Disaster Relief Efforts in Texas

Disaster Relief Efforts in Texas

Dear Rwandan community,

Our hearts and prayers are with you all during this catastrophic event.

As you know, God loves a cheerful giver, particularly in a difficult time where communities and individuals have to come together and serve each other.  I take this opportunity to call upon each one of you to think about and pray for the safety and care of families and friends who need God’s mercy during this period of sorrow and grief in Texas. We are at a critical moment where anguish, fear, and grief are outshined by the love and tremendous support of our fellow citizens.

Dear friends, Tropical Storm Harvey impacted masses of our own Texans, Rwandan, Burundian, Congolese as well as our neighbors from its torrential rain. Rwandans and friends are thankful to all Texans, government relief, volunteers, first responders and neighboring states who have assisted thousands of individuals affected during and after Harvey’s landfall. Our community is shined by our undying faith, perseverance, kindness, indomitable spirit, and resilience; values that help recover, strengthen, uplift and rebuild our Houston community.

I encourage each one of us to help one another through prayers, volunteering work, and giving. We stand firmly with all Texans in finding ways to assist them as a Rwandan Community in collaboration with The American Red Cross and Bend Coastal Disaster Group.

Tropical Storm Harvey has never encountered the Texan spirit. Even when the odds are against us, we are fighters and are more than ready to rebuild in times of crisis. As the saying goes, Don’t Mess With Texas.

For more information on how to provide support, and participate in the disaster relief, you may contact Mrs. Uwimana Marine at telephone number: (713) 587-3029

Together and peace,

Marine UWIMANA

 

Houston, August 29, 2017

Marine Uwimana, Minister

Rwandan People’s Government in Exile                                          

 

16 thoughts on “Disaster Relief Efforts in Texas

  1. Radio Ishakwe Online Radio by RADIO ISHAKWE | BlogTalkRadio
    http://www.blogtalkradio.com/radio-ishakwe
    Traduire cette page
    Il y a 7 jours – Mu kiganiro cyo kuwa Gatandatu, 190817, Dr Theogene RUDASINGWA, Perezida w’ISHAKWE-RFM yatangaje ko uburyo bwo kuvanaho …

  2. Imihigo ni yose ku baminisitiri bashya muri Guverinoma, Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi, Ku ya 3 Nzeri 2017 saa 12:56

    AddThis Sharing Buttons
    Share to FacebookFacebookShare to TwitterTwitterShare to WhatsAppWhatsAppShare to EmailEmail
    Yasuwe :
    Yavuzweho : 10
    0 0

    Nyuma y’uko ku wa 31 Kanama Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya bagize guverinoma y’u Rwanda, imihigo ni yose ku bayobozi bashya binjiye muri Guverinoma aho intego ari ugusohoza inshingano bategerejweho mu iterambere ry’igihugu.

    Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, uheruka kugirwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo asimbuye Uwizeye Judith wagizwe Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, nyuma yo kurahira yabwiye IGIHE ko hari byinshi yiteguye gukora mu kazi ke, harimo gufasha urubyiruko kurushaho kwihangira imirimo.

    Yagize ati “Ubundi twaje tuvuye mu yindi mirimo ariko tugiye kubijyamo, tukamenya ukuntu dushobora gushakisha ukuntu Abanyarwanda bashobora kubona akazi cyane cyane urubyiruko kuko ni rwinshi kandi benshi nta kazi bafite kandi bafite amadipolome. Ntabwo ari abantu bose bashobora kubona akazi bifashishije diplôme ariko bashobora kwihangira imirimo. Turaza kubishyiramo imbaraga nyinshi.”

    Ibarura rya Kane ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV 4), rigaragaza ko ubushomeri mu Rwanda buri kuri 2% muri rusange, ariko bukaba kuri 13.5% mu barangije amashuri makuru na Kaminuza no ku 9% ku barangije amashuri yisumbuye.

    Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri, Kayisire Marie Solange wasimbuye Stella Ford Mugabo utarahawe undi mwanya, we avuga ko mu mirimo ye yiteguye gushyira imbaraga ‘mu guhuza ibikorwa bya guverinoma, ukamenya ngo ibyakozwe ni ibihe, ibitakozwe ni ibihe, ibigomba gushyirwamo imbaraga ni ibihe’.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu wasimbuye Dr Alexis Nzahabwaninama nawe utarahawe izindi nshingano, yavuze ko mu minsi iri imbere azashyira ahagaragara imigambi azibandaho mu iterambere ry’ubwikorezi mu gihugu, ariko icy’ingenzi ari uko uru rwego rugenda neza.

    Yagize ati “Icyo twitegura gukora ni ugushingira kuri by’abandi batubanjirije, tugashyiramo imbaraga ndetse tukanoza birushijeho kugira ngo Abanyarwanda bajye bagenda neza, bagire umutekano mu muhanda kandi bagende vuba kuko aricyo gutwara abantu n’ibintu cyane cyane bigamije.”

    Nubwo atari mushya muri guverinoma, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Uwizeyimana Evode, avuga ko iyi Guverinoma Perezida Kagame aheruka gushyiraho itandukanye z’izari zisanzwe, uhereye kuri Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente

    Yagize ati “Njyewe uko mbibona, ni guverinoma irimo abatekinisiye benshi, kuko hari izo wasangaga iririmo umunyapolitiki kurusha uko ari umutekinisiye, ni guverinoma ije gukora. Irimo abantu bakiri bato, bafite imbaraga, bafite ubwenge n’ubushobozi kuva kuri Minisitiri w’Intebe, iyi kipe iradadiye ku buryo nibaza ko ibintu perezida yemereye abaturage muri iyi manda y’imyaka irindwi tuzanabirenza ahubwo.”
    Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri, Kayisire Marie Solange
    Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo,Rwanyindo Kayirangwa Fanfan

  3. James Sano wayoboraga WASAC na Kamanzi wa EDCL batawe muri yombi, Yanditswe na Philbert Girinema, Ku ya 4 Nzeri 2017 saa 08:12

    AddThis Sharing Buttons
    Share to FacebookFacebookShare to TwitterTwitterShare to WhatsAppWhatsAppShare to EmailEmail

    Yasuwe :
    Yavuzweho : 12
    0 0

    Polisi y’Igihugu yatangaje ko yataye muri yombi Sano James wahoze ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’isukura, Wasac, na Kamanzi Emmanuel uyobora EDCL aho bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranye n’amategeko.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y’Igihugu rivuga ko aba bombi batawe muri yombi ku wa 02 Nzeri 2017.

    Polisi y’Igihugu ivuga ko Sano yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bibujijwe n’ingingo ya 628 y’igitabo gihana ibyaha mu Rwanda.

    Iperereza rya Polisi ngo ryagaragaje ko uyu mugabo yatanze mu buryo bunyuranyije n’amategeko isoko rya miliyoni 61 ariha ikigo Cerrium advisory Ltd. Iri soko ryari rigamije gutegura no gukoresha ibizamini abakozi bashya.

    Yanatanze binyuranyije n’amategeko isoko ryo kubaka uruganda rw’amazi i Kayenzi mu Karere ka Kamonyi rifite agaciro ka miliyoni 371 Frw, ritangwa hatabayeho kugaragaza ibizakenerwa muri icyo gikorwa ari nabyo bishingirwaho mu kugena ibiciro ku bapiganira isoko.

    Naho Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL), Kamanzi Emmanuel, we Polisi ivuga ko yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gukoresha nabi umutungo wa leta.

    Polisi ivuga ko Kamanzi yatanze mu buryo bunyuranyije n’amategeko isoko ry’ibihumbi 45 by’amadolari ryo kugura ‘transformateur’ icumi n’iryo kugura ibyuma 400 by’amashanyarazi (electric poles) rifite agaciro k’ibihumbi 280 by’amadolari ya Amerika. Iperereza rikaba rikomeje ku byaha bombi bashinjwa.

    Kamanzi ayobora ishami rushinzwe kongera ingufu z’amashanyarazi (EDCL) mu Kigo cy’igihugu gishinzwe Ingufu (REG) guhera ku wa 13 Gashyantare 2015 ubwo yemezwaga n’inama y’abaminisitiri, icyo gihe akaba yarasimbuye Nyamvumba Robert wari umaze kugirwa umuyobozi ushinzwe ingufu muri Minisiteri y’ibikorwa remezo.

    Icyo gihe yahise atangaza ko agiye gukora ibishoboka mu kurangiza imishinga y’ingufu igihugu gifite hagamijwe ko igihugu kigera kuri MW 563 cyifuzaga mbere y’uko 2017 irangira kandi amashanyarazi akagera ku baturage ku kigero cya 70%.

    Sano James yagiye ku buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) muri Nyakanga 2014 ubwo Ikigo cyari gishinzwe Ingufu, Isuku n’Isukura (EWSA) cyaseswaga kigacibwamo ibigo bibiri byigenga aribyo Rwanda Energy Group (REG) na Water and Sanitation Corporation (WASAC).

    Ku wa 2 Nzeri 2017, nibwo James Sano yakuwe ku buyobozi yari amazeho imyaka isaga itatu asimburwa na Aimé Muzola. Sano aheruka kugaragara mu ruhame kuwa 1 Nzeri ubwo yitabiraga ibirori byo Kwita Izina ingagi 19 mu Karere ka Musanze.
    Sano James (ibumoso) na Kamanzi Emmanuel (iburyo) bari mu maboko ya Polisi kuva ku wa 2 Nzeri 2017

  4. Ibihano twabizamuye ngo Umunyarwanda yumve ko gukora icyaha ari ukwiyahura – Min. Evode, Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi, Ku ya 4 Nzeri 2017 saa 06:54

    AddThis Sharing Buttons
    Share to FacebookFacebookShare to TwitterTwitterShare to WhatsAppWhatsAppShare to EmailEmail
    Yasuwe :
    Yavuzweho : 5
    0 0

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana, avuga ko mu gitabo cy’amategeko ahana kiri kunozwa, ibihano byazamuwe ku buryo Abanyarwanda bumva ko gukora icyaha ari ikizira, ugikoze bikaba ari nko kwiyahura.

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro na IGIHE ubwo yari amaze kurahirira inshingano ze muri guverinoma nshya, mu muhango Perezida Kagame yagaragarijemo ko hari abanyereza ibya rubanda ntibakurikiranwe.

    Uwizeyimana yavuze ko mu mategeko asanzwe harimo ibintu bidasobanutse neza, ku buryo hari nk’abantu bashinjwa ibyaha birebana no kunyereza imitungo ariko nyuma y’igihe gito ugasanga barekuwe kubera ko abanyamategeko babo berekanye ko ibyo bakoze atari ibyaha bigaragazwa mu mategeko y’u Rwanda.

    Yakomeje agira ati “Ibintu byo kunyereza umutungo wa leta, ibyaha bikorerwa mu masoko ya leta, ibintu bititwaga ibyaha bikitwa gucunga nabi umutungo wa leta, umuntu agafata imiti ifite agaciro ka miliyari irenga y’amafaranga akayishyira mu gishanga ikabora, bakakubwira ngo ni ugucunga nabi umutungo nta kundi twabigenza, icyakora ngo abantu bamwirukana ku kazi cyangwa bakagira gute.”

    “Ugasanga umuntu yatanze isoko mu manyanga, umuntu yaragiye agura ibikoresho bidakenewe byatwaye amafaranga y’igihugu, ubu turi muri gahunda ya Made in Rwanda, umuntu ugasanga yagiye kugura mu Bushinwa cyangwa Dubai ibintu biri hano, ibyo bikitwa gucunga nabi ngo umuntu niyigendere ntacyo bitwaye.”

    Yashimangiye ko ubu mu mategeko mashya kunyereza umutungo wa leta byahagurukiwe, ndetse n’ibihano ku byaha byazamuwe cyane ku buryo abaturage bazazinukwa icyitwa icyaha.

    Yakomeje agira ati “Ibihano twarabizamuye cyane ku buryo Umunyarwanda yumve y’uko gukora icyaha mu Rwanda ari ukwiyahura, ari ukwiyahura, ko icyo umucamanza akora ari ukugushyingura gusa. Niba wiyahuye umucamanza we akazi ke ni ukugushyingura, Abanyarwanda bumve ko gukora icyaha mu Rwanda ari ikizira, [icyaha] icyo aricyo cyose.”

    “Ubu hari ibibazo byinshi by’abana baterwa inda, ibyo turaza kubihagurukira dufatanyije na Migeprof, hari ibindi by’abantu wumva uwanyereje amafaranga ejo bakamurekura ya mafaranga yanyereje akajya kuyacuruza, cyangwa se umuntu ari mu bucuruzi akoresha umutungo w’abaturage yibye, ibyo bintu byose, ingorane nyamukuru, n’Ubushinjacyaha bwaburaga uko bubikurikirana kubera ko mu mategeko ntibyari bisobanutse.”

    Hagiye kujya hagatangwa ingwate ku byaha bikomeye

    Uwizeyimana yavuze ko ubusanzwe kurekurwa by’agateganyo utanze ingwate byajyaga byemerwa ku bantu bakurikiranweho ibyaha bigenerwa igihano kitarenga imyaka itanu, ugasanga ni ba bajura bato batobora amazu, biba amahene n’ibindi.

    Yakomeje agira ati “Ariko no kuri ba bandi mwita ibifi binini, ingwate twayemeye no ku baregwa ibyaha biremereye biri hejuru y’imyaka itanu, ku buryo niba umuntu tumukekaho ko yaba yaribye miliyoni 100 tuzajya tumubwira ngo ayo mafaranga ukurikiranyweho yatange nk’ingwate niba tubona mu mutungo we arimo.”

    “Ibyo biraza kutugabanyiriza n’umubare w’abantu bajya muri gereza bitari ngombwa, kuko mwumvise nk’ikibazo cya DN International (ikigo cy’ubwubatsi cyahawe ibikoresho maze umuyobozi wayo ahunga igihugu atishyuye ababitanze) kimaze igihe, nk’uriya muntu iyo aza kuba yaratanze ingwate ya miliyoni 100Frw tukazigabanya abaturage yibye aho azimiriye, nta kibazo cyazaga kuvuka.”

    Ubusanzwe ku bantu baregwa ibyaha bifite igihano kirenga imyaka itanu, umucamanza ngo nta mahitamo yabaga afite uretse kurekura umuntu ntacyo atanze cyangwa se akamufunga by’agateganyo.

    Yakomeje agira ati “Ubu turimo turazamura ibihano kandi tukagabanya intera iri hagati y’igihano gito n’igihano kinini. Rimwe na rimwe wasangaga nk’umuntu ukurikiranyweho icyaha cy’imyaka 20 ngo haje impamvu nyoroshyacyaha ugasanga umucamanza aramuhanantuye amuhaye imyaka nk’ibiri cyangwa itatu, yibye amafaranga ishyano ryose.”

    Uwizeyimana yavuze ko igitabo gishya cy’amategeko ahana kigeze mu biro bya Minisitiri w’Intebe, bitegerejwe ko gishyikirizwa inama y’abaminisitiri mbere y’uko ingingo zikigize zitangira kuganirwaho mu Nteko Ishinga Amategeko.
    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana, ubwo yarahiriraga inshingano ze / Ifoto: Village Urugwiro

  5. les multinationales profitent de l’aide au développement en Afrique

  6. Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zirimo WASAC, Yanditswe na Kanamugire Emmanuel, Ku ya 2 Nzeri 2017 saa 03:24
    AddThis Sharing Buttons
    Share to FacebookFacebookShare to TwitterTwitterShare to WhatsAppWhatsAppShare to EmailEmail
    Yasuwe :
    Yavuzweho : 8
    0 0

    Ku rutonde rw’abayobozi bashya bashyizwe mu nzego zitandukanye kuri uyu wa 2 Nzeri 2017, Aimé Muzola yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura(WASAC) asimbuye James Sano kuri uyu mwanya.

    Muzola yiyongera ku barimo Fatina Mukarubibi wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Maj Regis Gatarayiha wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho; Emmanuel Nibishaka wagizwe Umunyamabanga Mukuru muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu nk’uko tubikesha itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente.

    Aba bashyizwe muri iyi myanya na Perezida , Paul Kagame ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 nk’uko ryavugururwe mu 2015.

    Major François Régis Gatarayiha yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) yabyaye Minisiteri ebyiri zirimo iy’urubyiruko ukwayo n’iy’ikoranabuhanga n’Itumanaho.

    Fatina Mukarubibi yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutungo Kamere mu 2014, naho Muzola yari asanzwe ari Umuyobozi w’ishami rishinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, umwanya yagiyemo mu 2016.

    Emmanuel Nibishaka yabaye Umujyanama wa mbere,muri Ambadase y’u Rwanda i New York mu 2014.
    Aimé Muzola wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura(WASAC)
    Fatina Mukarubibi wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije
    Maj Regis Gatarayiha yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’itumanaho.

  7. U Rwanda rugiye gutaha Umushinga one stop border Post La Corniche uherereye ahazwi nka Grande Barrière ho mu karere ka Rubavu ruhuriyeho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imirimo yo kuwubaka yatangiye muri Nzeri 2015.

    Ni umushinga watewe inkunga n’umuryango Nyamerika Howard G.Buffet, ufite intego yo guhindura imibereho y’abatuye isi aho watanze agera kuri miliyoni 7.2 z’amadolari ya Amerika. Leta y’u Rwanda yatanze agera kuri miliyoni 1.7 $ arimo ay’Umusoro ku nyongeragaciro(VAT), no kwimura abaturage.

    Umushinga wari ukubiyemo kubaka inyubako zitangirwamo serivisi ku mupaka uhuriweho harimo ibiro, parking, ububiko ndetse n’inzira inyuramo amadoka manini. Umupaka uhuriweho witezweho kurushaho kwihutisha urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ndetse na serivisi zitangirwa ku mupaka.

    Abantu bari hagati ya 4000-5000 nibo bambukiranya uyu mupaka, benshi muri abo akaba ari abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse , barimo abahaturiye bagera kuri 75%

    Ku ruhande rw’u Rwanda uyu mupaka uba ufunguye amasaha 24. Mu gihe ku ruhande rwa Congo uba ufunguye kugeza saa yine z’ijoro.Ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi nibyo bihanyuzwa cyane, uretse mafaranga Howard G.Buffet yahaye u Rwanda hari n’andi miliyoni 9$ bahaye Congo.

    Kugeza ubu imirimo yo kubaka inyubako izakorerwamo ku ruhande rw’u Rwanda yararangiye mu gihe ku ruhande rwa Congo itararangira gusa naho irarimbanyije.

  8. Abasabiriza igitero bazindukiye i Nyamirambo gufunguza abayisilamu (Amafoto), Yanditswe na Thamimu Hakizimana, Ku ya 1 Nzeri 2017 saa 01:10

    AddThis Sharing Buttons
    Share to FacebookFacebookShare to TwitterTwitterShare to WhatsAppWhatsAppShare to EmailEmail
    Yasuwe :
    Yavuzweho : 2
    0 0

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Nzeri 2017, ahagana kuri Stade nto ya Kigali yubatse i Nyamirambo, hazindukiye abasabiriza benshi bafunguzaga abayisilamu bajyaga kwizihiza umunsi mukuru w’igitambo, Eid Al Adha.

    Abasabiriza biganjemo abagore wasangaga bamwe bambaye imyambaro ibagaragaza nk’Abayisilamu, bitwaje udufuka duto basaba amafaranga abazindukiye gusenga.

    Nubwo umuco wo gusabiriza wamaganwa mu Mujyi wa Kigali, uwageraga i Nyamirambo yatunguwe no kubona abasabiriza benshi baje gushinga iseta ahanyura Abayisilamu. Bimaze no kuba umuco ko ku munsi mukuru nk’uyu bajya kuhategera nk’uko bahabategera iyo basoje igisibo.

    Amafoto: Thamimu Hakizimana

  9. Uko umuhango wo Kwita izina ingagi 19 wabereye mu karere ka Musanze wagenze (Amafoto), Yanditswe na Philbert Girinema, Kuya 1 Nzeri 2017 saa 10:42

    AddThis Sharing Buttons
    Share to FacebookFacebookShare to TwitterTwitterShare to WhatsAppWhatsAppShare to EmailEmail
    Yasuwe :
    Yavuzweho : 6
    2 0

    Ingagi 19 zahawe amazina mu birori byabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze bikitabirwa na Perezida Kagame n’abashyitsi bakomeye baturutse mu bindi bihugu barimo umuherwe Howard G. Buffet; Umunyamideli ukomeye ku Isi, Veronika Vařeková ukomoka muri Czech Republic; Umunya-Nigeria, Patience Ozokwor ukina filime; Sean Justin Penn wahoze ari umugabo wa Madonna; umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben n’abandi.

    Uyu muhango ngarukamwaka wo Kwita Izina wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Nzeri 2017. Ku nshuro yawo ya 13, abiganjemo abaturutse hanze y’u Rwanda bahaye amazina ingagi 19 ziganjemo izavutse hagati ya Mata 2016 na Mata 2017, harimo abana b’ingagi 14, ingagi enye zaturutse mu mashyamba n’izindi zirindwi ziyomoye ku miryango yazo.

    Ubukerarugendo ni urwego rukomeye rwinjiriza u Rwanda amadevize, aho muri uyu mwaka rwiteze kuzinjiza miliyoni $440.

    UKO UYU MUHANGO WAGENZE
    Perezida Kagame yatanze ubuhamya bw’uko byamugendekeye mu myaka 14 ishize agiye gusura ingagi
    Perezida Kagame yavuze ko ingagi ari umutungo w’igihugu n’umurage wacyo
    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi ageza ubutumwa ku bitabiriye umuhango wo kwita izina
    Clare Akamanzi yagaragaje ko ingagi zifite ibyo zihuriyeho n’abantu muri DNA
    Perezida Kagame asuhuza bamwe mu bisi bitabiriye uyu muhango wo Kwita izina
    Perezida Kagame yafashe ifoto y’urwibutso n’abise amazina ingagi 19
    Umwana muto Gakwisi Gisa yagize amahirwe yo kwifatanya n’ibyamamare kwita amazina ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga

    13:35: Perezida Kagame yasoje ijambo rye agira ati “Dufate neza ibidukikije, duteza imbere ubukerarugendo, tubungabunge ibyo byose bishaka ko twabiha amahoro tukabiha n’ubuzima bikwiye noneho buri wese akavanamo inyungu ari abava hirya no hino bakunda u Rwanda bakabisanga bitera imbere, bifite ubuzima bwiza ari nako n’Abanyarwanda tugira ubuzima bwiza kandi twiteza imbere.”

    13:30: Perezida Kagame yatanze ubuhamya bw’uko byamugendekeye mu myaka 14 ishize agiye gusura ingagi

    Ubwo yatangiraga kugeza ijambo ku baturage ba Musanze mu muhango wo Kwita izina, yatangiranye inkuru y’ibintu byamubayeho mu myaka 14.

    Yagize ati « Najyanye n’abashyitsi kujya kureba ingagi tugezeyo turazisura, ingagi ntoya y’akana yari imaze igihe gito ivutse ngira ngo sinzi icyayikanze ivuza urwamo nkaho hari icyo ibaye. Ingagi nini [silverback] iza yirukanka ije gutabara umwana wayo, inkuru ntabwo nari narigeze nyivuga ariko uyu munsi ni mwiza kugira ngo nyivuge. Hanyuma silverback ije kurengera umwana wayo, uwari uduherekeje aratubwira ngo duce bugufi, twicare, tugaragaze ko twebwe tudashaka kurwana, naho ubundi tuza kugira ibyago.

    Turabikora, hanyuma uwo mushyitsi arahindukira arambwira ngo ntiwazibwira ko uri Perezida w’Igihugu. Uwo twari kumwe, uwo mushyitsi arambwira ngo nimbwire ingagi ko ndi Perezida w’u Rwanda idakwiriye kuntinyuka ariko nari nageze hasi kare kugira ngo njyewe n’abashyitsi tuze kugira amahoro.”

    – Umunyamideli ukomeye wo muri Czech, Veronika Vařeková, ni umwe mu bantu bakomeye bise ingagi izina.

    – Umuhanzi The Ben yita ingagi izina
    The Ben yise ingagi izina rya ‘Uruyange’

    – Gisa Gakwisi w’imyaka 13 niwe muto wise ingagi izina
    Gisa Gakwisi wiga mu mashuri abanza na we yise ingagi ‘Urungano’
    Gisa Gakwisi w’imyaka 13 uheruka kumenyekana nyuma yo kubaka Kigali Convention Centre yifashishije ibumba

    – Umukinnyi wa Film, Patience Ozokwor, ukomoka muri Nigeria ubwo yitaga ingagi izina akayiha izina rya ’Inkesha’
    Umunya-Nigeria Patience Ozokwor ukina filime yise ingagi izina
    Patience Ozokwor ukomoka muri Nigeria wamamaye kubera gukina filime yise ingagi izina rya ’Inkesha’

    – Umuherwe Howard Buffett yahaye ingagi izina rya ‘Umutware’

    12:50: Icyiciro cya gatatu cy’abise amazina cyatanze aya akurikira:

    – Joe MacDonald yise ingagi izina rya ‘Inkingi’
    – Thomas Schaefer yise izina rya ‘Nsanganira’
    – Dr. Nyinawamwiza Laetitia yise ingagi izina rya ‘Iriba’
    – Graham Ledger yise izina rya ‘Umuhoza’
    – Veronika Vařeková yise izina rya ‘Ubwiza’
    – The Ben yahaye ingagi izina rya ‘Uruyange’

    – Gisa Gakwisi Didier w’imyaka 13 washushanyije Kigali Convention Centre mu ibumba, ni we mwana muto witabiriye ibikorwa byo kwita izina.

    Se w’uyu mwana, Gakwisi Mvunabandi, yigeze kubwira IGIHE ko asanzwe agaragaza impano yo kubumba ibintu binyuranye, ndetse ngo ashobora kuba abikomora mu muryango we.
    Gisa ni umwana ubona ko yihagazeho n’ubwo imyaka ye itari myinshi

    Soma ibirambuye kuri Gisa
    12:40: Abandi bise amazina…

    – Winnie Kiiru yise ingagi ‘Arakaza’
    – Chloe Bello yise ingagi izina rya ‘Iyamarere’
    – Dr. Eberhard Fischer yise ingagi ‘Isuku’
    – Gisa Gakwisi yise ingagi ‘Urungano’
    – Justin Stevens yise izina ‘Imirasire’
    – Greg Bakunzi yise izina ingagi rya ‘Temberurwanda’

    12:30: Batanu ba mbere batanze amazina ku ngagi

    – DrTara Stoinski: Yise Ingagi ‘Macibiri’
    – Dr Olivier Nsengimana: Yise ingagi izina rya ‘Inyange’
    – Laurent Lamothe wabaye Minisitiri w’Intebe wa Haiti: Yise ingagi ‘Ikoranabuhanga’
    – Jean Kayihura: Yise ingagi ‘Mudahinyuka’
    – Patience Ozokwor: Yise ingagi ‘Inkesha’
    – Andrew Muir yise ingagi ‘ubudasa’

    12:05:Umuyobozi Ushinzwe Ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Kaliza Belise, yavuze ko amafaranga yakusanyijwe mu mugoroba wo gushaka inkunga yo gushyigikira ubukerarugendo agera ku bihumbi 20 by’amadolari.

    12:00: Meya wa Musanze, Habyarimana Jean Damascène, niwe wahawe umwanya ngo atange ijambo ry’ikaze. Yagize ati “Turabashimira ko mwakuye umusaruro wagenerwaga abaturiye Pariki kuri 5% ukagera ku 10%”

    Yagaragaje ko hari byinshi aka karere kamaze kugeraho, akomeza agira ati “Mu muvuduko w’icyerekezo twinjiyemo, twiyemeje kubirinda kuko nta wabisenya tureba, Ibi ntawabishidakanya Perezida wa Repubulika kuko ubu abaturage batuye mu mutekano mwabahaye.”

    11:50: Perezida Kagame amaze kugera mu Karere ka Musanze ahagiye kubera umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 19.
    Perezida Kagame ni we mushyitsi mukuru witabiriye uyu muhango
    Perezida Kagame asuhuza abaturage b’i Musanze
    Perezida Kagame yongeye kwereka urukundo n’abitabiriye umuhango wo Kwita izina

    – Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango
    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere(RGB), Prof. Shyaka Anastase (ibumoso) n’uw’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gas, Francis Gatare

    11:40: Mu minota mike, umushyitsi mukuru ariwe Perezida wa Repubulika Paul Kagame araba ageze mu Karere ka Musanze ahagiye kubera umuhango nyir’izina wo kwita izina abana b’ingagi.

    – Imyambaro ya Kinyarwanda ntawe itabera…

    11:30: Umuhango wo kwita izina uteguye mu buryo bwa Gakondo. Abawitabiriye bari kwerekwa bimwe mu biranga umuco Nyarwanda birimo gusya. Aho wabereye kandi hagaragara inzu za Kinyarwanda zubatse mu byatsi.
    Umubyeyi yagaragaje uko kuboha byakorwaga
    Abandi na bo bagaragaza uko gusya byakorwaga

    – Mu bandi baza kwita ingagi izina harimo Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka ’The Ben’
    Mugisha Benjamin mu byamamare byise amazina ingagi
    The Ben areba izina yiteguraga kwita ingagi

    11:20: Minisitiri w’Umuco n’Ubukerarugendo muri Ethiopia, Dr. Hirut Wolde-mariam, ni umwe mu bayobozi baza kwita izina ingagi.

    – Howard Buffet, ni Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Howard Buffet Foundation. Akunda gusura u Rwanda kuko no muri Nzeli 2015 yari ari i Kigali.

    Umuryango Howard Buffet Foundation wemeye gutanga inkunga ingana na miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika, hafi miliyari 375 z’amafaranga y’u Rwanda, binyuze mu guteza imbere ubuhinzi no guteza imbere ubumenyi mu buhinzi mu Rwanda.

    Uwo muryango watangiye gutunganya ibikorwa byo kuhira imyaka ku butaka bwa hegitari 1280 muri Nasho mu Karere ka Kirehe n’ishuri ry’ubumenyingiro mu by’ubuhinzi rya Karama mu Karere ka Bugesera.

    Howard Buffett ni umwe mu bayobozi bakuru b’urwego rutegura ibiganiro mpaka by’ ababa bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yabaye n’umwe mu bayobozi bakuru b’uruganda rwa Coca-Cola guhera ku tariki 2 Ukuboza 2010.

    11:00: Sean Penn wahoze ari umugabo wa Madonna yitabiriye ibirori byo Kwita Izina

    Umunyamerika Sean Penn umenyerewe muri filime zitandukanye, yitabiriye ibirori byo Kwita Izina ingagi 19 uri kubera mu Karere ka Musanze, uyu akaba yaregukanye ibihembo bikomeye kubera filime yagaragayemo birimo bibiri bya Academy Awards kubera filime zirimo Mystic River (2003) na Milk (2008).

    Penn arazwi cyane kuko muri Gashyantare 1985 yaje guhura n’umuhanzi ukomeye Madonna bagashyingiranwa muri Kanama ku munsi uwo mugore yizihizaho isabukuru y’amavuko, ariko batandukana mu 1989.
    Sean Justin Penn wahoze ari umugabo wa Madonna mu bashyitsi bakomeye bitabiriye igikorwa cyo Kwita izina

    10:50: Umuherwe Howard Buffett yamaze kugera mu Karere ka Musanze mu muhango wo Kwita izina.

    10:30: Abahanzi barimo Jay Polly na Bruce Melodie basusurutsa abaturage n’abandi bashyitsi bitabiriye uyu muhango wo kwita izina ugiye kuba ku nshuro 13.
    Bruce Melody yakoze mu nganzo ye aririmbira ab’i Musanze
    Jay Polly asusurutsa abitabiriye umuhango wo Kwita izina

    10:20: Abashyitsi batandukanye bamaze kugera ahabera umuhango wo Kwita Izina, abahanzi nabo bari gususurutsa abaturage benshi bitabiriye iki gikorwa ngarukamwaka. Umuziki uri gucurangwa muri uyu muhango wose ni mu buryo bwa Live.
    Jay Polly asusurutsa abitabiriye umuhango wo Kwita izina
    Ishusho igaragaza intare, inyamaswa zigaragara muri Pariki y’Akagera
    Abitabiriye uyu muhango bari bafite akanyamuneza ku maso
    Hateguwe inyamaswa zibarizwa muri pariki z’igihugu zirimo intare n’izindi
    Ahabereye umuhango hanubatswe inzu za Kinyarwanda

    Amafoto: Niyonzima Moses

  10. Gatabazi, Bamporiki n’abaminisitiri bashya batandatu mu bo Kagame yagiriye icyizere, Yanditswe na Philbert Girinema, Ku ya 31 Kanama 2017 saa 01:42

    AddThis Sharing Buttons
    Share to FacebookFacebookShare to TwitterTwitterShare to WhatsAppWhatsAppShare to EmailEmail
    Yasuwe :
    Yavuzweho : 14
    0 0

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma nshya aho abaminisitiri batandatu batari basanzwe bayigaragayemo; batatu mu bari bagize Guverinoma icyuye igihe babura imyanya yabo mu gihe Minisiteri ebyiri zirimo iy’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga zagabanyijwemo kabiri.

    Mu baminisitiri 20 batangajwe muri Guverinoma, 11 muri bo ni ab’igitsina gore barimo 6 bari basanzwe muri Guverinoma icyuye igihe, abandi bakaba ari bashya.

    Iyari Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) iyoborwa na Jean Philbert Nsengimana, yaciwemo ibice bibiri habaho Minisiteri y’Urubyiruko iyobowe na Mbabazi Rosemary wari Umunyamabanga uhoraho muri MINEACOM naho Jean Philbert Nsengimana asigara ari muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho.

    Rwanyindo Kayirangwa Fanfan wari usanzwe ari Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi kuva mu Ukwakira 2013 ni undi mugore winjiye muri Guverinoma aho yahawe kuyobora Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo. Iyi yari isanzwe iyoborwa na Uwizeye Judith wagizwe Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika.

    Kayisire Marie Solange wakoraga mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, nawe yinjiye muri Guverinoma aho ari Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, umwanya wari usanzweho Stella Ford Mugabo utagaragaye muri iyi Guverinoma nshya.

    Debonheur Jeanne d’Arc wakoze mu Rukiko rw’Ikirenga ni umwe mu baminisitiri bashya nawe aho yasimbuye Seraphine Mukantabana ku mwanya wa Minisitiri ushinzwe Impunzi n’Imicungire y‘Ibiza.

    Tumushime Francine wari Umuyobozi Mukuru muri Minaloc nawe yahawe kuyobora Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba. Ni Minisiteri itari isanzweho kuko inshingano zayo zari zikomatanyijwe n’iziy’Umutungo Kamere yayoborwaga na Dr Vincent Biruta. Uyu we akaba yagumye muri Guverinoma ariko ayobora Minisiteri y’Ibidukikije.

    Munyeshyaka Vincent wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage muri Minaloc yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda asimbuye François Kanimba wari umaze igihe kinini kuri uyu mwanya.

    Mu banyamabanga ba Leta ho impinduka zabayemo ni uko hiyongereyemo umwe bakaba 11 mu gihe bari basanzwe ari 10. Mu banyamabanga ba leta batatu bashya barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba [umwanya utari usanzweho] aho Nduhungirehe Olivier wari usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi ariwe uwuriho.

    Undi ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu wagizwe Uwihanganye Jean de Dieu wakoraga muri NPD Cotraco akaba yarigeze no kuba umunyamakuru kuri Radio Salus. Ni umwanya asimbuyeho Nzahabwanimana Alexis.

    Harelimana Cyriaque yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage asimbuye Munyeshaka Vincent wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.

    Murekezi, Gatabazi na Bamporiki babonye imyanya itunguranye

    Murekezi Anastase wari usanzwe ari Minisitiri w’Intebe mu buryo busa n’ubwatunguranye nyuma yo gukurwa kuri uyu mwanya, yagizwe Umuvunyi Mukuru asimbuye Aloysia Cyanzayire naho Gatabazi JMV wari Umudepite agirwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru asimbuye Musabyimana Claude wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba.

    Naho Bamporiki Edouard wari umaze imyaka igera kuri ine mu Nteko Ishinga Amategeko yagizwe Perezida w’Itorero ry’Igihugu asimbuye Rucagu Boniface wagizwe umwe mu bagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye.

    Mukantabana Seraphine wari Minisitiri w’Impunzi n’Ibiza, we yagizwe Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku rugerero mu gihe Rugira Amandin wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.

    Kanda hano usome impinduka zabaye muri Guverinoma n’abayobozi bashya bashyizweho
    Rwanyindo Kayirangwa Fanfan wari usanzwe ari Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi kuva mu Ukwakira 2013 ni undi mugore winjiye muri Guverinoma aho yahawe kuyobora Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo
    Bamporiki Edouard wari umaze imyaka igera kuri ine mu Nteko Ishinga Amategeko yagizwe Perezida w’Itorero ry’Igihugu asimbuye Rucagu Boniface
    Gatabazi JMV wari Umudepite yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru
    Aloysia Cyanzayire yasimbuwe na Murekezi Anastase ku mwanya w’Umuvunyi Mukuru
    Minisiteri y’Urubyiruko iyobowe na Mbabazi Rosemary wari Umunyamabanga uhoraho muri MINEACOM
    Kaboneka Francis aracyari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu naho Uwizeye Judith yagizwe Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika
    Uwizeyimana Evode aracyari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko ndetse na Munyakazi Isaac, aracyari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye
    Nyirasafari Esperance yagumye kuba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

    Amafoto: Mahoro Luqman

  11. Perezida Kagame yihanije ba Minisitiri b’Uburezi, Ubuzima n’Ibikorwaremezo, Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
    Kuya 31 Kanama 2017 saa 01:20

    AddThis Sharing Buttons
    Share to FacebookFacebookShare to TwitterTwitterShare to WhatsAppWhatsAppShare to EmailEmail

    Yasuwe :
    Yavuzweho : 1
    0 0
    Perezida Paul Kagame yavuze ko atumva ukuntu hari minisiteri zimwe zidafite imikoranire hagati y’abaziyobora, bikaba bizana igihombo ku gihugu kuko uko ibintu bitinda gukorwa ariko birushaho guhenda.

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 31 Kanama 2017, ubwo yakiraga indahiro z’abaminisitiri bashya n’abanyamabanga ba leta, muri guverinoma nshya yaraye ishyizweho.

    Nyuma yo kwakira indahiro, Perezida Kagame, yabibukije ko hari akazi gakomeye kabategereje, ariko ari ibintu bisanzwe bikorwa n’abantu, atari ibyadutse.

    Yabibukije ko u Rwanda rufite ubudasa bushingira ku mikorere no ku bibazo by’umwihariko igihugu gifite, bityo mu gukora kwabo n’ibisubizo bigomba kuboneka kuko ibibazo nabyo biba bifite umwihariko.

    Gusa yavuze ko hari nka Minisiteri usanga ifite nk’abayobozi batatu barimo Minisitiri n’abanyamabanga ba leta, ariko ugasanga basa naho badakora hamwe no kuvugana bikaba ari ikibazo.

    Yagize ati “Bari mu nzu imwe, bayobora minisiteri imwe, ariko ubwo rero birumvikana. Ba baminisitiri batavugana, ubwo abaminisitiri bavugana n’abakozi babo? Ubwo se imirimo ikwiriye kuba ikorwa, yuzuzwa n’iyo minisiteri, ubwo irakorwa?”

    “Mbivugiye aha mu ruhame kuko ntabwo tutabivuga. Twabivugiye mu mwiherero, imyiherero muzi ibaye uko ingana. Nta nama ya leta turangiza ibyo tutabivuze. Nta ruhame nk’uru bitavugwamo, nagira ngo mbisubiremo n’uyu munsi.”

    Yavuze ko ubutaha abayobozi bakuru bakora nabi bagiye kujya bavugwa n’amazina, bakanengerwa mu ruhame.

    Yahise akomeza ati “Minisiteri y’Ubuzima muzabanza kudufasha mudushakire umuti, namwe mwihereho mushake ibinini, ndifuza impinduka, byananirana… uburezi, Minisiteri y’Uburezi, mubihindure kandi impinduka nizo tubasaba. Nta muntu n’umwe ndasaba gukora ibidashoboka, mubifitiye n’ubushobozi.”

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko kuvugana n’abo bakorana ntacyo babyishyura, ku buryo bidasaba ko n’abaterankunga babibafasha.

    Yakomeje agira ati “Ubu tujye muri bateranga kubasaba imfashanyo yo kugira ngo uvugane na mugenzi wawe? Koko? Mu byo mujya kubasaba nabyo birimo? Ko mubyifitemo? Ubuzima, Minisitiri uranyumva?”

    “Ubuhinzi n’Ubworozi, ndifuza ko bihinduka. Ibikorwa remezo, Minisitiri uri hano, ntabwo abantu, ugakoresha umuhanda, umuhanda ugahinduka inzira yibirenge, icyagombaga kuba metero esheshatu, indwi, kigahinduka metero eshatu. Bikorwa n’abakozi. Abakozi bawe nimutavugana nabo, niba mudakurikirana ibyo bakora mukora iki?”

    “Minisitiri w’ubutabera, ibi byose kubirwanya mu mategeko, bigakorwa. Ntabwo abantu bajya banyereza ngo bumve ko hari ibyo igihugu kibagomba kurusha ibyo bakigomba.”

    Yavuze ko usanga abantu bari kunyereza imitungo uko bishakiye, kugeza ubwo usanga hari n’abashaka kubyigamba.

    Yakomeje agira ati “Ubundi abarangwa n’umuco wo kunyereza bo bafite nibyo banyereza. Wowe ufite iki twavuga ngo niyo hagenda na 50% hasigara 50 % ikatubeshaho? Tugomba kubeshwaho no kwiyubaka tukubaka ubushobozi bwacu, imico yacu no kuzuzanya, no kugira intego zumvwa na buri wese.”

  12. Urutonde rw’abagize Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 20 n’abanyamabanga ba leta 11, Yanditswe na Philbert Girinema
    Ku ya 31 Kanama 2017 saa 12:03

    AddThis Sharing Buttons
    Share to FacebookFacebookShare to TwitterTwitterShare to WhatsAppWhatsAppShare to EmailEmail

    Yasuwe :
    Yavuzweho : 65
    4 0

    Perezida Kagame yatangaje abaminisitiri 20 bagize Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, washyizwe kuri uyu mwanya kuri uyu wa Gatatu akanahita arahirira inshingano ze.

    Guverinoma nshya yatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2017 nkuko byari byakomojweho na Perezida Kagame, irimo abaminisitiri 20 n’ abanyamabanga ba leta 11. Usibye aba hanatangajwe urutonde rw’abayobozi bashya ku myanya itandukanye harimo nka Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, wari usanzwe ari umudepite.

    Ni mu gihe Guverinoma icyuye igihe, yari igizwe n’abaminisitiri 19 n’abanyamabanga ba leta 10. Muri iyi Guverinoma kandi hiyongeragamo Clare Akamanzi uyobora RDB; Francis Gatare uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine na Peteroli n’Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Amb. Valentine Rugwabiza. Aba uko ari batatu bakaba bitabiraga ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri.

    Mu 2014 ubwo Perezida Kagame yashyiragaho Anastase Murekezi nka Minisitiri w’Intebe asimbuye Dr Pierre Damien Habumuremyi; hahise hatangazwa Guverinoma nshya yari igizwe n’abaminisitiri 22 n’abanyamabanga ba leta 10.

    Abaminisitiri batangajwe bararahirira imirimo yabo kuri uyu wa Kane mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko nkuko byashimangiwe na Perezida Kagame ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

    Guverinoma nshya irimo abaminisitiri batandatu bashya bayinjiyemo n’abanyamabanga ba Leta.

    Abagize Guverinoma nshya

    I. Abaminisitiri :

    1. Madamu UWIZEYE Judith,
    Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika

    2. Bwana GATETE Claver,
    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi

    3. Bwana MUNYESHYAKA Vincent,
    Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda

    4. Bwana Dr. BIRUTA Vincent,
    Minisitiri w’Ibidukikije

    5. Madamu TUMUSHIME Francine,
    Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba

    6. Madamu MUKESHIMANA Geraldine,
    Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi

    7. Madamu MUSHIKIWABO Louise,
    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane,
    n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba

    8. Bwana KABONEKA Francis,
    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

    9. Bwana MUSONI James,
    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

    10. Bwana KABAREBE James,
    Minisitiri w’Ingabo

    11. Madamu KAYISIRE Marie Solange,
    Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

    12. Bwana Dr. MUSAFIRI Papias Malimba,
    Minisitiri w‘Uburezi

    13. Madamu MBABAZI Rosemary,
    Minisitiri w’Urubyiruko

    14. Bwana NSENGIMANA Jean Philbert,
    Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho

    15. Madamu Debonheur Jeanne d’Arc,
    Minisitiri ushinzwe Impunzi n’Imicungire y‘Ibiza

    16. Madamu UWACU Julienne,
    Minisitiri w‘Umuco na Siporo

    17. Bwana BUSINGYE Johnston,
    Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta

    18. Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan,
    Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

    19. Madamu Dr. GASHUMBA Diane,
    Minisitiri w’Ubuzima

    20. Madamu NYIRASAFARI Esperance,
    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

    II. Abanyamabanga ba Leta :

    1. Bwana RWAMUKWAYA Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro

    2. Bwana MUNYAKAZI Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye

    3. Madamu Dr. MUKABARAMBA Alivera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage

    4. Bwana HARELIMANA Cyriaque, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage

    5. Dr. NDAGIJIMANA Uzziel, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi.

    6. Bwana Dr NDIMUBANZI Patrick , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze

    7. Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu

    8. Madamu KAMAYIRESE Germaine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu n’Amazi

    9. Bwana NSENGIYUMVA Fulgence, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi

    10. Bwana UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko

    11. Bwana NDUHUNGIREHE Olivier,
    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba

    Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho kandi n’abandi Bayobozi bakurikira:

    1. Bwana MUREKEZI Anastase,
    Umuvunyi Mukuru

    2. Abayobozi bakurikira bari ku rwego rwa Minisitiri :
    – AKAMANZI Clare, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere/RDB
    – GATARE Francis, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe za Mine, Gazi na peteroli

    3. Madamu UWAMARIYA Odette, Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe/Director of Cabinet

    4. Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

    5. Bwana MUFULUKYE Fred, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

    6. Bwana NTIGENGWA John, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Umuco na Siporo

    7. Bwana BIGENIMANA Emmanuel, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Urubyiruko

    8. Bwana SEBERA Michel, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda

    9. MUSABYIMANA Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutaka n’Amashyamba

    10. INGABIRE Assoumpta, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu

    11. Bwana RUGIRA Amandin, Ambasaderi muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi

    12. KAMPETA SAYINZOGA, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi no guteza imbere Inganda (NIRDA)

    13. Madame MUKANTABANA Seraphine, Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku rugerero

    14. Bwana BAMPORIKI Edouard, Perezida w’ITORERO ry’Igihugu

    15. Bwana HABYARIMANA Gilbert, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative

    16. Bwana SERUBIBI Eric, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire

    17. Bwana RUCAGU Boniface, Umwe mubagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye

    Bikorewe i Kigali, kuwa 30 Kanama 2017, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard NGIRENTE

  13. PADRI BITE BYAWE KONDEBA GUVERINOMA YAWE UGIYE KUJYA UBWIRA ABANYAMAHANGA GUSA BUMVA URUZUNGU NIBYIZA NABO KUBABWIRA ARIKO KANDI ABANYARWANDA TUTUMVA URUZUNGU TUZAGUKURIKIRA GUTE TUTAMENYE NIMIGAMBI UDUFITIYE

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.