Guverinoma ya rubanda : Hagiye gushyirwaho URUKIKO RWA RUBANDA ruzacira imanza n’Abategetsi b’Inkotanyi!

Itangazo no 006/04/2017

IBYEMEZO BY’INAMA YA GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO YO KUWA 23 MATA 2017
Ku cyumweru tariki ya 23 /04/2017 hateranye Inama isanzwe ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro iyobowe na Nyakubahwa Padiri Thomas NAHIMANA, Perezida.
Ku murongo w’ibyigwa hari ingingo zikurikira :

  1. Gusuzuma, kugorora no kuzuza no kwemeza burundu raporo y’inama ya Guverinoma yateranye ku itariki ya 02/04/2017.
  2. Kurebera hamwe uko gahunda z’icyunamo zagenze
  3. Kungurana ibitekerezo ku mishinga yateguwe na za Ministeri iy’ubutabera, n’iy’ubutegetsi bw’igihugu n’iterambere ry’umurenge.

Izi ngingo zasuzumwe imwe ku yindi :

  1. Inama ya Guverinoma yemeje ibikubiye mu nyandikomvugo y’inama yo kuwa 02/04/2017 imaze kuyikorera ubugororangingo.
  2. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ikorera mu buhungiro yashimiye intumwa za Guverinoma ku butumwa zasohoje zifatanya n’Abanyarwanda muri gahunda zo kwibuka Abanyarwanda bazize jenoside nyarwanda. Inama ya Guverinoma yongeye gutsindagira ko hakwiye kubaho uburyo bushya bwo kwibuka hashyirwa imbere ukubaka ubumwe bw’umuryango nyarwanda kugira ngo babashe kwiteza imbere no kubaka u Rwanda rujya mbere. Gukomeza guhindura abenegihugu imbohe z’amateka ababaje ntibyubaka ahubwo birasenya.
  3. Inama ya Guverinoma yashimye umushinga wa Ministeri y’ubutabera wo gushyiraho URUKIKO RWA RUBANDA rufite ububasha bwo  gucira imanza Abategetsi bakoze kandi bakomeje gukora ibyaha byo guhemukira abaturage, ibyaha byibasira inyokomuntu, n’ibyaha by’intambara ariko bakaba batarabasha gushyikirizwa ubutabera bitewe n’uko bakingiwe ikibaba n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi.
    Inama yasabye Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze kunonosora uwo mushinga afatanyije na Komisiyo ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kandi bigakorwa mu gihe kitarambiranye. Abanyarwanda b’ingeri zose bafite uburenganzira bwo kuzaregera uru rukiko. Ibyerekeye imiterere, ububasha n’imikorere y’URUKIKO RWA RUBANDA bizagenwa n’iteka rya Perezida rizatangazwa mu minsi mike itaha.
  1. Inama ya Guverinoma yashimangiye kandi umushinga wateguwe na Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu n’iterambere ry’umurenge isaba ko wakwihutishwa kugira ngo ugezwe ku Banyarwanda.
  2. Mu gusoza, Inama ya Guverinoma yashimiye Abanyarwanda bakomeje kuyitera inkunga kandi yibutsa n’abasigaye ko u Rwanda ruzazamurwa n’amaboko y’abana barwo. Bityo no kugira ngo Guverinoma ibashe kugera ku ntego zayo zo gufasha abenegihugu kugera ku mpinduka nziza bifuza mu gihugu hagomba inkunga ya buri wese.

Bikorewe i Paris, tariki ya 27/04/2017
Chaste GAHUNDE
Minisitiri ushinzwe itangazamakuru

 

In POLITICS  

18 Responses to Guverinoma ya rubanda : Hagiye gushyirwaho URUKIKO RWA RUBANDA ruzacira imanza n’Abategetsi b’Inkotanyi!

  1. Iyo njiji yumupadiri nikomeze ibashorere iberekeza mumuriro utazima

  2. Mushyire ingufu nyinshi murayo mafuti yanyu abandi bakazaumurego mwiterambere. tuzareba ikizatsinda ikindi. sha muzazerera mpaka

  3. ariko disi izi nterahamwe

    zirababaje;sha ni mugumya kwishuka imyaka mike muzangara n’1000 kabisa,rero ngo mukorera muri france!!!!abafransa se bavuye mu rwanda babishaka?puuuuu murakagw’iyo n’ubundi ibikundanye birajyana;naho kugaruka mu rwa gasabo byo keretse muzaze mupfukamye tubacir’imaza

  4. twese turambiwe iriya politiki y’iyoza bwonko,igitugu hagamijwe kwicisha rubanda inzara so padiri songa mbere

  5. Kubwange ndumva abanyarwanda dukwiye gushyira hamwe, kandi tukabigaragariza mugutera inkunga guverinoma yarubanda ikorera mubuhungiro. Nibyo koko
    buhoro buhoro nirwo rugenda.

  6. Kubwange ndumva abanyarwanda dukwiye gushyira hamwe, kandi tukabigaragariza mugutera inkunga guverinoma yarubanda ikorera mubuhungiro. Nibyo koko
    buhoro buhoro nirwo rugenda.

  7. mwese murirusange abagize guverinoma ikorera mubuhungiro ndabashimiye hamwe nabakuru bibinyamakuru batugezaho ubu butumwa nkaba ngirango mbasabe ubu butumwa mubungereze kuri guverinoma nabandi bose bafatanije natwe mukurwanya kagame na fpr ko rwose niba dukunda igihugu hamwe nabanyagihugu murirusange ko tugomba guhagurukira rimwe twese kagame ntazongere kutuyoborana muruyu mwaka kuko mbabwije ukuri ko haribyishi mutazi bikorerwa mu Rwanda bibi ndabasabye tutabare abanyarwanda, mumwaka ushije abana 4000 fpr yashimuse ababyeyi babo bakaba batazi iyo bari nibindi byishi,tudafashe urwanda bitaretse mukwa munani akongera akayobora nidushake ntituzongere kwicisha abene gihugu twirirwa tuvugira mubihugu byohanze ntakamaro tumaze murakoze mbaye mbashimiye

  8. mbega inzozi! ibyo njye mbifata nko kwikirigita ugaseka. ariko mushobora kuba muri inkorabusa disi! sha murababaje. urwanda muraruzi inzego uburyo zubatsemo murabizi? muzi icyo abanyarwanda bashaka? mureke guta igihe kandi numva ngo mizi ubwenge.

    • Nzonnyo wa Majangwe

      Aba ubwira se bo si abanyarwanda ? Cyangwa urashaka kuvuga ko abanyarwanda ari intore za Kagome gusa…..Uri ikigolyi kabisa.

  9. komera

  10. Isi irabishye pe!

  11. Dushimire mbere ya byose Imana yaduhaye Padri Thomas Nahimana ikamuha ubwenge n’ubwitange akiyemeza gushikama akitanga ngo abohore Rubanda.

    Turashima Nyakubahwa Padri Thomas Nahimana n’abagize Gouvernement ya Rubanda bose.

    Turashima buri wese wafashije Gouvernement ya Rubanda agatanga atitangiye itama.

    Guha inkunga Gouvernement ya Rubanda ni ukwikorera. Ni yo mpamvu nutaragira icyo atanga agomba kwibwiriza kandi bidatinze kuko igitugu n’ubwicanyi bya Paul Kagame n’agatsiko ayoboye bigiye kutumaraho abantu.

    Umuhutu, Umututsi n’Umutwa twese dushyire hamwe dufatanye na Gouvernement ya Rubanda. Buri wese atange umuganda we kandi twese tumaze kubona ko igihe gito Gouvernement ya Rubanda imaze yatweretse ko imigabo n’imigambi bya yo ari indasyikirwa kandi ari ibya Rubanda ikorera.

    Nibiba na ngombwa n’urugamba rw’amasasu tuzarurwana Kagame n’agatsiko ke nibakomeza kwanga kuva ku izima.

    Mu by’ukuri Gouvernement ya Rubanda igomba gusumbya agatsiko k’i Kigali ubushobozi muri byose kuko Rubanda ifite byose: abantu bafite ubushobozi n’ubumenyi mu nzego zose, ubutunzi, ingabo n’ibindi…

    Twese dufatane urunana maze hamwe na Gouvernement ya Rubanda tuvaneho agatsiko katumazeho abacu. Icyihutirwa vuba na bwangu ni umusanzu w’amafaranga kugira ngo Gouvernement ya Rubanda ishobore kushyira mu bikorwa imigabo n’imigambi byayo cyane cyane marathon diplomatique irakenewe cyane kandi ni ngombwa kuko ibinyoma n’ubutiriganya bya FPR-Kagame bigomba kunyomozwa hose kandi ibyo Gouvernement ya Rubanda mwabonye ko ibishoboye.

    Erega iyo urebye neza usanga ari twe tudashishikarira kurangiza ibibazo bitwugarije twatewe n’agatsiko ka Kagame. None se tubura iki? Ubushake n’ubwitange bwa buri wese ni byo bizatubohoza.

    Abishyize hamwe nta kibananira kandi ngo ak’imuhana kaza imvura ihise. Ngo Imana ifasha uwifashije.

    Roho Mutagatifu akomeze amurikire kandi ahe ingufu n’ubushobozi Gouvernement ya Rubanda.

    Imana iri ku ruhande rwa Gouvernement ya Rubanda. Rubanda izatsinda byanze bikunze.

    Mugire amahoro y’Imana.

  12. Colette Nyirabalinda

    kuli Padiri na Guvernoma ye, turabashyigikiye. Inzira ni ndende aliko buhoro buhoro nirwo rugendo. Ni wowe duteze amaso ku bwumvikane bw’abanyarwanda twese, tureke abilirwa baterana amagambo gusa. Mu gihe ubutabera bukireba ubwoko bumwe ku mahano yagwiliye abanyarwanda twese kuva mu 1990, nta bwumvikane bw’abanyarwanda buzigera bubaho. Uvugisha ukuli mu Rwanda n’ahandi mu mahanga ahita ashyirwa mu Ngengabitekerezo. Ibyo ni ibintu bigomba kurangira, Kagame akumva ko atagomba gukomeza gufungira abantu ubusa, kubica urubozo. Abantu bafite ubwoba. Nidushyire hamwe tumwamagane. Ukuli kuzatsinda, kuguhisha ntabwo aliyo solution.
    Kagame nareke twese tulirire abacu bazize ubusa, abazize amaoko yabo, abazize kuvugisha ukuli, abaguye mu minyururu. Kagame niwe Responsable w’amahano yabereye mu Rwanda. C’est un criminel de grande Envergure au pouvoir, pur que Hitler. Non au troisième Mandat, il n’en mérite pas. Que tous les ruandais et toutes les ruandaises qui savent la vérité disent non à ce dictateur.

  13. Amani Mahoro Peace

    2017 Kagame Paul Ndamwanze Campaign

  14. Amani Mahoro Peace

    Kagame Paul Umwicanyi Ruharwa.Rukarabankaba

  15. Amani Mahoro Peace

    Bye Bye Bye Kagame Paul in 2017

  16. Amani Mahoro Peace

    Kagame Paul/RPF Inkotanyi:QUO VA DIS

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.