Browsed by
Mois : septembre 2016

Abihayimana bagaragara mu bikorwa bya politiki kurusha abandi mu Rwanda !

Abihayimana bagaragara mu bikorwa bya politiki kurusha abandi mu Rwanda !

[Soma iyi nkuru yanditswe n’ikinyamakuru www.igihe.com,  uyisesengure witonze,  uyizirikane , hanyuma ugerageze gusubiza ibi bibazo 5 bikurikira : 1. Aba Bihayimana bagaragara muri politiki muri iki gihe bahuriye kuki hagati yabo ? 2.Aba Bihayimana batewe ishema no kuba bagaragara muri politiki muri iki gihe bapfana iki n’ubutegetsi buriho ? 3.Aba Bihayimana bashimwa kubera ko bashyigikiye politiki y’Ishyaka rukumbi rya FPR-Inkotanyi barusha iki Abihayimana bashimwaga mu gihe cya MDR-Parmehutu n’icya MUVOMA (MRND) ubu bakaba barahinduwe ba ruvumwa ? 4. Ese Abihayimana…

Read More Read More

Dusangirijambo : Bariyimbire abadamaraye bo mu….Rwanda!

Dusangirijambo : Bariyimbire abadamaraye bo mu….Rwanda!

I. AMASOMO yo kuri iki cyumweru cya 26 gisanzwe, C. 1. Isomo rya mbere: Amosi 6, 1. 4-7 Bariyimbire abatengamaye bo muri Siyoni, n’abashingiye amahoro yabo ku musozi wa Samariya, bo nyarurembo z’igihugu cy’ikirenga mu bindi byose, bo inzu ya Israheli igisha inama. Ngabo baryamye ku mariri akoze mu mahembe y’inzovu, bagaramye mu ntebe zabo, bakarya abana b’intama n’inyana z’imitavu, baregura inanga bagapfa gucuranga, bakaririmba nka Dawudi indirimbo bihimbiye, bakanywera divayi mu bikombe, bakisiga amavuta y’agaciro, ariko ntibahangayikwe n’uko umuryango wa Yozefu ugiye kurimbuka. Ni cyo gituma…

Read More Read More

Padiri Ubald ngo yaba yarahagaritswe muri Diyoseze ya Kabgayi.

Padiri Ubald ngo yaba yarahagaritswe muri Diyoseze ya Kabgayi.

Padiri Ubald Rugirangoga SOURCE: http://www.umuseke.rw/padiri-ubald-ngo-yaba-yarahagaritswe-muri-diyoseze-ya-kabgayi.html Bamwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatulika mu Rwanda ngo baba batishimira ibikorwa bya Padiri Ubald Rugirangoga ufite abantu benshi bakunda isengesho rye ndetse bamusanga aho yagiye kwigisha ari benshi ngo abasengere. Uyu mupadiri uzwi cyane mu Rwanda yaba yarabujijwe kwigisha muri Diyoseze ya Kabgayi. Padiri Ubald Rugirangoga we avuga ko icya ngombwa ari uko nta kibazo afitanye n’Abakiristu. Padiri Ubald Rugirangoga asanzwe abarizwa muri Diyoseze ya Cyangugu, gusa akunda gutura ibitambo bya Misa ahantu hanyuranye…

Read More Read More

AMAKURU Y’ ISHYAKA ISHEMA : Dukomeje kunguka amaboko!

AMAKURU Y’ ISHYAKA ISHEMA : Dukomeje kunguka amaboko!

Theodette GATESIRE Amakuru yo kuri uyu wagatatu taliki ya 21/9/2016 Mu gihe hasigaye iminsi 36 gusa ngo  Ikipe ya mbere isesekare mu Rwanda,  Ishyaka Ishema rikomeje kwinjiza mu nzego zaryo z’ubuyobozi bukuru Abataripfana bafite impano n’ubushake bwo gutanga umuganda wabo kugira ngo IMPINDUKA nziza Abanyarwanda banyotewe igerweho vuba, binyuze mu nzira y’amahoro n’ubwitonzi. Mu rwego rwo kurushaho kwisuganya, Komite Nyobozi y’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda yateranye kuri iki cyumweru taliki ya 18 Nzeli ( 9 ) 2016, yahaye agaciro ubwitange, ubushake…

Read More Read More

Gutanga inshingano : Komiseri ushinzwe Ubushinwa na Aziya.

Gutanga inshingano : Komiseri ushinzwe Ubushinwa na Aziya.

Jean Leonard SEBURANGA 1. Inshingano Inama ya Komite Nyobozi y’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda yateranye kuri iki cyumweru taliki ya 18 Nzeli (9) 2016 yashimye ubutwari n’umurava by’Umutaripfana Jean Leonard SEBURANGA . Twamushimye by’umwihariko ubuhanga mu gusobanura neza ibibazo by’ingutu bibangamiye Abanyarwanda kandi bishingiye ku bushake bwo kwikubira ibyiza byose by’igihugu bw’Agatsiko k’abiyita « Intore butore » .  Niyo mpamvu iyi nama yafashe icyemezo cyo kumwinjiza muri Komite Nyobozi y’ Ishyaka mu kumuha inshingano zikurikira: *Komiseri ushinzwe Ubushinwa na Aziya *Umuyobozi wita ku…

Read More Read More

ITANGAZO RITABARIZA Jean Marie Vianney Kayumba

ITANGAZO RITABARIZA Jean Marie Vianney Kayumba

Jean Marie Vianney Kayumba   Kuri iki cyumweru tariki ya 18 nzeli 2016 ku gicamunsi, umuvugizi wa PDP-Imanzi mu Rwanda Jean-Marie Vianney Kayumba yatawe muri yombi na police y’u Rwanda ku mpamvu zitaramenyekana. Nk’uko abenshi mwabyumbwishije muri iki gitondo mu kiganiro Dusangire ijambo cya Voice of America (VOA), Kayumba yanenze politiki y’imirimo ndetse n’iy’uburezi bitera ubushomeri kandi atanga inama uko abona byakemuka. Kubera Leta y’u Rwanda itajya yihanganira abavuga uko batekereza binyuranye na politiki yayo, birashoboka ko azize ibitekerezo bye…

Read More Read More

AMAKURU y’ISHYAKA ISHEMA : Hasigaye iminsi 40 gusa !

AMAKURU y’ISHYAKA ISHEMA : Hasigaye iminsi 40 gusa !

Amakuru yo ku wagatandatu taliki ya 17/9/2016 Ishyaka Ishema ry’ u Rwanda rikomeje imyiteguro yo kujya gukorera politiki mu Rwanda . Mu gihe hasigaye iminsi ikababakaba 40 gusa Itsinda rya mbere riyobowe na Padiri Thomas NAHIMANA rigasesekara mu Rwatubyaye, Abataripfana bose barakataje mu kwegera no gusobanurira Abanyarwanda bakunda igihugu cyabo ko inkunga yabo ikenewe kandi bwangu. Muri urwo rwego dore ibaruwa yandikiwe umunyarwanda wese wifuza kugira icyo afasha Abataripfana kugira ngo bashobore gusohoza neza iyi gahunda ifitiye benshi akamaro ….

Read More Read More

AMAKURU Y’ISHYAKA ISHEMA RY’U RWANDA

AMAKURU Y’ISHYAKA ISHEMA RY’U RWANDA

  Amakuru y’ Ishyaka ISHEMA RY’U RWANDA   Muri iyi minsi abakunzi b’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda cyane cyane urubyiruko bakomeje kutugaragariza ko bashishikajwe no kumenya impumeko dufite mu gihe hasigaye igihe kitagera ku mezi abiri ngo tube twasesekaye mu Rwatubyaye. Kubera iyo mpamvu twiyemeje gutangiza uyu muyoboro witwa AMAKURU Y’ISHYAKA ISHEMA bityo tukajya tubagezaho uko duhagaze, umunsi ku wundi .  Ni muri urwo rwego rero dutangiye uyu munsi:   Kuwa  Gatatu taliki ya 14/9/2016   1.Ese mu Ishyaka ISHEMA hari ikibazo…

Read More Read More

Mgr Dominiko Ngirabanyiginya yatabarutse.

Mgr Dominiko Ngirabanyiginya yatabarutse.

Inkuru yasakaye ku isi hose muri iki gitondo ni uko Mgr Dominiko Ngirabanyiginya yaraye yitabye Imana mu ijoro ryakeye. Mgr Dominiko Ngirabanyiginya yavukiye muri Paruwasi ya Kabgayi muri Diyosezi ya Kabgayi mu 1937; atangira iseminari nto mu 1952, ahabwa ubupadiri mu 1964 nyuma aza kuba umurezi mu iseminari kuva mu 1967. Nta wize mu Seminari nto ya Nyundo guhera mu 1967 washobora kuba yaribagiwe Mgr Ngirabanyiginya Dominiko. Nanjye nagize amahirwe yo kubana na we imyaka  itandatu yose yose kuva mu 1986…

Read More Read More

DUSANGIRIJAMBO : Ubuzima bwite bwa Perezida wa Repubulika nabwo ni ntavogerwa !

DUSANGIRIJAMBO : Ubuzima bwite bwa Perezida wa Repubulika nabwo ni ntavogerwa !

  Ubuzima bwite bwa Perezida wa Repubulika nabwo ni ntavogerwa !   I.AMASOMO YA LITURJIYA, Icyumweru cya 24, umwaka C *Isomo rya mbere : Igitabo cy’Ubuhanga : 9,13-18 *Zaburi : 89(90),3-4, 5-6, 12-13, 14.17 *Isomo rya 2 : Filemoni 9b…17 IVANJILI : Luka 14, 25-33 Muri icyo gihe, Yezu yari ashagawe n’abantu benshi. Arahindukira arababwira ati “Umuntu waza ansanga atabanje guhara se na nyina, umugore n’abana be, abavandimwe na bashiki be ndetse n’ubuzima bwe bwite, uwo nguwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye. Kandi umuntu wese udaheka umusaraba…

Read More Read More