AMATEKA Y’IGIHUGU CYACU : Ese imvugo ngo « u Rwanda rwagize amateka mabi » irakwiye ?

AMATEKA Y’IGIHUGU CYACU : Ese imvugo ngo « u Rwanda rwagize amateka mabi » irakwiye ?

imagesrwanda

Amateka y’igihugu cyacu (Igice cya 1)

Imwe mu ntero ziharawe n’abayobozi b’u Rwanda ni uguhora bavuga ngo « igihugu cyacu cyagize amateka mabi ». Oya, ntabwo ari byo. Igihugu cyacu cyagize amateka, kandi n’ubu gikomeje kuyagira. Hari ibibi byabaye muri ayo mateka, hari n’ibyiza byabayemo. Buri ngoma (Abahinza, Ubwami, gikolonize, repubulika ya mbere, repubulika ya 2, Inkotanyi) ifite ibyo ishimwa, ikagira n’ibyo yajorwaho.

Byongeye kandi, amateka ni nk’uruzi. Ntabwo rugenda umuronko umwe ugororotse kuva ku isoko kugera aho ruhurira n’urundi cyangwa aho rwinjirira mu kiyaga cyangwa mu nyanja. Rugenda rwikoza hirya no hino, rukata amakoni (faire des méandres). Muri ayo makoni, mu tugezi no mu maninda aza arwicokamo, ni ho rukura ibyo rujyana byose, ibibi n’ibyiza.

Mu byiza, twavuga nk’ubushobozi bwo gutuma amafi n’ibindi binyabuzima byororoka muri urwo ruzi, gutuma mu nkengero zarwo haba ubutaka bwera, guha abaruturiye amazi yo kunywa, kwiyuhagira, guteka no kwogamo bakagubwa neza. Uruzi rushobora kuba n’isangano rihuza abantu, bakagenderana, bagahahirana, bagashyingirana. Ntitwibagirwe ariko ko uruzi rushobora nanone gutwara abantu n’ibintu.

Kwiyibagiza iyo miterere y’amateka, ukavuga ngo « ku ngoma iyi n’iyi cg mu gihe iki n’iki habaye ibibi gusa »; ukongera uti « ku ngoma iyi n’iyi cyangwa igihe n’iki habaye ibyiza gusa » ni ibintu bibi cyane. Ni bibi kubera impamvu zukurikira :

1. Ni ukubeshya, kandi kubeshya, cyane cyane kubeshya nkana, ni icyaha giteganywa kandi gihanwa n’amategeko.

2. Imwe mu ngaruka z’uko kubeshya ni uguheza abadasobanukiwe mu bujiji.

3. Ibyari amateka birahinduka, bikaba amarangamutima, icengezamatwara n’ingengabitekerezo (idéologie).

4. Ibibi byaranze amateka ntibishobora gukosorwa ngo ibintu bisubire iburyo; n’ibyiza byayaranze ntibishobora kubakirwaho ngo abantu bahore batera imbere.

Ko kugoreka amateka ari bibi, ababikora babiterwa n’ iki ? Babikorera ubujii cyangwa babikora babizi kubera inyungu za nyarureshwa (sordides) babifitemo. Birakomeye kwemera ko babikorera ubujiji kuko hatabura na rimwe umuntu uzi ibintu neza ubabwira ati « aha cg ahangaha muribeshya »; nyamara bagakomeza bakanangira. Ubwo rero igisigaye ni uko babikorera inyungu babifitemo. Akenshi usanga ari abayobozi. Bahitamo kujijisha abadasobanukiwe, kuko kuyobora injiji no kurya ibyazo bibabangukira kurusha kuyobora abantu basobanukiwe.

Bashobora kuba atari n’abayobozi, ariko ari abahezanguni (extrémistes) bazonzwe n’ubwironde. Bushobora kuba ari irondakarere, irondakoko cg ubundi bwironde. Barangwa n’imitekerereze imwe igira iti : ‘‘ Ikibi kivuzwe cg gikozwe n’uwanjye, ni ukuvuga uwo duhuje ubwoko, akarere, ishyaka …, nzavuga ko ari cyiza. Icyiza kivuzwe cg gikozwe n’utari uwanjye, ni ukuvuga uwo tudahuje ubwoko, akarere, ishyaka …., nzavuga ko ari kibi, nkirwanye, ndwanye nyiracyo, nibiba ngombwa muhitane’’.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, imitekerereze n’imikorere nk’iyo yatugeza ku ki cyiza kandi kizima?

BIRACYAZA…..

Jean de Dieu MUSEMAKWELI

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.