GUSENYA UMURYANGO WA RWIGARA : Igitero cya nyuma Umunyagitugu Paul KAGAME agabye ku Banyarwanda !

GUSENYA UMURYANGO WA RWIGARA : Igitero cya nyuma Umunyagitugu Paul KAGAME agabye ku Banyarwanda !

Dufatanye twese gusengera uyu muryango uri mu kaga .

GUSENYA UMURYANGO WA RWIGARA : Igitero cya nyuma Umunyagitugu Paul KAGAME agabye ku Banyarwanda !

Amakuru y’u Rwanda muri iyi minsi ishize yaranzwe ahanini n’akarengane gakabije umunyagitugu Paul KAGAME akomeje gukorera umuryango wa nyakwigendera RWIGARA Assinapol.

Twibutse ko Bwana RWIGARA Assinapol yari umucuruzi ukomoka mu bwoko bw’abatutsi wazamutse cyane mbere y’intambara yo mu Ukwakira 1990 . RWIGARA ni umuntu wakunzwe kandi wubashywe  cyane na Perezida HABYARIMANA Yuvenali w’umuhutu waje kwicwa na KAGAME n’agatsiko ke ka FPR INKOTANYI mu ijoro ryo ku itariki ya 6 Mata 1994. Gusa bigeze ahagana mu mwaka wa 1989, Bwana RWIGARA yafashe icyemezo cyo gutera inkunga ku buryo bugaragara inyeshyamba z ‘umutwe wa FPR-INKOTANYI kuko bamwe mu bayoboke bayo bari bashoboye kumwumvisha ko icyari kigamijwe ari ukurenganura no gucyura impunzi z’abatutsi zari zarasohotse mu Rwanda guhera mu mwaka wa 1959. Gufata ubutegetsi bwose byaje kugerwaho na FPR  mu mwaka w’1994 habanje kuba intambara ikaze na jenoside bigahitana ubuzima bw’abantu barenga miliyoni ndetse hagasenyuka byinshi.

Twifuje kumenya icyo Nyakubahwa Padiri Thomas NAHIMANA,  Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro atekereza kuri iki kibazo cy’umuryango wa RWIGARA, adutangariza ibi bikurikira. Ni mu kiganiro yagiranye na Radiyo The Voice of Rwanda kuri micro ya Angela DANA.

 

THE VOICE OF RWANDA

  1. Nyakubahwa Perezida, ndakeka mukurikirana amakuru agezweho ku bijyanye n’umwari Diane RWIGARA n’umuryango akomokamo. We n’abo muri uwo muryango bafashwe na Polisi baregwa ibyaha bibiri aribyo (1) kudatanga imisoro no (2) gukoresha impapuro z’impimbano. Mubitekerezaho iki ?

Padiri THOMAS NAHIMANA :

Bizwi na bose ko igipolisi cy’umunyagitugu Paul Kagame cyakataje mu gutekinika amadosiye kugira ngo gishinje ibinyoma umuntu wese wamaze gutangwa na Kagame ngo afungwe cyangwa yicwe. Ubu rero ikigaragara muri iyi minsi ni ibikorwa biteye agahinda birimo gukorerwa umuryango wa RWIGARA bitegetswe na Paul KAGAME. Uyu munyagitugu Paul KAGAME kandi ni nawe wishe RWIGARA Assinapol kandi nyamara uyu mucuruzi yari yaramufashije bitagira ingano mu gihe yari ku rugamba. Nanone ariko ntitwabura kuvuga ko inzira yakoreshejwe mu gucura ibyaha bigerekwa ku muryango wa RWIGARA igaragaramo ubuswa bukabije. Nawe se, reba nka kiriya cyaha ngo cyo gukoresha impapuro z’impimbano, ntawe kitasetsa ! Ninde se uyobewe  ko cyari cyahimbwe hagenderewe gusa kubuza Diane RWIGARA kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ! Ayo manyanga yakozwe twese tubireba. Ariko noneho kubona Paul KAGAME yitera ijeki ngo arashaka gukurikirana Diane RWIGARA mu nkiko hashingiwe kuri icyo cyaha gihimbano  nibyo byitwa « kwenderanya » mu kinyarwanda. Twese ntawe utabibona.

Naho ku cyaha ngo cyo « kunyereza imisoro » kinagaragara ko aricyo cyaba nyamukuru, umuntu wese ukurikirana iby’u Rwanda ntiyabura kwibaza ati : ni kuki kandi ni gute inzego zishinzwe kwakira imisoro mu Rwanda zizwiho kutajenjeka zitabonye ubwo buriganya mbere hose,  kugeza aho miliyari eshanu zose zigeramo ? Ndetse wakongeraho uti: ni iyihe mpamvu iki kirego kivumbutse muri iki gihe ?

THE VOICE OF RWANDA

  1. Nyakubahwa Perezida, murashaka gusa n’abemeza ko ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe imisoro mu Rwanda bwaba bufite uruhare mu guhishira iki cyaha cyo kudatanga imisoro kiregwa umuryango wa RWIGARA ?

Padiri. THOMAS NAHIMANA

Si ugushaka kubyemeza gusa, ahubwo ndabihamya mpagaze ku maguru yombi.  Rwose nibyumvikane neza ko haramutse harabayeho koko icyo cyaha cyo kunyereza imisoro byaba ari ikosa ry’inzego zibishinzwe. RWIGARA siwe bikwiye kubarwaho. Ariko koko Abanyarwanda bazabeshywa kugeza ryari ! Abantu bakwiye gusobanukirwa kandi bakamenya intangiriro y’ibi bintu. Reka nze mbabwire neza uko iki kibazo cyifashe. RWIGARA Assinapol yasinye AMASEZERANO yo gutera inkunga urugamba rwa FPR Inkotanyi mu gihe uyu mutwe witwara nk’uw’iterabwoba wari ukiri mu ishyamba. RWIGARA yatanze inkunga ibarirwa mu ma miliyoni menshi y’amadolari kandi ishyikirizwa Paul KAGAME wari umuyobozi ya FPR-Inkotanyi. Muri ayo masezerano, FPR nayo yemereraga RWIGARA ko nibaramuka bafashe ubutegetsi, nta kindi bazamwitura uretse kuzamuha ubwisanzure agakora ibikorwa bye by’ubucuruzi ariko « adatanga imisoro nk’abandi » mu gihe cy’imyaka nibura 30. Babyita mu gifaransa “régime fiscal aménagé”. Ndetse si RWIGARA wenyine wemerewe iyo « régime fiscal amenagé ». N’abandi bacuruzi batanze inkunga ifatika y’amafaranga kimwe na bariya basirikare bakuru bose b’Inkoramutima za Kagame, bacuruza badatanga imisoro nk’abandi banyarwanda kugeza n’uyu munsi ! Iyi mikorere iteye itya ikaba rwose ikomeje gutera icyuho gikomeye mu isanduku ya Leta kubera ko « uko imisoro itangwa » bigaragaramo ivangura rikabije kandi rigamije guhombya « entreprise » yose Paul KAGAME adashaka. Ni na yo mpamvu mubona ubukungu, ubucuruzi n’imari byose by’igihugu byikubiwe n’Agatsiko gato cyane k’abantu bazi « gusangira » n’umunyagitugu Paul KAGAME no kumukomera amashyi amanywa n’ijoro.

THE VOICE OF RWANDA :

  1. None se murakeka ko Polisi yatewe n’iki kujya gusaka ndetse no gufatira ibintu bitandukanye mu rugo rw’umuryango wa RWIGARA ?

Padiri THOMAS NAHIMANA

Aha nanone hari ibikwiye kubanza gusobanurwa. Kiriya gipolisi cya Kagame, si urwego ruzwiho kubahiriza amategeko n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu nk’uko mubibona mu bihugu nk’u Bufaransa cyangwa ibindi bihugu byateye imbere by’Uburayi. Polisi y’u Rwanda ni “umutwe witwaje intwaro” uri mu biganza by’umunyagitugu Kagame, akaba yarawuhinduye igikoresho yifashisha uko abyifuje mu kurengera inyungu ze bwite zonyine. Umutekano w’abaturage si wo ubashishikaje kandi Abanyarwanda bose barabizi neza!

Reka rero tugaruke kuri ririya saka rya hato na hato , rikorwa amanywa n’ijoro mu rugo rwa RWIGARA. Icyo rigamije namwe mwakibwira! Icya mbere ni uko Kagame arimo gushakisha ahaba haherereye amasezerano RWIGARA yasinyanye na FPR kugira ngo umuryango we utazayashingiraho wiregura mu gihe haba habayeho urubanza. Icya kabiri, ni ugufatira amafaranga yose uyu muryango waba warabashije gushyira ku ruhande mbere y’uko Leta ifatira amakonti yabo mu mabanki. Nanone kandi kuba muri iyi minsi haragaragaye Abajepe bashinzwe kurinda Paul KAGAME birirwa bakanarara ku nzu ya RWIGARA, ni ikimenyetso kitabeshya cyerekana ko umunyagitugu yakuye agahu ku nnyo akaba yariyemeje, we ku giti cye, kurandurana n’imizi umuryango wa RWIGARA.

 

THE VOICE OF RWAND

4. Nyakubahwa Perezida, aha umuntu yakumva ko KAGAME mumukabirije ! None se muratekereza ko KAGAME yaba afite iyihe nyungu mu gukorera ubu bugome umuryango wa RWIGARA ?

Padiri THOMAS NAHIMANA

Ugize neza kumbaza icyo kibazo kidufasha kugaragaza « ipfundo » ry’inkomoko y’akarengane umuryango wa RWIGARA uriho ukorerwa muri iki gihe, iyi mu by’ukuri ikaba ari nayo ntandaro y’uruvagusenya Abanyarwanda benshi bakomeje guhura narwo mu mibereho yabo ya buri munsi.

Reka rero twibutse ko nyuma y’umwaka w’1994, RWIGARA yongeye gukora ibikorwa bye by’ubucuruzi mu RWANDA,  biramuhira, asubira gutunga amafaranga abarirwa mu mamiliyoni menshi. Ibibazo bikomeye byatangiye Paul KAGAME akimara kuba Perezida wa Repubulika, asimbuye BIZIMUNGU wananijwe, akeguzwa mu mwaka wa 2000. Icyo gihe rero Paul KAGAME yashatse guhabwa imigabane myinshi mu bikorwa bya RWIGARA wari umenyereye kwikorera  ku giti cye. RWIGARA wari waragize igihe gihagije cyo kurunguruka imikorere ya Kagame na FPR, yaricaye, aribaza ,asanga kwemera gufatanya na Kagame mu bucuruzi bidatandukanye no kunywana na Lusufero !  Byamuteye ubwoba afata icyemezo cyo guhakanira KAGAME. Sibwo KAGAME arakaye umuranduranzuzi agatangira gukubita agatoki ku kandi ko azashirwa arimbuye RWIGARA n’ibye byose ! Kuba RWIGARA yarakomezaga gutera imbere mu bucuruzi bwe kandi agatinyuka kwanga « gusangira na KAGAME wiyumva nk’umwami w’u Rwanda », ngicyo icyaha gikabije cyatumye RWIGARA yamburwa ubuzima bwe. Mu by’ukuri nta kindi KAGAME yahoraga RWIGARA kitari icyo, akaba yaratangiye rero kumwenderanyaho ku buryo bugaragara mu myaka ya 2001-2002.

Icyo gihe RWIGARA yahise abona ko ibintu bitoroshye, ko ndetse ashobora gufungwa cyangwa akwicwa, nibwo yiyemeje guhungira mu gihugu cy’uBubiligi. Iyi nkuru y’uko RWIGARA yatotejwe cyane na FPR yagizwe ibanga, ntiyamenywe na benshi. Gusa rero FPR yaje gukoresha bwa buhendanyi isanganywe, iramushukashuka, irongera imwizeza ibitangaza, yemera kuva mu Bubiligi atahuka mu Rwanda maze bamwivugana ku itariki ya 4/2/2015.

THE VOICE OF RWANDA

5. Ariko rero igipolisi cy’u Rwanda cyemeje ko RWIGARA yazize impanuka y’imodoka !

Padiri THOMAS NAHIMANA

Ikinamico ryo kubyita impanuka ntiryafashe kuko Diane RWIGARA wahise agera aho iryo shyano ryabereye yatanze ubuhamya bw’ibyo yabonye. Yasanze se akiri muzima, yibonera n’amaso ye uko abapolisi bashishikariye kumutsindagira mu mufuka w’abapfuye kandi agihumeka, nyuma aza kubona n’uko bamuhwanyije bamuteraguye ibyuma, bamukubise n’inyundo mu mutwe, kandi ibyo byose byakorwaga na ba bapolisi ba Kagame mwebwe muvuga ngo barinda umutekano w’abaturage muri disipulini ihambaye!

Iyo witegereje ibyakurikiye urupfu rwa RWIGARA uhita usobanukirwa, ntiwongera gushakisha uwari ufite inyungu muri ubwo bwicanyi(A qui profite le crime !). Ibuka ko tariki ya 12 /9/2015, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwahise butangira gukubita hasi igorofa rizwi cyane rya RWIGARA ngo kubera ko ritubatswe rikurikije amategeko.  Nyamara iyo nzu yubatswe mu buryo bukurikije amategeko, ikaba imaze imyaka irenga 25 !

Muri make, ibi byagaragaje ko KAGAME atanyuzwe n’amaraso ya RWIGARA yonyine ahubwo ko yari afite umugambi wo « kurimbura » umutungo we hagamijwe gutindahaza n’umuryango we wose.

THE VOICE OF RWANDA :

6. Aho icyemezo Diane RWIGARA yafashe cyo kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2017 nticyaba cyarabaye nyirabayazana yaje kongera ibibazo byari bisanzwe bitoroshye ?

PADIRI THOMAS NAHIMANA :

Nibyo rwose ntiwibeshye. Akarengane uyu muryango wahuye nako niko katumye Diane RWIGARA afungura amaso amenya neza kamere nyakuri y’ubutegetsi kirimbuzi bwa FPR bwahohoteye Abanyarwanda batagira ingano guhera muri Nyakanga 1994.  Yahise afata icyemezo cyo gutsinda ubwoba akamagana ku mugaragaro akarengane gakorwa na FPR.  Si ibyo gusa ahubwo yiyemeje no gufatanya n’abaturage mu rugamba rwo guharanira impinduka za politiki hagamijwe kwimakaza imibereho myiza y’abaturage. Nyamara mu mutwe wa KAGAME n’abicanyi be, kuba umwari RWIGARA Diane w’imyaka 35 yarafashe kiriya cyemezo cyo gushaka kwiyamamaza, byafashwe nk’ icyaha  ndengakamere cyo kwibagirwa uwo ariwe : umututsikazi w’umunyiginya, wacitse ku icumu rya jenoside bityo akaba yaragombaga guhora asenga kandi asingiza Umucunguzi we rukumbi, Nyagasani Paul KAGAME, umututsi w’umwega ! Ukurikije imitekerereze ya KAGAME, Diane RWIGARA ntiyagombaga, yewe habe no mu nzozi, kumva ko afite uburenganzira bwo guhangana n’ « Umwami » w’u Rwanda mu matora ya 2017!  Ibi nibyo KAGAME yashingiyeho afata icyemezo ko Diane RWIGARA agomba gutotezwa, gufungwa ndetse akazanicwa mu minsi mike iri imbere aha! Niba ntacyo rubanda ikoze hagati aho, kwizera ko hari ukundi bizagenda kwaba ari ukwishuka!

THE VOICE OF RWANDA :

7. Ni ryo jambo  ryanyu ry’umusozo ? 

PADIRI THOMAS NAHIMANA :

Ndareba ngasanga ari ikimwaro ku Banyarwanda bose  bakomeza kuzarira mu gihe ubuzima bwabo n’imibereho yabo biri mu biganza by’Umugabo utaranganwa umutima w’impuhwe, utagira ukuri muri we, utagira indangagaciro n’imwe yubaha, unezezwa no guhemukira abamufashije bakanamugirira neza agamije kuburagiza abapfakazi no gutindahaza impfubyi!

Nka Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, ndahamagarira urubyiruko rw’u Rwanda guhaguruka nk’abitsamuye, bagaharanira uburenganzira bwabo, bakarwanira ko Diane Shima RWIGARA arenganurwa kimwe n’izindi mfungwa za politiki nka Victoire INGABIRE UMUHOZA, Déogratias MUSHAYIDI, Kizito MIHIGO, n’abandi.

Mboneyeho kandi akanya ko kubwira umunyagitugu Paul KAGAME ko « Guverinoma ye idashakwa n’abanyarwanda » igiye kumushwanyagurikiraho kuko itazashobora guhangana n’ubushake bwa revolisiyo buri guhinda mu mitima y’abenegihugu benshi bakunda ukuri n’ubutabera. Nabimenye neza, kandi abyitegure : nyuma y’aka karengane gakabije kagiriwe Diane RWIGARA n’umuryango we, Abanyarwanda biteguye kumubwira ngo « BURYA SI BUNO ». A très bientôt.

 

 

Ikiganiro cyateguwe na Angela Dana,

Umunyamakuru wa Radio The Voice of Rwanda

 

11 thoughts on “GUSENYA UMURYANGO WA RWIGARA : Igitero cya nyuma Umunyagitugu Paul KAGAME agabye ku Banyarwanda !

  1. Sena yemeje abayobozi bashya barimo Murekezi, Gatabazi, Bamporiki na Mukantabana
    Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
    Kuya 7 Nzeri 2017 saa 11:54
    AddThis Sharing Buttons
    Share to FacebookFacebookShare to TwitterTwitterShare to WhatsAppWhatsAppShare to EmailEmail
    Yasuwe :
    Yavuzweho : 2
    0 0

    Inteko Rusange ya Sena yemeje abayobozi bashya umunani baheruka gusabirwa na guverinoma kuyobora inzego n’ibigo bitandukanye bya leta, barimo Anastase Murekezi uheruka gukurwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe akagirwa Umuvunyi Mukuru.

    Ni Umwanya ukomeye yasimbuyeho Aloysia Cyanzayire, wakuweho nyuma y’ukwezi n’iminsi mike yongerewe manda ya kabiri y’imyaka itanu.

    Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere Myiza ari nayo yasesenguye dosiye z’aba bayobozi, Senateri Jean Népomuscène Sindikubwabo, yagejeje ku basenateri raporo ku isuzuma ryakozwe ku basabiwe kwemezwa.

    Ni ibiganiro yavuze ko byabaye birebire, kuko umunsi byakozwe bahereye saa tatu za mu gitondo bakageza saa mbiri z’ijoro.

    Yahehereye kuri Anastase Murekezi avuga ko banyuzwe n’imigabo n’imigambi yabagaragarije ku birebana n’ibyo azakora mu Rwego rw’Umuvunyi.

    Yagize ati “Nyuma yo kuganira na Murekezi, uretse kuba amenyereye imikorere y’urwego, komisiyo yasanze anafite ubunararibonye ngo asohoze inshingano ze.”

    Yakomereje kuri Gatabazi Jean Marie Vianney wari umaze imyaka 13 mu Nteko Ishinga Amategeko, usabirwa kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ngo asimbure Musabyimana Claude.

    Senateri Sindikubwabo yagize ati “Mu kiganiro yagiranye na Komisiyo nk’umuntu wahoze mu nteko ndetse nk’umuntu ukomoka mu ntara asabirwa kuyobora, yavuze ko iriya ntara ayizi n’ibyo azakora harimo gushyira imbaraga mu kubaka umuryango, aho azakorana cyane n’inzego zihariye zaba iz’abagore no gukora ubuvuvugizi agamije kugira intara ikigega cy’ubukungu buturuka cyane ku buhinzi n’ubworozi.”

    Gatabazi yasabwe kuzakora ibishoboka byose mu guteza imbere umujyi wa Musanze nk’umwe muri itandatu igomba kunganira Kigali. Senateri Sindikubwabo yavuze ko Gatabazi nk’umuntu umenyereyne ubukangurambaga, nka komisiyo basanga umwanya wo kuyobora intara y’Amajyaruguru awukwiye.

    Mu bayobozi bemejwe harimo Mufulukye Fred wasabirwaga na guverinoma kuba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ngo asimbure Judith Kazayire. Mufulukye amaze igihe ashinzwe imiyoborere muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

    Senateri Sindikubwabo yagize ati “Mufulukye yasobanuye ko amenyereye imikorere y’intara, akaba azi imiterere y’intara y’Iburasirazuba. Yagaragaje ko ikibazo iyi ntara kiyikomerera ari amapfa, avuga ko azakangurira uturere gutera amashyamba, no gukangurira abaturage ibikorwa byo kuhira binyuze mu mishinga minini.”

    Intara y’Iburasirazuba ngo ifite imigezi minini nk’Akagera, ku buryo hamwe n’ibiyaga iyo ntara ifite, bibyajwe umusaruro byafasha cyane abaturage.

    Ikindi yavuze azakora ni ugukemura ibibazo by’abaturage, kuko akenshi usanga iyo Umukuru w’Igihugu yagiye ahantu abaturage bose baba bafite ibibazo.

    Sena yanemeje Kampeta Sayinzoga wari usanzwe ari Umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’Intebe ubu akaba ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi n’iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA). Sayinzoga w’imyaka 37 yanakoze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

    Sena yanemeje Seraphine Mukantabana wari usanzwe ari Minisitiri ushinzwe gucyura impunzi no kurwanya Ibiza, wagizwe Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare. Yasimbuye Jean Sayinzoga uheruka kwitaba Imana, ndetse mbere yo kuba minisitiri akaba yarabaye komiseri muri iyo komisiyo.

    Yemeje na Bamporiki Edouard w’imyaka 34 wagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero. Bamporiki wari depite guhera 2013, yizeje komisiyo ko “itorero rizegerezwa abaturage mu midugudu n’abari mu mahanga, ndetse itorero rigahabwa umwanya mu mugoroba w’ababyeyi.”

    Harimo na Habyarimana Gilbert w’imyaka 44 wasabirwaga kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe guteza imbere amakoperative akaba yari asanzwe ashinzwe ubugenzuzi muri icyo kigo.

    Mu bayobozi bemejwe kuri uyu wa Kane harimo na Serubibi Eric w’imyaka 39 wabaye Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA), akaba yari asanzwe akuriye ishami rishinzwe guteza imbere imyubakire.

    Nyuma yo kugaragaza ibyagiye biva mu biganiro bya Komisiyo hamwe n’abasabirwaga iyi myanya, Senatreri Sindikubwabo yagize ati “Turashimira guverinoma kuko mu gushyira bariya bantu mu mwanya, nta n’umwe ubona ari ku ruhande ku buryo buri wese mu mwanya asabirwa ashobora kwemerwa, agatanga umasanzu we”
    Bamporiki Edouard wagizwe Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’itorero
    Fred Mufulukye wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba
    Seraphine Mukantabana wagizwe Umuyobozi wa Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare
    Umuyoboi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA), Serubibi Eric
    Gatabazi Jean Marie Vianney wari umaze imyaka 13 mu Nteko Ishinga Amategeko, yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

  2. Rwigara Adeline Ukwemera si inzozi ni ubuzima , padiri Mutarambirwa

  3. Abanyarwanda barindwi batawe muri yombi bashinjwa kuba mu mitwe yitwaza intwaro, Yanditswe na IGIHE, Ku ya 6 Nzeri 2017 saa 07:01
    AddThis Sharing Buttons
    Share to FacebookFacebookShare to TwitterTwitterShare to WhatsAppWhatsAppShare to EmailEmail
    Yasuwe :
    Yavuzweho : 0
    0 0

    Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu barindwi bakurikiranyweho kuba mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu gihugu gihana imbibi n’u Rwanda, barimo batu bafashwe ubwo berekezaga mu myitozo ya gisirikare hanze y’u Rwanda.

    Nk’uko Polisi y’u Rwanda yabishyize ku rubuga rwayo, amakuru yatanzwe n’abo bari bamaze gufatwa ni yo yatumye Polisi ikora igikorwa cyo gusaka mu Ntara y’Iburengerazuba no mu Mujyi wa Kigali, hafatwa abandi bane bakekwaho kuba ari bo bakoraga igikorwa cy’ubukangurambaga no kwinjiza urubyiruko muri ibyo bikorwa.

    Polisi y’u Rwanda ubwo yakoraga igikorwa cyo gusaka yatahuye ibindi bimenyetso bizifashishwa n’Ubushinjacyaha.

    Abafashwe bose ni Boniface Twagirimana, Fabien Twagirayezu, Gratien Nsabiyaremye
    , Leonille Gasengayire, Ufitamahoro Norbert, Twagirayezu Janvier na Nshimiye Papias.

    Muri ayo mazina irisanzwe rizwi cyane mu Rwanda ni irya Twagirimana Boniface wiyita Visi Perezida w’ishyaka rya FDU Inkingi ritemewe mu Rwanda.

    Bose uko ari barindwi, Polisi yatangaje ko bamenyeshejwe uburenganzira bwabo bwo kugira ababunganira nk’uko biteganywa n’amategeko.

    Ku ifoto hejuru : Boniface Twagirimana uri mu batawe muri yombi

  4. Ikiganiro kirambuye ,DMI, opposition ,Kayumba nyamwasa …………

  5. Diane Rwigara, Anne Rwigara n’umubyeyi wabo bakuwe mu rugo rwabo ku ngufu (Amafoto na Video), Yanditswe na IGIHE Ku ya 4 Nzeri 2017 saa 05:34

    AddThis Sharing Buttons
    Share to FacebookFacebookShare to TwitterTwitterShare to WhatsAppWhatsAppShare to EmailEmail
    Yasuwe :
    Yavuzweho : 73
    1 2

    Diane Rwigara, murumuna we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo, Adeline Rwigara; bakuwe mu rugo rwabo ku ngufu na Polisi y’Igihugu kugira ngo bitabe ubugenzacyaha dore ko bari bamaze guhamagazwa inshuro zirenze eshatu batitaba.

    Hari hashize iminsi hari amakuru avuga ko Diane Rwigara n’abo mu muryango we batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu gusa yo ikavuga ko ataribyo ahubwo icyabaye ari uko hasatswe urugo rwabo.

    Abapolisi barenga 15 nibo bagiye aho Umuryango wa Diane Rwigara utuye mu Kiyovu saa kumi n’imwe zuzuye barakomanga habura umuntu n’umwe ukingura bifashisha urwego binjira mu gipangu imbere. Umupolisi umwe yuriye akanda akuma gafungura umuryango abandi bagenzi be barinjira.

    Bamaze kugera mu gipangu imbere, bakomanze ku rugi rw’inzu nini habura n’umwe ufungura, babona indi yo ku ruhande ifunguye barinjira basanga ibintu byose biteye hejuru hari imyenda irunze mu ruganiriro ariko ntihagira umuntu n’umwe basangayo.

    Nyuma umupolisi umwe yaje kuvuga ko ababonye anyuze mu gikari, abandi binjira yo mbere y’uko bemerera itangazamakuru kubakurikira.

    Umupolisi wari uyoboye iki gikorwa witwa CSP Jean de Dieu Kabare yashyikirije impapuro buri umwe muri batatu basanzwe muri uru rugo urupapuro rubahamagaza kuri Polisi. Abo ni Diane Rwigara, Anne Rwigara n’umubyeyi wabo. Musaza wabo we yashatse kujyana n’abandi yinjira mu modoka ya Polisi bamuvanamo bamubwira ko we ntacyo bamukurikiranyeho bityo batamukeneye.

    Umuvugizi wa Polisi, ACP Theos Badege, yavuze ko nta na rimwe bigeze bemera ko uyu muryango waburiwe irengero dore ko byari bimaze iminsi bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

    Ati “Twe twavugishaga ukuri, twabwiraga abantu ukuri uko kumeze. Icyo twategereje ni ugukoresha amategeko kuko itegeko riteganya ko umuntu ahamagarwa kuri polisi kwisobanura ibyo abazwaho. Byarakozwe, bahawe ubutumire bwo kwitaba kuri polisi inshuro eshatu. Amategeko ateganya ko iyo bigenze gutyo umuntu agasuzugura amategeko hatangwa urupapuro rundi rutuma polisi izana umuntu ku gahato.”

    Ibyo gufata abantu ku gahato kugira ngo bitabe ubugenzacyaha, ACP Badege yavuze ko biteganywa mu ngingo ya 48 mu Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu Rwanda ndetse ko aribyo byakozwe none.

    Nyuma yo guhatwa ibibazo, ACP Badege yasobanuye ko aribwo hamenyekana neza ko niba Diane Rwigara n’abo mu muryango we batabwa muri yombi cyangwa se niba barekurwa bagakomeza gukurikiranwa bari hanze.

    Diane Rwigara akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ‘inyandiko mpimbano mu gihe yahimbaga imikono ashakisha umubare yasabwaga na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.’

    Abandi bo mu muryango we bo bakurikiranyweho ibijyanye no kunyerereza imisoro binyuze mu ikompanyi yanditse ku muryango wabo.

    Ibijyanye n’impapuro mpimbano kuri Diane Rwigara byamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 7 Nyakanga, ubwo Komisiyo y’Amatora (NEC) yemezaga ko Perezida Paul Kagame wari umukandida wa FPR Inkotanyi, Dr. Habineza Frank wa Democratic Green Party na Mpayimana Philippe wigenga, aribo bazahatana mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye ku wa 3 no ku wa 4 Kanama 2017.

    Barafinda Sekikubo Fred, Shima Diane Rwigara na Mwenedata Gilbert ntibemerewe ku mpamvu zirimo gutanga imikono irimo iy’abapfuye.

    NEC yatangaje ko Diane Rwigara ku ilisiti y’abamusinyiye hariho abantu bapfuye aribo; Rudahara Augustin wari ufite nimero y’indangamuntu 1196380003823002, waguye mu bitaro bya Kibagabaga tariki ya 16 Mata 2016, agashyingurwa tariki ya 17 Mata 2016, Maniraguha Innocent wari ufite nimero y’Indangamuntu 1199898000414103 na Byiringiro Desire ufite nimero y’indangamuntu 119780002226035.

    Yavuze kandi ko Diane Rwigara afatanyije n’umukorerabushake wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Karere ka Rulindo, biganye imikono y’abantu bagasinyira abagera kuri 26 imyirondoro yabo ikuwe ku makarita y’itora uwo mukorerabushake yari afite.
    Abapolisi ubwo bageraga ku rugo rwo kwa Diane Rwigara ruherereye mu Kiyovu
    Bifashishije urwego kugira ngo bafungure umuryango kuko bari bamaze iminota irenga icumi bavuza amahoni ariko habuze ufungura
    Umupolisi umwe yuriye arafungura abandi babona kwinjira
    Polisi ikigera mu gipangu imbere…
    Bahasanze imbwa…
    Diane Rwigara ashyikirizwa urupapuro rumuhamagaza kuri Polisi
    Bashyizwe mu modoka bajyanwa ku bugenzacyaga ku Kacyiru
    Diane Rwigara yinjira mu modoka ya Polisi
    Anne Rwigara ubwo yaganiraga n’abapolisi bamaze kumukura mu rugo mu Kiyovu
    Adeline Rwigara, umubyeyi wa Diane Rwigara ubwo yasohorwaga mu rugo ajyanywe kuri Polisi ku Kacyiru
    Diane Rwigara ubwo yagezwaga kuri Polisi y’Igihugu ku Kacyiru kugira ngo yitabe ubugenzacyaha
    Abapolisi bavanye uyu muryango mu rugo bawugeza kuri CID
    Anne Rwigara (uhagaze), Diane Rwigara (wicaye ibumoso) na Adeline Rwigara umubyeyi wabo (wicaye ku ruhande iburyo) ubwo bagezwaga kuri CID ku Kacyiru

  6. Nsomera ni Akumiro Gahomamunwa

    « Ikinamico kwa bene Rwigara: Amagambo yashize ivuga, ikimwaro gikwira imitima, Yanditswe na Kayonga J., Ku ya 5 Nzeri 2017 saa 04:04

    AddThis Sharing Buttons
    Share to FacebookFacebookShare to TwitterTwitterShare to WhatsAppWhatsAppShare to EmailEmail
    Yasuwe :
    Yavuzweho : 24
    0 0

    Nyuma y’iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwizwa inkuru ko Diane Rwigara n’abo mu muryango we baburiwe irengero, Polisi y’Igihugu yibasiwe bikomeye ishinjwa guta muri yombi uyu mukobwa n’abo mu muryango we; ariko kera kabaye bisa n’ibigaragaza ko ibyakozwe ari nk’umugambi uyu muryango warakoze ushaka guteza impagarara.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, nibwo polisi yatahuye batatu mu bagize umuryango wa Rwigara bashakishwaga aribo Diane Rwigara, Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara, bari mu gikari cy’inzu yabo mu Kiyovu, nyuma y’iminsi bahamagarwa mu bugenzacyaha ntibitabe.

    Ni nyuma y’amagambo menshi yavugwaga ko aba bagize umuryango wa Rwigara Assinapol baburiwe irengero abandi bakavuga ko batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bakaba bafungiwe ahantu hatazwi.

    Ubusanzwe nyakwigendera Rwigara Assinapol n’abagize umuryango we ni abacuruzi ahanini bashabika mu birebana n’itabi ndetse n’ibindi bitandukanye. Nk’uko bikunze kugendekera ibigo by’ubucuruzi bito n’ibinini ahariho hose; Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kimaze igihe kinini kiri gukora ubugenzuzi mu birebana n’imyishyurire y’imisoro mu masosiyete y’ubucuruzi harimo n’ihuriwemo n’abagize umuryango wa Rwigara.

    Iki kigo cyatangaje ko uruganda rutunganya itabi rw’uyu muryango rumaze imyaka irenga itanu nta n’urumiya rw’imisoro rwishyura. Amakuru avuga ko habarurwa asaga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda iki kigo cyari gikwiye kuba cyarishyuye kuva mu 2012.

    Ibi byo ubwabyo bihanirwa n’amategeko kuko ingingo ya 371 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko ‘kutishyura umusoro wagenwe’ bihanishwa igifungo kuva ku meza atandatu kugera ku myaka ibiri, kandi umuntu agatanga ihazabu ingana n’umusoro yanyereje.

    Ku rundi ruhande Diane Rwigara aherutse kugaragaza inyota yo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda nkuko abyemererwa n’amategeko kimwe n’undi munyarwanda wese; gusa muri uru rugendo asa n’uwaciye inzira itagendwa kuko byatahuwe ko yakoresheje impapuro mpimbano mu gutanga ibyangombwa yasabwaga na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC.

    NEC niyo yabigaragaje rugikubita ivuga ko Diane Rwigara afatanyije n’umukorerabushake wayo mu Karere ka Rulindo, biganye imikono y’abantu bagasinyira abagera kuri 26 imyirondoro yabo ikuwe ku makarita y’itora uwo mukorerabushake yari afite.

    Ibi nabyo mu mategeko birahanirwa kuko ingingo ya 609 mu gitabo cy’amategeko ahana iteganya “igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu kugeza kuri miliyoni eshatu”.

    Ku ilisiti y’abari bashyigikiye kandidatire y’uyu mukobwa w’imyaka 35, hanagaragayeho abantu bapfuye aribo Rudahara Augustin; Maniraguha Innocent na Byiringiro Desire.

    Izi mpamvu zirebana no gukekwaho kunyereza imisoro ndetse n’ibyaha bifitanye isano no guhimba inyandiko nibyo byahagurukije Polisi itangira gukora iperereza kuri uyu muryango, bitandukanye n’ababisanisha n’uko uyu mukobwa yakurikiranywe azizwa ko yinjiye muri Politiki mu gihe isosiyete y’uyu muryango imaze imyaka n’imyaka yishyuzwa imosoro kandi ba nyirayo babizi.
    Uhereye ibumoso: Diane Rwigara; Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara

    Ibyo kuburirwa irengero byaje bite?

    Kuba bimaze iminsi bivugwa ko baburiwe irengero abandi bakavuga ko bafunze, kubasanga iwabo mu rugo ni ikimenyetso cy’ikinyoma cyahimbwe na Diane Shima Rwigara, kigashimangirwa n’amagambo agaragara ku rukuta rwe rwa Twitter (@ShimaRwigara) rwanditseho ko ubu ruri gukoreshwa n’umwunganizi we, mu gihe nyir’ubwite “afunzwe binyuranyije n’amategeko.”

    Hari n’abavuga ko byari bigamije gusembura ibitekerezo bya benshi ngo bumve ko ugukurikiranwa kwe kuri mu mpamvu za politiki, bityo bitwikire ibyaha akekwaho hamwe n’abagize umuryango we.

    Bisa n’aho Diane Rwigara n’abo mu muryango we batari bagishaka kuva mu rugo cyangwa ngo bagire ubasura, kuko uretse no kuba baranze gufungurira abapolisi, mbere y’uko bahagera hari n’umugore wari wahaje afite agakapu gato, akanda inzogera yo ku rugo habura umufungurira, arangije arikubura aragenda.

    Amakuru y’ifatwa n’ifungwa Diane na we ayihakanira ubwe, kuko ubwo yari amaze kwerekwa inyandiko itegeka ko ajyanwa kuri polisi ku ngufu, mu mvugo yakoreshaga yuje ukubahuka abashinzwe umutekano adasize n’umubyeyi we n’abavandimwe nk’aho yababwiraga ati ‘ceceka, tais-toi!’; yemera ko babaga iwabo, nta wigeze ahabavana.

    Hari aho yeruye ko banze kwitaba polisi nkana kubera ko mu iperereza yafashe telefoni zabo igatwara n’amafaranga, bityo batari bafite uburyo bwo kujyayo. Byose bigashimangira ko iby’ukuburirwa irengero n’ifungwa ari ibinyoma bisa, byahimbwe na we ubwe.

    Nyamara bisa n’aho basanzwe bava mu rugo, kuko polisi yanze gutwara abahungu babiri ba Rwigara mu modoka yatwayemo bashiki babo na nyina ivuga ko bo ntacyo ibabaza, hanyuma bakatsa imwe mu modoka zari ziparitse mu gipangu cyabo bakabaherekeza mu bugenzacyaha. Ibi binasobanura neza ko kuba Diane yaravugaga ko yabuze uko agera kuri Polisi ari ikinyoma gisa kuko basaza be babonye uko bagerayo ubwo Polisi yajyaga mu rugo rwabo.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yabwiye itangazamakuru ati “Ntabwo bari bafunze, icyakozwe mbere kwari ugusaka bikurikije amategeko, bimwe mu bintu birafatwa harimo n’amafaranga, kandi ubwo umwe mu bavandimwe babo yazaga hano, yabonye amafaranga yasabaga.”

    Ikimwaro ku muryango, Filip Reyntjens we asaba imbabazi

    Ubwo byatangiraga guhwihwiswa ko umuryango wa Rwigara waburiwe irengero, hari impande nyinshi zahise zihaguruka zibavuganira cyane cyane Diane Rwigara zibihuza n’uko yashatse kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

    Umubiligi Filip Reyntjens ukunze kuzamura ijwi asebya u Rwanda, kuwa 31 Kanama yihutiye kwandika kuri twitter ko Shima Diane Rwigara yatawe muri yombi, ko “ukuburirwa irengero kwe kwemejwe n’abantu be ba hafi i Kigali”, akomeza avuga ko “Umuryango mpuzamahanga ukwiye gushyira igitutu kuri guverinoma y’u Rwanda.”

    Kuri iyi nshuro Reyntjens yatewe ikimwaro n’ukuri, ahita avuga ko impamvu iyo ari yo yose Diane Rwigara yaba yaragendeyeho ahimba ko yaburiwe irengero, bitari bikwiye ko ayobya rubanda bene aka kageni.

    Yakomeje agira ati “Nta mpamvu n’imwe yo kubeshya ko yaburiwe irengero cyangwa afunzwe nk’uko bigaragara kuri konti ye ya twitter. Ni imyitwarire idakwiye, agomba kubisabira imbabazi nk’uko nanjye mbikoze.”

    Nyuma yo kubazwa n’ubugenzacyaha, abagize umuryango wa Rwigara basubijwe mu rugo baherekejwe na polisi, mu gihe iperereza rigikomeje.
    Reyntjens yatewe ikimwaro n’ukuri, ahita avuga ko impamvu iyo ari yo yose Diane Rwigara yaba yaragendeyeho ahimba ko yaburiwe irengero, bitari bikwiye ko ayobya rubanda bene aka kageni

    Icyitonderwa: Iyi nkuru ishingiye ku bitekerezo bwite by’umwanditsi Kayonga JC

    1. Espèce de menteur et de bandit de grand chemin! Il ne faut pas prendre des gens pour des imbéciles. Si par malheur tu es cancre ou con ne penses pas que les autres aussi sont comme toi.
      Donc s’il te plaît, ne publies plus de bobards ici.

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.