BRISBANE : Padiri Thomas Nahimana azaganira n’Abanyarwanda, Abarundi n’Abanyekongo bahatuye.

BRISBANE : Padiri Thomas Nahimana azaganira n’Abanyarwanda, Abarundi n’Abanyekongo bahatuye.

dav

I. Muri iki cyumweru gishize, hamwe na Padiri  Thomas Nahimana,  Umuyobozi mukuru w’Ishyaka Ishema  akaba n’Umukandida wa Nouvelle Génération mu matora ya  Perezida yo mu 2017, twagendereye  Abanyarwanda, Abarundi n’Abanyekongo  batuye imijyi ya  ADELAIDE na MELBOURNE . Turabashimira  cyane uko batwakiriye  neza n’uruhare bagize mu kungurana ibitekerezo ku nsanganyamatsiko : « Ibanga ryo gusezerera ingoma y ‘ igitugu no gushyiraho ubutegetsi butanga amahoro « .

 

Padiri  Thomas Nahimana  yaboneyeho  umwanya wo kubasobanurira ko we  n’Ikipe bafatanyije  biteguye gusesekara i Kigali mu minsi iri imbere  kuko gukorera politiki mu gihugu imbere ari  ngombwa cyane n’ubwo bitoroshye.

téléchargement

Melbourne

Turashima byimazeyo Amakipe Ishema mashya yavutse Adélaïde na Melbourne .  Abayobozi bayo tuzabatangaza mu gihe kitarambiranye.

 

II. Tuzinduwe nanone no gutumira Abanyarwanda, Abarundi n’Abanyekongo  batuye umujyi  wa  BRISBANE  n’inkengero zawo no kubamenyesha  ko Padiri Thomas Nahimana  azabagenderera:

*Kuri uyu  wa Gatandatu taliki ya 7 Gicurasi (07/5) 2016.

*Ikiganiro kizatangira saa kumi n’imwe  (17h).

*Aho tuzahurira  ni  kuri  iyi adresse  ikurikira :

LOGAN CITY

22 Darryl St, Loganlea

 

 

téléchargement

Brisbane 

Kuza muri benshi  bizaryoshya ikiganiro.

Tubifurije amahoro n’imigisha.

 

Emmanuel Mugenzi,

KOMISERI ushinzwe Australia na New Zealand

Ishyaka  Ishema ry’u Rwanda

4 thoughts on “BRISBANE : Padiri Thomas Nahimana azaganira n’Abanyarwanda, Abarundi n’Abanyekongo bahatuye.

  1. Ping : apprendre
  2. Gushika ubu, abamaze kumenyesha ko bipfuza kwitoza mu matora y’umukuru w’igihugu mu Rwanda ni Padiri Thomas Nahimana na Mpayimana Philippe bose basanzwe baba mu gihugu c’Ubufaransa.

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.