Dusangirijambo : Mu ijuru hadutse ikimenyetso cy’Agatangaza : Umubyeyi wambaye izuba…

Vierge_Marie_6

I. AMASOMO YA LITURJIYA YA ASOMUSIYO

Isomo rya mbere: Ibyahishuriwe 11, 19a ; 12, 1-6a.10a

Nuko Ingoro y’Imana yo mu ijuru irakinguka, n’Ubushyinguro bw’Isezerano bugaragarira mu Ngoro yayo. Ikimenyetso gikomeye kigaragara mu ijuru: yari umugore wisesuye izuba, ukwezi kuri munsi y’ ibirenge bye, naho ku mutwe atamirije ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyiri. Yari atwite kandi ariho atakishwa n’ibise, n’imibabaro y’iramukwa. Nuko ikimenyetso kigaragara mu ijuru: cyari ikiyoka nyamunini kandi gitukura nk’umuriro, kikagira imitwe irindwi n’amahembe cumi, n’amakamba arindwi kuri iyo mitwe uko ari irindwi. Umurizo wacyo usakuma igice cya gatatu cy’inyenyeri uzihananturira ku isi. Icyo Kiyoka rero gihagarara imbere y’uwo Mugore wari wegereje kubyara, kugira ngo giconcomere umwana ukivuka. Nuko abyara umwana w’umuhungu: ugomba kugenga amahanga yose n’inkoni y’icyuma. Maze uwo mwana we ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo y’ubwami. Hanyuma umugore ahungira mu butayu, aho Imana yamutegurije umwanya. Hanyuma numva ijwi riranguruye rituruka mu ijuru riti «Ngiki igihe cy’ubucunguzi kirageze, igihe cy’ububasha n’ubwami by’Imana yacu, n’ubutegetsi bwa Kristu wayo.» 

II. TUZIRIKANE

Agaciro n’icyubahiro bihabwa umubyeyi Bikiramariya ntibikwiye kugira umupaka. Uwabyaye Umucunguzi, uwamenyekanye nka « Nyinawajambo », « Nyinawimana (Theotokos) », ntiwamuvuga ibigwi ngo umukabirize.

Mariya , umukobwa wa Anna na Yowakimi, ni umuntu wabayeho, amateka azi amavu n’amavuko. Inkuru ya Mariya waje kuba umugore wa Yozefu, akaza no kubyara umuhungu witwa Yezu,  hariya i Nazareti,  ni ukuri kw’amateka si umugani muhimbano.  Raporo Pro-Consul wa Yudeya witwaga Publius Lenturius yoherereje umwawi w’abami Tibere yo ivuga ko Mariya yari « umukobwa urusha abandi uburanga muri ako Karere « , ndetse ikongeraho ko « Yezu yasaga cyane na nyina  » ku isura ! Yozefu,  Mariya na Yezu, bari abantu nk’abandi, urugo rwabo rwari urugo rusa n’izacu . Babagaho nk’abantu baciriritse, batunzwe n’umwuga wa Yozefu wo kubaza  no gukora ibikoresho bijyana n’ububaji.  Gusa ibanga ryabo si aho ryagarukiraga ! Umuntu ntaberaho kurya no kuryama gusa !

Reka dutinde gato kuri Mariya, kuko ariwe duhimbaza kuri uyu munsi mukuru wa Asomusiyo. Mariya( Mariyamu)  yari umukobwa wifitemo iyobokamana rishora imizi kure cyane. Yari umukobwa WEMERA iby’Imana nta kuzuyaza .  Nguyu umukobwa utaragenderaga kuri « Baranyica » cyangwa « Baramvugango… », ibyo yemera akabikora adakebaguzwa .

Igihe abonekewe asabwa gutanga umuganda we kugira ngo umugambi w’Imana wo gucungura abantu utere intambwe ijya mbere, ntiyazuyaje, ntiyabajije ibibazo byinshi, ntiyagoranye. Yarasubije ati « FIAT »=ugushaka kw’Imana kungirirweho. Amateka « adasanzwe » aba atangiye atyo . Ikuzo rye ni aho ryakomotse .

Mu gihe cye , umukobwa wabyaragaa adafite umugabo yahanishwaga kwicwa ndetse atewe amabuye. Nyamara Mariya yemeye kuyitwara, arabyakira kuko nyine yemeraga ubutarora inyuma ko Imana bafitanye ibanga idashobora kumutererana . Niko byagenze, Imana yamwoherereje Yozefu, umugabo w’intungane kandi w’intwari, amurwanaho mu gihe gikwiye.

Nyuma yo kubyara Yezu, umwami  Herodi yasabitswe n’ishyari  maze yiyemeza kwica uwo umwana , biba ngombwa ko ababyeyi be bamuhungishiriza muri Afurika (Misiri)! Ubuzima bw’impunzi Mariya arabuzi koko rero…..impunzi zikwiye kujya zimwiyambaza kenshi, akazihumuriza kandi akazicira inzira nzima izazisubiza mu gihugu.

Igihe Yozefu apfuye Yezu yari  amaze kuba umusore, yakomeje umwuga w’ububaji no gufasha nyina. Gusa atangiye kwigisha ku mugaragaro, ishyari n’ubwoba bwo gutakaza intebe zabo byateye abari basanganywe ubutegetsi bw’idini n’ubwa leta kumuhimbira ibinyoma no kumwica nk’umujura w’umugome bamubambye ku musaraba. Mariya nk’umubyeyi, yarabirebaga kabishyingura mu mutima we. Ibyo byago byamwahuranyije umutima ariko akomeza kwiringira Imana . Niyo mpamvu abapfakazi n’impfusha bakwiye kujya bamwiyambaza cyane, ubuzima bugoye barimo, Mariya ntabuyobewe! Hari icyo yabafashaho.

Icyo duhimbaza uyu munsi ni ikuzo rya Mariya (Assomption), ukujyanwa mu ijuru kwe no kwimikwa. Mu yandi magambo ni UKUZUKA kwa Mariya.

Twibuke ya ndirimbo igira iti :

Waratanze nka rubanda maze ujyanwa mu ijuru;

Uhasanga Umwana wawe aherako akwimika

R/ :

Tuje none kugushima Mubyeyi udahemuka

Ntawe mwahwanije ihirwe bose bagusinzize.

Ubutumwa Mariya yari afite bwari ubwo kubyara Yezu, kumurera amuremamo Ubumuntu bwuzuye no kumuherekeza kugeza ku musaraba, mu mva  no kubyishimo by’UKUZUKA. Nyuma y’urupfu rwa Yezu,  Mariya  yakomeje kubaho kuri iyi si, ndetse bizwi neza ko yabaye mu rugo rw’intumwa Yohani wamubaniye nk’umwana yibyariye .  Mariya yaje gukecura agera ubwo yitaba Imana(dormition).

Umunsi mukuru wa Asomusiyo udusobanurira amaherezo ya Mariya nyuma y’ubuzima bwe bwa hano ku isi . Ubu ari mu Ijuru kandi ahafite ijambo rikomeye.

Amasomo twakura muri uyu munsi mukuru ni menshi ariko reka twibande kuri aya ane akurikira:

(1)  Nta kuzo ritagira « contre-partie «  : Mariya duhimbaza nk’Umwamikazi yabigezeho ariko inkota yagombye kumwahuranya umutima kenshi . Yanyuze mu nzira zigoye, z’ububabare bukarishye.

  Ikindi tudakwiye kurenza amaso ni biriya bimenyetso byavuzwe mu isomo rya mbere:

* »Ububabare bw’iramukwa » ni ikimenyetso cy’ubwitange bw’umuntu wese uharanira icyiza. Umugore udashaka kubabara na gato ntashobora kubyara umwana muzima ! Imbuto itemeye kujya mu butaka ngo ibore ntishobora kugondora no gutanga umusaruro.

*Ikiyoka nyamunini gishaka kumira umwana : ni ikimenyetso cy’ingufu z’ikibi z’abasha guca intege no gusenya abaharanira icyiza.

(2)Byose bikorwa n’UKWEMERA : utemera nta kintu gihambaye yageraho. Utemera Imana we acika intege bwangu kubera gutinya ububabare n’urupfu

(3) Impinduka nziza mu bihugu birimo intugunda zishingiye ku ngoma y’igitugu (=ingufu z’ikibi) ntizishobora kuzanwa no kugerwaho n’abantu b’abanyabwoba, bikundira amagara yabo kurusha abazima n’abapfuye . Utemera kwitanga, ateye nk’igititi kitagira amashami  kidashobora  kwera imbuto.  Paul mutagatifu ati : Ni ngombwa rero ko twemera kubanza  kunyura mu magorwa akabije kugira ngo dushobora kugera ku ikuzo ry’izuka mu bapfuye !

(4) Ijuru ririho kandi riratuwe : Niba hashize imyaka isaga ibihumbi bibiri (2000) Mariya apfuye ariko n’ubu akaba acyigaragariza henshi ku isi harimo i Lourdes mu Bufaransa n’i KIBEHO mu Rwanda ….  dukwiye kuba maso  ntitubeho nk’aho Imana itabaho , nk’aho abacu bapfuye bayoyotse ! Ijuru si umugani muhimbano, ririho kandi riratuwe, ndetse n’abacu baririmo !  Ntidukwiye rwose kwirekura ngo tubeho dukora amahano tubwirijwe na Shitani nk’aho ariyo mugenga w’iyi si. Ubugizibwanabi amaherezo bugaruka bene »bwo kereka iyo bamenye « ubwenge » bakishakira incuti nziza mu ijuru, hakiri kare !

Reka nsozereze ikiganiro kuri uyu mugani nakunze kuko ugana akariho !

Ngo habayeho umukirisitu wakundaga Bikiramariya cyane ariko ubundi akaba n’umujura ruharwa .  Ngo iyo yavaga kwiba yarapfukamaga akiyambaza Bikiramariya  kandi akamwiraginga ngo ajye akomeza amurwaneho ubutaha batazamutsinda iyo yagiye kwiba! Bukeye uwo mugabo aza kurwara arapfa. Ageze ku muryango w’ijuru Petero mutagatifu acomora ifishi ye, asanga ni umutuku, ibyaha ari byinshi cyane. Niko kubwira uwo mujura ko adashobora kwinjira mu ijuru , ko nta mwanya ahafite, ko akwiye gufata inzira yerekeza kwa Shitani. Nuko BikiraMariya wari hafi aho yicira umugabo we  Yozefu ijisho, aramwongorera ati uriya mujura akiri ku isi  ntiyahwemye kunyiyambaza, ntabwo rero namutererana! Yozefu ngo arite mu gutwi yegera Petero amubwira mu kinyabupfura, ati :  uyu mugabo n’ubwo ari umunyabyaha kabuhariwe, ca inkoni izamba umureke yinjire…. Petero ati ntibishoboka, twaba tugiye kwimika ibyo gukorera ku kimenyane nk’uko bikorwa ku isi ! Impaka zibaye ndende hagati y’abo batagatifu bombi, Petero ararakara abwira Yozefu ati : niba udashaka kumva ibyo nkubwira usohoke ujyane n’uyu mujura wawe, mu ijuru ho nta mwanya ahafite ! Yozefu asuhuza umutima, atekereza akanya gato nuko abwira Petero ati : niba nta kundi byagenda, reka basi nsohoke ngende, njyane na we. Petero ati :  ni byiza amahitamo ni ayawe . Yozefu yungamo ati : ariko singenda njyenyine, ndajyana n’ umugore wanjye (BikiraMariya), n’umwana wanjye(Yezu)! Petero arebye Mariya mu maso, abona ko yemera ibya Yozefu,  ahita yumva bwangu ko nibigendera, ijuru rye riraba risigayemo ubusa, ryimukiye ahandi ! Nuko acisha make , umujura wa Mariya arababarirwa arinjira, arakirwa mu Batagatifu ! Sinjye wahera .

Ndashishikariza abanyabyaha nkanjye ko twajya twihata ishapule ya  buri wagatanu  kandi buri gitondo  tubyutse na  buri joro mbere yo kuryama ntidutezuke kuri  rya sengesho rya  « Bikiramariya Nyirimpuhwe « , nta wamenya da !

vierge marie

Bikiramariya Nyirimuhwe,

wibuke ko nta wigeze kumva ko wasubije inyuma uguhungiyeho,

agutakambira ngo umurengere umusabire,

nicyo gituma nkwizera , ndakugana nkunyanira ngo umpagarareho kuko ndi umunyabyaha,

Mubyeyi w’Umukiza ntiwirengagize ibyo nkubwira, ubyumve ubyiteho, AMINA.

Umunsi mwiza wa Asomusiyo kuri mwebwe  Banyarwanda  mwihebye mukaba mutakigira icyo mwemera.

Uwanyu ,

Padiri Thomas Nahimana.

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.