NIMUHAGURUKE TWUBAKE U RWANDA RUJYA MBERE….
NIMUHAGURUKE TWUBAKE U RWANDA RUJYA MBERE…. Banyarwandakazi, Banyarwanda Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda, Mbanje kubasuhuza : mugire amahoro. 1.Nyuma y’aho Leta ya Jenerali Paul Kagame iboneye ko twafashe icyemezo kidasubirwaho cyo gutahuka mu gihugu kandi bigaragara neza ko dushobora kumutsinda mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama 2017, yagize ubwoba budasanzwe buyitera gufata icyemezo kigayitse kandi kinyuranyije n’Itegekonshinga n’andi mategeko cyo kutwambura uburenganzira bwacu bwo gusubira mu Rwatubyaye gufatanya n’abandi benegihugu guharanira impinduka nziza. Koko rero Leta ya Paul…