Australia : Twakiriye neza ibyemezo bya Kongere kandi tuzatanga umuganda ufatika kugira ngo bishyirwe mu bikorwa

imageNongeye gusuhuza abanyarwanda n’abanyarwandakazi cyane cyane abiyumvamo ko banyotewe Democracy. Mfashe umwanya ngo nshimire Abataripfana b’Ishyaka Ishema (Ishema Party) kuli Kongere nziza bakoze guhera taliki ya 15 kugeza ku ya 17 Gashyantare 2016 ndetse igafatirwamo n’imyanzuro y’ingirakamaro harimo uwo kujya gukorera politiki mu Rwanda mu gihe kitarambiranye . Ndashima ubushake bakomeje kugaragaza bwo gushakira Abanyarwanda ibisubizo binyuze mu nzira y amahoro. Koko rero gutaha mu Rwanda nk’abagabye igitero ntacyo byajyaga kuba bimaze. Nibikorwa mu bwitonzi bizarushaho kwera imbuto nziza. Ntabwo ari ngombwa ko nasubiremo imyanzuro yose ahubwo ndavuga ku mwanzuro udusaba gukora ibishoboka byose tukegera abanyarwanda aho bari hose ku isi . Ni muri urwo rwego nifuje gushimira Abataripfana bari muri Kongere icyizere bangiriye bakampitamo nk’umurwanashyaka wafasha mu murimo utoroshye wo kuba Komiseli uhagariye Australia na Newzealand .

Mu kubashimira ikizere bangiriye kandi ndanabizeza ubufatanye bwose bushoboka bushobora gukura ku ngoyi Abanyarwanda babuze ayo bacira nayo bamira ari abari mu gihugu ndetse n’abakiri mu mashyamba batagira kivugira. Ni muri urwo rwego nsabye abanyarwanda bagize amahirwe bakagera muri iyi migabane ifite democracy ko bahagaruka bakava mu bwihisho kuko igihe cyararenze. Nsabye by umwihariko abanyarwanda batuye muri Australia na NewZeland ko uwo ariwe wese wifuza gufatanya n’abandi mu nzira zo kuzana impinduka zihuse ko atatinya kubimenyesha tukabiganiraho. Nta wundi ubitubereyemo. Niba turambiwe ingoma y igitugu natwe duhabwa gutanga umuganda ufatika kugira ngo ubutegetsi tudashaka yubukureho dushobore gushyiraho ubutegetsi bunongeye rubanda. Koko rero ibyo biri mu bushobozi bwacu.

Uwanshaka yambona kuli phone:+61432547257 cg yakoresha email: drmugema2004@hotmail.com

Nongeye gushimira abataripfana aho bari hose ku isi gukomeza umurava mumaze kwerekana .Murakoze .

Emmanuel MUGENzi, Komiseri uhagarariye Australia Newzealand.

In POLITICS  

One Response to Australia : Twakiriye neza ibyemezo bya Kongere kandi tuzatanga umuganda ufatika kugira ngo bishyirwe mu bikorwa

  1. I seldom leave a response, but i did a few searching and wound up here LEPROPHETE-UMUHANUZI Australia : Twakiriye neza ibyemezo bya Kongere kandi tuzatanga umuganda ufatika kugira ngo bishyirwe mu bikorwa.
    And I do have some questions for you if you do not mind.

    Is it simply me or does it look like some of the remarks
    come across like they are left by brain dead folks? 😛 And,
    if you are writing on other social sites, I would like to keep up
    with everything fresh you have to post. Would you list of
    all of your social sites like your twitter feed, Facebook
    page or linkedin profile?

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.