Dusangirijambo: Iyaba uyu munsi mwakundaga mukumva ijwi rye, ntimunangire imitima yanyu!

Dusangirijambo: Iyaba uyu munsi mwakundaga mukumva ijwi rye, ntimunangire imitima yanyu!

images

 

 

 

 

 

 

 

I.AMASOMO YA LITURJIYA  yo kuri iki cyumweru cya 27 gisanzwe, C.

Isomo rya mbere: Habakuki 1,2-3.2,2-4.

Uhoraho, nzagutabaza kugeza ryari, utanyumva,
ko ngutakambira merewe nabi, ntunkize?
Ni kuki ungaragariza ubuhemu,
waba se ushyigikiye ubushikamirwe?
Nta kindi nkibona kitari ukurimbuka n’urugomo,
ahantu hose hari impaka n’amahane!
Nuko Uhoraho ansubiza, agira ati
«Andika iby’iri bonekerwa, ubishyire ku tubaho,
maze babashe kubisoma neza.
Gusa iby’iri bonekerwa bizaza mu gihe cyagenwe,
ni bwo byose bizuzuzwa nta kabuza;
n’aho ryatinda kandi uzaritegereze,
kuko rizaza ku gihe cyaryo nta gihindutse!
Ni koko, azarimbuka umuntu wuzuye ubwirasi,
naho intungane izabeshwaho n’ubudahemuka bwayo.»

Zaburi 95(94),1-2.6-7.8-9.

Inyik/ Iyaba uyu munsi mwumvaga ijwi rye, ntimunangire imitima yanyu.

Nimuze, tuvugirize impundu Uhoraho,
turirimbe Urutare rudukiza;
tumuhinguke imbere tumurata,
tumuririmbire ibisingizo.

Nimwinjire, duhine umugongo twuname;
dutere ivi imbere y’Uhoraho waturemye.
Kuko we ari Imana yacu,
naho twe tukaba imbaga yo mu rwuri rwe,
n’ubushyo buragiwe n’ikiganza cye.

Iyaba uyu munsi mwakundaga mukumva ijwi rye!
«Ntimunangire umutima wanyu nk’i Meriba,
nko ku munsi w’i Masa, mu butayu,
aho abasekuruza banyu banyinjaga,
aho bangeragerezaga, n’ubwo bari barabonye ibikorwa byanjye.

Isomo rya kabiri: 2Timote 1,6-8.13-14.

Ni cyo gituma ngusabye kwivugururamo ingabire Imana yagushyizemo igihe nkuramburiyeho ibiganza. Koko rero, Imana ntiyaduhaye umutima wuje ubwoba, ahubwo yaduhaye umutima wuje imbaraga, urukundo no kwitsinda. Ntuzagire rero isoni zo kubera umwami wacu umuhamya, cyangwa se ngo ugire isoni kubera jyewe ufunzwe ari We nzira, ahubwo ujye ufatanya nanjye kuruhira Inkuru Nziza, ushyigikiwe n’imbaraga z’Imana.Jya wigisha ukurikije amagambo aboneye wanyumvanye, urangwe n’ukwemera n’urukundo ufitiye Kristu Yezu. Komeza rero ibyiza waragijwe, Roho Mutagatifu utuye muri twe abigufashemo.

Ivanjili: Luka 17,5-10.

Nuko intumwa zibwira Yezu ziti «Twongerere ukwemera.»  Nyagasani arabasubiza ati «Iyaba mwari mufite ukwemera kungana n’impeke y’ururo, mwabwiye iki giti cya boberi muti ’Randuka, ujye kwitera mu nyanja’, kikabumvira. Ni ko se, ni nde muri mwe wagira umugaragu umuhingira cyangwa akamuragirira amatungo, yataha akamubwira ati ’Banguka uze ufungure’? Ahubwo ntazamubwira ati ’Banza ujye kuntekera, ukenyere umpereze, kugeza ndangije kurya no kunywa; hanyuma nawe ubone kurya no kunywa’? Mbese shebuja yashimira uwo mugaragu we ko yarangije ibyo yari yategetswe? Namwe ni uko, nimurangiza gukora icyo mwategetswe cyose, mujye muvuga muti ’Turi abagaragu nk’abandi: twakoze ibyo twari dushinzwe.’»

II. TUZIRIKANE

Ukwemera ni ko shingiro rya byose. Utagira icyo yemera ntabwo ashobora kwiyemeza. Utazi kwiyemeza nta n’ikizima ashobora kwigezaho. Udafite icyo yigejejeho nta n’icyo yageza ku bandi.

Kwemera Imana. Kwemera ubushobozi bwahawe muntu . Kwemera ko dushobora kwisuganya tukirwanaho mu gihe dutsikamiwe n ingoma y’igitugu. ….ibyo byose ibanga ryabyo ni rimwe : UKWEMERA.

Muri iki gihe Abanyarwanda benshi bifitiye ikibazo cyo kutakigira icyo bemera.  Iyo utemera ntushobora no kugira icyo wizera. Iyo utizera ejo hazaza u riheza byarimba ukiyahura. …Imana ibiturinde .

Reka gusa twibukiranye ko urugamba rwo kwibohora rurwanwa n ‘ abemera bonyine .

Uwemera rero naze dufatanye… 

Icyumweru cyiza  kuri mwese abakunzi b’impinduka nziza kandi z’amahoro  …

Uwanyu Padiri Thomas Nahimana .

 

 

 

 

 

 

 

 

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.