Dusangire ijambo: « Nicyo gituma tudacogora… »

Dusangire ijambo: « Nicyo gituma tudacogora… »

DUSANGIRIJAMBO

 “Nicyo gituma tudacogora….”(2Korenti 4,16)

Tugeze ku cyumweru cya 10 Gisanzwe, Umwaka B.

I. AMASOMO YA LITURUJIYA 

Isomo rya mbere : Intangiriro 3, 9-15

Muntu yamaze gusuzugura Imana, maze Uhoraho Imana aramuhamagara aramubaza ati «Uri hehe?» Undi arasubiza ati «Numvise ijwi ryawe mu busitani, ngira ubwoba kuko nambaye ubusa ndihisha.» Uhoraho Imana ati «Ni nde waguhishuriye ko wambaye ubusa? Aho ntiwariye ku giti nari nakubujije kuryaho?» Muntu arasubiza ati «Umugore wanshyize iruhande ni we wampaye kuri cya giti ndarya.» Uhoraho Imana abwira umugore ati «Wakoze ibiki?» Umugore arasubiza ati «lnzoka yampenze ubwenge ndarya.» Uhoraho Imana abwira inzoka ati «Kuko wakoze ibyo, ubaye ruvumwa mu nyamaswa zose z’agasozi, uzakurura inda hasi maze urye umukungugu iminsi yose y’ukubaho kwawe. Nshyize inzigo hagati yawe n’umugore, hagati y’urubyaro rwawe n’urubyaro rwe; ruzakujanjagura umutwe. Nawe urukomeretse ku gatsinsino.»

Isomo rya 2: Abanyakorenti 4,13-5,1

Ivanjiri: Mariko 3, 20-25

II. UBUTUMWA muri make:

 Mu isomo ryambere, Uhoraho Imana yaremye Adamu na Eva abashyira mu busitani bwa Edeni . Kugira ngo bazabeho banezerewe Imana yabahaye uburenganzira bwo gutungwa n’ibiti byose byera imbuto,ariko bakirinda kurya igiti kimwe gusa, igiti cy’ubumenyi bw’ikiza n’ikibi. Inzoka yaraje ishuka Eva, imwumvisha ko Imana yababeshye, ko bazapfa nibarya imbuto z’igiti cy’ubumenyi bw’ikiza n’ikibi; ko ntakindi Imana igamije  uretse kubabangamira ngo nabo batazaba Imana , bakazareshya nayo. Eva yumviye inzoka arya imbuto za cya giti cyabujijwe , azihaho n’umugabo we ararya. Amaso yabo koko yarahumutse babona ko bari bambaye ubusa, bagira isoni, batangira kwihishahisha. 

Mu Ivanjiri , Yezu arakoresha ububasha bwa Roho w’Imana agakiza abarwayi. Nyamara abayobozi b’idini bafunze umutwe ku buryo badashaka kubona ko Yezu akiza akoresheje ububasha bw’Imana. Abaturage basanzwe bo babonye ibitangaza baremera, niyo mpamvu baje bamusanga ari benshi. Nka ya nzoka yashutse Eva imwereka ko Imana itamwifuriza icyiza, Abafarizayi n’Abanditsi barashuka rubanda ngo nirureke gukurikira Yezu kuko ari “Umutamutwe”, “Dayimoni”…muri make baravuga ko  Yezu ari umwanzi ynw’umukiro wa rubanda! Yezu arabashinja icyaha kitababarirwa cyo gutuka “Roho Mutagatifu, kuko banangiye imitima yabo bakaba badashaka kwemera ububasha bukiza bw Imana.

Mu isomo rya kabiri, Paul Mutagatifu aratwibutsa igitera abavugabutumwa  ubutwari bwo guhangana n’ibigeragezo: “Nicyo gituma tudacogora….”. We abona ko ubasha bwazuye Kristu mu bapfuye ntaho bwagiye , natwe buzaturinda ubushanguke bw’imva! Pahulo Mutagatifu yahuye n’ibicantege byinshi byamubangamiraga mu murimo we wo kogeza inkuru nziza. Nyamara ntiyacogoye, yiringiye izuka mu bapfuye akomeza ubutumwa  kugera ku ndunduro.

III. HIRYA Y’IBIGARAGARA: Intambara y’ikibi n’icyiza.

 Mu Isomo rya mbere turahishurirwa aho ikibi gituruka:  Adamu ati : ni umugore wampaye wanzaniye imbuto ndazirya. Eva ati ni inzoka yanshutse ndarya!

Inyurabwenge NO 1 : Ikibi ntikiri muri kamere muntu. Gituruka hanze, ku bishuko byo hanze. Mu bihe binyuranye Abahanuzi bafashije rubanda kwirinda kuyobywa n’ibigirwamana byo mu mahanga byabateshaga inzira yo kuyoboka no kwiringira Imana y ukuri. Ntabwo ikibi gituye mu mutima wa muntu gituruka hanze. Umuntu avuka ari muzima isi niyo imuhindura umutima.

Inyurabwenge No 2:  Imana yavumye inzoka. Ni ukuvuga ko Imana idakunda igihungabanya umuntu. Ikibi ntigituruka ku Mana.

Inyurabwenge no 3: Imana iratangaza ko hazabaho intambara ihoraho hagati y’inzoka n’umugore, hagati y’ikibi n’icyiza. Kandi ko amaherezo ikibi kizatsindwa.

Igiti cy’ubumenyi bw’ikiza n’ikibi kirashushanya ububasha bwo kugenzura igitera umuntu guhirwa cyangwa kurimbuka. Imana niyo ifite ubwo bubasha . Niyo yonyine yereka umuntu inzira y’umukiro.  Icyo umuntu akeneye ni ugutungwa n’icyo Imana itubwirije gukora, tukagikorana ukwizera, nta gukeka Imana amababa.Iyo umuntu ashatse kwigira Imana ku ngufu ze bwite ararimbuka.

IV. UBUTUMWA KU BANYARWANDA BO MURI IKI GIHE.

Uwakwitegereza ukuntu ikibi( ikinyoma, ubujura, ubwicanyi, irondakoko…) cyahawe intebe mu Rwanda rwa Kagame, yakwibwira ati Shitani yaratsinze nta garuriro!

Oya siko biri , dufite ISEZERANI: Ukuri kuzatsinda ikinyoma!

Abarwanya ingoma ngome rero ntimugacogore mu ntambara yo kurwanya ubutegetsi bubi bw’Agatsiko k’indobanure z’abatutsi baturutse Uganda, bwubakiye ku kinyoma, iterabwoba n’ukwikubira ibyiza byose by’igihugu. Amaherezo ikibi kiratsindwa. Abo bagizibanabi nabo bagiye gutsindwa izuba riva.

Mbifurije mwese icyumeru cyiza,

 

Uwanyu Padiri Thomas Nahimana.


 

One thought on “Dusangire ijambo: « Nicyo gituma tudacogora… »

  1. Mushikiwabo imbere nk’ibisanzwe mu banyarwanda by Jules-césar

Comments are closed.

Comments are closed.