ari we ubanda urugi » kandi ko « akimuhana kaza imvura ihise ».

    Dusenge kandi dukore ibigombwa kugira ngo tugere ku ntsinzi kuko ngo »Imana Ifasha Uwifashije ».

    Harakabaho Guverinoma ya Rubanda,

    Harakabaho Ubumwe n’Ubwiyunge Nyakuri bwa Rubanda Nyarwanda.

    IMANA DATA WA TWESE, AKOMEZE ASENDEREZE ROHO MUTAGATIFU KURI GUVERINOMA YA RUBANDA NYARWANDA.

    • Amani Mahoro Peace

      WARNING TO THE YOUTH OF RWANDA

      1.Military trainigs you are undergoing by force in Rwanda will have repercursions on your future
      2. As a member of Militray services you will be always controlled by Rwanda militray sercices.
      3. It will be not easy for you to go back to other countries without any permission from Military sercices and the world does not easily tolerate any person who served as militray and goes out without permission.Think Twice the youth of Rwanda.Kagame Paul arimo kubaroha ababesha ko ari kubigisha umuco nyarwanda

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.